Paul Rusesabagina arasaba amahanga ko yafatira u Rwanda Embargo ku ntwaro . Ezéchiel Butera.

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 15 Ukuboza 2012, muri Hoteli THON y’i Buruseli (Belgique), Ishyaka PDR-Ihumure ryakoze umwiyerekano udasanzwe ugamije kugaragariza Abanyarwanda n’abanyamahanga ibyagezweho mu myaka itandatu rimaze rishinzwe (Assises d’évaluation). Ryaboneyeho kandi gutangaza ko igihe kigeze cyo gufata ingufu nshya kugira ngo rifatanye n’abandi banyarwanda barwanira  guhirika  ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame na FPR ye hagamijwe gushyiraho ubutegetsi bwa demokarasi bubereye Abanyarwanda bose.

Kimwe mu bimenyetso byerekanye ko PDR yiyemeje gutangira urugamba rushya ngo ni uko Paul Rusesabagina yemeye ku mugaragaro kuba Perezida wa PDR+Ihumure nk’uko yabitorewe n’inzego z’iryo shyaka mu kwezi kwa Kamena 2012, mu nama rusange yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuba umunyapolitiki agiye kubibangikanya n’ubutumwa bwiza yari asanganywe bwo guharanira  imibereho myiza y’ikiremwamuntu (Humaniterian). Mu kwemera kugira uruhare muri politiki ngo Rusesabagina yabishingiye ku ijambo rya Dersmond Tutu rivuga riti « Iyo ukomeje kwituramira imbere y’akarengane kakugirirwa cyangwa kagirirwa abandi uba warangije guhitamo gushyigikira uruhande rw’abarenganya rubanda »(Si vous restez neutres dans des situations d’injustice, vous avez choisi votre camp, celui des oppresseurs »)

1.Abantu benshi bitabiriye gahunda ya PDR-Ihumure

Abantu bakabakaba 250 bari bitabiriye iyi gahunda ya PDR. Muri bo hari abayobozi b’amwe mu mashyaka ya Opozisiyo, dore ko bose bari batumiwe. Hari kandi inshuti nyinshi za Fondation Paul Rusesabagina-Hotel Rwanda, zakomeje kuganiriza abantu zibagezaho ubuhamya bw’ uko zamenyanye na Paul Rusesabagina, uko bamuzi, uko bamukunda n’uko bizera ko ari umugabo w’intwari wazagira akamaro gakomeye mu  guhindura u Rwanda igihu kibereye buri wese, nyuma yo gufasha Abanyarwanda ku rugamba rwo gukuraho ingoma ya FPR ikomeje kurangwa no gusesa amaraso y’Abanyarwanda n’Abanyekongo

Mu bafashe amajambo , Koloneli Luc Maréchal yerekanye ukuntu ubutegetsi bwa Kagame ari igitugu kibi cya gisilikari mu kugereranya Habyarimana wayoboye u Rwanda afite umutwe w’ingabo ugizwe nasoda ibihumbi bitandatu gusa, mu gihe  Kagame afite abasoda barenga  ibihumbi ijana : ni ukuvuga ko Kagame adakorera guteza imbere rubanda , imfashyanyo z’amahanga zose ziyongobezwe n’inda z’abasilikari be .

Madamu Kitty Kurth, umunyamerika ukorera Fondation Rusesabagina yerekanye uko iyo Fondation yazengurutse amahanga  ihereye mu bategetsi ba Amerika yerekana ububi bwa Leta ya FPR Inkotanyi, akaba yishimira ko amahanga atangiye nguhumuka, akabona ububio bw’umwicanyi  Kagame n’ingoma ye, akaba ari nayo mpamvu batangiye guhagarika imfashanyo zagenerwaga Leta ya Kagame.

Umufaransa Charles G.,  wavukiye mu Rwanda akaba avuga ikinyarwanda neza cyane nka ba kavukirere koko, yerekanye ibyiza byinshi Opération Turquoise yakoreye Abanyarwanda n’ubwo ibinyamakuru byakomeje guharabika iyo Opération kuko yabujije Kagame n’ingabo ze kurushaho gutsemba abaturage bamuhungaga.

Professeur w’Umunyamerika  witwa Endless  yavuze ukuntu yagiye mu nama yabereye Washington DC yari iteraniyemo Abanyarwanda benshi maze Ambasaderi Kimonyo akabeshya rubanda izuba riva ngo aho FPR ifatiye ubutegetsi u Rwanda rwahindutse « Paradizo », nta moko y’abahutu cyangwa Abatutsi akiharangwa, nta mwiryane ukihaba, nta gutsikamirwa, nta karengane, nta terabwoba, nta we ukirenganywa n’ubutegetsi, nta muturage n’umwi ukicwa cyangwa ngo afungirwe ubusa , ngo Abanyarwanda bose baranezerewe, nta kibazo kikiharagwa uretse utuntu duto cyane natwo turi mu nzira zo gukosorwa ….ngo abavuga ko ingoma y’igitugu iriho ica ibintu mu Rwanda nka ba Paul Rusesabagina ni ababeshyi bashaka kwerekana isura mbi y’ubutegetsi . Profeseri yagaragaje ko abanyarwanda bari muri iyo nama bagaragaje ko batemera ibyo Kimonyo avuga bagerageje kumuvuguruza akomeza gucurika indimi abeshya, bivuyemo ararakara cyane …aho niho Porofeseri yabaye nk’ukangutse atangira kwita ku kibazo cy u Rwanda aza kuvumbura ibintu biteye ubwoba :

(1)Ko Agatsiko kayoboye FPR kashyizeho politiki yo gutuma igice gito cy’Abanyarwanda kibaho neza mu mudendezo mu gihe igice kinini cy’Abaturage kiriho nabi, mu butindi,n mu karengane no mu bukene ;

(2)Ko FPR yashyizeho politiki mbi ituma abenegihugu benshi bakomeza guhungira mu mahanga;

(3)Koyigize gashozamvururu  ingoma ya FPR iteye ikibazo gikomeye mu Rwanda, muri Kongo  no mu karere k’ibiyaga bigari;

(4)Ko igihe kigeze ngo  amahanga yose ayihagurukire iveho.

Rusesabagina n’umufasha we

Na none ariko umutumirwa mukuru yari Ambassador Robert  Krueger. Uyu yabaye Umudepite , Senateri muri Amerika . Mu 1994 yari  Ambasaderi mu Burundi. Yavuze uko mu kwezi kwa kanama 1994  yagiye i Kigali yabonanye na Paul Kagame amaso ku yandi akamubwira ko abaturage bakomeje guhunga igihugu bagana i Burundi kubera ko FPR ikomeza kubica urubozo. Ngo Kagame yamushubije ko nta muturage n’umwe wicwa ngo kereka niba hari nk’umwana waba wararakaye kubera abantu be bishwe n’Interahamwe bityo akaba yakwihorera nko ku nterahamwe imwe cyangwa ebyiri, ariko ko nta kibazo na gito kiri mu Rwanda.

Nyuma Ambasaderi Krueger yavuze uko yamenyanye n’uwo yita « My Paul » ni ukuvuga Rusesabagina, uko amwikundira kubera ko we atishe abantu nka Kagame ahubwo akaba yarabakijije, yibukije ko Rusesabagina yahawe na Perezida wa USA umudari ukomeye cyane w’umuntu waharaniye amahoro , kandi uwo mudari Kagame akaba ntawo yahawe. Ambassador Krueger yerekanye ko abona muri Paul Rusesabagina « l’homme de la situation » kubera ko :

(1)Rusesabagina ntiyinjiye muri politiki ashaka kumenyekana kuko n’ubundi asanzwe ari ikirangirire;

(2)Ntiyinjiye muri politiki ashaka ubutunzi kuo amafaranga yayagwije(Ngo iyo bagukinnyeho sinema ngo amafaranga arisukiranya );

(3)Ngo ntashaka gufata ubutegetsi kugira ngo abukoreshe yihorera ngo kuko ari umuntu wagaragaje ko aharanira amahoro;

Ambasaderi Krueger yashoje yereka abari aho Paul Rusesabagina , agira ati : « Dore umugabo nyamugabo, nimumushyigikira, agafatanya n’andi mashyaka ya Opozisiyo iharanira demokarasi,  muzazahura u Rwanda ».

2. Perezida mushya wa PDR-Ihumure, Paul Rusesabagina, yavuze ijambo bamwe bise « discours présidentiel ».

Rusesabagina na we yafashe ijambo akora disikuru nziza yibukije bimwe mu byavuzwe mbere na Visi Perezida wa kabiri ariwe JUMATATU: ko  PDR ifite vision 2060, aho inzego z’igihugu (institutions) zizaba zaratengenejwe zikaba koko inzego zishingiye kuri demokarasi; ko u Rwanda ruzareka kuba igihugu cy’ururimi rumwe (icyongereza) rugahinduka igihugu cy’indimi enye (Igifaransa, icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda)…

Mu magambo akaze Rusesabagina yavuze impamvu zitumye yinjira muri politiki arizo :

(1)Umurage wa FRP wo kumena amaraso y’Abanyarwanda n’Abanyekongo;

(2)Gutererana abacitse ku icumu rya jenoside no kubahindura ibikoresho by’inyungu z’Agatsiko:

(3)Guhindura umutwe wa FDLR nyirurutwerunini (diabolisation)  FPR ihora yitwaza kugira ngo ikore amahano;

(4)Akato kahawe imfungwa za Arusha.

Paul Rusesabagina yashoje agira ibyo asaba ibihugu by’ibihangange bigenga umuryango mpuzamahanga :

(1)Guhagarika imfashanyo zose z’amafaranga zihabwa Leta ya FPR kuko zikoreshwa mu gushoza intambara z’urudaca mu karere no gukungahaza abagize Agatsiko kari ku butegetsi konyine;

(2)Guha u Rwanda igihano cya Embargo ku ntwaro;

(3)Guha akato Leta ya FPR mu buryo bwa dipolomasi, ntihagire igihugu na kimwe cyemera gukomezanya umubano nayo;

(4)Gufatiira imitungo y’abagize Agatsiko (bo, imiryango yabo n’amacuti yabo ya hafi)  aho iri hose mu mahangano kubima za visa zibafasha guisohoka mu gihugu no kwidegembya mu mu mahanga.   

Nyuma y’ijambo rya Rusesabagina ryashimwe na benshi  habayeho kubaza ibibazo byashubijwe neza. Uwasemuraga mu Kinyarwanda ataretse kugerekaho ni urwenya rwaryoheye benshi ni Dr Eliel Ntakirutimana , Visi Perezida wa mbere wa PDR-Ihumure.

Paul yashoje uwo muhuro ahamagarira abandi Banyarwanda bari mu mashyaka ya Opozisiyo ko bahaguruka bagashyira hamwe, bagafatanya urugamba kugira ngo ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR butangiye gukukuza buhirime bidatinze bityo Abanyarwanda biruhutse kandi bishyirireho ubutegetsi bwiza bibonamo.

Ezéchiel Butera,

Intumwa ya Leprophete.fr i Bruxelles.

N.B: Amashusho y’uwo muhuro  turayabagezaho bidatinze namwe mwihere amaso.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :