Ese umukristu mwiza ashobora kuba umunyapolitiki ? Padiri Thomas » Ese umukristu mwiza ashobora kuba umunyapolitiki ? Padiri Thomas

Mutagatifu Thomas More, Umurinzi n’Umuvugizi w’Abanyapolitiki !

Muri rusange Abanyarwanda batari bake bafata umurimo wa politiki nk’umurimo mubi cyane. Umunyapolitiki azwi nk’umuntu w’ igisambo, umubeshyi n’umunyamacakubiri. Iyo bivuzwe ko umuntu afite za politiki mu mutwe we biba bisobanura ko ari umuntu udakwiye kwizerwa kuko ari umunyamanyanga !

Muri iyi minsi naganiriye n’abantu benshi harimo n’abize amashuri ahanitse! Icyantunguye ni ukumenya ko no mu banyarwanda bize za kaminuza hari abumva ko umurimo wa politiki ubereye gusa abantu bikunda, bazi gucabiranya no gucamo abanyagihugu ibice, baharanira inyungu zabo gusa batitaye ku nyungu rusange z’igihugu !

Narushijeho kumirwa ubwo navumburaga ko no mu Banyarwanda bamaze igihe bakora politiki harimo abumva ko politiki ari mbi gusa, yicisha abantu, igakenesha abayikora iyo batamenye ubwenge ngo « bikuriremo ayabo » hakiri kare, basahura ibya rubanda !

Ibi bitekerezo byose byamfashije kumva uburemere bw’ingaruka z’amateka y’u Rwanda ku mitekerereze y’abenegihugu. Bikaba rero bisaba abifuza gukora politiki gufata igihe cyo kurera Abanyarwanda mu byerekeye ubwiza bw’« umurimo wa politiki », babatoza gutandukanya « politiki mbi babonye » n’  « uko  politiki nyirizina yakagombye kuba iteye ».

1. Politiki twabonye

Ni byo koko, politiki ishingiye ku bwiru n’ubuhake yakozwe mu Rwanda, haba ku ngoma ya cyami no mu bihe bikomeye bya Repubulika, ntiyaha umuntu w’umutima mwiza icyizere cyo gukunda umurimo wa politiki ! Politiki ivangura abenegihugu, ikarenganya abakene n’abanyantege nke, ikikubira, igaharanira inyungu z’abategetsi zonyinye, igafunga inzirakarengane, ikica, igatsemba ubwoko, igateragiza abenegihugu bagahinduka impunzi, ikubakira ku kinyoma n’iterabwoba….iyo politiki ni nde wavuga ko ari nziza uretse ba Rusahuriramunduru bafite uburambe mu guhahira mu kaduruvayo ?

Si inkuru mbarirano, Abanyarwanda benshi bataye icyizere, ntibemera Abanyapolitiki babo kuko bababonamo ababeshyi, ingambanyi n’abicanyi gusa ! Birababaje kubona abaturage bayoborwa n’abategetsi banga kuko batabibonamo, abategetsi umuturage ahora yikanga kuko bashobora kumugirira nabi ! Biteye agahinda kubona abantu biyita  abategetsi kandi badakunda abaturage bategeka, bagahora babafitiye ubwoba, uboshye abari muri wa mukino w’injangwe n’imbeba ! Nyamara abo bategetsi bakarenga bakirirwa baririmba ko baharanira inyungu z’abaturage, byahe byo kajya ! Politiki yo kwigwizaho imitungo igihe abaturage bamazwe n’inzara, abana babyimbye amatama kubera bwaki…iyo si politiki ntitukabeshywe ahubwo  ayo niyo yitwa  AMACOYINDA !

Politiki y’amacoyinda rero niyo iyobora u Rwanda kandi ntishobora kunyura abenegihugu.  Ese koko politiki niko yakagombye kugenda?

2. Politiki ni umurimo mwiza

Hari ubwo tujya twibagirwa ko mbere yo kuba “impano” politiki ari “science”. Politiki ni ubumenyi bwo kuyobora igihugu mu nzira y’amahoro, iterambere n’umudendezo wa buri mwenegihugu. Politiki nziza isaba uruhurirane rw’ubumenyi bunyuranye : isaba kumenya ikiremwamuntu muri kamere yacyo no kukirengera , kumenya amategeko y’igihugu no kwirinda ko yarenganya rubanda, kumenya imibereho y’abantu mu muryango kugira ngo hashyirwe imbere ibihuza abantu, kumenya kuvuga neza mu ruhame kugira ngo abaturage basobanurirwe gahunda kandi baterwe moral bityo barusheho kwitabira ibikorwa byubaka igihugu cyabo, kumenya kuba intangarugero mu bandi kugira ngo urubyiruko rugire ingero nziza ruzakurikiza, kumenya gutekereza ibigororotse kandi bifitiye rubanda akamaro, kumenya gucunga neza umutungo rusange, kuwongera  no kuwusaranganya hatagize uryamirwa….Niyo mpamvu abahanga bakunze kuvuga ko politiki ari “Science des sciences”.

Ikimbwira ko politiki runaka ikorwa mu gihugu cyangwa se iteganya gukorwa ari politiki nziza ni uko yaba iharanira kugeza kuri buri muturage ibi bintu bitandatu bikurikira :

(1)Gutura heza,

(2)Kurya neza,

(3)Kwambara neza,

(4)Ubushobozi bwo kwivuza,

(5)Kwiga no kurerwa neza,

(6)Kwidagadura. 

Na none kandi bikwiye kumvikana ko kuyobora igihugu neza (simvuga kugitoba!) ari umurimo udashobora gukorwa na buri wese kuko usaba impano zikomeye nko kumenya kurenga(kudashyira imbere muri byose) utunyungu twawe bwite n’utw’umuryango wawe wa hafi gusa, ugaharanira inyungu za benshi.  Kuba umunyapolitiki mwiza bisaba kumenya kwitanga utitangiriye itama, kenshi nta zindi nyungu zawe bwite utegereje,  uharanira gusa amahoro n’umunezero wa buri muturage.

Birumvikana ko inshingano nk’izi zidashobora guharirwa abantu bikunda birenze igipimo, bafite akaboko karekare n’abasabitswe n’ingeso yo kwica abantu !

Umurimo wa politiki niyo nkingi y’ifatizo y’indi mirimo yose ikorwa mu gihugu!

Iyo politiki ibaye mbi, intambara z’urudaca zituma ubuzima buhagarara mu gihugu, n’ufite icyo arya akakirya akebaguzwa, ari abtegetsi ari n’abategekwa bagahora bahagaritse umutima, mbese bagahinduka ba MITIMIBUNGA, nk’uko byifashe mu Rwanda muri iki gihe.

Nyamara iyo politiki ikozwe neza, hagamijwe ubutabera no guteza imbere inyungu z’abenegihugu, amahoro arahinda mu gihugu, umuturage wese akitabira ibikorwa bimuteza imbere we n’umuryango we , abasenga Imana bakabikora mu bwisanzure no mu byishimo, abacuruzi bagacuruza badahagaritse umutima, abacuzi bagacura amasuka n’ibindi bikoresho bifasha mu iterambere, abahinzi bagahinga bakeza, abana bakigishwa, abarwayi bakitabwaho, abakene bagafashwa ari nako bigishwa kwiteza imbere….kubera ko umutekano uba uhari. Politiki nziza si inzozi , irashoboka, kandi ikorwa n’abantu nkawe nanjye, niyo mpamvu hari ibihugu byinshi  byateye imbere kuko byumvise neza iryo banga .

Kiliziya gatolika ibivugaho iki?

Mu nyandiko  zinyuranye no mu nyigisho zayo Kiliziya gatolika ntiyahwemye gutinyura no gushishikariza abakristu beza gufata iya mbere mu kwitoresha kugirango bafate ubutegetsi kandi babucunge neza mu nyungu za rubanda hagamijwe kwimakaza ubutabera n’amahoro. Uwo murongo w’imitekerereze Kiliziya yawushimangiye kenshi no mu buryo bunyuranye. Reka dufate ingero ebyiri gusa :

(1) Mu kugena umugabo w’umwongereza witwa Thomas More(1478-1535) ngo abe  Umurinzi n’Umuvugizi w’abanyapolitiki imbere y’intebe y’Uhoraho, Kiliziya gatolika yerekanye ko umurimo wa politiki udakwiye guharirwa abanyangesombi ! Ni umurimo uzwi kandi wemewe n’abo mu Ijuru! Ntukwiye rero gusuzugurwa.

(2)Mu gushyira abami b’ibihugu nka Ludoviko wa 9 w’Ubufaransa ( 1214-1270)  mu rwego rw’abatagatifu abikesheje umurimo mwiza wo kuyobora rubanda, Kiliziya yagaragaje ko umurimo wa politiki ari umwe mu nzira (vocation) zafasha umuntu kuba intungane bityo bikamugeza ku ikuzo ry’ijuru !

Umwanzuro

(1)Politiki ni umurimo uhatse indi yose mu gihugu. Abantu b’umutima mwiza nibakomeza kuwitaza, uzakomeza ube umwihariko w’ababeshyi, abicanyi n’abaharanira inyungu zabo gusa. Intambara ntizizashira mu gihugu kandi  ngaruka mbi zikomeza kutugeraho twese. Guhunga politiki ni uguhunga ubuzima, kuko ariyo igena byose mu gihugu ! Twibuke rya jambo rigira riti «  Ihorere shenge, nutita kuri politiki, yo izakwitaho ! » (« Quand tu ne t’occupes pas de politique, la politique s’occupe de toi ! »).

(2)Abanyarwanda bakwiye gusuzuma neza uko bafasha Abanyapolitiki beza(nabo babayeho kandi baracyariho !)  bifuza kwitangira rubanda. Kenshi bene aba banyapolitiki bagiye batereranwa, bakirya bakimara, ntibagobokwe igihe ari ngombwa, ntibaterwe inkunga igihe bayikeneye, bityo bagacika intege cyangwa se bakicwa urw’agashinyaguro n’ibisumizi bitinya kubikirwa imbehe.

(3) Ndahamagarira Abanyarwanda b’umutima mwiza ko bashira ubwoba, bagahumuka, bakareka gukomeza guharira ikibuga cya politiki abanebwe, incakura n’abagiranabi badashobora kugira icyo bageza kuri rubanda ! Abitwa les intellectuels bazakomeza kuba mu mwobo nk’inyaga kugeza ryari ? Batinya nde ? Jenerali utazi gusoma no kwandika ! Biteye agahinda !Igihe cyiza (opportunité) ni iki , nimuhaguruke mufate ubutegetsi kuko ubwo mu Rwanda buri mu muhanda!

(4)Njye ubwanjye narangije kumva neza ko kwiyemeza kuba  mu bantu b’intwari bitangira politiki nziza yubaka u Rwanda, itavangura, itikubira, itubakira ku kinyoma n’iterabwoba….bitagayitse na gato ahubwo ari cyo Abanyarwanda basonzeye ariko babuze. Kandi gukora politiki iharanira ubutabera n’amahoro mu Rwanda birashoboka rwose, bipfa gukorwa n’abantu bazima kandi BABYIYEMEJE. Kandi rero Abanyarwanda bazima baracyariho kuko nta bapfira gushira !

(5)Uwiyita umukristu mwiza namenye ko adashobora gutererana igihugu cye mu kangaratete yishuka ngo gusenga Imana ntibijyana n’umurimo wa politiki ! Umukristu mwiza agomba no kuba umwenegihugu mwiza( Un bon chrétien ne saurait  être un piètre citoyen).

Reka nsoze nibwirira abo tubyumva kimwe nti : mwizuyaza, nimuhaguruke twitangire kubaka igihugu cyacu.

Padiri Thomas Nahimana.

Tél : 0033647434465.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :