« Umuntu turegwa ko twishe muri Congo abaturega bamwishe cyera »,Perezida Kagame

Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yari mu Nteko Ishinga Amaregeko mu gikorwa ngaruka mwaka cyo gutangiza inama ya 10 y’Umushyikirano.

Atangiza iyi nama Perezida Kagame yagarutse cyane ku kwibesshaho no kwima amatwi abashaka kuvangira no gusubiza inyuma iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Agaruka kuri Congo Perezida Kagame yavuzeko abateza ibibazo muri Congo aribo babeshyera u Rwanda ko arirwo ruhungabanya umutekano w’iki gihugu, kimaze kuba isibaniro y’imirwano n’imitwe yitwaje intwaro.

Kagame yavuze kandi ko aba banyamahanga bavuga ko bashaka gufatira u Rwanda ibihano, ariko ugasanga bashidikanya ahubwo bashaka gutanga umurongo ngenderwaho w’ibigomba gukorwa.

Kuri ibi ariko ngo ntibyakwiye guca Abanyarwanda intege cyangwa ngo bibarakaze, ahubwo ko bakwiye kwirakarira ubwabo kubera uburyo bahindurwa ibikinisho cyangwa se bagahindurwa nk’umuryango bafunga igihe bashakiye bakanawufungurira igihe bashakiye.

Kuri ibi ariko Perezida avuga ko n’ubwo hari abameze batya hari b’abazima. Agira ati “Hari abantu bo hanze bazima, ariko ab’inkozi z’ibibi baravuga cyane akaba aribyo byumvikana, bikajya mu bafata ibyemezo, kandi abafata ibyemezo si cyo kibazo aho usanga ndetse banafite abavugizi bakagira abo bashyira imbere, mu rwego rwo gutunganya umuhanda”.

Ibi kandi ngo aba bifashisha itangazamakuru, mu gihe nyamara aba banyamahanga batanga inyigisho za demukarasi, n’uburenganzira bwa muntu bavugako bigomba gukorwa n’abo bireba.

Agira ati” Umunyamakuru umwe izina yahaye u Rwanda niryo zina rigomba kugira, kurusha izina Abanyarwanda bishakira, bashakira igihugu cyabo niko bimeze bagahimba, bakakubwira ko muri abantu badafite uburenganzira abantu batavuga”.

Kuba abayarwanda badashaka kuvuga ntawababujije kuvuga ahubwo wenda ntibafite icyo kuvuga, avuga ko umuntu umwe cyangwa babiri baha izina u Rwanda kandi ibyo ngo bikaba bikwiye kwamaganwa.

Kwigira.

Agaruka ku kwigira, Perezida Kagame avuga ko udashobora kubigeraho utiteguye guhangana, ati “Ntushobora kwigira utiteguye guhangana, ugomba guhangana ntubitinye kuko iyo udahanganye ikibivamo kiraremereye kurusha guhangana (…). Guhangana ntabwo ugomba kuba urakaye, ushobora no guhangana useka.”

Akomeza agira ati “Guhangana n’abashaka gusubiramo amateka yacu no kutayandikira uko atari, ntawe ubifitiye uburenganzira ni twebwe tubifitiye uburenganzira gusa.”

Yagarutse kandi ku Muryango w’Abibumbye wananiwe gukemura ikibazo cya Congo, mu gihe utanga akayabo, nyamara kandi ukaba ukomeza gushinja u Rwanda mu kuba nyirabayazana w’ibibazo bya Congo, avuga ko u Rwanda atarirow rugomba gukemura ibibazo bya Congo kuko narwo rufiye byinshi rushaka kugeraho.”

Biteganyijwe ko iyi Nama y’Umushyikirano izamara iminsi ibiri ndetse imyanzuro izavamo ikasashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :