FDLR: UMUTI W’INDWARA CYANGWA INDWARA IKENETE UMUTI? Edmond MUNYANGAJU »FDLR: umuti w’indwara cyangwa indwara ikenete umuti? Edmond Munyangaju

Munyemerere ntangire ntebya dore ko ngo ukuri gushirira mu biganiro. Abakuze bari bwumve aya mahungu, abakiri bato bo bishobora kubatungura. Kera iyo umuntu yinjiraga mu gipadiri, yashoboraga guhindura izina yari asanganywe. N’ubu hari imiryango y’abihayimana ikibikora. Imwe mu mpamvu zabiteraga ni uko hari ubwo izina risanzwe ryabaga rikocamye, nyiraryo akumva rizajya rimubera imbogamizi. Namwe nimwibaze nk’umupadiri waba witwa Ndayumujinya, Utazabatutsi, Ndimurwango n’ibindi. Umuseminari rero wari wifitiye izina nk’ayo, yasabye umusenyeri we uruhusa rwo kurihindura. Yitwaga Sembwa, ahitamo kuzitwa Senyana. Bigirumwami wari umunyarwenya yaramusubije ati ntaho uvuye ntaho ugiye, kuko habaho n’inyana z’imbwa. Baraseka barakwenkwenuka.

N’ubwo ari ugutebya, ni kenshi mu buzima duhura n’ikibazo, umuti tugishakiye nyuma bikazagaragara ko washubije ibintu i Rudubi. Imyaka 18 tumaze tuyoborwa na FPR yagize ingaruka nziza n’imbi. Imwe mu ngaruka mbi, ni uko hari benshi babona uyu muryango ari imwe mu ngorane zoretse u Rwanda, bakifuza ko abawukuriye bakinjura bakabazwa ibyo bakoze. Ikibazo ariko kiba inzira zo kubatsinsura n’uwabikora. Mu ruhande rwa politiki, bigenda biguru ntege nk’uko umwanditsi Kayijamahe yigeze kubikomozaho kuri uru rubuga. Yaragiraga ati politiki yacu ubu ni nk’umukino w’akaduruvayo (vulgus), aho buri wese acenga uwo abonye, agatsinda mu izamu rimuri hafi. Abarota inzira ya gisirikari, na ho igihu ni cyose. Hari benshi batekereza ko FDLR yaba igisubizo, ariko njye nzinduwe no kwerekana uburyo ishobora kuba ari ikibazo kurusha uko ari umuti. Nyuma y’inyandiko ya padiri Thomas n’indi y’uwiyise K. G. wababajwe n’uko uyu mwanditsi yashyize FDLR na FPR mu gatebo kamwe, nifuje ko twarebera hamwe ingingo z’iri hurizo.

1. FPR na FDLR: amateka amwe mu nzira zinyuranye!

Reka mpere ku cyitegererezo cya FPR uyu munsi. Uko ihagaze uyu munsi, ibibazo n’ibisubizo izanira u Rwanda, bituruka ku mateka yayo. Niba rero uyu munsi FPR igaragara nk’ikigega cy’ibisubizo, abakunzi ba FDLR bashonje bahishiwe. Niba FPR uyu munsi ari umugina w’ibibazo ku banyarwanda n’akarere, abakunzi ba FDLR bararye bari menge. Impamvu nta yindi ni uko FDLR na FPR bafite byinshi bisa mu mateka yabo, ku buryo uko FPR yifashe uyu munsi bishobora kuduha kumva uko FDLR yakwifata uyicaje ku ntebe FPR yicayeho ubu. Reka mbishyire mu mbonerahamwe.

Amateka ya FPR Amateka ya FDLR nUmutwe wa gisirikari washibutse ku wundi mutwe watsinzwe ari wo UNAR-INYENZI. Umutwe wa gisirikari washibutse ku wundi mutwe watsinzwe ari wo FAR-INTERAHAMWE. nUmutwe waremwe n’impunzi Umutwe waremwe n’impunzi nUmutwe wavukiye ishyanga. Umutwe wavukiye ishyanga. nUmutwe wicishije benshi mu bo uvuga ko ushaka kurengarura (abatutsi). Umutwe wicishije benshi mu bo uvuga ko ushaka kurengarura (abahutu). nIzi mpamvu eshatu maze kuvuga zisobanura byinshi mu mateka y’iyi mitwe yombi. Kuba yaravutse ku mitwe yatsinzwe ni imwe mu mpamvu isobanura uguhuzagurika kwayo mu ntangiro. Bigaragarira mu gukora ibikorwa bitagize icyo bigamije gifatika, ndetse akenshi bibangamira abo twibwiraga ko barwanira. UNAR yagiriye inama abatutsi kutitabira amatora ya kamarampaka kandi nyamara barashoboraga kuronka amajwi atari make. Inyenzi ziratera bibyara imvururu zahitanye bamwe mu batutsi. Abacengezi barateye muri za 96 kugeza 98, biha urwaho FPR rwo gutsemba abanyagisenyi n’abanyaruhengeri. Yaba UNAR-INYENZI, yaba n’ABACENGEZI, nta kintu kigaragara bari bagamije kugeraho. Ikigaragara ni uko bamarishije abo bavugaga ko barwanira. Indi mpamvu ishobora gusobanura iyi myifatire, ni cya kindi cyo kuvukira mu buhunzi ndetse n’uburyo ababyiruka bagize uruhare muri iyi mitwe yombi (changement générationel). Kuba kure y’abanyarwanda bari mu gihugu no kuba ababyiruka baragendaga bazamuka mu nzego, bigira ingaruka zo kutumva neza igishishikaje abanyarwanda b’imbere mu gihugu, rimwe na rimwe bikabyara no kumva nta cyo bavuze. Aha ni ho haturuka umuco wo kudatinya no kubashyira mu bibazo no kubamarisha. nUmutwe utandukanye cyane n’uwo washibutseho: FPR ihabanye cyane na sekuru UNAR, n’ubwo hari bimwe bahuriyeho. Umutwe utandukanye cyane n’uwo washibutseho: FDLR ihabanye cyane na sekuru FAR, n’ubwo hari bimwe bahuriyeho. Urugero ni uko nk’iyo FDLR yivuga kurinda impunzi, akenshi iba yivuga ibigwi bya sekuru FAR muri za 94-96. Yo iri mu bindi nk’uko turi bubibonere hamwe. nUmutwe utakaza abawukuriye uhereye ku bakuru ugakomeza ukabaho: Rwigema, Bayingana, Bunyenyezi, Kayitare n’abandi. Umutwe utakaza abawukuriye uhereye ku bakuru ugakomeza ukabaho: Paul Rwarakabije, Jérôme Ngendahimana, Evariste Murenzi, NIZEYIMANA Thaddée, Alphonse Senyoni n’abandi batabarika. nMuri iri hurizo hagenda hasigara umuntu umwe byose byubakiyeho: Paul Kagame. Muri iri hurizo hagenda hasigara umuntu umwe byose byubakiyeho: Mudacumura. nKagame yabohereje kwa Nyamuzinda Mudacumura yabohereje i Kigali. nIbi bisobanura ko iyi nkingi isigaye, ari umugome gica (Kagame) cyangwa akaba umunyagitugu ubihumeka (Mudacumura). Gusa hari n’abakeka ko Mudacumura afite “stratégie” yo kohereza abantu be i Kigali. Turaza kubigeraho. Umwanzuro ibi byose bihurizaho ni uko umutwe wanyuze muri izi nzira, iyo ugeze ku butegetsi, agahuru kaba gahuye n’umunyutsi. Aba mbere batungurwa ni abawuririmbaga, kuko basanga iyo bakekaga kuba intama yari iryamanye imikaka. Ushaka kumenya aho FDLR ya Mudacumura yageza u Rwanda, nabanze arebe aho FPR ya Kagame irugejeje. Niba ari heza, ni mahire. Songa mbele. n 

2. FPR na FDLR mu bufatanye buzira imipaka.

Muri iyi myaka icumi ya nyuma, FPR na FDLR bagaragaje ko iyo bibaye ngombwa bahuza intero n’inyikirizo. Gusa ikigaragara ni uko utera ari FPR kuko ari yo yunguka, uwikiriza akaba FDLR kuko itakaza buri munsi. Igisobanuro kimwe mbona ni uko hashobora kuba hari amasezerano y’ibanga bafitanye. Bitabaye ibyo, byagorana kumva ukuntu FDLR itubwira ko igamije kurwanya FPR kandi nyamara ari yo iyitabara iteka iyo FPR igeze mu mahina. Iyo FPR ishumbirijwe yayobewe uko ipanga, iteka yiyambaza FDLR. Kugeza ubu bisa n’ibyayihiriye, ikibazo ni: kugeza ryari? Ejobundi ubwo Victoire INGABIRE yari amaze kotsa igitutu FPR kubera kunenga amafuti yayo, hiyambajwe Major Vital Uwumuremyi uturutse muri FDLR. Yemeye gushinja Victoire, FPR umugororera igipangu ku Muhima. Ubwo FDLR iba iramiye FPR. Muribuka Raporo ya LONI ivuga genoside FPR yakoreye impunzi z’abahutu muri Kongo igisohoka, FPR na bwo yihutiye mu kigeka cyayo cy’ibisubizo. Rwarakabije ni we bohereje mu Rwanda hose gutanga ubuhamya ko ngo LONI ibeshya. Ba Murenzi na Ngendahimana bazengurutse amahanga ngo babeshyuza ibyavuzwe kuri shebuja FPR. Bitera kwibaza uko FPR yari kwitwara mu mihango yayo yo kwera no kwirabura iyo hatabaho FDLR. Ubirebye, iyi myaka 10 ishize FDLR yagobotse FPR kurusha izindi nshuti zayo zose. Ni yo mpamvu Kagame yiyemeje gushakamo abanywanyi b’imena bo kuziba icyuho giterwa n’uko abari basanzwe ari inshuti bagenda bamucikaho buri munsi.

Kayumba na Karegeya bamaze guca Kagame mu rihumye ubwo maneko zabo zababuriraga ko rubagera amajanja, FPR yarahagurutse irahagarara. Ikirego gikomeye bashinjwe ni ugukorana na FDLR. Gusa rero hagombaga kuboneka ibimenyetso simusiga bibashinja. Hadaciye iminsi, buri cyumweru batubwiraga ko hatashye umuyobozi wo muri FDLR kandi ko yahamije ubufatanye hagati yayo na ba Kayumba. Ku itariki 28/12/2010 habanje uwitwa Liyetona Colonel Elie Mutarambirwa. Tariki 12/1/2011 hakurikiyeho Colonel Amri Bizimana. Nyuma haje Colonel Abraham Bisengimana. We ubuhamya yatanze tariki 21/2/2011 burahimbye. Yagize icyo avuga ku muntu wese Leta y’u Rwanda yitirira ko akorana na FDLR, guhera kuri Victoire kugera kuri Rusesabagina unyuze kuri ba Kayumba. Uyu Abraham ngo yanatangarije abanyamakuru ko Paul Rusesabagina, Théogène Rudasingwa, Gérard Gahima, ndetse n’abahagarariye ishyaka FDU-Inkingi riyoborwa na Ingabire Victoire bakoze inama zitandukanye mu Burayi n’Amerika zigamije gushyigikira imigambi ya FDLR. Usesenguye ibyo yavuze, ukeka ko mu mashyamba ya Kongo ari ho hari ihererekanyamakuru rirambuye ku buryo ushaka kumenya ibibera ku isi ari ho yari akwiye kujya kwiturira. Ubu bufatanye busanzwe ni na bwo bwadufasha kumva iki gitero giherutse.

3. FPR na FDLR: intambuko imwe mu nzira zinyuranye.

Nyuma y’iki gitero u Rwanda ruhamya ko FDLR yagabye muri Mutura na Rwerere ndetse na FDLR ikabishimangira, benshi berekanye uburyo kidashoboka. Umwanditsi Nkusi Joseph yaduhaye ingingo zihamye zerekana uburyo bidashoboka. Gusa hasigara ikibazo cyo kumenya impamvu FDLR yigambye igitero kitagize icyo kiyunguye na mba. Ndashaka kwerekana uburyo byombi bishoboka (kuba yarateye no kuba itarateye) kandi bikaba bitavuguruzanya ubirebeye muri wa mugambi w’ubufatanye no gutabarana. Icyo byombi bishingiyeho ni ya masezerano y’ubufatanye navuze haruguru.

Ku ruhande rumwe, nk’uko Nkusi yabyerekanye, ntibishoboka ko FDLR yagaba igitero inyuze mu gace kagenzurwa na M23 ari byo kuvuga u Rwanda. Ikibazo kikaba kuba yarabyemeye ku mugaragaro. Nta gitangaje ko FPR ibwira abasirikari bayo bo muri M23 kurasa, nyuma ikumvikana na FDLR kubyiyitirira. Yari igeze aharindimuka amahanga ayotsa igitutu. N’UBUNDI INCUTI NYAYO UYIBONA MU BYAGO. Nguwo umubano hagati ya FDLR na FPR. Ibi si ubwa mbere FPR na FDLR baba babihurijeho. Uyu muco wo kwitirira umuntu ibyo atakoze ni ingendo batabusanyaho. Muribuka imodoka zatwitswe muri za 96-97 mu majyaruguru. Twese twabwiwe ko ari FDLR yabikoraga, ndetse na Rwarakabije wari uyikuriye arabyiyemerera. Igitangaje ni uko hari ibimenyetso ko ari FPR yazitwikaga ngo ibone impamvu yo kurimbura abaturage ibashinja gucumbikira abacengezi. Niba mbeshya, ko ibyo bikorwa byoretse imbaga za Gisenyi na Ruhengeri, habuze urukiko rubibaza Rwarakabije? Ipfundo ni uko bamwitiriye na we akiyitirira ibyo atakoze.

 Urundi rugero rutari kure ni iyicwa ry’anaba b’i Nyange (Kibuye). Abanyarwanda twabwiwe ko byakozwe na Majoro Kazungu w’umucengezi. Nyamara umwe mu barokotse wasigaranye ibisare, yambwiye insiriri yo kubarasa bose aho yaturutse. Umwe mu basore b’abanyeshuri yamenye umwe mu bari bateye kuko yari umusirikari wa APR mu barindaga ikigo bakaba baranasangiraga agacupa. Ngo yaramubajije ati kanaka nawe ugiye kunyica ? Bahise babamishamo urusasu ngo hatazagira urihingutsa. Gusa nta bapfira gushira. Ugira ngo ndakabya, azajye i Nyange abaze bucece, cyangwa azarebe ko Kazungu nyuma atinjijwe muri RDF akaba azamurwa mu ntera uko bukeye.

Ku gitero twavugaga, biranashoboka koko ko FDLR yaba yarakigabye. Na byo byagira igisobanuro. Mu bufatanye basanganywe, ntibitangaje ko FPR ibwira M23 iti abo bahungu ni abacu mubahe inzira, igahindukira ikabwira FDLR iti nimuzamuke amayira ni nyabagendwa. Ikinamico ryarangira ubuzima bugakomeza. Ugirango ndakabya azabaze FDLR icyo iki gitero yiyemerera cyari kigamije, n’uwo gifitiye inyungu: FDLR? Abanyarwanda? Abanyekongo? M23? Cyangwa FPR?. Ibiri amambu, K.G. wanditse mu izina rya FDLR yijujutira ko ngo Thomas yabashyize mu gatebo kamwe na FPR, yirinze gukomoza kuri iyi ngingo y’iki gitero kandi ari yo yari ipfundo ry’impaka. Yavuze ibindi usibye icyo yagombaga kuvuga.

Umwanzuro: ibyahanuwe n’Amosi.

Umuhanuzi Amosi yigeze gucyurira umuryango we ko uhungira ubwayi mu kigunda. Yarababwiye ati mumeze nk’umuntu uhunze intare, hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi, yagera iwe akishingikiriza ku rukuta hanyuma inzoka ikamurya (5,19). Gukunda FPR cyangwa kuyanga ni uburengazira bwa buri wese. Gukunda FDLR no kuyanga na byo ni uko. Gusa, gushyira amizero muri FDLR ngo izakurokore FPR, ni uguhitamo hagati y’ibinyoro n’ubushita. Kuko abanyarwanda bategereje igihe kirekire, dufite igishuko cyo kwinaga mu maboko y’uje wese, nta gushishoza. Hari intama nyinshi zihamya ko zishaka kutwitangiraho ibitambo. Gusa mu rwego rwo gushishoza, mujye muzibwira zibanze zasame. Nimusanga zifite amenyo muzicaze ku kibero, nimuzibonana imikaka murarye muri menge !

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :