Ntaho bucyicyera. Musoni A.D.

Ntaho bucyicyera

Mbonye iby’Isi bikiri ntabyo,

mbona n’abayo bakiri ntabo,

ko n’abashingaga batagishinga,

maze mbîbona ndazengerezwa,

nti nuko rero ntaho bucyikera.  

None se ndorera nawe,

Ninde utazi urwa Gasabo.

N’abarugenga bigize ibyatwa,

naho abagengwa bakaba intaâbwa,

babarirw’iminsi nk’amatungo,

nkaho bose bakuriye mu inzuli.

Ndorera nawe ibintangaza!

kutimenya ntibigira uko bisa!

nabatimenya ntibamenya uko basa!

kuki birinda bigera ahongaho?

kandi natwe turi aho ngaho!

ndetse n’ibyirore hafi yacu;

ariko tukicara tugatimaâza,

ntawakora k’uwundi ngo amukebure,

ngo dore uko usa ntibigukwiye,

yewe; ngo nibyawe ntibigukwiye,

ahubwo tugaterera agati mu ryinyo,

cyangwa tugatâakana ibi bidasanzwe,

ngo tubone byinshi bidusumbirije,

twiyibagije ko ntaho bucyikera,

cyangwa ko bucya bucyana ayandi.

Ni ku yihe mpamvu dushukana twese?

tubwirana ko turi abere,

kandi twese imitima iteêra,

nubwo benshi biyambika ibyera,

kuko bafite uko babidodesha,

nababidoda bahembwa neza,

babyîyambika bakaberwa,

imbere y’abantu bakabajora,

ngo ntabwererane tubonye aho ngaho!

Ni kuki se tuvuga byinshi,

byo kwiyeza tugashira umwanda,

tukitaka woshye Isimbi,

twiyibagije  ko intoki zitera,

n’ibisare byazo bikigaragara,

ariko tukigira nyoni nyinshi,

ngo aho tugenda ntibabibona,

nk’aho twabambitse amadarubindi,

cyangwa tubarusha guhweza.

Ese ibi sibyo bituviramo kunyomozwa ?

aho duhuragura ibigambo,

twibwira ko ntabisanganwa nk’amagambo,

tuti, urwuri ni nyabagendwa,

ngo amatungo ararya agahaga,

tuti umudendezo ni wose,

ngo amahoro yo si nakubwira,

ngo amahano yacitse burundu,

tukiyibagiza ko Isazi zashiriye ku icumu,

kandi green party  ibuzwa bamahwemo,

ari nayo ishinzwe ku zirinda,

ko gashogoro igeze abantu k’ubuce,

ko amatungo yabira nta gishorwa,

Ko amenshi ariîra ku nkomangizo,

Ikiziriko kiyageze ku bwa burembe,

Ko kuriyo ntaho bucyikera.

Ni kuki se tuba intandaro yo kumwazwa?

Tuzi k’umutego mutindi ushibukana nyirawo!

kandi urwishigishiye ararusoma !

 Nuko, twabura gute se kumwara?

ibyo dukora bitihishira,

twiyita abahagarariye abandi,

tukarenga tukajya ahatadukwiye,

kuhikura bikatugora,

ibyera twiyambitse bikahasigara,

bakadusubiza ibitukura dukwiriye,

tukabyishimira kuko aribyo twarahiriye,

twagera iyo tujya tukicuza,

ariko tukihagararaho cyane,

tugaterera agati mu ryinyo,

ngo buriya rubanda nti rubiruzi,

ngo kuko rwishwe n’isali, iyi tuzi

ngo amaso yabo ntagihunyeza,

naho amatungo yo ngo nti yumva,

kuko inkomangizo iyageze k’ubuce,

tukirengangiza ko yo aturuzi,

kuko ururimi rwayo ari nk’urwacu,

n’amaso yayo ari nk’ayacu,

ahubwo ko tuyigirizaho nkana,

tuyitirira ibyotubonye,

ngo tubone tuyateshe agaciro,

natwe ngo tu yakabonereho,

kuko akacu k’agaâshwe  n’ububi bwacu,

butihishira mu mvugo no mu ingiro,

bu kabogoza amatungo n’abashumba.

Kuko n’ ubundi, ntaho bukicyera.

Musoni Alain Duval

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :