Igihugu cy’Ububiligi nacyo gihagaritse inkunga ya gisilikare cyahaga u Rwanda

Pieter De Crem ministre w’ingabo w’igihugu cy’Ububiligi 

Kuri uyu wa kane taliki ya 8/11/2012 Ministre w’Ingabo w’igihugu cy’Ububiligi  Pieter De Crem yatangarije mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu  ko ubufatanye (coopération) bwa gisilikare hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’ububiligi buhagaze. Ububiligi bukaba buteye ikirenge mu cy’ibindi bihugu nka leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suwedi n’ibindi byahagaritse inkunga yabyo ku Rwanda.  

Ububiligi buhagaritse inkunga yabwo ya gisilikare ku Rwanda bitewe n’imyanzuro ya raporo y’impuguke za Loni zishinja igihugu cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru. Nkuko iyo raporo ibigaragarza , ngo umutwe wa M23 uyobowe na Ministre w’ingabo z’u Rwanda Bwana James Kabarebe, nkuko bigaragazwa n’amajwi ya telefoni yafashwe n’ingabo za Loni Monusco muri Congo aho Kabarebe yarimo aha amabwiriza inyeshyamba za M23.  

Mu mpaka zabereye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi kuri icyo kibazo, Ministre w’ingabo w’igihugu cy’Ububiligi yatangaje ko ibikorwa byose byari biteganyijwe mu bufatanye mu by’ingabo hagati y’u rwanda n’Ububiligi byahagaritswe kandi akaba nta bindi bikorwa biteganyijwe muri urwo rwego mu mwaka w’2013.  

Hagati aho ariko abasilikare bakuru b’abanyarwanda (officiers) bari mu ishuri rya gisilikare mu bubiligi (Ecole royale militaire Belge) bagomba gukomeza amasomo yabo kugeza barangije ikiciro cy’amasomo bari kwiga.  

Source :africanmanager

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :