Ingabire yakatiwe imyaka umunani y’igifungo.Mathias Hitimana.

Victoire Ingabire azarenganurwa n’abaturage. 

source: Igihe.com  

Mu isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani.

Mu isomwa ry’urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama .  

Ingabire Victoire yahamwe n’ibyaha bibiri, birimo ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ingabire Victoire Umuhoza igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi n’imyaka 25 y’igifungo iherekejwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Urukiko rwatangaje ko rwasanze Ingabire Victoire Umuhoza, yaravuye mu Rwanda cyera (mu 1974), byongeye kandi ngo ibyinshhi yatangazaga yabikuraga mu byo yasomaga , n’ibyo yabwirwaga. Urukiko rusanga, Ingabire Victoire agabanyirijwe ibihano ku byaha bimuhama, yagira akamaro mu murya ngo nyarwanda.  

Ariko n’ubwo Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani, aracyafite uburenganzira bwo kujurira.  

Me Ian Edouards wunganiraga mu mategeko Umuhoza Victoire Ingabire, yatangaje ko biteguye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga, bitagira icyo bitanga bagashaka uburyo bwo kwitabaza ubutabera mpuzamahanga.

kuri 97 (vendredi, 02 novembre 2012 18:01)

aza swera nyoko

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :