Diyosezi Gatolika ya Kabgayi irashishikariza abakirisitu kwitabira ikigega « AgDF »! Kalisa Eugène.

Mgr Mbonyintege Smaragde, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

 Mu gihe  Abanyarwanda benshi bakomeje gutera hejuru bagaragaza ko ibyerekeye Ikigega cyiswe Agaciro Development Fund bidasobanutse bityo bikaba bisa n’ubujura bukozwe n’Abategetsi , kubera ko :  

*Amafaranga agishyirwamo aba yambuwe rubanda akenshi bikozwe ku gahato kandi icyo azakoreshwa kidasobanurirwa neza abaturage;  

*Amafaranga yamburwa rubanda azaribwa n’Agatsiko kamenyereye ibyo kwambura abaturage bakennye imitungo yabo nta bindi bisobanuro kuko kadakenera gutanga raporo;  

*Iki kigega kitagira ugicunga uzwi ntikigire n’amategeko azwi agenga imicungire yacyo….  

Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya gatolika bahisemo kwihutira gushyigikira icyo kigega kidasobanutse bagishyiramo amafaranga ya Diyosezi kandi bahatira n’abakristu bashinzwe kugishyiramo amafaranga yabo ku buryo abashishoza babibonamo ikibazo gikomeye cyane kuko bisa nk’aho Leta y’Agatsiko irimo guhindura Kiliziya gatolika igikoresho mu kwifashisha imbaraga zayo muri gahunda z’ubujura ! Hari benshi batishimiye iki cyemezo cya Kiliziya gatolika bafata nk’igikorwa cyo kubura ubutwari no gutaba rubanda mu nama  !  Impamvu zibateye abayobozi ba Kiliziya kwemera kugirwa ibikoresho ntiziramenyekana neza ! Bizabe se biturutse ku iterabwoba bakomeje gushyirwaho n’ubutegetsi bw’igitugu ?   

Dore uko Mgr Mbonyintege Smaragde , Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi abisobanura:

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :