Igihugu cy’Amerika kiremeza ko gifite ibimenyetso birenze ibyo impuguke zatanze muri ONU ko u Rwanda rufasha M23. Ambas Rapp

Nkunda umugabo ntacyo ampaye ! Ambasaderi Rapp akojeje isoni Agatsiko kandi abivugiye i Kigali ! Ngaho se na we nibamufunge tumenye ko bafite ububasha !!!

  1. Amagambo ashize ivuga !

Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/08/2012 i Kigali, Ambasaderi Stephan Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara ku rwego mpuzamahanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko amagambo yavuzwe na The Guardian ari aye bwite uretse ko atavuze amazina y’abantu kandi anemeza ko igihugu cye cya leta zunze ubumwe z’Amerika gifite ibimenyetso bishimangira ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 birenze ibyo impuguke za ONU zatanze .  

Stephene Rapp yagize ati :”Mu by’ukuri imvugo zigaragara nizo, ariko ku mutwe bashyize ku nkuru, bashyizemo amazina tutigeze tuvuga, kugirango bisobanuke neza. Ku kibazo cya M23, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihagaze ni uko u Rwanda rwafashije M23 kandi dufite ibimenyetso birenga ibyatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Icy’ingenzi ariko ni uko inkunga zose zituruka hanze zo guha intwaro imitwe y’abarwanyi muri Congo zihagarara kandi tugomba kureba inzira yo kugenzura ko ubwo bufasha butari gutangwa” . 

Rapp rero yashimangiye ko The Guardian itamubeshyeye kandi ashimangira ko u Rwanda rufasha M23, igisigaye gusa akaba ari uko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kirimo kugenzura niba u Rwanda rwarahagaritse inkunga rutera M23. Yemeza kandi ko uwo mutwe nuramuka uhamwe n’ibyaha by’intambara uzabikurikiranwaho imbere y’ubutabera ndetse n’abawufasha bakabiryozwa , mbese nk’ uko byagendekeye Charles Taylor!  

 2. Agatsiko gakomeje gukinga abaturage igihu mu maso gatanga amakuru y’ibinyoma kandi mu by’ukuri ibintu byagakomeranye  

Urugero ni iyi nkuru yasohotse ku gihe.com (Source :Izuba Rirashe)igamije gushuka rubanda no kugoreka amagambo Ambasaderi yavugiye i Kigali ashinja ku mugaragaro Agatsiko gufasha M23 :

« Nta bimenyetso bihamya ibyaha by’intambara M23 Amerika ifite –Ambassaderi Rapp »

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabayaha Stephen Rapp yatangarije abanyamakuru ko nta bimenyetso Amerika ifite by’uko umutwe wa M23 ukora ibyaha by’intambara.  

Ibyo Ambasaderi Rapp yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cy’ubushinjacyaha ku wa 13 Nyakanga 2012.

Yagize ati “nkurikije uko nabibonye, nta bimenyetso bihamye byemeza ko M23 ihohotera abantu”, ibi akaba abishimangira mu gihe yari avuye mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.

Ambasaderi Rapp akaba yanasobanuye n’ibyanditswe ku wa 25 Nyakanga 2012, aho ikinyamakuru “The Guardian” cyo mu Bwongereza cyanditse ko yagitangarije ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwa ku byaha bijyanye no gutera inkunga umutwe wa M23.  

Yemeje ko iki kinyamakuru cyamubeshyeye aho mu magambo ye, Rapp yagize ati “Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera, cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ari ryo ryose ku Rwanda”.  

Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gutanga ubufasha mu bikorwa byo gushakisha no kugeza mu butabera abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse na dosiye zabo zishyikirizwe Leta y’u Rwanda.  

Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yunga murye, yavuze ko gushyiraho impapuro zo gufata Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidahagije, ahubwo ko hakenewe kongeramo izindi ngufu.  

Ngoga ati “kubitangaza gusa ntibihagije ahubwo hakenewe gushyiramo n’ingufu nk’uko byagenze kuri Bosco Ntaganda. Kuri Kabuga Felesiyani biragoranye kuko tutazi aho ari, ariko Mudacumura aho ari harazwi”.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura ku itariki 13 Nyakanga 2012, aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.  

Ubushinjacyaha bwa ICC bukaba buvuga ko bufite ibimenyetso simusiga ku byaha by’intambara Mudacumura aregwa byakozwe guhera tariki 20 Mutarama 2009, kugeza mu mpera z’Ukuboza 2010.  

Umwanzuro  

 Inkunguzi y’ibikoba yirahira amakara mu kibuno! Harya ubundi Agatsiko karashaka iki muri Kongo ? Kamenyereye kumena amaraso, ahari ntikabaho katamena amaraso y’inzirakarengane !  

Gutangaza mu binyamakuru Ikinyoma giteye isoni nk’iki byerekana ko Ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kubyina umutaho: ni uku ingoma ntindi zihirima !  

Iyo ikirunga cyenda kuruka ubibwirwa n’uko utunyamaswa tw’inkwakuzi twatangiye kwikuriramo akatwo karenge hakiri akare! Abanyarwanda bazi ubwenge bakwiye gutangira kwitandukanya ku mugaragaro n’Agatsiko hakiri kare hato katazabatarukiriza amaraso cyangwa kakabagwira ! Abwirwa benshi….  

Mukande hasi aho, mwiyumvire amakuru y’imvaho nk’uko BBC gahuzamiryango iyatangaza.

 Impamvu nkunda Padri Tomas (mardi, 21 août 2012 06:57)

1/ni umugabo mwiza cyane

2/ni umuhanga cyane

3/ntiyiyandalika

4/akunda Imana

5/ntabwo ali umusinzi

6/akunda abantu bose

7/ashaka ko DEMOCRACY iza mu Rwanda

8/yanga akarengane

MURAKOZE

Ugukunda kandi uguhoza kumutima

Beata Umutoni-Sendashonga

Belgique

Murakoze

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :