Umusimbura wa Paul Kagame yamenyekanye ! Steven Gatera.

PLAN YO GUKURA PAUL KAGAME KU BUTEGETSI YARANGIJE GUSHYIRWAHO UMUKONO.

Ibihugu by’ibihangange byashyize Paul Kagame ku butegetsi byarangije kumvikana bidasubirwaho ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame agomba guhita akurwa ku butegetsi.

1.Dore impamvu z’ingenzi zatumye biyemeza kumukuraho amaboko :

1)Kugundira ubutegetsi no kwiba amajwi mu matora ya perezida wa repubulika.

2)Gutuka ku mugaragaro ibihugu byamushyize ku ntebe.

3)Kunyereza birenze urugero umutungo w’igihugu.

4)Gukora Jenoside y’ Abahutu muri Kongo

5)Gufatanya n’imitwe y’iterabwoba mu guteza intambara zihungabanya umutekano w’igihugu cya Congo hagamijwe gusahura umutungo wacyo .

6)Gufunga political space no kuniga demokarasi mu Rwanda.

2.Kagame arava ku butegetsi ate ?

Icyemezo cyarangije gufatwa ko batategereza ko arangiza manda ye muri 2017, ngo n’ubundi ntiyigeze atorwa n’abaturage. Ngo Kagame yagiriwe inama yo kwivana ku butegetsi ku neza yanga kubyumva none ngo akaba agiye kubukurwaho ku ngufu.

Ibyemezo byo guhagarika imfashanyo ku Rwanda ngo  ni intambwe ya mbere mu rwego rwo guhatira Kagame kuva ku butegetsi no kumunaniza kugira ngo kuyobora igihugu bimunanire burundu.

3.Kagame atakiriho bizagenda bite ?  

Generali Karenzi Karake abana neza n’abandi !  

Kagame namara gupfa azasimburwa na generali  KARENZI KARAKE. Ngo n’ubwo bizwi ko hari ibyaha bikomeye uyu mujenerari akurikiranyweho n’ubutabera mpuzamahanga , ngo byaganirwaho mu gihe bigaragara ko ari we wagarukana umutekano mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.  

Dore impamvu zatumye bahitamo uyu musilikari :

1)Arajijyutse  

2)Akundwa n’Abanyarwanda benshi kuko hari  benshi yagiriye neza.

3) Ingabo z’igihugu zamwumvira

4)Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya jenoside bamwibonamo ngo kuko we yari asanzwe afite imiryango mu Rwanda.

5)Aziranye n’Abanyarwanda benshi kuko we yamenyekanye nk’umusilikari ugira umutima mwiza mu gihe yayoboraga Ingabo zari muri CND.

6)Abahutu bakandamijwe bamwemera.

7)Yabanira ibihugu by’amahanga mu bupfura.

Ngo nyuma yo guhabwa ubuyobozi bw’igihugu, Karenzi Karake azihutira gukorana imishyikirano n’amashyaka ya Opozisiyo yose maze bafatanye gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’igihugu, izamara imyaka itatu, hanyuma hakabaho amatora akozwe mu bwisanzure.

4.Kagame asigaje igihe kingana iki ?

Ngo uko biteganijwe, Paul kagame ntiyakagombye kugera ku italiki ya 31/12/2012 akiyobora u Rwanda. Ngo abasilikari bo mu bihugu bikomeye bagomba gufasha Ingabo z’ U Rwanda muri iyo gahunda barangije gusesekara KAMPALA!

Reka tubitege amaso.  

Steven Gatera,

Londres

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :