Abashaka kumva cya Kiganiro cya Padiri Thomas ku cyemezo cyo gufunga Leprophete.fr cyafashwe na Mgr Bimenyimana

Ibya Padiri Tomasi Nahimana byifashe bite? Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yamuvanyeho amaboko.  

Urubuga LeProphete.fr rumaze umwaka umwe n’igice rushinzwe n’abapadiri babiri baturuka muri Diosezi ya Cyangugu: Padiri Tomasi Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa. Urwo rubuga rukimara gutangira Leta y’Inkotanyi yahagurukiye kuruhagarikisha, yotsa igitutu Musenyeri Yohani Damaseni w’i Cyangugu. Nyuma y’amezi abiri gusa rukimara gutangira gutangaza ibitekerezo ku Rwanda, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana w’i Cyangugu yashishimuye ibarwa asaba ko abo bapadiri bahagarika urwo rubuga kandi ko babujijwe kwongera kwandika ku bintu bifitanye isano na politiki.

Ibyo ariko nabo bamubereye ibamba, bamwumvisha ko nabo nk’abanyarwanda bafite uburenganzira badashobora kuvutswa n’uwo ari we wese.

Ariko yari afite aho abategeye. Yari azi ko igihe kizagera bagakenera umukono we ku masezerano abemerera gukomeza gukora muri za diosezi zo mu Buraya yabatije.

Kuri Padiri Tomasi Nahimana rero, kuvugurura amasezerano amuha uburenganzira bwo muri diosezi arimo i Lehavre byari biteganijwe ku tariki ya 31/08/2012. Mu kwezi kwa gatandatu rero, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yongeye kwihanangiriza Padiri Tomasi Nahimana ngo afunge urubuga leprophete.fr, ngo kandi yibuke ko natarufunga contrat ye yo kuba muri diosezi arimo atazayishyiraho umukono we.

None se ko Padiri Tomasi Nahimana yasezeranye kwubaha no kwumvira musenyeri we, azabigenza ate? Yemere se ahagarike urubuga leprophete.fr kugira ngo abone aho aba n’icyo akora? Afite se uburenganzira bwo kwanga kwumvira musenyeri we? Kwanga kwumvira se ntibizamuviramo kwirukanwa mu bupadiri? Cyangwa se n’ubundi yashakaga kwiviramo none yahembereye impamvu izatuma bavuga ko atariwe byaturutseho? Ese ubundi, abuzwa n’iki gufunga ruriya rubuga leprophete.fr? Arufunze byamutwara iki?

Ese ubundi ibyo bya politiki abyivangamo ate kandi ari umupadiri?

Ese kuvuganira no kurenganura rubanda biri mubyo Kiliziya y’u Rwanda yamushinze? Ese ubundi Padiri Tomasi we abuzwa n’iki guceceka ngo bamuhe amahoro nk’uko abenshi mu bapadiri babigenza? Ko yasezeranye kuba umupadiri, yasezeranye kuba umunyapolitiki no kwirukanka ku bibazo by’abaturage kandi hari ababishinzwe? Ese ko abasenyeri ba Kiliziya gatolika mu Rwanda binumira, bakarya bakaryama bagasinzira, abarusha gukunda rubanda?

Ese ayo makimbirane ayafitanye na Musenyeri Bimenyimana ubwe cyangwa na Kiliziya gatolika yo mu Rwanda? Ese bapfa kutavuga rumwe ku birebana n’inyigisho za Kiliziya mu Rwanda, cyangwa bapfa kutumva ibintu kimwe mu rwego rwa politiki?

Musenyeri Bimenyimana we se afite koko uburenganzira bwo kubuza abapadiri ayobora kwandika ibyo batekereza? Ubu se Musenyeri uko azi u Rwanda rumeze ubu, araha Padiri Tomasi Nahimana itegeko ryo guhita ataha mu Rwanda agamije iki? Ese uriya musenyeri we ni muzima? Azunguka iki se Padiri Tomasi nataha Inkotanyi zikamwivugana? Amakotanyi yo kwubaka Hoteli abe ariyo atuma ashyira Padiri Tomasi ku gitutu ngo natahe i Cyangugu  agira ngo Inkotanyi zimuce agatwe?

Radiyo Ijwi Rya Rubanda yaganiriye na Padiri Tomasi Nahimana imubaza kuri ayo makimbirane afitanye na Musenyeri we no ku buryo abona ubuzima bwe nyuma y’iriya tariki ya 31/8/2012.

Ikiganiro twagiranye kirimo ibice 3 twagiranye na Padiri Tomasi Nahimana, gikurikiwe n’igisubizo twahawe na Musenyeri Bimenyimana kuri icyo kibazo.

Kanda kuri iyi link: iki kiganiro gitangirira ku isaha ya  : 15:15

HYPERLINK « http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-tariki-08082012-saa-0945-yi-london-saa-1045-yi-kigali » http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-tariki-08082012-saa-0945-yi-london-saa-1045-yi-kigali

GAHUNDA LIVE  ya Radio Ijwi rya Rubanda , kuwa kabiri 07/08/2012:

Iki kiganiro (kirimo ibice 3) kirongera kunyuzwa kuri radiyo Ijwi Rya Rubanda kuri aya masaha:

– mu masaa 01h, mu ma saa 02h nomu masaa 03h isaha y’i London

– mu masaa 11h, mu ma saa 12h no mu masaa 13h isaha y’i London.

Abadashobora kugikurikira kuri ayo masaha bashobora no kugisanga  HYPERLINK « http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/ijwi-rya-rubanda-kuva-tariki-08082012-saa-0945-yi-london-saa-1045-yi-kigali » t « _blank » kuri iyi link yo mu biganiro byahise (15:15) .

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :