IKIGANIRO HAGATI YA PADIRI THOMAS N’IJWI RYA RUBANDA

Abaturage bahindurwa abaja mu gihugu cyabo kubera ko babyemeye, iyo bahagurutse bakanga kujya mu mujishi uwahekwaga arigenza!

Kuri uyu mugoroba w’italiki ya 6/8/2012 , ahagana  saa moya n’iminota 10(19h10), ku isaha y’i Paris, kuri Radiyo Ijwi rya rubanda, Padiri Thomas Nahimana arasobanura ikibazo gikomeye afitanye na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Yohani Damaseni Bimenyimana, umuhatira (1)gufunga urubanga Leprophete.fr akanamutegeka (2)kuba IKIRAGI ngo ntakagire icyo yongera kwandika ku karengane ubutegetsi bw’Agatsiko bukomeje gukorera Abanyarwanda, ndetse akaba yaranditse inzandiko zimusaba (3)guhagarika ubutumwa bwa gisaserdoti yakoraga mu Bufaransa maze (4)agataha by’igitaraganya mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro padiri Thomas Nahimana arasobanura uko abona ikibazo cy’akarengane kari mu Rwanda hanyuma agaragaze n’agaciro aha ibyo ibyemezo byuje akarengane Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana afata abibwirijwe n’abategetsi ba FPR-Inkotanyi.

Kwitabira icyo kiganiro byaba byiza, nyuma abacyumvise bakazabasha no gutanga ibitekerezo byabo.

« La résistance contre l’oppression est un droit naturel et imprescriptible de la personne humaine ».

Umugoroba mwiza kuri mwese, muze kunyurwa n’icyo kiganiro.

Ubuyobozi bwa Leprophete.fr

Kanda hano wumve ijwi rya rubanda  : 

HYPERLINK « http://ijwiryarubanda.com/2012/08/leta-ya-fpr-inkotanyi-iteranije-padiri-tomasi-nahimana-na-musenyeri-bimenyimana-wi-cyangugu/ » http://ijwiryarubanda.com/2012/08/leta-ya-fpr-inkotanyi-iteranije-padiri-tomasi-nahimana-na-musenyeri-bimenyimana-wi-cyangugu/

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :