Ibihugu by’Ubwongereza na Suwedi nabyo byiyemeje guhana u Rwanda birwima inkunga y’amafaranga ndetse n’inguzanyo !

Ikirere si cyeru ! Iyi nkubiri iransiga amahoro ?

Ubwongereza bumaze guhagarika imfashanyo ihwanye na miliyone 16 z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ikaba yari igenewe u Rwanda bitewe n’uko rumaze iminsi rushyirwa mu majwi ko ari rwo ruri inyuma y’imidugararo ibera mu gihugu cya Kongo, abantu hafi ibihumbi Magana atanu bakaba bamaze kuva mu byabo. U Rwanda rwari rusanzwe ruzwi nk’igihugu gifitanye umubano udasanzwe n’Ubwongereza.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yigeze gushimagizwa nk’umwe mu bayobozi b’imena b’Afurika, ndetse no mu mwaka w’2007 yahawe ijambo mu nama nkuru y’ishyaka rya Ministiri w’intebe David Cameron (Conservative party). Hakurikiyeho kwemerera u Rwanda kwinjira mu rugaga rw’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza Commonwealth, n’ubwo ari nta mateka rufitanye na bwo.

Mu kwezi gushize rero ni bwo Umuryango w’abibumbye watangaje ko Kagame yijanditse mu bikorwa byo kumena amaraso bikomeje gukorwa n’abigometse ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Kagame aregwa gufatanya na Bosco Ntaganda bakunze kwita “Kirimbuzi” (Termonator) akaba akurikiranyweho gukora ibyaha by’intambara. Uyu yubuye imirwano kuva muri Mata.

Iyo mirwano yatumye hameneka amaraso menshi mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru, abantu bagera ku bihumbi 50 bakaba barahungiye mu gihugu cya Uganda, abandi bagera ku bihumbi 420 na bo bakaba baravuye mu byabo. Abakora iperereza b’Umuryango w’abibumbye bahamya ko umutwe w’inyeshyamba M23 uyobowe na Ntaganda uhabwa n’u Rwanda abarwanyi ndetse n’ibirwanisho.

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyagaragaje ko cyemera icyegeranyo cy’Umuryango w’abibumbye,gihagarika imfashanyo cyageneraga Kagame mu rwego rwa gisirikare. Ubwongereza rero ni bwo bwari ku isonga mu gufasha u Rwanda, bukaba bwatangaga miliyoni 75 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza buri mwaka.

U Rwanda rwafashwaga mu buryo budasanzwe, ku nkunga ivuye mu kigega cy’imfashanyo rusange, bivuga ko Ubwongereza bushyira amafaranga kuri konti y’igihugu nta mabwiriza y’uko agomba gukoreshwa, nko mu rwego rw’ubuzima cyangwa urw’uburezi. Uyu mwaka miliyoni 37 z’amafaranga y’ubwongereza zashyizwe mu isanduku y’u Rwanda muri ubwo buryo.

Ministiri Andrew Mitchell ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza yirinze gushimangira ibivugwa mu cyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye bishinja Kagame gutera inkunga abigometse muri Kongo. Yatangaje gusa ko ziriya miliyoni 17 zibaye zishyizwe ku ruhande, ko atari inkunga yose u Rwanda ruhabwa ihagaritswe.  

Bwana Mitchell cyakora yasabye u Rwanda gutangaza rweruye ko Bosco Ntaganda ari umwicanyi ushakishwa, kandi agomba gushyikirizwa ubutabera aho kumushyira imbere mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane. U Rwanda kandi rwasabwe kureka abatavuga rumwe muri Kongo bakikemurira ibibazo byabo mu mahoro.

Imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yahamagariye Leta y’Ubwongereza gufatira ibihano Kagame. Umushakashatsi wa Human Rights Watch Carina Tertsakian ushinzwe Afurika yagize, ati “twagombye guhoza Abongereza ku nkeke, ari na bo batanga imfashanyo nyinshi ku Rwanda, ku buryo iyo batagira icyo bakora byari kubaviramo igisebo kinini.”

Madamu Tertsakian, ati “n’iyo byaba ari urwiyerurutso, iki cyemezo cyafashwe ni ingezi kuko mu Bwongereza,by’umwihariko Ministiri Andrew Mitchell, batseta ibirenge iyo bagiye kugira icyo bavuga ku burenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda. Ibiro bishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) byo byirinda kugira icyo bitangaza ku mugaragaro.”

U Rwanda rutera inkunga abigometse bari mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo rwitwaje guhiga abakoze itsembabwoko n’itsembatsemba ryo mu 1994 bahungiye yo, nyamara ku birego by’uyu munsi Kagame akomeje guhakana avuga ko nta sasu na rimwe ryambutse umupaka ngo rihabwe inyeshyamba za M23.

Umushakashatsi Tertsakian, ati “nta gihe Kagame atahakanye uruhare rwe, ni na ko byagenze ubwo yateraga Kongo, mu 1996 no muri 1998. Igihe cyose aburana urwa ndanze.”

Suwede yahagaritse inkunga Banki Nyafurika yo Gutsura Amajyambere yageneraga u Rwanda 

Fredrik Reinfeldt, Minisitiri w’intebe wa Suwede .

Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Leta ya Suwede yahagaritse inkunga u Rwanda rwagombaga guhabwa na Banki Nyafuruka yo gutsura amajyambere mu kwezi kwa kenda uyu mwaka, niba u Rwanda rukomeje kutitandukanya n’umutwe wa M23, umutwe w’abarwanyi ukomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. 

Iyo nkunga yageraga kuri miliyoni 39,9 z’amadorari, ikaba yahagaritswe kugeza u Rwanda rwiyemeje kuva muri Kongo.

Umwe mu banyacyubahiro bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nyafurika yo gutsura amajyambere, akaba akomoka mu gihugu cya Suwede, akaba ari na we wagize uruhare mu guhagarika ako kayabo kagenerwaga u Rwanda, yagize ati “Suwede yababajwe cyane n’iriya raporo ya Loni yerekana uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya amahoro muri Kongo. Dukeneye ko u Rwanda hamwe n’ibihugu bituranye na rwo bigira uruhare mu kongera kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo”. Yarongeye, ati ”Amahirwe yo kugirango u Rwanda rwongere guhabwa akayabo nk’aka ari mu maboko y’u Rwanda ubwarwo”. 

Gasasira, Sweden.editor@umuvugizi.com

Marc (dimanche, 29 juillet 2012 19:54)

Ariko se aba bapadiri ba leprophete.fr barashaka iki kuri Kagame! Bagumye mu matiku yabo bakarangiza ibibazo bafitanye n’abapadiri bagenzi babo na musenyeri i Cyangugu bakareka kwivanga muri politiki batanazi. Ko kagame ashimwa n’isi kuntera yagejejeho u Rwanda, bo bafite bigwi ki? Ese ahubwo ni intumwa zande? Ni iza Kiliziya? Rukokoma?abazungu? Cg shitani? Tomasi na fortunatusi biyitako bakorera kiliziya bakabona udufrw tw’abazungu nyamara ibyabo byaramenyekanye. Tubafata nk’ibisare! Babye nabwo bakorera Twagiramungu baba ari abayobe kuko nawe nta murongo uhamye agenderaho,fin de fin azabataba nkuko yagize abandi. Gusa niba ari n’intumwa za shitani bamwemereye ibyo batazashobora! Revolution nk’iya 59 na jenoside nk’iya 94 ntibiteze kuba tena mu Rwanda. Ahubwo bitegure umunigo wa Shitani. Gusa sinzi n’ikibura ngo Musenyeri wa Cyangugu abirukane. Abona adacumbikiye abarimbuzi ba Kilizia. Nakomeze atinde ahubwo nzareba uko agarura abo muri kuyobya.

RWANDA GENOCIDE: RPF (INKOTANYI) INSTRUMENT OF IMPERIALISM (dimanche, 29 juillet 2012 19:25)

REBA HANO:

RWANDA GENOCIDE: RPF (INKOTANYI) INSTRUMENT OF IMPERIALISM (dimanche, 29 juillet 2012)

REBA HANO:

Marc (dimanche, 29 juillet 2012 17:50)

Ariko se aba bapadiri ba leprophete.fr barashaka iki kuri Kagame! Bagumye mu matiku yabo bakarangiza ibibazo bafitanye n’abapadiri bagenzi babo na musenyeri i Cyangugu bakareka kwivanga muri politiki batanazi. Ko kagame ashimwa n’isi kuntera yagejejeho u Rwanda, bo bafite bigwi ki? Ese ahubwo ni intumwa zande? Ni iza Kiliziya? Rukokoma?abazungu? Cg shitani? Tomasi na fortunatusi biyitako bakorera kiliziya bakabona udufrw tw’abazungu nyamara ibyabo byaramenyekanye. Tubafata nk’ibisare! Babye nabwo bakorera Twagiramungu baba ari abayobe kuko nawe nta murongo uhamye agenderaho,fin de fin azabataba nkuko yagize abandi. Gusa niba ari n’intumwa za shitani bamwemereye ibyo batazashobora! Revolution nk’iya 59 na jenoside nk’iya 94 ntibiteze kuba tena mu Rwanda. Ahubwo bitegure umunigo wa Shitani. Gusa sinzi n’ikibura ngo Musenyeri wa Cyangugu abirukane. Abona adacumbikiye abarimbuzi ba Kilizia. Nakomeze atinde ahubwo nzareba uko agarura abo muri kuyobya.

HYPERLINK « http://info@leprophete.fr » t « _blank » OSWALD&MUSHIKIWABO LOUISE (dimanche, 29 juillet 2012 15:01)

mushikiwabo louise&Oswald( director of contributions and benefits)! Ubujura bwanyu. Amafaranga ya pensions y’abanyarwanda from congo/kinshasa ari hehe ? Aaaah Oswald& Louise mushikiwabo…

Vol qualifié !

HYPERLINK « http://info@leprophete.fr » t « _blank » OSWALD&MUSHIKIWABO LOUISE (dimanche, 29 juillet 2012 15:00)

mushikiwabo louise&Oswald( director of contributions and benefits)! Ubujura bwanyu. Amafaranga ya pensions y’abanyarwanda from congo/kinshasa ari hehe ? Aaaah Oswald& Louise mushikiwabo…

Vol qualifié !

Rwanda urikoreye! (dimanche, 29 juillet 2012 14:18)

Kuvuga kuri Kagame se hari abo byagenewe? Ngo abapadiri batumwe na nde? Si abanyarwanda se? Buri munyarwanda afite uburenganzira ku bireba u Rwanda. Ni nde utanga uburenganzira bwo gukunda u Rwanda? Ni nde urusha abandi kurukunda? Mureke abantu bivugire ibyo babona.

Marc (dimanche, 29 juillet 2012 09:50)

Ariko se aba bapadiri ba leprophete.fr barashaka iki kuri Kagame! Bagumye mu matiku yabo bakarangiza ibibazo bafitanye n’abapadiri bagenzi babo na musenyeri i Cyangugu bakareka kwivanga muri politiki batanazi. Ko kagame ashimwa n’isi kuntera yagejejeho u Rwanda, bo bafite bigwi ki? Ese ahubwo ni intumwa zande? Ni iza Kiliziya? Rukokoma?abazungu? Cg shitani? Tomasi na fortunatusi biyitako bakorera kiliziya bakabona udufrw tw’abazungu nyamara ibyabo byaramenyekanye. Tubafata nk’ibisare! Babye nabwo bakorera Twagiramungu baba ari abayobe kuko nawe nta murongo uhamye agenderaho,fin de fin azabataba nkuko yagize abandi. Gusa niba ari n’intumwa za shitani bamwemereye ibyo batazashobora! Revolution nk’iya 59 na jenoside nk’iya 94 ntibiteze kuba tena mu Rwanda. Ahubwo bitegure umunigo wa Shitani. Gusa sinzi n’ikibura ngo Musenyeri wa Cyangugu abirukane. Abona adacumbikiye abarimbuzi ba Kilizia. Nakomeze atinde ahubwo nzareba uko agarura abo muri kuyobya.

Marc (dimanche, 29 juillet 2012 09:35)

Ariko se aba bapadiri ba leprophete.fr barashaka iki kuri Kagame! Bagumye mu matiku yabo bakarangiza ibibazo bafitanye n’abapadiri bagenzi babo na musenyeri i Cyangugu bakareka kwivanga muri politiki batanazi. Ko kagame ashimwa n’isi kuntera yagejejeho u Rwanda, bo bafite bigwi ki? Ese ahubwo ni intumwa zande? Ni iza Kiliziya? Rukokoma?abazungu? Cg shitani? Tomasi na fortunatusi biyitako bakorera kiliziya bakabona udufrw tw’abazungu nyamara ibyabo byaramenyekanye. Tubafata nk’ibisare! Babye nabwo bakorera Twagiramungu baba ari abayobe kuko nawe nta murongo uhamye agenderaho,fin de fin azabataba nkuko yagize abandi. Gusa niba ari n’intumwa za shitani bamwemereye ibyo batazashobora! Revolution nk’iya 59 na jenoside nk’iya 94 ntibiteze kuba tena mu Rwanda. Ahubwo bitegure umunigo wa Shitani.

James (dimanche, 29 juillet 2012 00:43)

Mwarasaze! Muzikoraho. Kagame azabasa. Mwananiwe na diyoseze ya Cyangugu no muri kwiroha muri politiki mutazi.

@ Bakame (dimanche, 29 juillet 2012 00:06)

Hari abibwira ko bakiri muri cya gihe cya Romeo Dallaire na ya Minuar, kandi ubu turi muri 2012 !

Abaswa weee !

bakame (samedi, 28 juillet 2012 23:20)

Agahu kimbwa kahuye numunyutsi aha ngo baracyanyomoza ahubwo se bazi igihe banekeye uko izo ntwaro zoherezwa nabazijyana, bagizengo nikumurindi bagishyigikiwe ahubwo se igihugu kwacyoretse,abana burwanda abasize kugahinga mana fasha inzirakarengane zu rda niza congo, abaryozwa ibyo bariye nibishyure ariko ayo maraso yabana bawe ye kumeneka. Mubitege amaso

Twagiramungu Faustin (samedi, 28 juillet 2012 21:33)

Uyu mubano usa n’uba hagati y’umubyeyi n’umwana ukwiye kurangira – Mushikiwabo

Yanditswe kuya 28-07-2012 – Saa 18:10′ na Kagenza C.

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi (western countries) kwifashisha inkunga bitanga bigafata ibihugu by’Afurika nk’abana b’ibitambambuga. Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo Mindspeak gitegurwa na AlyKhan Satchu cyabereye muri Hotel Intercontinental I Nairobi muri Kenya.

Muri iki kiganiro cyamaze amasaha atatu, mu ngingo zibanzweho cyane harimo irebana n’ihagarikwa ry’inkunga bimwe mu bihugu bikize byahaga u Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Budage, u Buholandi, n’u Bwongereza, hagendewe kuri raporo ya Loni ishinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mushikiwabo mu bisobanuro yatanze ashize amanga kuri iki kibazo, yagize ati “Uyu mubano usa n’uba hagati y’umubyeyi n’umwana ukwiye kurangira…hakwiye kubaho ubwubahane.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe ibihugu bikiturata sheke (checkbook/chequier) mu maso, ntidushobora kureshya.” Aha yakomeje avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kurushaho gukorana umwete kugirango biteze imbere ubukungu bwabyo, bityo bikarekera kubeshwaho n’inkunga.

Ingengo y’imari y’u Rwanda kuri ubu iterwa inkunga n’ibihugu bikize iri hejuru gato ya 40%.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko kuri ubu hakiri kare kugirango hagire ikivugwa ku ngaruka iri hagarikwa ry’inkunga rishobora kugira kuri guverinoma y’u Rwanda mu rugamba irimo rw’iterambere. Yagize ati : “Twabayeho mu bihe bibi birenze kuba twakwimwa amadolari.”

Mushikiwabo yashinje umuryango mpuzamahanga gushaka gushyira ibibazo byose bibera mu Burasirazuba bwa Congo ku mutwe w’u Rwanda. Yagize ati “Mwivanga u Rwanda mu bibazo bya Congo. Ntibitureba.”

Raporo ya Loni ivuga u Rwanda rwateye inkunga y’intwaro ndetse n’ibikoresho by’itumanaho inyeshyamba za M23 ; kuri iki kibazo Minisitiri yasobanuye ko ubwoko bw’intwaro bugaragara muri iyo raporo hashize igihe kitari gito u Rwanda butakibukoresha cyangwa ngo bubutunge. Aha yanavuze kandi ko ibikoresho by’itumanaho bivugwa muri raporo nabyo hashize igihe kinini bitagikoreshwa n’igisirikare kigezweho nk’icy’u Rwanda, ibi bivuga ko nta kuntu u Rwanda rwatanga ibikoresho narwo rutagira.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibirebana n’umutwe wa gisirikare uzaba udafite aho ubogamiye uzashyirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo bizigirwa mu nama ya ba minisitiri b’ingabo bo mu karere k’ibiyaga bigari mu minsi itatu iri imbere.

HYPERLINK « http://musabyimana.be » t « _blank » ngendahayo jean baptiste (samedi, 28 juillet 2012 18:27)

nubwo bahagalitse imfashanyo hasigaye western union izo mburamajyo niyo zizacungiraho

mugabo (samedi, 28 juillet 2012 17:47)

Ariko igihugu kibure na Kapolare uvuga ati ndanze!

HYPERLINK « http://zephyrmoonlight85@yahoo.fr » t « _blank » zephyra (samedi, 28 juillet 2012 15:40)

Ariko nyuma y’ibyo mumaze iminsi mubona uko byuzuye amacenga,na nubu muracyari naïfs ?

Iyi foto murabon’ariy’umunt’ufite ibibazo ?

On vous extermine et vous ne faites que compter les victimes,exactement comme font les moutons pendant la tabaski.Aïïï!!!

Germany Suspends Rwanda Budget Aid (samedi, 28 juillet 2012 15:38)

Germany Suspends Rwanda Budget Aid

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :