Mu ntambara ya Congo, Perezida Paul Kagame akorera nde? Enock Safari Buhendwa.

Hashize iminsi intambara mu burasirazuba yongeye kubyutsa umutwe, Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Congo. Nk’uko n’ubusanzwe nyir’urutwe runini ngo atarengwa n’imijugujugu, Kagame Paul wa Leta ya Kigali aratungwa agatoki mu kuba atoza ndetse agatera inkunga iyo mitwe. Impuguke z’umuryango w’Abibumbye (ONU)mu cyegeranyo zashyize ahagaragara mu kwezi kwa kamena 2012, zemeza nta shiti ko Kagame ari we koko ushyigikiye iriya ntambara.

Mu kiganiro cye ngarukakwezi n’Abanyamakuru, Perezida Kagame yagize ati: “Ngiye kubamenera ibanga”. Ibi akaba yarabivuze asubiza ibibazo by’abanyamakuru bashakaga kumenya ukuri ku bibera muri Congo.

Mu ibanga rya Kagame, avuga ko hari abantu batangiye kumwegera mbere y’uko amatora aherutse muri Congo aba, bakamubaza niba abona Joseph Kabila ari umuntu ukwiye kuyobora Congo. Abo bantu ngo bongeyeho ko Kabila atabavugisha ngo kuko bamushaka bakamubura. Bityo basabye Kagame kubafasha kuvugana na Kabila. Ngo nyuma y’aho, Kabila amaze gutorwa abo bantu basanze ntacyo babikoraho, kuko, ngo Kabila yaba yaribye amajwi cyangwa se yaratowe by’ukuri abo bantu ntacyo bashobora guhindura. Gusa rero nk’uko Kagame abivuga, ngo abo bantu bakunda Congo ariko bakanga Abanyekongo. Umunyamakuru amubajije abo bantu abo ari bo, Kagame yasubije ko nk’Abanyamakuru bagombye kuba babizi kumurusha!

Kagame yakomeje abwira abanyamakuru ko ibibazo bya Congo bidakwiye kubazwa u Rwanda ngo kuko bireba Congo ubwayo. Iki gisubizo gihuye neza n’icyo Gahini yahaye Imana igihe yamubazaga aho umuvandimwe we Abeli ari. Umunyamakuru Andrew Mwenda wo muri Uganda yumvishije Kagame impamvu nta wundi wakekwa gushyigikira bariya barwanyi bahoze bari muri CNDP ubu bakaba bariyise M23. Mwenda yemeza ko impamvu nyamukuru yo gukeka u Rwanda ari uko Abayobozi b’u Rwanda bahuje ubwoko na bariya barwanyi ngo kuko bose ari Abatutsi ikindi bikaba byaragaragaye mbere ko U Rwanda rwabafashije mbere y’amasezerano ya Nzeli 2009. Aha niho Kagame yemeje ko rwose atari aba CNDP yafashije gusa , ngo ahubwo n’abari Kinshasa ni FPR yabashyize ku butegetsi. Mwenda ati: “ariko abari i Kinshasa bo ntimuhuje ubwoko”. Kagame ati: “ninde ubizi?” (Who knows?) Aha akaba yaremeje bidasubirwaho ibyo Abanyekongo bamaze igihe kinini bavuga ko Hypolithe Kanambe uzwi ku mazina ya Kabila Joseph  afitanye isano n’Abanyarwanda bari ku butegetsi mu Rwanda.N’Ubwo Kagame avuga ko ibibazo bya Congo bitamureba, yabaye nk’ushyigikira uburyo iriya ntambara ari ngombwa. Aha Kagame yavuze ko ngo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’umutwe wa CNDP mu mwaka wa 2009, abasirikare ba CNDP binjijwe mu gisirikare cya Leta bishwemo, bicirwa 50 aho bari boherejwe mu butumwa hirya no hino mu gihugu. Abazi iyi nkuru bavuga ko Abasirikare ba CNDP bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Congo bahawe ubutumwa mu mitwe (bataillons) itandukanye ariko baza gusanga batazashobora guharanira inyungu z’ akarere k’uburasirazuba bwa Congo. Leta ya Congo yababwiye ko batakiri Inyeshyamba bityo bakaba bagomba kubaha amategeko  bahabwa n’ ubuyobozi bukuru bw’Ingabo. Aba ba Ex-CNDP rero bakomeje kuvuga ko ubwoko bw’Abatutsi baturukamo ngo bumerewe nabi mu burasirazuba bwa Congo bityo bakumva ko aribo bonyine bashobora kuburinda. Nyamara Leta ya Kinshasa yo yasangaga aba barwanyi kubagumisha muri kariya karere ari ikosa rya tekiniki, kuko bashoboraga gukomeza kunga ubumwe na Leta ya Kigali ikaba yakomeza kubakoresha mu gushaka gucunga kariya karere kazwiho kubamo ubukungu kamere bwinshi. None se koko Kagame niwe washoje iriya ntambara, cyangwa hari uwo akorera? Reka tubisuzume.

1.Umugambi wo kwigarurira Uganda, Rwanda na RD Congo si uwa none.

Amateka ya ziriya ntambara zo mu burasirazuba bwa Congo atangirana n’itegurwa ry’intambara muri Uganda, ubwo Museveni yashakaga gufata ubutegetsi. Bivugwa ko mu gihe Museveni yari afite ubuzima butari bwiza muri Uganda yiyemeje guhunga no gutangiza intambara yo gufata Uganda. Aho yagiye muri Tanzania yahahuriye na John Garang wayoboraga umutwe SPLA(Sudan People’s Liberation Army) warwanyaga ubutegetsi bwa Sudan, ahahurira na Désiré Kabila wo muri RD Congo icyo gihe yari Zaire, hanyuma akaba yari kumwe kandi na Fred Gisa Rwigema uyu waje gutera U Rwanda ayoboye FPR agapfa atarenga umutaru. Aba bagabo uko ari bane batangiye kwiyita aba Panafricanists, ni ukuvuga abaharanira ubumwe bw’Abanyafurika. Bafashijwe na Mwalimu Julius Nyerere wayoboraga Tanzania, batangiye imyitozo ya gisirikare ndetse bamwe muri bo bajya no kurwana muri Mozambique bafasha FRELIMO (Frente de Libertação de Moçambique) umutwe waharaniraga kwishyira ukizana kwa Mozambique.

Ubwo intambara ya Mozambique yarangiraga, iya Sudan ica ibintu, iya Uganda nayo iba irabiyogoje. Uganda ifashwe Rwigema yagizwe uwungirije umugaba mukuru mbere yo kugirwa ministri w’Ingabo. Muri 1990, U Rwanda ruba arirwo rutahiwe narwo rufatwa nyuma y’imyaka ine. Nyuma y’umwaka umwe Zaire niyo yari iramukiwe ariko imaze gufatwa Kabila atangira kwirukana Abanyarwanda bashakaga gukomeza kwibera mu butegetsi bwa Congo. Igikorwa cyo kwirukana abo Banyarwanda cyabaye nk’igica intege umugambi wo gukomeza kuyobora Congo. Nyuma Kabila yaje kwicwa, u Rwanda rukomeza gushoza intambara mu burasirazuba rwitwaje ko rugiye kurwanya FDLR.

Ubwenge bukeya bwa Museveni na Kagame bwahuye n’inyota irenze urugero yo gutegeka maze bibwira ko Abazungu babashyigikiye kuko babakunda. Nyamara ibimenyetso byagaragaje ko yaba Museveni yaba na Kagame bayobora muri iki gihe ari ibikoresho by’inyungu bwite  za bamwe mu Bazungu b’ibikomerezwa bo mu bihugu by’u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ese umugambi wa Panaficanism wahereye he? Byari ibigambo gusa bivanze n’amaco y’inda. Museveni yagize John Garang aba aramugaritse kuko yari yamaze kugaragaza ko atazorohera Abanyamerika mu mugambi wo gucukura peteroli yo muri Sudan y’amajyepfo. Ubwo kandi Museveni yari mu birengeje Laurent Désiré Kabila kuko yari atangiye kunanirana. Ibi byose Museveni abikorera Abanyamerika n’Abongereza kuko bamuteye ubwoba ko bashatse bashyigikira “opposition” ikamuvanaho dore ko Abanya Uganda bamaze gushira ubwoba bakaba banarambiwe Museveni.

Kuri Kagame biracyakomeye ko Abanyarwanda bahaguruka bakamurwanya kuko yabateye ubwoba guhera muri 1990 ubwo yigaragazaga nk’umwicanyi utaranganwa umutima w’abantu mu kwica urubozo abana, abagore, abagabo,abakambwe n’amajigija. Ibi byaje kwiyongera aho amariye gufata ubutegetsi aho yakomeje guhahamura abantu akoresheje amagufa yanitse hirya no hino hamwe n’ama disikuru yumvisha Umunyarwanda ko nta gaciro agira, ko kugira ngo ugire agaciro ugomba gupfukama ukamukomera amashyi. Bityo ubu Umunyarwanda uri mu gihugu afite ihungabana rikomeye, ryakubitiraho inzara afite bigatuma ahora mu mihangayiko y’ubuzima ntagire umwanya wo gutekereza uko yahangana n’igitugu. Gusa rero na none baravuga ngo utayihinganye (inzara) ntayikira. Ntiwategereza gukira inzara ngo nibwo uzajya gukora kandi ibyo kurya biva mu gukora, ni ukuvuga ko twagombye gukenyera tugakomeza tukarwanya igitugu niba dushaka kugikira.

2. Ese Kagame we akorera nde mu by’ukuri?

(1) Abongereza:

Umwe mu bajyanama ba Kagame ni uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Tony Blair. Biratangaje kubona igihugu nk’u Bwongereza kigisha ibindi kubahiriza amahame ya demokrasi kiruca kikarumira mu gihe Abanya Politiki bicwa abandi bagafungirwa ubusa. Biteye agahinda n’ishozi kubona umuntu nka Tony Blair aceceka mu gihe u Rwanda abereye umujyanama rushyirwa mu ma rapports atabarika ruregwa guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu. Ese byaba ari uko Congo itavuga Icyongereza mama? U Bwongereza bwarengeje urugero aho bushyigikira ko u Rwanda rwakirwa mu muryango w’ibihugu bwigeze gukoloniza (Commonwealth of Nations). Nyamara mu mahame y’uyu muryango hari iry’ingenzi ryitwa “Agreeing to disagree” tugenekereje ni ukuvuga “kwemera kutavuga rumwe”. Biratangaje ko igihugu nk’u Rwanda kibangamira iri hame ntawe ugitunga urutoki. Ibi bishobora gufatwa nk’aho ibyo Kagame akora aba yabigiriwemo inama na Tony Blair. Ikimenyimenyi ni uko Tony Blair atigeze ajya ahagaragara ngo yitandukanye na Kagame!

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyasohotse kuwa 13 Nyakanga cyagarutse ku guceceka gukabije kw’igihugu cy’u Bwongereza ku ntambara ibera muri Congo. Van Woudenberg ukuriye ubushakashatsi muri Human Rights Watch mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yabwiye iki kinyamakuru ko biteye ubwoba kubona ukuntu abanyapolitiki b’Abongereza  bafitanye umubano na Kagame nka  David Cameron, William Hague na Andrew Mitchell bacecetse mu gihe intambara yashojwe n’u Rwanda ikomeje guca ibintu. Woudenberg yongeyeho ko kuba u Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa ari nta shingiro bifite kuko rwabihakanye muri 1996, rubihakana muri 1998, rubihakana muri 2008 kandi nyuma byose bikagaragara ko byari ibinyoma.

(2)Abanyamerika

N’ubwo bwose Abanyamerika bajya banyuzamo bagacyaha Kagame ariko usanga ari ibintu bya nyirarureshwa kuko nta ngamba zifatika bamufatira. Duhereye nka mbere gato y’uko Ingabire Victoire afungwa ndetse n’umwunganira akaza gufungwa, perezida Obama yavugiye muri Ghana ijambo rikomeye ryari ryagaruriye Abanyafurika benshi (cyane cyane urubyiruko) icyizere ko Afurika ikeneye inzego z’ubuyobozi zikomeye, ko idakeneye Abategetsi bigira ibihangange (Africa needs strong institutions not strong leaders). Kagame yari mubo Obama yabwiraga. Nyuma aho uwunganiraga Ingabire Prof Peter Erlinder afashwe na polisi ya Kagame agafungwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize igitutu kuri Kagame kugeza aho Erlinder afunguwe. Nyamara nta gitutu kigeze gishyirwa muri dossier ya Ingabire kandi bizwi ko ari nta reme ifite. Ikigararagara ni uko ubutegetsi bwa Obama budashyigikiye Kagame ariko habura ubutwari bwo kwima amatwi abantu bafite imbaraga zitari nkeya bavuganira Kagame ngo aha wenda yongerewe ighe yakwisubiraho. Abo ni nka Bill Clinton wahoze ari perezida ndetse ubu umugore we Hilary Clinton akaba ari muri government ya Obama. Abandi ni nka Pastor Rick Warren. Aba bagabo bombi Clinton na Warren n’iyo batagize icyo bavuga, gusura u Rwanda (dore ko Warren we yahawe n’ubwenegihugu) bisobanuye gufata mu mugongo Kagame, no kumukingira ikibaba igihe ariho arimbagura abaturage b’inzira akarengane. Mu mategeko ibi byitwa ubufatanyacyaha, igihano gikwiye guhabwa Kagame bagombye kuzagisangira.

Umunsi Kagame yagejejwe mu rukiko kubera ibyaha by’ubwicanyi, uyu mupasitori w’incuti ye magara utamugira inama yo kwisubiraho azashinjwe ubufatanyacyaha!

Leta zunze ubumwe z’Amerika zubatse ambassade yazo I Kigali muri metero nkeya cyane uvuye ku biro bya Perezida Kagame. Bityo bikaba bizwi neza ko ubutasi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ambassade bukurura ibivugwa n’ibikorwa byose mu biro bya Nyakubahwa Kagame. Kuvuga Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba zitazi neza ko U Rwanda arirwo rushoza intambara muri Congo byaba ari ugusetsa imikara. Gusa na none Kagame ni umuntu ugira ibintu byo gushaka kwigenga rimwe na rimwe ndetse akaba yakwanga gukoreshwa. Ibi rero byatumye Abanyamerika batangira gukanga(blackmail) Kagame.

Igikangisho cya mbere Kagame ni raporo ya Mapping ishinja Kagame kuba yarakoze jenoside yasohotse taliki ya 1/10/2010, kugira ngo Kagame atangire gutitira bityo yumve ko ubuzima bwe buri mu biganza by’Abanyamerika. Iyi rapport kugira ngo iceceke Kagame yagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu “mishyikirano” avuyeyo ahumekaho kabiri.  

Igikangisho cya kabiri ni urubanza rwa Charles Taylor. Muri uru rubanza Taylor yaregwaga neza neza ibisa n’ibyo Kagame ashinjwa. Mbere y’uko rusomwa ibinyamakuru byatangaje ko rugomba kubera isomo aba perezida bakora nka Taylor.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyo kwa 13 Nyakanga 2012 kivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko ziteguye kugabanya zimwe mu mfashanyo za gisirikare zahabwaga u Rwanda mu rwego rwo guca intege intambara Kagame ashoza muri Congo. Nyamara ubikurikiraniye hafi usanga nabyo ari ibigambo gusa. Iyo biba ari ukuri hari kubaho “embargo en armes” bikagira inzira.

Ibi bikangisho byiyongeyeho ibyabanje nka mandats d’arrets z’Abafransa ndetse n’iza Espagne n’amakuru afitwe n’inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku birebana n’iraswa ry’ndege ya Perezida Habyarimana, bituma Kagame atakiri umuntu wigenga, ahubwo yabaye umuntu wamazwe n’ubwoba kuko yumva ko ubuzima bwe abukesha ba Mpatsibihugu. Ishyaka cyangwa se ibigambo byo kwihesha agaciro no kwanga Abakoloni byavugwaga ubu byahindutse gusaba agaciro no gusimbuza ubukoloni bw’Abavuga ururimi rw’igifransa tukayoboka abavuga urw’icyongereza. Umutegetsi rero udafite ubwigenge bw’umutinamanama aba atagishoboye kuyobora igihugu kabone n’aho yaba yaragifashe akoresheje intwaro.

Umwanzuro: U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’Abana barwo. Naho se Congo yo?

Ese ibibazo bya Congo ntibireba u Rwanda? Nkeka ko Kagame yamaze gutanga igisubizo cye. Ibibazo bya Congo dukwiye kubigira ibyacu kuko iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’umuriro nta cyizere wagira ko iyawe itaza gufatwa.Ikintu cyonyine cyakubuza gutabara umuturanyi ni uko yaba ari wowe wacanye uwo muriro! Iki gisubizo cya Kagame rero kiragaragaza ko rwose ariwe wateye Congo. Gusa nanone Kagame ntacura intwaro, ikindi uguceceka kw’ibihugu by’ibihangange guhatse byinshi, icy’ingenzi kikaba ari uko ari byo biri kwenyegeza umuriro. Ba Mpatsibihugu bamaze kutubona amatwi, bazi ko Kagame agifite igihe kuko Abaturage b’u Rwanda bakigengwa n’ubwoba bwo gupfa. Gusa rero ubu bwoba bwabaye akarande mu myaka 18 FPR imaze ku butegetsi sibwo butuma Abanyarwanda badapfa, gusa butuma bapfa urusorongo.

Gutega amakiririro kuri ONU cyangwa andi mahanga nabyo bihira bake. (Soma inyandiko: Rwanda: Ni Dieu ni l’ONU ».  Le peuple rwandais abandonné dans les mains des prédateurs kuri  HYPERLINK « http://www.musabyimana.net/lire/article/rwanda-ni-dieu-ni-lonu-2/index.html » http://www.musabyimana.net/lire/article/rwanda-ni-dieu-ni-lonu-2/index.html). Ibiri kuba kuri Congo nibyo byabaye ku Rwanda muri 1990. U Rwanda rwatewe na Uganda yitwaje ko ari impunzi zitahutse, U Rwanda ruteye Congo rwitwaje ko Abatutsi bo muri Congo bashaka uburenganzira bwabo. Ibyabaye mu Rwanda ni jenoside ebyiri zikurikiranye ariko Abanyamerika ndetse n’andi mahanga baha umugisha imwe indi iribagirana. Ese muri Congo hazaba jenoside zingahe? Ni iyihe izahabwa umugisha ni iyihe izasibanganywa? Nzaba mbarirwa. Aba congoman murabe mwumva. Icy’ingenzi kigaragara ni uko amahinduka aramutse abayeho mu Rwanda, Congo nayo yaboneraho amahoro. Aho amahoro ya Congo arifuzwa koko n’Ubwongereza ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika ?

Enock Safari Buhendwa

busenock@yahoo.fr

Diploma in Commowealth Values and Youth Development.

HYPERLINK « http://info@leprophete.fr » t « _blank » Mushikiwabo Louise&Oswald. (mardi, 24 juillet 2012 18:08)

Mushikiwabo Louise&Oswald( CSR) Mu Mazi Abira. Abanyarwanda from kongo/kinshasa bagiye kwandikira Perezida Paul Kagame hamwe n’ibinyamakuru kubera amafaranga yabo ya pensions ngo congo yarayatanze…

HYPERLINK « http://info@leprophete.fr » t « _blank » Mushikiwabo Louise&Oswald. (mardi, 24 juillet 2012 18:07)

Mushikiwabo Louise&Oswald( CSR) Mu Mazi Abira. Abanyarwanda from kongo/kinshasa bagiye kwandikira Perezida Paul Kagame hamwe n’ibinyamakuru kubera amafaranga yabo ya pensions ngo congo yarayatanze…

Bijos (mardi, 24 juillet 2012 14:58)

Abatuye mu MUNIGI baramagana M23 n’abayifasha. MWAMI agomba kwamagana kumugaragaro M23 n’abayitera inkunga harimo n’igihugu duturanye.

Kuri Bamenya (mardi, 24 juillet 2012 12:56)

Niba ibyo utanagaza harimoukuri nakongeraho nti..ararushywa n’ubusa.Nyamunsi ntigira urukingo cg umuti aho ihingukiye ikudonda agafuni itarebye uwo uri we cg se ibyo ukora n’aho ukomoka…ubu se sha Rwigema ari he cg ba bahungu bahagurukanye… Nashakae arye cg abyihorere..kuko umunsi rwagize ruti ca aha..ntazitwaza za 4×4 blindé iyo ihinduka ishashi mu muriro.Abay intwari uko abamukomeyeho babimubeshyera…yarwanyije ikibi kandi akareka abandi bana nabo bakarya utwabo nta nduru.

Rose Mukankomeje (mardi, 24 juillet 2012 12:52)

Rose Mukankomeje ni umwe mu bakobwa ba musenyeri ariko kuri ubu akaba ashinzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) ariko icyo twibaza muri iyi minsi amaze iki? Ngo abashoramari nibashaka bazatwike igihugu bapfa kuba bazanye amafranga, birababaje kuba inyoni zidasanzwe zabaga kuri ORINFOR zishwe izindi zikaba zibunga mu kirere kubera ko aho zabaga bahagurishije uwahaguze akaba yazishe yazimaze, nkuko tubikesha TVR biteye agahinda! Twarangiza ngo twateye imbere dusenya ubwiza nyaburanga, birababaje! Ziriya nyoni uzisenyeye zimutera umwaku, ubanza ariyo mpamvu Kagame yatangiye gucumbagira

BAMENYA ! (mardi, 24 juillet 2012 12:49)

Kagame amaze iminsi yerekana ubwoba bwinshi mumibereho ye atigeze agira , yerekana cyane ko ubu ntanumusilikali numwe yizeye , aho na General nziza atakimwizera , nimuli urwo rwego ubu mubantu basakwa cyane bagiye guhura na Kagame Gen nziza ali mubambere kuko asakwa inshuro eshatu mbere yuko agera kuli Kagame , ikindi kagame ntakirya cg ngo asangire na baramube yemwe na Murefu !!! aya makuru kagame asigaye arya kenshi kwa nyina cg akarya ibyatekewe murugwiro !! aturutse ahantu wizewe cyane !!

Mayor w’akarere ka Gisagara (mardi, 24 juillet 2012 12:46)

Nyuma yaho bateguriye isabukuru y’imyaka 25 ya FPR hakabura abantu baza mu birori nabaje bakitwara nkabaje mu kiriyo ubu ari mu mazi abira, agomba gusobanura indi politiki iri Gisagara itajyanye niyo FPR ipangira abaturage! Mu marembera bonjour

imbwa z’abahutu (mardi, 24 juillet 2012 12:20)

sha murimbwa zabuze imirizo. mutunzwe n’induru gusa kuko ntakindi mushoboye.

Icyo nabizeza nuko Umubyeyi wacu Paul Kagame azakomeza kubarera nkabana kuko mutigera mukura mumitwe!

puuu, muri imisega

kuri 56…Ateye agahinda=Mberabahizi (mardi, 24 juillet 2012 11:35)

Ubundi nk’umuntu wemera Imana itubwira gukundana no kubahana..naho UBUNDI MBERABAHIZI yagafunzwe burundu y’UMWIHARIKO…ni umugambanyi wiyemera …wibwira ko yize dore ko buri gihe numva yitaka…ngo uwo mututsi bajyanye kwiga byaramunaniye…uwashinze ishyaka PSR ngo nta bumenyi yari afite…Abana bari i Rwanda ntibatekereza kandi barimo kwiga za Masters…Yewe ibyo wavuze ni byo

Aho abera inka yabira ni uko abeshya abamurusha kureba kure…FPR yari kuyigeramo atoherejwe n’abamwiziye kandi bemewe mu rugano ntibamutere agafuni…azabaze abatutsi bavaga i Burundi uko byabagendekeye hanswe we wari warangije kwiga..ni ikirumihabiri…yewe no muri FDU ntawamenya ayo mabanga ashinzwe niba atayohereza aho yahora…dore ko bmwe biha kuvuga ibintu ukaba wabaha ikizere kandi bakumirana n’utwenda wambaye…

Ibyo mu rwanda niho bibera akaga…ntumenya uje ikimugenza…ariko amaherezo y’inzira ni munzi kandi akamasa kazazimara kabyarwa nazo.

Ibihe bizahinduka…ubu se UBUGEREKI BUGEZE AHO UMWANZI YISENGERERA ICUPA (AHO UMWANZI ASHAKA) atari ho ubwenge bukomoka…na Agatsiko ka Kagame umunsi nushyika nta numwe uzongera gukangata….nuko abantu tutigira ku mateka…MOBUTU…SAVIMBI..JOHN GARANG..SADAMU n’abandi abo bose babaye abatoni, ariko bakubiswe agafuni n’umwana w’uruhu rutukura…iyo abuze inyungu ze cg amaze kuzironka aguha agafuni da nta mikino…

ABIRABURA TUZABA TWAMENYE UBWENGE IGIHE BADUHAYE IMBUNDA TUKARASA UZIDUHAYE CG SE TUKAZITWIKA ARIKO TUKIRINDA KUMENA AMARASO Y’UWITWA UWACU…ARIKO TURABARENGANYA…IYO USANZE NYIRI URUGO YISENYERA UMUTIZA UMUHORO-

Fideli Nsekarije umwicanyi (mardi, 24 juillet 2012 11:34)

Fideli Nsekarije umujenocideri nkase Nsekarije Aloys.

bakinahe vencent@yahoo.fr (mardi, 24 juillet 2012 10:26)

cyakora gufatanya nibyiza kwandika nabyo byubgur’Abantu ibitekerezo cyereste intabwirwa niyo itemera uwayihugura kuko ntawe umenyabyose kereka imana gusa nsanga guhora mwibaza uburyo ubutesti bwigitugu buvanvaho sikibazo biroroshye ahubwo gushyirahamwe bukavaho nicyo kibazo nonese mwirengazizako uwabuhereje mukuva mubuganda yasobanuye igihe bamuzaga bati museveni ubona ubutegesti bwigitugu bwavaho bute ko ariko bubabwajyiyeho ase buvaho mumishyikirano cg burayikurikiza niyo buyemeye yagize ati muzi iringi y;igare kuyishyiraho ukoresha inyundo nokuyikuraho ninyundo ikora umbwo rero ahasigaye ngaho hasigaye kunvikana tugakora igikwiye buritabutejyesti bwikigari bwanga abanyarwanda kujyezaho naho bwangamazina yabo bukagira inzika kujyera nubwo bwishyizemo nyamabarongo kandi bizwi ko yica uyizaniye ese izahanishwa iki mama cg se bazayikambikamo ngo bari kwibuka namwe muzamwire cg kobakundakurasa bazayirasa yunve ? ;;;; aha nzaba mbarirwa naburiyabwuko wagirango bwavumwe n.imana

@ 55 Nothing to be balanced (mardi, 24 juillet 2012 10:23)

there is nothing to be balanced. These people of us have let us down.

The white man had wanted to help us. These guys opted to kill our fathers, mothers, brothers, sisters and friends.

If there had put aside the hate and told us the secret we could have build a really country of honning and milk.

Now the white man is turning against them let them start pay for the blood of ours they have shed.

There is no white man gave them the job to kill, distort, to rape, to steal and to liar. It is them and only them with their wicked hearts.

However mitual love was cheap than anything ever.

Dépité Tuyishime agomba kujya muri ONU ! (mardi, 24 juillet 2012 10:16)

« Sinzi uwanditse ngo Tuyisenge Burigita akwiye kujya kubivuga muri LONI, ubwo yaba avuga iki??? niba yaba ajyanyeyo infos ko leta y’Urwanda ikora byiza, nageyo. Abibwira ko yajyayo kunenga yitwaje ibigwi bya leta iyobowe n’inkotanyi byo guha impunzi akazi, baba batazi imyino bayina iyo ariyo. »

Ndolimana Tasiyani Miheto Viyani Kabango,

Ni jye wanditse ko niba ibyo inkotanyi Tuyishime avuga ari ukuri, yari akwiye no kubibwira LONI, kandi impamvu urayizi. Byaravuzwe ko bamwe mu ba FDLR bataha basubizwa muri Kongo kurwana, Loni (Monusco) yakoze rapport ivuga ko hari abanyarwanda bakurwa mu Rwanda bakabajyana gufatanya na M23 (ejobundi bashatse kubasubiza iwabo u Rwanda rurabanga http://youtu.be/8xyjfVHPeLo ), none habonetse ubizi wabyiboneye n’amaso, nawe uti yaba ajyanye « info ko leta y’URwanda ikora byiza »? Ubwiza bwo gucyura impunzi bugacya uzishora mu ntambara se ni ubuhe ?

Ongera ujye kuri http://www.veritasinfo.fr/ wumve uko Kabarebe yabwiye Tuyishime ko ngo kamyo 30 yabonaga zikoreye abasoda zigana muri Kongo, ngo zabaga zibajyanye muri vacances. Usibye n’ibi kandi wumve uko ngo perezida yamwise « umurozi politically » mu maso y’abandi, maze umbwire icyo ushima iyi mvugo. Kwita umuntu umurozi ushingiye ku mabwire kandi kenshi y’abantu batanamuzi ni ibintu?

N’ubona akanya kandi uzimare amatsiko wumva n’ubuhamya bwa JB Nkuliyingoma kw’Itahuka, mu byo avuga harimo ibijya gusa n’ibi bya Tuyishime uretse ko byo byarebaga abaministre bandi bari bahuriye mu nama ya leta, aho perezida (ngo yari akiri visi perezida na ministre w’ingabo) yakubise ikirahuri cy’amazi ku meza akisohokera, bakamutumaho bamwinginga ngo agaruke mu nama akanangira, kuko ngo bavuze ko ingabo ze zariho zitsemba abahutu.

Ntibisanzwe!

Mberabahizi=Menteur qualifié, intellectuellement malhonnete (mardi, 24 juillet 2012 10:16)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :