Muri politiki ya « Vulgus », nta stratégie ibaho : ucenga uwo ubonye, ugatsinda mu izamu riri hafi aho ! Tite Kayijamahe.

Muvandimwe Ntaganzwa wiriwe,

Urakoze nawe gutanga igitekerezo kuri ino nyandiko kandi ibitekerezo byawe nabishimye. Nkuko maze kubibwira mucuti wacu Mbonigaba iyi politiki yo guhora mu dutangazo abanyamashyaka bayimazemo imyaka 18 kandi urebye ntacyo byahinduye na kimwe. Ni kuki se abantu bakomeza gutsimbarara kuri stratégie bigaragara ko zidatanga umusaruro ? Niho nahereye mvuga nti abenshi mu banyapolitiki ntibumva geostratégie bikaba ariyo mpamvu bamwe bibwira ko gukora politiki ari uguhora wandika amatangazo wamagana gusa ubundi bakituramira. Ubundi abantu iyo bashinze ishyaka ni uko baba bashaka ko ibintu bihinduka kandi kugirango ibintu bihinduke ni uko nabo bafata ubutegetsi nuko bagashyira programme yabo mu bikorwa. Ese uyu munsi opposition yafata ubutegetsi ? igisubizo ni Oya. Kuko haracyari imbogamizi nyinshi cyane.

None se iyo hari imbogamizi abo banyapolitii bakora iki ? Ubu uko bimeze ni uko bahisemo kwigumira muri politii yo kwandika udutangazo ngirango kuko aribyo byonyine bashoboye. Ariko ibi mbona ari arnaque kubeshya abaturage ngo hari abanyapolitiki bazabafasha kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi ,bazazana demokarasi mu Rwanda, bazashyiraho un état de droit nuko abaturage bagahora ku cyizere kandi byahe abo banyapolitiki ahubwo akazi gakomeye bakora ari ukwandika udutangazo twamagana leta ya Kigali nuko imyaka ikaba ibaye 18 bari muri ayo ngo barakora politiki !!! Ibi bigomba guhinduka cyane cyane ikigomba guhinduka ni imyumvire yabo banyapolitiki ndetse bakanatangira kwumva geopolitics. Kera muri Iseminari hari abantu bajyaga kwishyushya bagakina football ari na 200 muri terrain ya football, nibyo twitaga ngo barakina VULGUS. Nabo banyapolitiki bamwe bakina ibintu bimeze nkiyo vulgus. 

Muri uwo mukino wa Vulgus nta stratégie yabagaho. Winjiraga mu kibuga ntawe wabazaga aho utsinda wihitiragamo aho utsinda. Kuko wabaga utazi abo mukinana abo aribo wafataga umupira ugacenga ukuje imbere wese kugeza bawukwambuye cyagwa ukohereza igishoti imbere. Urumva ko umukino nkuwo utagira stratégie abantu baba barimo bameze nkabishimisha ariko nta gahunda ihamye ndetse nta n’ishyaka bafite ryo gutsinda. Niyi politiki rero yo kwohereza udutangazo gusa nayigereranya nkiyi football twitaga vulgus. Ushishimuye agatangazo urakohereje imyaka ikaba 18 uri muri ayo warangiza ngo uri umunyapolitiki ? Abantu bamwe nabo barakabya da !!!

Hari aho uvuze uti: » Mugisubizo watanze nk’inama yibyo opposition yakora nibiriya byo kuba opposition yakwishyira hamwe » . Oya ntabwo navuze ko opposition yakwishyira hamwe kuko ubu maze kubona ko bidashoboka. Ubundi ndi mu bambere bashyigikiye icyo gitekerezo cyuko habaho un cadre de collaboration ihuza amashyaka ya opposition ariko benshi mu ba leaders barikiriza ariko ntibashaka ubishyira mu bikorwa. Abo basaza bafitanye ama conflits ateye ubwoba ku buryo imikoranire idashoboka. Bivuza ko bafata des générations futures zose en otage muri izo conflits personnels zabo. Wagirango ni planification ya suicide collectif.  Ikindi nkuko wabivuze nabyo maze kubona ko nta kamaro ko amashyaka yose yirunda hamwe kuko abantu bo muri opposition bose ntibahuje gahunda. 

Njye navuze nti « Solution ni imwe ni ukumvikana hagati y’abanyarwanda ubwacu. Naho abazungu bo bibereye muri interets zabo kandi ntibifuza ko tuvuga rumwe nk’abanyarwanda. Turamutse tuvuze rumwe interets zabo zaba zisenyutse ». Iyo mvuga kumvikana hagati y’abanyarwanda mba mvuga abanyarwanda twese tutavuga rumwe kandi tuva mu moko anyuranye kandi tuva mu mashyaka ya politiki anyuranye. Ni ukuvuga ko tugomba kwicarana hamwe na ba FPR, aba oppositions, societe civil, etc nuko tukaganira ku bibazo byacu. Aho niho hagomba gushyirwa ingufu kandi kugirango bigerweho ni uko umurongo wa dialogue ufungurwa hagati y’abantu batavuga rumwe. Nuko buri wese akavuga impamvu yishisha mugenzi we nuko hakaba gushaka solutions zirambye kandi buri wese yibonamo. Abanyapolitiki bamwe bari muri conflits personnels bo ntacyo umuntu yabategaho ngo batugeze kuri iyi dialogue ahubwo génération nshya zaapolitisiye nibo bazafata iya mbere bagatangiza ibyo biganiro. 

Nonese abantu nibahitamo options yo guhora bahangana bari mu ntambara z’urudaca ni ukuvuga ko buri gihe tuzahora muri cycle ya violence ya vamo nanjye njyemo kandi n’ikibazo cy’ubuhunzi  kikazaba insobe kandi kizahora kizungutana ubuziraherezo. Bwana Ntaganzwa la nouvelle génération ya ba politiciens (bari munsi ya 50 ans) bari bakwiriye kugira indi vision mu gukemura ibibazo by’u Rwanda. Njye ku giti cyanjye ndi prêt yo kwicarana n’abandi banyarwanda bava mu mashyaka anyuranye yaba aya opposition ndetse na FPR ni uko tukigira hamwe uko tuzakemura ibibazo byacu. Dialogue niyo yonyine izatuma dutera intambwe. Naho guhora abantu barebana ayingwe nta kintu kiza byagejeje ku Rwanda muri iyi myaka 50 ishize tubonye ubwigenge. Ni kuki abantu bakomeza kwiruka mu nzira zigana muri impasse ? Hari umugabo umwe hano ku mbuga ukunda kuvuga ngo « ntukihute wayobye ». 

Bwana Ntaganzwa nzi ko uri umuntu ushyira mu gaciro iyi nzira uzaze tuyifatanye dufungure imiyoboro ya dialogue hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abadahuje ubwoko ndetse nabo muri FPR. Dutangire tuve mu rwikekwe no gutinya kuganira nuwo mutavuga rumwe (ngo barabashuka, barabagura, etc…). Ibi njye mbona gutinya kuganira nuwo mutavuga rumwe ari politiki ishingiye ku bwoba kandi mu bihe tugezemo ntaho yatugeza. Hakenewe ko duhindura vision mu gukemura ibibazo byacu aho guhora mu nzira zatsinzwe ziganisha muri impasse. 

Umunsi mwiza. 

T.K.

Widushuka (mardi, 24 juillet 2012 13:20)

Uyu mugabo wihaye kugereranya Vulgus yo mu iseminari nta nubwo azi uko isa…uwo mupira bawise guty kuko muri Football Isanzwe igizwe n’amategeko akakaye yibagirwa uburenganzira bw’abakunda uwo mukino…aho bakina hari amabwiriza

Naho muri Vulgus…ushaka gukina wese araza agatera…ntibagombera imibare ingana…kandi gutsinda si ibyoroshye kuko uba ugomba gushota igiti cy’izamu…ku mutambiko ni 2…igishinze ni naho washobora gushota aho umutambiko n’igiti gishize bihurira bikaba 3 …aho rero hatumaga abantu bashyuha kandi umukino ukarangira abawugize bishimye bakeye,…uwababwira abavuye muri urwo rukino

none murafata ibitabapfu by »abasongareri muri Politiki nuko bagatobatoba igihugu NTIMUKABAHE KUGIRA ISHEMA RYO GUKINA UWA vulgus babikura he…

HYPERLINK « http://jerome@hotmail.com » t « _blank » jerome (lundi, 23 juillet 2012 23:44)

niko tito iyo mishyikirano yanyu nayo dukeneye nago dukeneye kuganira n’abahuzamipanga n’interahamwe nawigeze ababuza gutaha, dounes zirafunguye, ibyagombwa bitangwa buri munsi iyo politique yanyu muze muyikorere mu Rwanda nk’ abandi bose.

Burundiano (lundi, 23 juillet 2012 18:53)

Hutu power hamwe n’abandi bareba kure nkawe turabashigikiye cyane mumugambi wo kubohora u Rwanda,nayo ibyo bi politiciens by’inda bitareba kure mubyihorere kuko solution ni imwe gusa«Urugamba rw’amasasu.»Ndababwiza ukuri ko hagize uwutangira kurasa mu Rwanda abaturage bazabyitabira ari benshi kuko babuze uwubatangirira!!Nayo ibyo byama négociations babyita kurota«inzozi»Kuko bazababaza igituma muyasaba kandi hari amahoro atarusasu rurimo kuvuga ikigali!!

HYPERLINK « http://ngambio@gmail.com » t « _blank » Celestin (lundi, 23 juillet 2012 15:20)

hari ibintu Mutagomba kugereranya. Plitiki y U Rwanda na VULGUS twakinnye biratandukanye. Kuko muli VULGUS wateraga ishoti? Ugacenga abantu benshi.Ukaba wiruka ukabira icyuya bigatuma umubiri wawe umererwa neza.Ikindi ni uko iyo igihe cyo kujya gukina muli VULGUS cyageraga wumvaga unezerewe,wanarangiza gukina ukumva ufite ubuzima buzira umuze. none se mwana wa mama Politiki yo mu Rwanda ni amazirantoki ubona ukitaza,solution ubona muli poltiki y Urwanda ni iyihe?Muli VULGUS havuyemo abagabo bagira icyo bimarira cg bakakimarira abandi naho politiki y U Rwanda ni umunuko ukabije. Ugire amahoro.

Observer (lundi, 23 juillet 2012 14:29)

 » Muri politiki ya « Vulgus », nta stratégie ibaho : ucenga uwo ubonye, ugatsinda mu izamu riri hafi aho ! »

Tito Kayijamahe

Ngo akabi gasekwa nk’akeza koko !

Iyi Titre nayisomye iransetsa, ariko iranambabaza :

Ni byo turi muri Politiki ya Vulugusi koko.

Musenye byose, maze mwubakishe Ruliba.

Ibyo guhuzagurika, kugambanirana, kwitsinda … birekere !

Mukomere !

Solution (lundi, 23 juillet 2012 11:22)

Ndifuza kukunganira bwana Tito.

Birakwiye kandi biratunganye ko abantu bava mumukino wa vulgus cg mauvais (movesi).

Uko ubivuze niko biri abantu bamwe bafitanye amakimbirane ahesha ikuzo nisgema abatwicara hejuru. Ubu bikora binyuze muri bamwe muri FPR hirya yejo byakorwaga biciye muri MRND mbere yaho muri MDR kuntangiriro binyuze mubutegetsi bwa cyami.

Uko watanze igisubizo jye nakongeraho nti birakwiye kandi biratunganye ko

1. Abantu bahoze muri MDR baterana bakunga ubumwe cg se bakishakamo abamudeli bukuri koko.

Kandi bakayungurura amakimbirare na ndi igabo cg nari igabo. Ibyo nibabigeraho bamanure abahungu babo nabakobwa babo bari bagize MRND na muvoma ivuruguse bose bumve ko ibyo barimo bari kwinjiza ubucakara bushya mu rwanda.

Abo nibamara kujya hamwe bagasobanukirwa ni umukino bazafate ingamba zo gushyira inyungu zigihugu imbere kurusha izabo bwite.

2. Abantu bo muri UNAR nabo uko bangana byihuse cyane bajye hamwe bumvikane, bacishe make bumve ko urwanda bagaruje umuheto barusangiye nabo bafasheho iminyago, bibuke ko ubu turi mu kinyejana cya 21 mu mwaka wa 2012. Bumve ko ingoma ya cyami, ubuhake, nibyabwo byose bitagikora muri ibi bihe ndetse nibizaza. Inyota yamaraso bayibagirwe kandi bicuze.

Biragayitse kuba umuco wo gutanga abatabazi ukomeje. Biteye agahinda bikarenga uruvigiro kubona amahoro aboneka abahungu bagahitamo kuyatera misile bashese abavandimwe, ababyeyi, inshuti ndetse nabaturanyi. Nanubu bakaba bakiri mubikorwa byo gutanga haulocoste. Biragayitse cyane.

Uwahoze ari umwami nibisonga bye bafite uruhare rukomeye muri mauvas vulgus ibera mu Rwanda no mu karere. Nkabantu bakuru burure abato nibanga babavume.

Biteye ubwoba kumva umwami yita ingabo zikora ibyo twese tuzi kandi twabonye ingabo ze. Aho yabacyashye akababuza kumena amaraso yabenewabo nabanyafurika muri rusange.

3. Ibi bice byombi nibimara kwiyunga cg kugira rukokoma muri ibyo ubwabyo bazahure kuruhande rumwe mdr, mrnd, ps, na bwa fdu kurundi unar, ranu, fpr, irongojwe imbere numwami bagende bahurire kuri terrain neutre aho umusifuzi azasifura ntawe uvuga ngo yakiniye ku kibuga kireba mu zuba cg kinyerera.

Bumvikane bibuke igihugu nakarere basenya bamena amaraso yabagatuye, bikubira basahura bashyira umuzungu igihugu nakarere bizahoraho ariko bo ndetse nabazabakomokaho bazarangiza igihe cyabo cyo kubaho bapfe bagende basige inkuru mbi gusa yimena ryamaraso ninzigo zamafuti.

Nicyo nakongeraho.

Kuko jye sinemera ibyubu bushyaka ngo bwa rugize gute nagute kuko mbona butari a la hauteur yo kujya mu mizi ikibazo cyubutegtsi bubi bushingiye ku kwica, kunyaga ibintu nabantu (abagore nabana abagabo bishwe) no gufata ingaruzwamuheto zigahindurwa abacakara iwabo. Uyu muco wa gihake niyo canceri imunga umutima wa afrika ijyana amaraso yose ya afrika (amabuye yagaciro nizindi matiere promiere) muri ba rutuku.

Igikomeye kigomba kuzirikanwa, nta muntu numwe nubwo yaba yabiraguriwe nimana na yezu ugomba kumva ko afite ubumanzi bwo kuba iki niki abandi nibo babona ko ubishoboye bakabigushinga. Birasekeje kumva abantu bamwe bavuga ngo aba kanaka ntashobora kuba iki ngo ni jye jyenyine biragayitse cyane. Ni kimwe no kuvuga ngo kanaka niwe wo gupfa ngo jyewe nzatura nkumusozi. Rukarenga rukazagutwara.

Mugire amahoro.

kuri 33 (lundi, 23 juillet 2012 10:41)

uti ibendera ko ryazamuwe igice habaye iki: hari umurakare wahutse muri ziriya mbwa z’abanyamerika zikomeje gushyigikira abakomeje kutumarira imiryango ni uko arazirasagura karahava mu nzu bareberamo cinema ku buryo hafi 50 bitabyimana abarenga 200 barakomereka ng’ibyo ng’uko, kandi abateye gutyo mu minsi iri imbere baraba benshi kuko ukwihangana bimaze kutunanira umunyamerika bizagera aho ahigwa nk’imbeba kubera ibyo ba clinton n’abandi bakomeje gukora hirya no hino

TUBITEGE AMASO

Kuri Kajerijeri (lundi, 23 juillet 2012 09:49)

Ngo muzakanda Abanyarwanda indi myaka 400? Wabonye ibyavuye muri 400 mwari mwarabakanze mbere? Ngirango 1994 wari uciye akenge warabyiboneye! Iyi 400 y’indi wifuza rero uzamenye ko na yo izasozwa n’ibindi bisa na 94!

Kuri 33 (lundi, 23 juillet 2012 09:43)

Impamvu: Hari umutamutwe muri iyi minsi ngo warashe abari muri SINEMA iyo muri Amerika.Dore ko urupfu rw’umuturage wahandi, hatari mu Rwanda, igihugu cyose kimwunamira

kikiki (lundi, 23 juillet 2012 09:35)

ni ukubera abantu biciwe muri cinema muri amerika mucyumweru gishize. umwiyahuzi yarashe abantu barenga 10 igihe bari bari kureba film.

USA Embassy (lundi, 23 juillet 2012 09:21)

Ibendera rya Amerika ku Kacyiru ko ryazamuwe igice habaye iki? Mutohoze mutubwire icyabaye cyangwa baragira ngo bagaragaze ko bagabanyije imfashanyo batugeneraga?

kajerijeri (lundi, 23 juillet 2012 08:35)

Tuzabakanda paka indi myaka 400 mutuzeeeeeeeeeeee murire maze mwihanagura kuko n’abafaransa bari barabatetesheje bamenye ko muri ibigoryi biyoborwa n’inda.

kajerijeri (lundi, 23 juillet 2012 06:19)

Ten years after the 1994 genocide, Rwanda is experiencing not democracy and reconciliation but dictatorship and exclusion. Although the government led by the Rwanda Patriotic Front has achieved rapid institutional reconstruction and relatively good bureaucratic governance, it has also concentrated power and wealth in the hands of a very small minority, practised ethnic discrimination, eliminated every form of dissent, destroyed civil society, conducted a fundamentally flawed ‘democratization’ process, and massively violated human rights at home and abroad. The Rwandan army twice invaded neighbouring Zaire-Congo, where its initial security concerns gave way to a logic of plunder. It has caused protracted regional instability and derailed the transition process in the Democratic Republic of Congo. The Rwandan government has succeeded in avoiding condemnation by astutely exploiting the ‘genocide credit’ and by skilful information management. The international community has been complicit in the rebuilding of a dictatorship under the guise of democracy. It assumes a grave responsibility in allowing structural violence to develop once again, just as before 1994. In years to come, this may well lead to renewed acute violence.

HYPERLINK « http://www.hariindiseuretseleprofete.fr » t « _blank » Kurikubisi (lundi, 23 juillet 2012 05:17)

Umunsi muzumva France yahagurutse ngo ije gutabara abanyarwanda muzamenye ko umukiro wanyu uri kure nk’ukwezi! Umunsi muzumva Amerika, UK, … bahagurutse ngo baje gutabara abanyarwanda, muzamenye ko umukiro wanyu uri kure. Erega nabo ni abantu ntacyo muby’ukuri baturusha.

Ariko, ariko, umunsi muzumva abanyarwanda bahagurukiye umukiro wabo, bahanitse mu majwi n’ibyapa byanditseho ko barambiwe, muzamenye ko umukiro nyawo wabonetse.

So ukwanga atiretse agusigira umurage w’amaraso ! (lundi, 23 juillet 2012 00:34)

http://www.veritasinfo.fr/article-so-ukwanga-atiretse-agusigira-umurage-w-amaraso-108405918.html

HYPERLINK « http://www.inumanews.com » t « _blank » Inuma!News (lundi, 23 juillet 2012 00:18)

https://www.youtube.com/user/InumaNews?feature=watch

Rwema (dimanche, 22 juillet 2012 22:36)

Niko Tito, urabwira abandi ngo ntacyo bashoboye uretse kwandika udutangazo, ubu se wowe ubarushije iki? Wowe se iyi track yawe iratwigisha iki? Tanga ingera z’ibikorwa dukora tuva mu bigambo. Va mu gutanga morale ube concret naho ubundi urabona ko abatamutwe bo kuri uru rububa barimo kwandika muri Vulgus. Ubusanzwe ijambo « Vulgus » comes from Latin and means « common people », people of lower layers of society. Ujye ubanza ukore ka research mbere yo kwandika ubundi wandike ibintu bifatika apana kwitiranya termes na situations zidafite aho zihuriye.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :