Sylvestre Uwibajije
« Nibyiza ko umuntu udafite icyo yungura abandi yareka kubatesha igihe asebanya cyangwa asenya ibyo undi yakoze mu gutanga umusanzu we! », Niyibizi Michel
Ariko se Bwana Michel,
Umuntu azajya azana théories non scientifiquement vérifiables ngo duceceke kuko arimo gushaka umuti w’ibibazo by’u Rwanda? Ejo wavuze ko ngo ntakiri uwo wari uzi kuko navuze ibyo udashaka kumva kuri iyi théorie « Win-Win Deal » ya Amb. Uwibajije? Ngaho wowe unga mu rye udukorere démonstration yawe utwereke ukuntu mu Rwanda « Win Win », cyangwa « gangant- gagnant » ishoboka dans l’état actuel des choses? Nk’uko nabivuze, ndongera kukumenyesha ko « Négociation Win Win « ari théorie académique développée par les Universitaires américains Roger Fisher et William Ury, ikaba ikoreshwa mu gukemura impaka n’amakimbirane [ résolution des conflits] muri za négociations assistées ou non par la médiation internationale, haba mu bucuruzi, muri politiki yemwe no muri diplomatie. La méthode « win-win » ifite les règles ziyigenga,kandi ku bindeba nagaragaje ko zituzuye muri initiative ya Amb. UWIBAJIJE nerekana uburyo udashobora kuvuga win win dans des négociations asymetriques kuko muri iyi théorie, les rapports de force ni aspect incontournable, ibi nibyo nerekanye ko bidahari nerekana ko turi muri contexte « win-lose » kandi de façon définitive puisque le FPR depuis les accords d’Arusha n’a jamais montré qu’il a personnellement intérêt à ce que l’autre [ses interlocuteurs] gagne aussi.
À moins que RPF basi yakwemera bikaba win-lose de façon alternative. Bibaye ari ibi, l’on peut tolérer kuko iyo iba ari ibyo bita asymetrie ou déséquilibre temporaire. Par ruse ou la force, le négociateur compétitif soutire le maximum d’un adversaire agatanga le moins possible en échange. Niyo schema jyewe mbona en l’espèce nubwo numvise Amb. Uwibajije avuga ngo « nababwiye [ abo bahuye] ko twebwe icyo tugamije atari ubutegetsi n’imyanya ». Nonese izo négociations zizaba zigamije iki? Kujya mu Rwanda gusa?
Dore Win-Win, bivuze ko uba ufite deux gagnants au lieu d’un perdant et un gagnant. Objectivement, l’on peut dire que l’approche est intéressante mais comme le disent les Prof. Roger Fisher et William Ury, « You scratch my back, I’ll scratch yours », bishobotse iwacu se ninde wabyanga? Nshimira mu mugongo kuko ntabasha kuhikora nanjye ndagushimira mu wawe kuko utabasha kuhikora, ninde utabishyigikira? Ubonye niba ari uko twabonaga ikibazo twese! Gusa icyo RPF nayo igomba kumenya iyo ukoresheje intimidations cyangwa forces excessives quels que soient les résultats obtenus, iyo négociation hari abahanga bavuga ko iba ari « Lose-Lose » aho kuba Win-lose nk’uko bamwe babyibeshya. Iki nanjye ndacyemera à quelques pourcentages kuko hari igihe un négociateur compétitif yibeshya ko yatwaye byose alors qu’en réalité nta na kimwe aba afite kuko l’autre interlocuteur yibeshya ko ari perdant après X temps aba ashobora kuzamugwa gituma akabijyana byose.
Ngibyo, naho rwose jyewe sinanga ko abanyarwanda bahura cyangwa se twahura ngo tuganire ku bibazo igihugu cyacu gifite dufatanyirize hamwe kubishakira umuti, mais ibyo ntibigomba gukorwa sur base des théories erronées. Ibi nibyo navuze, sinon ntawe ndwanya cyangwa ngamije guca intege kuko twese icyo turangaje imbere ni ukugira igihugu twifuza kandi abanyarwanda twese twibonamo nta za SOHOKA NAJE cyangwa ngo abantu bongere kuririmba za ndirimbo za wa mubyeyi ngo « ESE NONE TWAZA MWAJYA HE? ».
Nibaza ko abantu bakwiye kwemera kureba les réalités en face aho kwamagana twebwe tuvuga uko tubona ibintu cyangwa bigomba kugenda selon les expériences et règles établies. Nawe se umuntu uramubwira uti umuhanda ugiye gucamo uranyerera tekereza neza wubake umushinga wawe sur des bases solides cyangwa uhindure inzira, bati kera twarakwemeraga none ubu isura yawe yaratakaye, kuki kubera ko uvuze ibyo tudashaka. Erega icyo abantu mugomba kumenya iyo uzanye igitekerezo controversée nta yindi mpongano yawe uretse kureka twebwe abaturage basanzwe barebwa n’ibyo mukora mwe bakuru tukagira icyo tuvuga ko byo mudukorera. Ahubwo nimutumare impungenge dufite ariko mwekutubwira ko ibyo twavuze bitagomba kuvugwa.
Mugire amahoro y’Imana kandi mfite ibyiringiro ko umunsi umwe Imana izongera kwirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Evode Uwizeyimana