« Sinumva impamvu u Rwanda rushobora kubazwa ibya Congo »,Perezida Kagame

Source: Igihe.com.

‘Sinumva impamvu u Rwanda rushobora kubazwa ibya Congo’. Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yari ari mu kiganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2012.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo cyane cyane bijyanye na politikiti mpuzamangana, harimo ikibazo cy’intambara zo muri Congo, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Inkiko Gacaca ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Imikoranire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye

Umunyamakuru yashatse kumenya impamvu u Rwanda rukomeza kugirana umubano n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe nta gikorwa ngo uyu mubano ube ntamakemwa, akibaza impamvu u Rwanda rutitandukanya n’uyu muryango ukomeza kurushinja kugira uruhare mu ntambara yo muri Congo Kinshasa.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda arirwo rugomba guhitamo imigenderanire yarwo n’Umuryanago w’Abibumbye, ariko avuga ko Isi abantu babamo ibamo ibibazo. Kagame yagize ati : ”Ibibazo by’u Rwanda cyane cyane na Loni bimaze igihe kirekire, hari ibindi bibazo byagiye byugariza ibindi bihugu, niyo mpamvu nababwiye ko Isi, cyane cyane Loni, yitwara nk’aho ikibazo cya Congo cyatewe n’u Rwanda, ndibitsa abantu ko ntaranavuka ibibazo bya Congo byari bihari, kandi bireba Loni n’u Rwanda guhera icyo gihe kugeza ubu nta cyahindutse.”

Kagame kandi yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Loni bifitanye ikibazo cy’amateka ababaje ya Jenoside Loni ifitemo uruhare n’ubwo bwose itagize uruhare mu kwica, ariko nta cyemezo yafashe ngo Jenoside ibashe guhagarara. Yagize ati : ”Iyo twumva Loni rimwe na rimwe ntabwo twumva neza, wibaza Loni icyo aricyo ariko iyo urebye inshingano ubura Umuryango.”

Yakomeje agira ati : ”Ibyo tubifata uko bimeze, kuko tubwirwa ko turi abanyamuryango ariko twe u Rwanda n’Abanyarwanda bifuza gufatanya, tugomba kwibanda ku bitureba nk’u Rwanda.”

Ese u Rwanda rufite impungenge mu bibera muri Congo ?

Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yari abajijwe n’umunyamakuru ko u Rwanda ruregwa kuba rushyigikira Gen. Jean Bosco Ntaganda ndetse no kuba u Rwanda rwaba rufite impungenge z’ibibera muri Congo, Perezida Kagame yagize ati : ”Ikibazo cya Congo nti cyoroshye, sinshobora kubyumva n’ubwo ngerageza kuba nasobanura sinumva aho bituruka, sinzi impamvu u Rwanda rugomba kubazwa ibya Congo”.

Kagame yakomeje agira ati : ”Sinibaza impamvu ikibazo kibaye muri Congo kibazwa u Rwanda, wagirango Congo ntibaho nk’igihugu, Abanyekongo ubwabo nibo bagomba kubikemura.”

Perezida Kagame avuga ko hashyizweho ikintu ko ibibazo byose bya Congo biterwa n’u Rwanda, ariko kandi ngo ibi bigomba kumvikana neza ko aho kugira ngo havugwe ibi hasesengurwa imizi y’ikibazo maze kigashakirwa igisubizo.

Yagize ati : ”Ikintangaza niba mvugisha ukuri twanyuze mu bihe byo muri 1999, ndetse n’2000 ndetse na nyuma muri 2009, nabwo basobanuraga nabi, ariko twageragezaga gutanga ibitekerezo bifasha.”

Kagame avuga kandi ko mu ifatwa rya Laurent Nkunda u Rwanda rwashyizweho amakosa maze rukayemera, ariko ngo rwari ruzi ko bizafasha mu gukemura ikibazo kandi cyari kinabangamiye u Rwanda, kuko hari Abanyarwanda bakoze Jenoside bakiri muri Congo bikaba rero byarasabaga ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse na Loni.

Kuri Perezida Kagame abona ko akayabo kagenda ku ngabo zibungabunga amahoro muri Congo batari bakwiye kugahabwa kuko ntacyo bakora. Ati :” Ntitwakagombye kuba dufite Nkunda, ariko niyo Si y’uburyarya ntacyo twakuyemo kuko nta mahoro byazanye.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bireba Congo, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’amatora yo muri icyo gihugu hari abamubazaga niba abona ko Kabila yakongera gutorerwa kuyobora Congo ngo kuko nta bushobozi bamubonagamo, ariko kandi ngo akaba yarongeye gutorwa babibona n’ubwo bavuga ko byabayemo uburiganya. Kagame yagize ati : ”Bavuga ko bakunda Congo ariko ntibakunda Abanyekongo”.

Ibi byose nyamara ngo aba bahitamo kwiyambaza u Rwanda bavuga ko ubuyobozi bwa Congo butabemera, ndetse ko batabasha kuvugana n’abayobozi ba Congo. Kagame avuga kandi ko gufata Nkunda mu mwaka wa 2009, ibyagombaga gukurikira bitubahirijwe, birimo kuvanga ingabo kuko bamwe mu bagombaga kuvangwa bagera kuri 50 bishwe, uretse ibi kandi hakaba haragombaga gusobanuka ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyekongo bamwe batemewe kwitwa Abanyekongo.

Kuba FDRL ikiri muri Congo ikaba ikomeza gukora ibikorwa birimo ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu, tutaretse no kuba umugaba w’ingabo za FDLR Gen. Mudacumura adafatwa, Kagame abona ko ibyo ari uko Loni ndetse na Congo bidashaka kugira icyo bubikoraho.

« U Rwanda ntabwo rukingiye ikebaba Ntaganda »

Perezida Kagame asanga ikibazo cya Gen. Ntaganda cyagombe gukemurwa n’Abanyekongo ndetse na Loni ihafite ingabo n’ibikoresho, kuko ari muri Congo atari mu Rwanda, Kagame avuga kandi ko nibikomeza gutya bagereka ibinyoma ku Rwanda ruzitandukanya n’ikintu cyose cyerekeye Congo, kuko hari byinshi narwo rukeneye gukora. Yagize ati : ”Tuzagera aho Abanyekongo bazaba atari ikibazo cyacu”.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Agira icyo avuga ku mubano w’u Rwanda n’U Bufaransa, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu umubano umeze neza kuva mu myaka ibiri ishize, ariko kandi anavuga ko kuba Leta y’U Bufaransa ikiri nshya bitazabuza gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi n’ubwo nta bayobozi bo muri iyo Leta nshya ku Rwego rwo hejuru mu Bufaransa bari bahura n’ab’ u Rwanda.

Ikibazo cya Ingabire Victoire

Perezida Kagame abajijwe n’umunyamakuru wa France 24 niba adashobora kureka Ingabire agatanga ibitekerezo bye, yavuze ko icyo kibazo yakirekera ubutabera bukabanza bugakora akazi kabwo, ariko ko gutanga ibitekerezo bitatuma umuntu ahungabanya uburenganzira bw’abandi.

Kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge

Kagame yavuze ko ibirori byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga bizaba, hibukwa icyo ubwigenge bwagejeje ku Rwanda ndetse kandi hanarebwa n’icyo Abanyarwanda bakwigira kuri ayo mateka, ikindi ni uko nta birori by’agatangaza bizaba kuko amafaranga yo gukora ibyo atateganyijwe. Uretse uyu munsi w’ubwigenge kandi mu minsi ya vuba haranitegurwa kwizihiza isabukuri y’imyaka 25 Ishyaka rya FPR rimaze ribayeho, aho nabwo hazarebwa aho ryavuye aho riri ndetse n’aho rigana.

Inkiko Gacaca

Agira icyo avuga ku Nkiko Gacaca zasoje imirimo yazo, Perezida Kagame yavuze ko izi Nkiko zagize uruhare rukomeye mu mibanire y’Abanyarwanda mu kuzana ubumwe bwabo ndetse no kuganira ku bibazo byari bihari.

HYPERLINK « http://paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2012-06-19_pressconfejune2012___1-2.mp3 » Kanda hano wumve ikiganiro cyose uko cyakabaye

Inkuru ya OlivierMuhirwa.

rwanda rwacu (vendredi, 22 juin 2012 10:55)

Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye

Ndakuratana ishyaka n’ubutwari

Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu

Nshimira Abarwanashyaka

Bazanye Repubulika idahinyuka

Bavandimwe, b’uru Rwanda rwacu twese

Nimuhaguruke

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane

Impundu nizivuge mu Rwanda hose

Repuburika yakuye ubuhake

Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze

Shinga umuzi Demokarasi

Waduhaye kwitorera Abategetsi

Banyarwanda: abakuru namwe abato

Mwizihiye u Rwanda

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane

Bavuka Rwanda mwese muvuze impundu

Demokarasi yarwo iraganje

Twayiharaniye rwose twese uko tungana

Gatutsi, Gatwa na Gahutu

Namwe Banyarwana bandi mwabyiyemeje

Indepandansi twatsindiye twese hamwe

Tuyishyigikire

Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumnvikane

Ni mucyo dusingize Ibendera ryacu

Arakabaho na Perezida wacu

Barakabaho abaturage b’iki Gihugu

Intego yacu Banyarwanda

Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu

Twese hamwe, twunge ubumwe nta mususu

Dutere imbere ko

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Coventry (vendredi, 22 juin 2012 10:40)

Amakuru dukesha urubuga RWANDA IN LIBERATION PROCESS mu nkuru yanditswe n’uwitwa Nkunda, aravuga ko Perezida Kagame yakoze impanuka y’imodoka taliki 19 Kamena 2012 hafi mu ma saa kumi n’imwe n’igice, aho yavaga mu Rugwiro amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru yerekeza mu mujyi wa Kigali.

ikamyo igenewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi (imicanga, amabuye…) yahuranyije umuhanda imusanga mu ruhande yarimo maze na we yitabaza icyuma cy’amashanyarazi cyo mu busitani butandukanya imihanda yombi arakigonga ku buryo cyangiritse bigaragara.

Ibi byabereye ku Kimihurura hafi ya bya bitara byo mu mahuriro y’imihanda biha imodoka ibyerekezo bitandukanye (feu rouge) biri hafi ya minisiteri y’ingabo. Ku buryo binagaragara neza ko aho iyo kamyo yanyuze ita umuhanda wayo igasatira umuhanda wo mu kindi cyerekezo yangije imikindo iteyemo ku buryo ndetse itatu muri yo yangiritse.

Ibi bikimara kuba umuhanda wa Kimihurura ngo wahise ufungwa n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) n’abandi basirikari bahise bahurura ari benshi ku buryo byafashe amasaha agera kuri abiri kugirango umuhanda wongere ufungurwe.

Ababonye iyi mpanuka ngo bafashwe n’ubwoba bwinshi ku buryo bamwe mu bagore batatinye gusuka amarira. Aya marira bamwe bavuga ko yaturutse kubyabaye muri 1994 ku buryo ngo ariyo shusho yahise iza mu mutwe w’ababonye iyo mpanuka.

Perezida Kagame ngo yahise ajyanwa mu yindi modoka y’ivatiri ya gipolisi naho iyo yarimo anitwariye ubwe isubizwa mu Rugwiro. Umushoferi w’ikamyo we ntimumbaze ibye ubwo buri wese yibaze uko byaba byaramugendekeye ariko uwagira amakuru kuri uyu mushoferi aho yaba aherereye n’uko yaba amerewe yazabitumenyesha.

Marc Matabaro

Rwiza News

HYPERLINK « http://mugamax@gmail.com » t « _blank » Kagabo (vendredi, 22 juin 2012 10:31)

Ninde warashe indege? Ejo Nyamwasa yivugiye ko indege yarashwe n’abantu bahawe amategeko na Kagame. Kagame ngo yohereje avocat w’u Rwanda mu rubanza rwa Kayumba muri Afrique du Sud.Kiriya kibazo k’indege ni urucabana.None se ba bajuji b’abafaransa bazabigenza bate? Mushikiwacu (wabo) ko ntacyo yari yatangaza?birakomeye.

HYPERLINK « http://mugisha@yahoo.com » t « _blank » Inkotanyi (vendredi, 22 juin 2012 10:20)

kubaho kwa gashwi simpuhwe zagaca.kagame yakize parmehutu yashakaga kumwica akiri umwana arabahunga yigira Ug.aho agarukiye mwahuruje:france,belgique,zaire,kenya…ariko kungufu nubwenge Imana yihereye abatutsi kubera urwango mubanga byaranze abafatana igihugu arabirukansa mujyera za zimbabwe,zambia,…amateka ntabigisha?iminsi mwamuteze kugeza aho RTRM ishyiraho millions zamadorali nkigihembo kuzamufata ubwo iyo ndwara yurwango mwanga kagame kuko ari przd w’umututsi muzayikira ryari?natwe urubyiruko tuzahora dutera ikirenge muke.Imana yatugize bake ariko beza.niyo mpamvu inkotanyi zitari zigeze kubihumbi 30.0000zirukankanye ingirabwoba mpaka zibambutsa zaire.so mushake indi ndirimbo kagame yo mwayikinnye bihagije.barabashukaaaaa!

HYPERLINK « http://igihe.com » t « _blank » Nur,agahinda (vendredi, 22 juin 2012 10:02)

NDEKA SHAHU BAVANDIMWE,TWE TURI MUGIHUGU TWARUMIWE,UBU NONEHO LETA YADUTSE MUNSHABWENGE ZIDAKUNDA KWIVANGA MUBYA POLITIKI NO GUSHYIGIKIRA IKINYOMA N’ AMANYANGA YA RPF IRIMO KUBICA URUHONGOHONGO.EJO BUNDI TWABUZE MUMANZAGANYA PROF ESRON,MANAWE UZABIBABAZE KUMUNSI W’AMATEKA.

Incroyable,mais vrai (vendredi, 22 juin 2012 08:54)

Même Obama protege le sanguinaire génocidaire rwandais, alors que au même moment il pousse le président syrien a la sortie. Obama, vous resterez aussi dans l´histoire comme quelqu´un ayant protégé le pire criminel que le monde ait jamais connu

http://www.veritasinfo.fr/article-l-organisation-human-rights-watch-accuse-washington-de-bloquer-la-publication-d-un-rapport-de-l-onu-107273258.html

nyamwasa (vendredi, 22 juin 2012 08:30)

uziko baba baramwishe ari Imana yakinze akaboko: umuntu yamurashe isasu rya mbere irya kabiri ryanga kuva mu mbunda….(he would find out later that the bullet had fractured his right hip. Instead he grabbed for the gun. The shooter took a few steps back, and Nyamwasa could see the GUN HAD JAMMED. The shooter then tried to pull out a knife. As he fumbled with his weapons, Nyamwasa ran to the basement, shouting at his driver to grab the shooter)…

Ntawe mutandagaza (vendredi, 22 juin 2012 08:22)

Ubu iyi nkuru izakurikirwa n’ibitutsi nk’iby’abatwa. Kagame azabesa ntimugire ngo ni Diyoseze ya Cyangugu mwirirwa musebyasebya. Azabacurika!

Rwandan general shot in Johannesburg accuses Kagame (vendredi, 22 juin 2012 08:20)

abantu mucamo opposition kabiri turabiyamye mwirirwa mwangisha RNC abantu ngo ni ishami rya FPR.

biragaragara ko mwari mufitanye amasezerano na FPR ahubwo mu kabyitirira RNC.

imyigaragambyo yajyaga ibera hino no hino mwayiburijemo kandi muzi ko no mu gihugu nta kigaragambyo kahakorerwa.

ukuntu mwabasebeje ntabwo nari nzi ko hari ikindi kintu cyo kurwanya FPR bakora na kimwe.

ngaho ni musome ino link:

http://www.timeslive.co.za/local/2012/06/21/rwandan-general-shot-in-johannesburg-accuses-kagame

Rwandan general shot in Johannesburg accuses Kagame

Sapa-AP | 21 June, 2012 17:05

Rwandan President Paul Kagame attends the inauguration of the new African Union (AU) building in Ethiopia’s capital Addis Ababa, January 28, 2012 in this file photo.

Image by: NOOR KHAMIS / REUTERS

A Rwandan general who was once a top aide to Rwandan President Paul Kagame but now is among his most prominent critics said Thursday that Kagame ordered the killing of the previous president that sparked Rwanda’s 1994 genocide.

Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa made the accusation Thursday as he testified in a Johannesburg courtroom about an attempt on his own life in 2010 in South Africa. The shooting of Nyamwasa, and developments in other countries, have raised suspicions that Rwanda’s government has deployed hit teams against dissidents abroad. Rwanda denies the accusations…

Kagame, wirinde agasuzuguro ka ba Rutuku (vendredi, 22 juin 2012 08:01)

Kagame nagerageze ntapfe nk’abanyafrika bamwe bakoranye n’ibisahuzi by’abazungu, hanyuma abo bazungu bakagaruka bakica abo banyafrika bakoranye nk’imbwa;abo ni nka Jonas SAVIMBI,MoBUTU n’abandi. Kagame rero narege avuge amazina y’abo bazungu bamubeshe , bagapanga génocide, bakica abanyarwanda, abarundi,abanyekongo n’abandi banyamahanga kugira basahure AFRIKA.

Rwose Kagame, ntiwemere gufungwa we nyine utareze abo bazungu bahekuye Afrika, cyangwa ngo wicwe utavuze amazina y’abo banyaburayi n’abanyamerika barikwica no gusahura Afrika babinyujije kuri wowe, noneho bagashyaka ko ariwe ucirwa urubanza we nyine, byaba ari agasuzuguro ku banyarwanda na AFRIKA yose, kandi twama twavuze ngo Afrika yararonse UBWIGENGE. Gerageza rero bwana Kagame werekane ubwo butwari. Ntupfe nk’imbeba igwa mu bana. Iki ni ikinyenjyana cya 21.

LEAKED: NZIZA, KAYONGA, KABAREBE INYUMA YA M23 (vendredi, 22 juin 2012 08:00)

DAKAR (Reuters) – U.N. experts have evidence Rwanda’s defense minister and two top military officials have been backing an army mutiny in the east of neighboring Congo, according to notes of their briefing to a closed-door U.N. committee seen by Reuters on Thursday.

The evidence is the strongest yet to indicate high-level support within President Paul Kagame’s government for the so-called M23 rebellion, whose stand-off with Congolese forces has caused thousands to flee their homes in the east of the country.

M23 is the name of a group of several hundred soldiers from the Congolese army that have rallied behind Bosco Ntaganda, a mutinous army general with past links to Rwanda who is sought for arrest by the Democratic Republic of Congo and wanted by the International Criminal Court on war crimes charges.

Diplomats say U.N. Security Council member the United States is delaying release of findings of the U.N. Group of Experts, an independent specialist panel on Congo security issues, to allow Rwanda to respond to accusations likely to test ties between the ex-foes.

Rwanda has repeatedly backed armed movements in its eastern neighbor during the last two decades, citing a need to tackle Rwandan rebels operating out of Congo’s eastern hills. But this time it has strenuously denied being involved.

The June 13 briefing of the U.N. sanctions committee said the UN Group of Experts had evidence that Rwandan army members had entered Congo to reinforce rebel positions and had provided logistical support and safe passage for Congo rebel leader Bosco Ntaganda and his forces in Rwanda, the notes said.

« The experts have implicated several high-ranking Rwandan officials who are directly involved, » said the contemporaneous notes of the briefing in New York seen by Reuters, which added the U.N. material had been verified by five separate sources.

The notes listed those officials supporting M23 as Defense Minister James Kaberebe; chief of defense staff Charles Kayonga; and General Jacques Nziza, a military adviser to Kagame. Kaberebe, they said, was « in constant contact with M23 ».

No comment from the defense ministry was immediately available. However Kagame this week said the instability had nothing to do with Rwanda and accused others of trying to blame Kigali for Congo’s internal problems.

An M23 officer contacted by Reuters denied receiving Rwandan support, adding that any such backing would have allowed them to gain ground in the battle with regular Congolese forces.

« If a single time the Rwandans had supported us we wouldn’t be on this hill – we would be far away from this. This action is purely Congolese, » Colonel Vianney Kazarama said by phone.

The UN briefing was verbal. A written report of the Group of Experts findings is due in coming days to be submitted to the U.N. sanctions committee ahead of its final publication. There is no indication at this stage of any push to impose UN sanctions on either Rwanda or Congo.

The Group of Experts declined to comment on the notes or the content of the briefing. Separately, Congo’s Communications Minister Lambert Mende told Reuters he was aware of allegations against senior Rwandan officials, without naming them.

« There are some people of a certain rank cited in the Group of Experts’ report and by our own intelligence services … It’s the obligation of the Rwandan president and government to show that they are different entities to those cited, » Mende said.

(Editing by Mark John and Eric Walsh)

ggg (vendredi, 22 juin 2012 07:45)

Le Président Kagame a raison quand il dits que le Rwanda na rien a voir avec les problème interne de la RDC. Il a toute a fait raison.

KAGAME MU MAREMBERA (vendredi, 22 juin 2012 07:16)

Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba Liberal Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi be b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe Rapport ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo, bibutsa kandi ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kuko rwafashaga abarwanya ubutegetsi muri Congo. Basanga u Rwanda rudafite imfashanyo z’amahanga rutakomeza gushyigikira intambara muri Congo.

Bakaba ngo bashyigikiye ibyasabwe na Save Congo ko Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Commonwealth yafatira ibyemezo Leta iyo ariyo yose, abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifasha inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo. Ndetse Leta y’u Bwongereza igasabwa kwiga ku nkunga mu rwego rwa gisirikare n’imali u Bwongereza buha u Rwanda.

Marc Matabaro

Rwiza News

MUJYANAMA (vendredi, 22 juin 2012 06:45)

Rata Kagame vuga vuga n’akari imurori. Abo bene Madamu bagushutse ngo urase indege ya Presida w’u Rwanda ugahekura imiryango myinshi y’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, abo bazungu babwize inani na rimwe rwose…bamaze kugukoresha ngo uhanure indege ya Habyarimana, baragarutse kukujajwaho ngo Kabila si umupresida ukwiye gutorwa, nanone ngo bafashe gufata Ntaganda, n’ibindi bifuti baza kukubwira ngo ubakorere dore ko bakwitomboreye..Baguhaye ikiraka cyo gutsembatsemba abanyafurika bo muli UGANDA, RWANDA,BURUNDI, CONGO urabyemera;kuki none bakwendereza???? umenya hari utundi tuntu ulimo gupfa na ba shobuja dore ko amabanga yo mu bamafia aba arimo za mysteries….WEnda murimo gupfa iminyago, wenda muli gupfa ko utangiye kwigereranya n’abakugabiye..ni byinshi mushobora gupfa.

None rero bavuge nanone uzapfa rwaje. Bavuge ubashyire ahabona abo ba HYPOCRITES..batangaze isi yose imenye ko bagukoresheje ibibi byinshi halimo no kwica Presida Habyarimana n’abahutu n’abanyecongo barenga miliyoni 10, none bakaba bagiye kubikugerekaho wenyine. Bavuge, maze wihane ibyo byaha Imana nta cyaha itababarira, ahasigaye witegure iherezo ry’abiyemeza gukorera ingabo za LUCIFER.

BYE BYE KAGAME

FPR igeze imusambira (vendredi, 22 juin 2012 06:31)

FPR nimodoka imanuka Musambira na Buranga ntamaferi ifite. Muyihunge ihirime yonyine.Shoferi Kagame arimo avuza induru ntawe umutabara.

Urumuri (vendredi, 22 juin 2012 05:25)

Ario narumiwe,ndebera iyi conspiracy irimo irakinwa na FPR.

Abaturage baracyabesywa rwose, ubu baragirango babone uko bahakana ibirego bya UN

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/abanyarwanda-11-bari-barashimutiwe-muri-congo-bagaruwe-mu-rwanda.html

ukuri kuzatsinda (vendredi, 22 juin 2012 05:07)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:05)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:05)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:04)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:04)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:03)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Rwiza news (vendredi, 22 juin 2012 05:02)

Hariho amakuru yatangajwe na Generali Faustin Kayumba Nyamwasa yemezako Majoro Paul Kagame ariwe watanze amategeko yoguhanura indege yaritwaye Habyarimana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :