Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya 9): Fred Ibingira, Murokore, Rwigamba… James Maniriho.

Umwicanyi kabombo : Fred IBINGIRA

Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana.

Ibingira, Murokore, Rwigamba n’abandi, abo bose ni abicanyi ruharwa bagomba kuzashyikirizwa ubucamanza uko byagenda kose.

20.IBINGIRA Fred (Koloneli)

Guhera mu w’1994, yabaye ruharwa mu itsembatsemba ry’abanyagihugu b’abasivili. Ubwo yari umuyobozi wa batayo y’157, yakoresheje itsembatsemba ry’abaturage guhera mu majyaruguru yerekera mu burasirazuba bwa Byumba, (muri komini Muvumba) kugera i Cyangugu (mu majyepfo ahagana mu burengerazuba) unyuze mu ma perefegitura ya Kibungo, Kigali-Ngali, Gitarama, Butare. . Amagana n’amagana y’ibihumbi by’abantu bishwe n’amasasu y’abasirikare ba batayo ye. Ku ya 17/10/1994, ari mu bishe Padiri Claude Simard w’umunyakanada. Ibingira ni we wayoboraga akarere k’imirwano ka Butare-Gikongoro.

 Muri Mata 1995 yayoboye itsembatsemba ry’i Kibeho ryatikiriyemo abantu bakabakaba ibihumbi 10 (10.000) nk’uko abataramakuru bazobereye mu gukora icukumbura ryimbitse babivuga. Ku byerekeranye n’aya marorerwa, Ibingira yaciriwe urubanza ku ya 19/12/1996. Umwanzuro w’urubanza watanzwe ku ya 19/12/1996. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu “Human Rights Watch/Africa” na “la Fédération internatinationale des ligues des Droits de l’homme” mu itangazo ryayo ryo ku ya 30/12/1996 yise iryo cirwarubanza IKINAMICO. Nyuma y’itsembatsemba ry’i Kibeho, Ibingira yabaye ashyizwe iruhande by’amacenga, yitwa ko ashyizwe mu gifungo gikakaye. Ku ya 04 Nyakanga 1995 yari mu bakiriwe mu muhango wo gusangira amafunguro yateguwe na Prezidansi ya Repubulika mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya mbere itariki ngarukamwaka y’ibohorwa rya Kigali. Mu bari bahari benshi, nta mu dipolomate, nta n’uwo mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu cyangwa ukuriye umuryango urengera ubuzima bw’abantu wamwamaganye (Libération du 27/02/1996).

Mu mpera z’umwaka w’1996, ni umwe mu ba  basirikari bakuru ba FPR bayoboye igikorwa cyo kurasa amabombe ku nkambi z’impunzi z’Abahutu muri Zayire hamwe na Majoro Gumisiriza na Majoro Karera. Bikurikije itangazo ryihariye rya FRD ryo ku 16/07/1997, umugambi wihariye wo gutsembatsemba uruhongohongo impunzi z’Abanyarwanda na ba kavukire b’Abahutu b’Abanyekongo wacuzwe na Kagame, ushyirwa  mu bikorwa n’abafasha be b’inkoramutima, bamwe bakaba bari mu bagize itsinda ry’intasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwa n’ubutegetsi, bukaba bwari bwaranabahaye aka kazina “action group”. Bamwe muri bo ni nka :

-Koloneli James KABAREBE , umugaba mukuru w’ibikorwa bya gisirikare mu cyahoze ari Zayire;

  -Koloneli IBINGIRA ,wayoboraga intambara muri Kivu y’amajyaruguru y’icyahoze ari Zayire;

  -Koloneli MUROKORE, wayoboraga intambara muri Kivu y’amajyepfo y’icyahoze ari Zayire;

-Koloneli NZARAMBA, Komanda wa brigade ya 211, yari ifite ibirindiro muri za perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri. Yateye ingabo mu bitugu abasirikare ba FPR bakomoka Masisi na Rutshuru mu kugaba ibitero ku nkambi z’impunzi z’Abahutu (FRD, Communiqué spécial du 28/10/96).

 Mu w’1997, mu kwezi kwa Kanama, IBINGIRA yayoboraga brigade ya 402, ashinzwe akarere ka gisirikare ka Kigali y’umujyi na Kigali-Ngali. Kuva yashingwa inzego z’umutekano muri izo perefegitura zombi, umutekano muke wikubye kabiri muri Kapitali ya Kigali. Yakoresheje ikinyoma ko hari abacengezi bahari noneho akoresha umukwabo wasakumaga Abahutu gusa, nyuma bakarigiswa.(Reba CLIIR, Communiqué n°7/96 et 21/97).

Fred Ibingira abarirwa  mu bishe abantu 47 bigeze kuba ingabo za FAR. Dore uko aba FDR babivuga mu itangazo ridasanzwe ryo ku ya 29/03/1997 : “Abantu 47 bahoze ari ingabo za FAR bari baherutse gutahuka bava muri Zayire, bagacumbikirwa muri Komini Rubungo bagenzurwa by’ikirenga na Brigade ya 402 ya APR iyobowe na ruharwa Koloneli Ibingira, watikije imbaga y’abantu i Kibeho muri Mata 1995, baburiwe irengero. Radiyo y’gihugu mu itangazo ryayo ryo ku ya 26 Mata 1997 yahitishije inkuru yemeza ko abo bantu babuze ku buryo budasobanutse. Ni uburyo bwo kwemera ko  bishwe bataburanishijwe”.

17.MUROKORE (Liyetona Koloneli):

Komanda wa batayo ya 21. Yateguye igitero cy’ikinamico cyibasiye ikibuga cy’indege cyo ku Gisenyi ku ya 08/10/1997. Yarabyitwaje atikiza abaturage hafi ya bose b’amakomini akikije uwo mujyi barimo ab’i Rwerere na Rubavu. Anavugwa mu itsembatsemba ry’impunzi z’Abahutu bo mu nkambi no mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire. (CLIIR, Communiqué du 17/11/1997).

31.RUGAMBWA (Majoro)

Ku ya 02/03/1997 abantu baratewe ku muhanda wa Ruhengeri-Gisenyi. Imodoka ebyiri zarangiritse kandi hapfa abantu 4 barimo Iyamuremye Edouard. Kuva ku ya 03 kugeza ku ya 05 Werurwe 1997 habaye umukwabo waranzwe no guhumbahumba no kwica abantu babeshyerwa ngo ni abacengezi. Hapfuye  abantu barenga 500 mu ma segiteri 7 yegereye umujyi wa Ruhengeri  ari yo Musanze, Kabaya, Gahondogo na Gashangiro yo muri Komini Kigombe ; Kabere na Kitabura yo muri Komini Mukingo. Imirambo 150 ni yo gusa yashoboye kubarurwa ku mugaragaro ku byerekeranye n’ibyo byabaye. Indi yapakijwe amakamyo ijyanwa ahantu hatazwi. Ubushakashatsi bwakozwe n’ Abanyamerika bo mu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ari wo Human Rights Watch, butangaza kuba bwarabonye ubuhamya bwizewe bwerekeye abishwe 130 barimo 6 bo mu muryango  ufite icyo upfana na Koloneli Kanyarengwe (icyo gihe wari Perezida wa FPR). Iminsi mike mbere yo gutikiza abo bantu, Dominiko Bakunzibake, wabaye burgumesitiri muri za 60 yishwe n’abantu bitwaje intwaro batashoboye kumenyekana. Mu mihango yo gukura ikiriyo cye, ingabo z’igihugu zakoze ubwicanyi zirasa mu kivunge cy’abantu bari bateraniye muri uwo muhango. (FDR, Communiqué n°029/97 du 08 avril 1997).

Kuba yarakoresheje imbaraga ahohotera abaturage b’abasivili b’inzirakarengane byitirirwa ko baba ari abacengezi, Majoro Rugambwa yaba yaracakiwe, ariko byari ikinamico ryo gucururutsa uburakari bw’abaturage bo muri ako karere. Hakurikijwe ubucukumbuzi bwa kiganga bwakozwe na Dr Karemera, diregiteri w’ibitaro byo mu Ruhengeri, abantu bamwe bicishijwe amasasu, abandi bicwa batemaguwe (CLIIR, Note d’information…, 22/03/1997).

18.GAKUBA Tewodori (Liyetona) :

Hamwe na mugenzi we, kapiteni Ruzibiza James, bajujubije kapiteni Hategekimana Tewonesti wigeze kuba mu ngabo za FAR. Yararusimbutse, hateguwe umugambi mubisha wo kumuhitana. Ku ya 20/05/1997, Perefe wa Gitarama mu ibaruwa yandikishije intoki akayoherereza Minisitiri w’Intebe Rwigema, yateje ubwega avuga ko ubuzima bwa Kapiteni Hategekimana bugerwa amajanja bitewe n’abo ba ofisiye babiri ba APR. Ku ya 24/10/1997 kapiteni Hategekiekimana yishwe n’abari bashinzwe kumurinda (esikoti ye). Uko CLIIR ibivuga mu itangazo ryayo n° 24/97 ryo ku ya 05/12/1997, kapiteni Hategekimana yari abereye imbogamizi umugambi wo gushyira i Gitarama intasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwa n’ubutegetsi buriho no kuhashyira andi matsinda yihariye y’abicanyi ba DMI. Uko kumwivugana ni igikorwa cy’umutwe kabuhariwe, urya wagendaga ugerageza gushinga ku buryo bwa vuba inzego zawo z’ibanze zishinzwe gukina ikinamico ry’ugutera kw’« abacengezi b’Abahutu ».

19.RUZIBIZA James (Kapiteni)

Ni umufatanuacyaha na Liyetena Gakuba Tewodori mu iyicwa rya kapiteni Hategekimana (Reba Gakuba Tewodori).

21.HAVUGIMANA Emmanuel (Serija)

 Ni umusirikare wa APR ukomoka i Nyanza-Butare. Yiciye i Kigali umucuruzi w’umuhutu Matiyasi Hakizimana ukomoka i Butare. Icyo gikorwa cyuzuye ubugome yagifashijwemo n’agatsiko k’aba serija Inosenti Kamarade na Piyo Ngamije, ba kaporali Uwamungu Yakobo na Rutsindira Epimake n’umusivili Nsaguye. Ako gatsiko kose kanyujijwe mu bucamanza (Ikinyamakuru Le Partisan n° 28 yo muri kamena II, 1995).

22.KAMARADE Inosenti (Serija)

Umusirikare wa APR, yavukiye i Bujumbura mu Burundi. Ni umufatanyacyaha na Matiyasi

 (Reba Havugimana Emmanuel).

23.NGAMIJE Piyo (Serija) :

Umusirikare wa APR, yavukiye i Kanombe, ni umufatanyacyaha mu iyicwa rya Matiyasi HAKIZIMANA ( Reba Havugimana Emmanuel).

24.UWAMUNGU Yakobo

Umusirikare wa APR, akomoka muri Mubuga, Perefegitura ya Gikongoro. Ni we waboshye Matiyasi Hakizimana mbere yo kumwivugana (Reba Havugimana Emmanuel).

 25.RUTSINDURA Epimake

 Kaporali wa APR. Ni umufatanyacyaha mu iyicwa rya Matiyasi Havugimana (Reba Havugimana Emmanuel).

26.NSAGUYE Wellarisi :

Akomoka i Butare, ni umufatanyacyaha mu iyicwa rya Matiyasi Hakizimana (Reba Havugimana Emmanuel).

27.RURANGIRWA Jean Damascène :

Umwubatsi utuye ku Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Yarahiye ko nta Muhutu n’umwe bazaturana, cyane cyane utuye mu nzu irimo sima (Nta muhutu ufite inzu y’isima uzantura iruhande). Kubera iyo mpamvu yafungishije cyangwa yicisha Abahutu bari batuye iruhande rw’iwe (Le Partisan, n° 28, Kanama II, 1995).

 28.Kosima( Liyetena)

Ari mu bagiriye abantu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gukubita umunyamakuru Edouard Mutsinzi ku ya 29/01/1995. Mutsinzi Edouard yatewe n’agaco k’abicanyi ari imbere y’iwe i Nyamirambo. Bamusize ari intere. Kuba yarahondaguwe cyane cyane mu mutwe byamugize ikimuga. Abaturanyi be babiri bamwegereye neza neza (ba Liyetena Kosima na Murenzi bari hafi y’aho yagiriwe ubugizi bwa nabi) ntibahaserutse na mba bo n’abasirikare babarinda, n’ubwo humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe (CLIIR, Communiqué n° 03/96 du 12/07/1996).

29.MURENZI (Liyetena )

Kuba we n’abamurindaga bararanzwe n’ukudatabara umunyamakuru Mutsinzi Edouard wari mu byago, bituma akekwa amababa muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

30.NGABOYISONGA Kizito

Umusirikare wa APR. Ku ya 24/06/1996, yagerageje kwica Padiri SIMOENS, ushinzwe Ikigo cy’impfubyi cya Cyotamakara muri  Komini Ntyazo muri Butare nyuma ya Misa ya nimugoroba. Adashoboye kubona Padiri Simoens, Ngaboyisonga wigeze kuba mu Kigo cy’impfubyi cya Nyanza cyayoborwaga icyo gihe n’uwo mu Padiri, yarashe amasasu ku basakristiya babiri, Yohani Batista (wagiye gutabaza Padiri Simoens) na Tito yasanze muri shapeli. Uwo mugizi wa nabi yagerageje nawe kwiyica (CLIIR, Note pour information à tous nos partenaires, 23/03/1997).

 32.KABERA Assiel

Perefe wa Kibuye. Yafungishije abantu anicisha abandi kubera gusa ko bari Abahutu. Ikibazo kimwerekeye cyabajijwe igihe habaye imishyikirano hagati y’itsinda ry’Abanyarwanda baba i Berlin n’abadepite bari mu butumwa baturutse i Kigali. Abo badepite barimo Madamu Patrisiya Hajabakiga, Madamu Anyesi Mukabaranga, Ngarambe na Izayi Mpayimana. Bahuriye i Bonn ku ya 22/06/1997, ku butumire bwa Ambasade y’u Rwanda.  

Muri raporo yayo yo mu w’1997, Amnesty International itangaza ko habaye ukwivanga mu mikorerere y’ubutabera, gukozwe n’abategetsi bo mu karere . Zimwe mu ngero : Fideli MAKOMBE prokireri wa Kibuye yagizwe intere ahondaguwe n’abasirikare ba APR. Yari yamaganye ukwivanga kwabaye kw’abategetsi bo mu karere mu mikorere y’ubutabera, yananze ko hagira abafatwa bakanafungwa mu gihe nta bimenyetso bigaragara bifatikabitanzwe, kandi ko hatagira amategeko atangwa yo gufata no gufunga abantu bazira ubusa. (Amnesty International, Rapport 1997, p 304).

Mu gihembwe cya mbere cy’uw’ 1997, ishuli ryisumbuye ryigenga ry’i Nyange ryatewe n’ abagizi ba nabi. Hapfuye abanyeshuli 6  ndetse n’urinda izamu rya nijoro, hanabaye n’inkomere nyinshi. Ubwo bwicanyi si ubwa mbere muri Perefegitura ya Kibuye kandi CLIIR, ku byerekeye icyo kibazo, yibukije ko iyo Perefegitura iyobowe na Perefe Kabera Assiel, umwe mu ntasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwa n’ubutegetsi, kandi mu mikorere yazo bakaba mu bahezanguni ba FPR.

  BIRACYAZA !!!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :