Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya 8) JAMES MANIRIHO

Charles Kayonga

Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana.

Uyu munsi turibanda ku bwicanyi bwakoze n’abasirikari 3 bakuru ba FPR ari bo : Kayonga Karoli, Rutayisire Wilson na Karake Karenzi

9.KAYONGA Charles (Koloneli)

Akomoka i Muzizi muri Komini Rukara. Akoresheje batayo yayoboraga yatikije abantu barenga 900 muri iyo komini igihe FPR itera mu w’1994. Dore bumwe mu buhamya bwa SOLIDAIRE-RWANDA :

I Nyakabuye : abaturage 40 barishwe babarwamo Nyirabahire (w’imyaka 38). Majyajyari (w’imyaka 70) na Nzaramba (w’imyaka 68) batwikiwe  mu mazu yabo.

I Kiyenzi : abantu 83 batwikiwe mu mazu yabo, babarwamo Rwivanga n’abantu 16 b’umuryango we, Gatanazi ( w’imyayaka 45) na Munyakayanza (w’imyaka 38).

I Ryamanyoni : abantu 62 barishwe babarwamo Mbwayiswa, Gacaca, (w’imyaka 50), Nyiraneza (w’imyaka 27), Nzabonaliba (w’imyaka 45), bose basatuwe inda na Nsanzumuhire (w’imyaka 57) watwitswe ari muzima.

I Rukara mu tugari twa Butimba n’intambararo, Ryakirenzi, Mitungo na Buyonza, abahinzi 4 barishwe.

I Gahini : aho FPR yari yashinze ibirindiro yanahashyize inkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara, abantu 178 barakinjwe barimo abana 57. Dore amazina y’abicishijwe agafuni (ubwoko bw’isuka ishaje cyane) : Ruvugabigwi (w’imyaka 45, pasiteri), Gasana Joriji (w’imyaka 51, umwarimu), Mpangaza (nyina wa Dogiteri Gatera), Gatera Ildefonse  (w’imyaka 45, umukozi wo mu Bitaro), Kajeguhakwa Samweli (w’imyaka 6, umucuruzi), Gacakure Fransisiko (w’imyaka 46, profeseri) n’abana 58 bari mu kigero cy’imyaka a FPR bazhagati y’ ine  n’shinya abantu 231 barishwe.

I Nyawera, mu tugari twa Mwiri, Cyanyabuhabe, na Nyakabungo abahinzi 77 barishwe.

I Kawangire, abantu 119 bishwe na FPR babarirwamo Karimunkwaya Natanayeli, se wa Kayombya Robert, umucuruzi uzwi icyane mu Rwanda.

I Rwimishinya abantu 231 barishwe barundanyirije hamwe mu isoko rya Karambi, barashwe (reba ku mpapuro 33-35).

Igihe yari akuriye batayo y’abasirikare 600 bazanywe muri Kapitali hakurikijwe amasezerano ya Arusha, yabaye ruharwa mu kugaba ibitero shuma ku baturage b’abasivili bibarirwamo ubwicanyi bwo ku Gishushu, hateganye n’Inteko ishinga amategeko, mu mazu yacumbikagamo abasirikare. Ari kumwe na Karake Karenzi, bakekwa kuba barateje iterabwoba muri Kapitali babifashijwemo n’abakomando babiteguriwe bakoraga gicengezi kuva hambere.

Ku ya 06/04/1994 yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA. Ku ya 08/04/1994, yashumuye abantu be, abohereza mu nkengero zose za CND ( Inteko ishinga amategeko). Mu bo bishe habarwalo Ajida-shefu René Mier (soma François  MISSER,Vers un nouveau Rwanda : Etretien avec Paul Kagame, Ed. Luc Pire et Karthala, Bruxelles et Paris 1995, p.81). MISSER ashingira ibyo avuga ku nyandiko za DUPAQUIER zahotse muri « l’Evénement du Jeudi ».

Igihe yari mu birindiro muri CND, koloneli KAYONGA yagize igihe cye cyose gihagije cyo kwandika amalisiti y’injijuke zo gukindagura. Ni kuri ubwo buryo abasirikare bishe Emmanuel Bahigiki, umuryango we wose n’abantu batari munsi ya 16 bari iwe, abo basirikare ku buryo budashidikanywa bari boherejwe na koloneli KAYONGA. bishingiye ku buhamya bwa DESOUTER na F.REYNTJENS. Hari ku ya 16/04/1994. (S.DESOUTER et F. REYNJENS, Rwanda, les Violations des Droits de l’Homme par FPR/APR, Anvers, juin, p.18).

Iyo lisiti yariho ahanini injijuke nk’uko S. DESOUTER na F. REYNTJENS babihamya. Bidatinze CRAD yatangaje ilisiti y’abantu 18 b’injijuke by’ikirenga batikijwe hamwe n’abandi 160cyane i Remera ya Kigali. (Reba ya nyandiko yavuzwe mu kanya, p 19).

7. RUTAYISIRE Wilsoni  (Majoro)

Umuyobozi w’ubu wa Radiyo-Rwanda. Yari umuyobozi wa Radiyo Muhabura yavugiraga ku mirongo migufi (ondes courtes) mu gihe cy’intambara yatejwe na FPR. Mu gihe cyose cy’intambara, iyo radiyo yasemburaga urwango rushingiye ku moko ibinyujije mu biganiro byemejwe na Majoro Rutayisire.

Ambasaderi SWINNEN wari i Kigali kugeza ku ya 06/04/1994 ayivugaho ibi : « Radiyo ya FPR yajyaga ikanyuzaho” (COM-1-21). Minisitiri Léon Delcroix, ashingiye ku byo yari yavuganye na Bwana Bizimana, minisitiri w’Ingabo, yemeza ko RTLM na Radiyo ya FPR ntaho byari bitaniye. (COM-R 1 -85, p.785).

Wilsoni yari i Kisangani mu gitero cy’abasirikare cyakoze amabi i Byaro, i Kasese ya mbere ndetse n’i Kasese ya 2. Ibyo bitero byanabaye ku buryo bumeze kimwe, bihitana ibihumbi byinshi by’impunzi. Nkuko abakozi bo mu miryango ifasha y’ i Kisangani babivuga, Wilson yari ashinzwe kuyobora imyitozo no gukangurira abaturage b’Abanyekongo batuye i Kisangani y’amajyepfo kugaba ibitero ku mpunzi.

Yayoboraga imirwano ya RPA muri Mbandaka  ku ya 13 Gicurasi 1997 igihe habereye itsembatsemba. Yari i Mbandaka kugeza ahagana le 24 Gicurasi 1997 igihe bivuzwe ko asimbuwe na komanda David.

Akomoka i Muzizi muri Komini Rukara. Akoresheje igombaniro yari ayoboye, yatikije abantu barenga 900 muri iyo komini mu Itera  rya FPR mu w’1994. Dore bumwe mu buhamya bwa SOLIDAIRE-RWANDA :

Wilson yari afite imanzi (injorogo) ku gahanga. Usibye icyongereza yari azi, yanavugaga igiswahili cya Uganda. Ubwe yiyitaga ko akomoka Uvira muri  Kongo y’iburasirazuba. Benshi baganiraga na we bahamya ko yari umunyabwira n’umunyamayeri menshi mu byerekeranyeku byerekeranye no kwica impunzi.Wilson uko avugwa kenshi yagendanaga n’uwo bahimbaga irya “Khadafi”wari umusirikari mukuru mu ngabo RPA z’u Rwanda.(HUMAN RIGHTS WATCH : Democratic Republic of the Congo,What Kabila is hiding .Civilian killings and impunity in Congo :Oct.1997,vol.9, n°5).

16.KARAKE KARENZI (Koloneli )

Akomoka muri Komini Bulinga, akaba mwene Sezibera. Yicishije abantu 120 bo muri segiteri Kabare b’iyo komini, uko yabivugaga ngo ni ukugira ngo ahorere umuvandimwe we Kayigi Fransisko wapfiriye i Kigali muri Mata 1994, (SOLIDAIRE-RWANDA, dossier n° 1). Kubera ko yari umusirikari mukuru wa FPR, yoherejwe i Kigali kuba ofisiye ukorana na GOMN akanakorana na MINUAR mu rwego rw’Amasezerano ya Arusha.

-Kuva akigera muri Kapitali, Karake Karenzi yashishikaje amakipe y’abicanyi kabuhariwe n’abandi bakomando binjijwe mu gihugu ku buryo bwa gicengezi ngo bagende bakindura abantu ku buryo butandukanye. Bimwe akekwamo ni ukuba ariwe wateje iyicwa ry’abanyapolitiki b’imena b’Abahutu : Gapyisi Emmanuel, Bucyana Maritini, Gatabazi Felisiyani, Ingabire Alfonsi (Katumba), Yozefu Mutombo.

-Uguhohotera ubuzima bw’abantu kwabaye hagati y’uw’1993 na Mata 1994 na kwo kwamwitirirwa. By’umwihariko harimo : kuritura ingoro ya CDR ku Gisenyi akoresheje na plastiki, kugaba igitero cyari kigamije kwica Dogiteri Higiro, umwe mu bagize Komite nyobozi ya Pariti CDR wari utuye i Nyanza, ubugizi bwa nabi bwagiriwe abanyeshuli bo muri Komini Taba muri perefegitura ya, muri bo ijana bakaba baritabye Imana kuri icyo kigo cy’amashuli abanza .

– Anakekwa kuba yaracuze umugambi mubisha wo kurimbura ahakorera Radio-Rwanda mu w’1993. Jean Marie Vianney wari Diregiteri wa ORINFOR akaba ubu ari Profeseri wungirije uza kwigisha muri Kaminuza ya Miami muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abyandika muri aya magambo : “umusirikari mukuru wa wa FPR yagerageje guhesha akazi umunyamakuru ngo atege bombe mu byumba Radiyo-Rwanda ikoreramo i Kigali, amusezeranya kubimugororera igihembo cya miliyoni eshatu z’amafranga y’amanyarwanda no kumurindira umutekano we. Uwo ntiyahagarariye ku kubyanga byonyine, ahubwo yaranabitangaje atabaza “(soma Jean Marie Vianney, Distorsions et omissions dans l’ouvrage, Rwanda, Les médias du génocide ‘ , in Dialogue n° 190, avril-mai 1996, p.167).

– Ibinyamakuru by’icyo gihe byamukekaga na none kuba, akoresheje uwitwa Mukagaga Emma Mariya, yarateze ibombe yashenye igihande kimwe cy’iposita y’i Kigali. Uyu mukobwa uvugwa aha yari umukozi w’iposita y’i Kigali kandi yahoranaga kenshi na Karake muri Hotel Méridien, aho uwo mu ofisiye yacumbikaga.

– Nyuma y’intsinzi ya FPR mu w’1994, Koloneli Karake yashinzwe imirimo muri DMI aho yabaye ruharwa mu gukorera abantu iyicwarubozo, mu gushimuta no mu kurigisa abantu.

– Azwi cyane mu kuba yarayoboye ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi yo gutsembatsemba Abahutu akoresheje uburyo bw’ abantu basesera. “Koloneli Karenzi Karake ni umupolisi ugaragura abantu, akabigirizaho nkana muri DMI ». (CLIIR, Communiqué n°24/97 du 05/12/1997).

– Ku ya 1/12/1997, yashinzwe kuba Komanda w’akarere ka gisirikare ka Gitarama. Ibyo yari ashinzwe gukora ni ukumvisha ku buryo bushoboka Gitarama, ahatangiriye imyivumbagatanyo mvugururamatwara yo  mu w’ 1959 (CLIIR,op.cit.)

– Ku ya 3/12/1997, uko CLIIR ibivuga, Kibeshya ngo abacengezi bateye byabaye urwitwazo mu gitero cyagabwe muri Komini Bulinga, akarere ka Ndiza ahatangiriye Revolusiyo (imyivumbagatanyo mvugururamatwara) ari na ho se wa Karenzi akomoka. Yari umwarimu. Muri icyo gitero [cya Karenzi Karake] hatikiriye abantu mirongo na za mirongo.

– Le 09/01/1998, yimuriwe mu Ruhengeri kugirango akomeze igikorwa cyo kwica Abahutu cyari cyaratangiwe n’uwamubanjirije ari we liyetona kploneli Kayumba Myamwasa (CLIIR, Itangazo rya le 27/01/1998).

Biracyaza….

James Maniriho.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :