Mukaneza Clotilde :“Umugore utambariye ububyeyi, arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo”. Ian Niyikora.

Mukarukundo Espérance arazira iki : Urugomo rw’abategetsi rurenze urugero !

Uku ni ko abanyarwanda bagenuye ikiranga umwari n’umutegarugori ubereye u Rwanda. Mu muco munyarwanda, umugore n’umubyeyi biratandukanye. Iyo tuvuze umubyeyi, tuba tuvuze agaciro umugore wese akomora ku kuba inganzo y’ubuzima. Hirya yo gutanga ubwo buzima, umubyeyi arangwa n’impuhwe, ubwizige n’umutuzo bituma mu muryango aba ikiramiro cya benshi, ndetse bigakosora amashagaga abagabo dukunda kugira muri byinshi. Ingaruka ya mbere y’ububyeyi, ni uko umubyeyi iyo ava akagera ari nyina wa bose. Umunyarwanda warezwe, iyo abonye umubyeyi, kabone n’aho yaba atanamugwa mu ntege, aragira ati tambuka rugori rwera, ungana mama. Ingaruka ya kabiri ni uko ububyeyi butagirwa n’uwabyaye gusa. Burya n’umwari w’umutima, cyangwa umubyeyi w’ingumba, iyo yuje ububyeyi mu mutima no mu mico, tumuherereza ku ruhimbi, tukamunganya uwatubyaye.

1.Umugore utambariye ububyeyi ntakayobore mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere, tariki 21, ishyano ryaguye mu karere ka Ngororero, riririrwa none riraraye. Ejo rizaramuka kuko ariko bigenda mu gahugu katagira mukuru. Muti bite. Hatawe muri yombi umubyeyi witwa Mukarukundo Chantal azira ko yahaye ikibondo cye umugiraneza kuko we nta mikoro yo kurera uwo mwana afite. Uyu yatangarije ubuyobozi ko nta mikoro, akaba ari yo mpamvu yitandukanyije n’ikibondo cye atacyanze.Dore amagambo yabivuzemo ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa igihe.com :

« Mu by’ukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice ni gahunda y’Imana yashatse ko abaho; ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, n’ubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera ».

Ibi birababaje, ariko ibyakurikiyeho birushijeho gutera agahinda. Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, umugore utambariye ububyeyi, Mukaneza Clotilde yasanze umuti w’ikibazo ari akunzegurutsa uyu mubyeyi mu isoko rya Ngororero aboshye n’amapingu, bamukomera, ndetse ab’imigirigiri bagacishaho imigeri n’inshyi. Ababibonye, n’ababona amafoto ye asohoka mu binyamakuru murebe uko asa ku ntugu no mu bitugu. N’uko yakurunzwe mu mukungugu. Ngicyo igisubizo cy’ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero. Ngiyo imihigo yo guteza akarere imbere, ngiyo imiyoborere isesuye twabwiwe.

2.Hagati ya Mukarukundo Chantal na vice mayor Mukaneza Clotilde, ni nde utambariye ububyeyi, ni nde ukwiye induru?

Nta washima Mukarukundo kudashobora kurera uwo abyaye. Ariko burya ngo uburiye mu kwe ntako aba atagize, kandi nta wanga ibyiza, arabibura. Icyo yashimwa ni ukuba atarishe umwana cyangwa ngo amute nk’uko benshi babigenza. Ni umukene, ariko si umutindi ku mpuhwe n’ububyeyi. Ikibazo gisigaye ni vice mayor Clotilde Mukaneza. Ni ishyano i Rwanda, kubona umugore twakekagaho ububyeyi, ubyiruye, atinyuka gukora ibidakorwa i Rwanda. Gufata umubyeyi, n’aho yaba adashoboye kurera umwana abyaye, ukamuzengurutsa Ngororero yose, ushishikariza abaturage cyane cyane insoresore kumuhundagazaho ibitutsi, amacandwe n’imigeri n’ibindi birebire tutarondoye, bigaragaza ko uriya muyobozi yifitemo umurengwe urenze igipimo. Ese ye, iri tambagira rigamije fundarizing yo kumufasha kurera umwana? Ese rigamije kumuremamo ubushobozi? Ariko se itegeko riteganya ko umubyeyi udashoboye kurera ikibondo akubitirwa mu isoko ryatowe ryari? Genda Rwanda ugeze aharindimuka!

Akarere ka Ngororero ngo kabwiye uriya mubyeyi gusubirana umwana kakaziga uburyo yazafashwa. Iyo bamubwira bati “turagufashisha iki”, byari kuba intangiriro nziza. Naho “tuziga” na “tuzagufasha”, ni inzagihe itajya mu gifu ku mukene waburaye. Ibiri amambu, akarere na ko gasa n’akemeza ko adafite koko ubushobozi kuko umwana bamusubije umugiraneza wemeye kumurera.

Mukarukundo Chantal watanze umwana kubera ubukene: Ese adoption ntiyemewe mu Rwanda ?

3.Ese nta zindi nzira zari zihari zo gushakira ikibazo umuti?

Inzira ya mbere yari ukumenya uwo babyaranye, bakareba niba afite ubushobozi bwo gufasha Mukarukundo kurera umwana. Iki ni inshingano y’ubuyobozi gutegeka uwo mugabo kuzuza inshingano z’umubyeyi. Iki ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ntibwakitayeho kuko icyo bashinzwe atari ugushaka umuti w’ikibazo, ni ugucunaguza no kwandagaza ABAKENE. Ngiyo imihigo y’iterambere! Iyo inzira yo kumenya se w’umwana idatanga umuti, biri mu nshingano z’akarere gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe hategerejwe ko hashakwa umuti urambye. Akarere katabishoboye, hari abafatanyabikorwa bakwitabazwa, nka Caritas n’abandi, dore ko ako kareke kubatse ku kilometero kimwe cya Paruwasi Rususa y’abagatolika, kakaba gakikijwe na Paruwasi y’abapantekoti n’iya ba Anglikani. Iyo hataba himirijwe imbere guhinda, guhubuka no gutesha agaciro uyu mukene, inzira zari nyinshi zo gushakiramo umuti wihuta nyuma hakigwa uburyo ikibazo cyakemurwa mu nzira zirambye. Ubuyobozi bwa Ngororero ntibubikozwa.

Umwanzuro.

Niba FPR yamamaje ikanatoresha Mukaneza Clotilde ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero ari na yo yamutumye kwimiriza imbere intwaro y’agahotoro, yuje ubugome n’ubwenge buke, nimwambike umudende acanye uruti.

Ubwo byaba bivuga ko aho ibihe bigeze, politiki rusange  y’igihugu ari uguhata ABAKENE ( 80% y’abaturarwanda !) ikiboko, inshyi n’imigeri kandi icyabahejeje mu butindi kigaragara: abategetsi batitaye ku bibazo by’abaturage !

Niba atari uko bimeze, nimusabe Mukaneza Clotilde gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.

Niba atari uko bimeze, nimusabe gusezera no gusaba imbabazi abategarugori kuko yakoze ishyano i Rwanda. Niba ibyo bidashobotse, nahigikwe asimbuzwe imbyeyi ikamirwe kiriya kibondo. N’ubusanzwe, ngo umugore utambariye ububyeyi arutwa n’imbyeyi ikamirwa ibibondo.

Isomere iyo nkuru nk’uko yatangajwe na Igihe.com:

HYPERLINK « http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/ubuzima-bubi-bwatumye-yihera-abagiraneza-umwana-we-w-umwaka-umwe.html »http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/ubuzima-bubi-bwatumye-yihera-abagiraneza-umwana-we-w-umwaka-umwe.html

I LOVE RWANDA (samedi, 26 mai 2012 10:58)

Hamwe muravuga Mukarukundo Chantal ahanri Mukarukundo Esperance aho ntimwaba muri guhimba inkuru? harimo bisa nibyo Kugihe.com ariko hari ibindi bitarimo . Gusa bibaye ari uko bimeze ubuyobozi bwa bibazwa nubwo nziko Unshinzwe imiyoborere myiza mukarere adategeka Police abaye ayitegeka police nayo ikabikora ntabushishozi ishyizemo yaba Isebya Igipolisi cyacu.

Narumiwe (jeudi, 24 mai 2012 11:34)

Iyi nkuru ibabaje ya Mukarukundo ituma umuntu yibaza niba koko u Rwanda rukiri u Rwanda! Hoya rwose nta kwandarika uyu mubyeyi bene aka kageni.Erega ngo ntawanga ibyiza arabibura!Muyobozi wakarere, shame on you, iyo bikorwa numugabo nari gutekereza ko ari ibisanzwe abagabo nyine batoteza ababyeyi(gender harrassment), nahose wowe Mukaneza, umutegerugori, wabyaye uzi ibise ukamenye ukaba sinvuge ukamenya wakwibaza agahinda ko kubona ikibondo ccyawe cyicwa ninzara nubwo wowe ibyo ubikizwa , koko ugennye nta shiti kwandagaza umubyeyi wafashe icyemezo kitagayitse cyo kurengera ubuzima bwikibondocye? reka nvuge ko bidasanzwe, aho kumwegereza Nasson muganga windwara zo mu mutwe nubwo gukena atari ingeso cg indwara uhisemo kumushyira ku karubanda. ukemuye iki se? none se ko ahubwo niba anarwaye ubyongereye kuko iryo komerwa niryo kubitwa rigira ingaruka ku mitekerereze ye! none ukozed reunification, ngaho noneho uzishime amaze kwiyica no kwica ikibondo cye. nta cyaha yakoze ahubwo mwakoze icyaha cyo kutunva umukene ngo murebe icyo mwamufasha. Ncuti zurubuga Le prophete, nimureke gutukana, ahubwo rwose mutange ibitekerezo byubaka, erega nta wasabye Imana ngo avuke ari umuhutu cg umututsi cg umutwa. abavuka kuri ayo moko nabo ni abantu kandi. nimureke turangamire icyatuma duturana tudatongana, tujye inama yicyakubaka igihugu, tugaye kandi tunenge ikibi aho cyaba kivuye hose nkiki cya Mukaneza nanjye mpamya ko atambariye ububyeyi

Ku basomyi (mercredi, 23 mai 2012 20:37)

Jye ndabona uyu mubyeyi watanze umwana we yarakoze neza kuko yifuje ko umwana we abaho aho kumwica. Nga agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo! Uyu mubyeyi ni we uzi ibibazo bye wenyine, yatekereje kubona umwana we amupfira mu ntoki cg ngo amwiyicire, yatekereje neza. Uriya mwana azakura kandi azashima nyina ko yahisemo ko abaho!

Leta rero yagombye kuba yarebye uko yafasha uyu mubyeyi aho kumukorerera biriya!

Ni ah’Imana!!!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :