IKINAMICO RIRAKOMEJE: Uyu mwana w’umukobwa arazira iki ? Mizero Athos.

Nk’ uyu mwana arazira iki koko ?

Nyuma y’aho imbuga zinyuranye cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda zitangarije ibitekerezo by’abamagana ibyakorewe umubyeyi  Mukarukundo Chantal byo kumwandagaza no kumukubitira mu ruhame mu isoko ngo ni uko ari umukene udashoboye kurera umwana we, ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwiyunguye inama ya kibwa, naba mbeshye nyise iya kigabo. Aho kweguza vice mayor Clotilde Mukaneza wayoboye akanahagarikira iryo honyorwa mu ruhame kandi ngo ashinzwe imibereho myiza, hihutiwe kubwira ibinyamakuru byose  byo mu Rwanda ngo bisibe iyo nkuru ku mbuga zabyo vuba na bwangu. Ubwoba bumaze kwigarurira abanyarwanda n’hahamuka baterwa n’ubutegetsi butazuyaza kwica bwatumye bamwe banyuka iya rubika (za saa cyenda z’ijoro) ngo basibe inkuru. Urugero rutari kure ni igihe.com. Icyateye umujinya ubutegetsi cyane cyane ni amafoto yerekanaga icunaguzwa n’ihohoterwa ry’umubyeyi Mukarukundo mu ruhame.

Aho kugira ngo umuyobozi wakoze ibara akambika ubusa umubyeyi mu isoko ngo ni uko ari umukene, aho kugira ngo uriya vice mayor Clotilde yeguzwe, igisubizo ni ukuniga ukuri. Nyamara ngo guca mu ziko ntigushye.Ku utabonye kuri amwe muri ayo mafoto, turayamugezaho ngo bibitwa impuha. Aya yose mu Rwanda araciwe ngo bitanduza isura, ubutagatifu n’ubutungane bwa FPR yera de!!! Nyamara ikiri ukuri ni uko ubu buyobozi bwuzuye abagome kuva ku nzego zo hasi kugera mu bushorishori. Iyo bitaba ibyo, icyari kwihutirwa ni ukurenganura umubyeyi Mukarukundo no guhana umugome wakoze ishyano ari we vice mayor Mukaneza Clotilde. Si ko bimeze. Ataganje mu ntebe z’ubuyobozi, FPR imukingiye ikibaba yiyama inatera ubwoba abagaragaza ubugome ayoborana.

Ngiyo imiyoborere myiza ya FPR. Ngicyo inyerekezo 2020 iduteganyirije. Kera ku ngoma ya cyami umukobwa wabyaraga ikinyendaro baramwoheraga ku kirwa. Ku bwami bushya bwa FPR, bamukubitira mu isoko bakamuziringa mu byondo.

Banyarwanda ngaho aho tugeze. Umwanzi w’u Rwanda si gahutu, si gatutsi, si gatwa. Ni abagome bo mu gaco ka FPR. Bazi ko batazi gutandukanya kuyobora igihugu no kuba inyeshyamba. Imyaka ibaye cumi n’umunani bagifashe, ariko n’ubu barakitwara nk’abari mu ishyamba.

Niba muri FPR hakirangwamo umuntu n’umwe ushyira mu gaciro, ishyano ryakorewe Mukarukundo niryamaganwe ku karubanda. Niba atari ko bigenze, ni ikimenyetso cy’uko FPR yimirije imbere kumara abakene n’abatishoboye. Iki ni cyo yita iterambere!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :