Ibimenyetso byerekana ko igihe kigeze ngo FPR isezererwe. JC Bisangwa

Yitanzeho igitambo

Souce: Murengerantwari.unblog.fr

Muri iki cyumweru mu Rwanda havuzwe cyane inkuru y’umusore w’imyaka 18 ukomoka mu ntara y’Uburengerazuba, witwitse akoresheje lisansi nyuma y’aho ahohotewe bikomeye n’abamotsi b’ubutegetsi bwa Kagame. Uwo musore witwa Sadiki Mutabazi yashatse gushyira iherezo ku minsi ye kuwa kane tariki ya 10 Gicurasi 2012. Ibyabaye kuri uyu musore byagiye biba n’ahandi ku isi aho igitugu cyabaga kirembeje abaturage, ndetse byibutsa cyane mu minsi ishize mu gihugu cya Tuniziya aho na none umusore Mohamed Bouzizi yakoze igikorwa nk’icyo bikaza kuba intandaro ya revolisiyo yo kwibohora yabaye mu bihugu byinshi by’Abarabu mi gihe gishize. Hari igihe ureba ibikorwa ahandi, ukaba wakeka ko mu Rwanda ibyo bitashoboka. Birakwiye rero ko leta ya FPR i Kigali ikomeje kunangira mu gitugu cyayo ibona neza ko abaturage

batazakomeza kurebera. Ku baharanira kwibohora igitugu cya FPR bo igikorwa cy’uriya musore wo muri Gisenyi gikwiye kubabera nka signal ko igihe kigeze ngo harebwe icyakorwa gifatika mu kurwanya akarengane kimitswe mu Rwanda.

Ni iki gishobora gutera umusore w’imyaka 18 kwiyahura, ndetse ibyo akabikora yitwitse agashya agakongoka?

Umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 18 ubundi aba ageze mu myaka yo kuryoherwa n’ubuzima afite (la fleur de l’âge). Aba avuye mu myaka y’ubugimbi itera rimwe na rimwe urubyiruko kuba rwakwiheba cyangwa rukigunga nta mpamvu igaragara (crise d’identité). Umusore ufite imyaka 18 aba avuye mu bwana abaye umugabo (ahameze ubwanwa hashira ubwana). Umwana uzavamo umugabo agaragara mu by’ukuri iyo ageze ku myaka 18 (Iyoyavutse neza akarerwa neza).

Zimwe mu ndangamuco ziranga umusore w’imyaka 18, ni ukumenya kwirwanaho, kugira ibikorwa byo kwizamura kimwe no kugira ibitekerezo n’imigambi yo mu gihe kizaza. N’agatsinda aba atangiye gutekereza gushinga urugo. Iyo umusore ageze ku myaka 18, nibwo aba atangiye kureba urubyiruko rw’ikindi gitsina n’amaso mashya! Ashobora gutangira

kugirana ubucuti na bagenzi be b’igitsinagore, bitari mu rwego rw’imikino ya rwana, kuko aba atekereza kubona mu nshuti ze uwo bafatanya urugendo rw’ubuzima. Ni ukuvuga ko yitegereza cyane imico n’izindi ndangagaciro zinyuranye abona ku nkumi, izo ndangagaciro zikaza zuzuza ize. Mu bihugu byose byo ku isi, imyaka 18 ibonwaho nk’imyaka yo kujya mu rwego rw’abantu bakuru. Umwana aba yakuze, aba ashobora kwifatira ibyemezo ku giti cye, no kugena ubuzima bwe mu bwisanzure ntawe umushyizeho igitsure cyangwa igitugu icyo aricyo cyose.

Mu bihugu byemera amahame ya demokarasi, abayobozi n’ababyeyi baharanira iteka kurera abakura (abavamo abagabo). Nta mugabo ugomba gufatwa nk’umwana, ngo atekererezwe nk’aho we atari umuntu. Umugabo uhamye afatanya n’abandi, ariko uko abona ibintu ku giti cye bigomba kubahwa, kimwe n’uko yubaha iby’abandi. Umugabo uhamye, iyo ushatse

kumuturaho ibyemezo by’igitugu amenya kwihagararaho, ku buryo yubahirwa uko nawe abona ibintu. Ni iki rero gishobora gutuma Umusore w’imyaka 18 afata icyemezo cyo kwitwika, akituraho igitambo bose babireba?

Nta gushidikanya ko umusore uhisemo iyo nzira aba ashaka kwerekana ko ari umugabo uhamye, ko ari umuntu nk’abandi, ko ntawe ukwiye kuza kumuvogerera ubuzima yitwaje icyo aricyo cyose, kabone n’iyo bwaba ari ubutegetsi. N’ubwo ari urubyiruko rukwiye gutozwa guhitamo inzira iboneye yo kwerekana ko rukuze bihagije ko rutari agatobero k’abanyarugomo, nta wabura gutangazwa n’ubutwari bw’umusore wiyemeza guhara amagara ye mu gihe cy’imyaka iryoshye, agira ngo atange isomo ku bashaka kubona.

Ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda ryarenze imipaka y’ibishobora kwihanganirwa.

Hari abakomeza kwibaza aho ishyaka rya FPR ryakuye umuco w’urugomo ryanyanyagije mu banyarwanda, ubu igihe cyo kwihangana kikaba cyararangiye! Reka tugerageza kurebera hamwe isoko y’uru rugomo rwimitswe mu gihugu nka systeme y’ubutegetsi.

-Abantu baritaka ngo ni abasazi!

Umuhanzi nyarwanda yagize ati « kandi reka bibe, nabibonye kare… » Abantu benshi ntako batagize babwira abandi bati izi Nkotanyi muri kwiteza ntizifite imigambi mizima. Bamwe mu bari baramaze gusinda demukarasi, ngo mubareke ntibaturusha ubwenge! Mu yandi magambo, ngo bariya ntibaturusha ubwinshi…mubareke amatora azabavanamo (nk’aho bibwiraga ko ayo matora azongera kuba aya demukarasi umwanzi wa demukarasi ageze mu gihugu), mubareke bakomeze ibitero ntibazafata u Rwanda (N’iyo prefegitura imwe yafatwa ntaco…). None ? Gukenga biruta kuvura. Ubu FPR yafashe igihugu. Iririrwa ikamura mu baturage ibyo ikoresha kugirango irusheho kubapyinagaza. Ba bandi bavuganaga isindwe rya demukarasi ngo ntacyo bitwaye numubareke tuzaba tureba, ubu bose ntibari kuririra mu

myotsi ? Hari ingufu ubu bafite zo kongera gusubiza ibintu mu buryo ?

Banze kugarura bintu bikiri hafi, banga gufata ihene igihebeba bagifite ingufu, none bararira ayo kwarika. Icyo bashoboye ubu ni ukuvumira FPR ku gahera, nk’aho aribyo biyivanaho. Abenshi bambutse amazi kuko bari bafite uburyo bahawe n’abaturage, none ubu abo baturage nibo bari kwishyura. Iyo se si irresponsabilité politique ?

-Ese koko urugomo rwa FPR irukomora kuri gihake ?

Niko benshi babyemeza, uretse ko wasanga kubyemeza gutyo harimo no kureba hafi. Yego nibyo FPR yagaruye ubuhake, ariko urugomo rw’ubwo buhake runyuranye cyane n’indangagaciro z’umuco mu Rwanda. Mu yandi magambo, urugomo rwimitswe mu gihugu rukwiye gushakirwa iyindi ntandaro, kandi iyo nta yindi ni umuco wa gikolonize utaravuye mu batekereje FPR. Ibinyoma byinshi no gushaka gukama u Rwanda byateye umukoloni gufata abanyarwanda bamwe akabategekesha abandi. Ibyo ntibyari mu muco gakondo, ni methode z’ubukoloni dusanga mu bihugu byose bwabayemo. FPR ihagarariwe n’abantu bakomeje kwemera ko hari abantu bamwe basumba abantu nk’uko umukoloni yabitekerezaga.

Abo nibo bumva ko bavukiye kuyobora, kandi ntubabaze ibya demokarasi, iyo ntibaho muri gikolonize. Niyo mpamvu uzasanga FPR ikora neza neza nk’uko umuzungu yakoraga ku gihe cya gikolonize. Umuturage nta gaciro agira. Agomba gufungwa igihe abantu bamwe babishakiye cyose, agakora uburetwa, agahingira umuzungu (mwirabura), yakwica akantu agato cyangwa asuzuguye amategeko y’agahotoro ubwo agakubitwa, agafungwa, akanyagwa utwe, byarimba akicwa nk’ikimonyo. Abo bazungu bashya bayoboye u Rwanda biyambitse uruhu rwirabura ni uko bumva ubutegetsi. Binyuranye cyane no ku gihe cya repubulika zo mu gihe cyashize, aho umuco wo gukolonize usa n’uwari umaze kuranduka. Abanyarwanda

babonye bakira ubukolonize bwa kizungu, ariko ubukolonize bw’abazungu birabura bo muri FPR bwo bazabukira ha Mana.  

– Ingengabitekerezo ifasha FPR mu bukoloni bushya iteye ite ?

Ibi byagiye bigarukwaho mu nyandiko nyinshi, ariko kubyibutsa ni ngombwa, kugira ngo abantu bamenye aho bahera bashaka inzira zo kwigobotora igitugu u Rwanda rurimo ubu ngubu. FPR yonse muri marxisme, mu buryo bwayo bwo kugena contrôle yose ku gihugu

n’abagituye ikabahindura nk’abacakara, hanyuma FPR irongera yonka ibere muri capitalisme, ihitamo uburyo busimba (sauvage), bwo guharira inyungu zose z’igihugu mu gaco k’abantu bake cyane. Muri rusange FPR ni igihindugembe, ikaba n’ikirumirahabiri. Ibi bisobanura ko nta valeur n’imwe ihesha agaciro abantu FPR yemera, kuko yahisemo impande z’ibibi dusanga muri marxisme no muri capitalisme. Ubundi marxisme na capitalisme ntibijya imbizi, kuko uwahisemo uburyo ubu n’ubu aba afite icyo ashaka kugezaho abaturage be. FPR rero yo yarabikomatanyije, byerekana ko muri rusange FPR nta ethique politique ikoreraho, bityo kuyita ishyirahamwe rya mafia (amabandi) ryafashe igihugu nibyo bikwiye mu kuyivuga uko iri.

Itarabwoba ry’Inkotanyi ryateye abanyarwanda kwiheba.

Ikimenyetso ndashidikanwa, ni aho umusore w’imyaka 18 afata icyemezo cyo gutanga ubuzima bwe. Ibyo byerekana nta kundi kubishidikanya ko ububi bw’ibikorwa by’abategetsi b’amafuti bwarenze imipaka y’ibishobora kwihanganirwa. FPR igifata ubutegetsi igikorwa cyayo cy’ibanze yagize itya yuzuza igihugu cyose amaprisons (gereza). Wagira ngo nta kindi gitekerezo gikomeye kiba mu mutwe w’abayoboye igihugu uretse amagereza ariyo prisons cyangwa mabuso nk’uko bikoreshwa mu rurimi rwayo. Mabuso wagira ngo niyo centre d’interêt y’ubutegetsi bwa Kagame. Uretse we wenyine n’umuryango we, buri muturage wese usigaye, yaba umusirikari cyangwa umusivili, aba ari candidat potentiel wa mabuso, umuntu ashobora gutabwamo igihe icyo aricyo cyose, haba nyuma y’ikinamico ry’urubanza, cyangwa se haba nta rubanza. Bityo ukopfoye ni mabuso, uwitsamuye ni mabuso, usuze ni mabuso, uciriye ni mabuso. Hapfa kuba hahagaze iruhande umwe mu bambari b’ingoma utagushaka yitwaje ko umucura umwuka, nk’aho uwo mwuka ari FPR yawushyize kuri iyi si !!! Uhinze umurima we uko abyumva ni mabuso, uwicururije akunguka ntasorore ni mabuso, uwiyandikiye agatanga igitekerezo cye ni mabuso, ushyize urutoki hejuru ni mabuso !!!  

Nta gikorwa kibaho kidakekwa amababa n’umuntu wa FPR uri mu bandi. Utunamye Kagame atambutse ni mabuso, uwishyiriye utwaka ku gataro ashaka icyo umwana waburaye yahembuzwa ni mabuso, uciye ikigori mu murima we ni mabuso,  ushatse urukwi rwo gucana mu ishyamba yitereye ni mabuso, uwizingiye ka nyakatsi mu kwe ni mabuso, uwiboneye akazi kameze neza ni mabuso, uwiyigiye ishuri rye agasaba akazi kajyanye n’ubushobozi bwe ni mabuso, umunyeshuri usaba uburengazira bwe nk’abandi ni mabuso.  

Hari aho bigera bigatera n’ibitwenge dore ko ibibi bisekwa nk’ibyiza. Bityo ugendesheje ibirenge ni mabuso, uvuze igifaransa ni mabuso, udatemye insina ku rugo ngo ahatere indabo ni mabuso! Akenshi ibyo bikorwa bya FPR nta kindi biba bigamije uretse kunyunyuza imitsi y’abaturage. Uwiguriye igare cyangwa moto agakora taxi atari uwa FPR ni mabuso, uragiye inka ye mu murima ni mabuso… Mabuso, Mabuso, Mabuso, U Rwanda rwose mbese ni Mabuso. Umuntu wenyine utarebwa n’ikibazo cya mabuso ni Kagame n’abe gusa… Kugira ngo iyo politiki ya mabuso yubahirizwe, FPR yashyizeho uburyo bwo kuragira abantu nk’amatungo. Ibyo yaba ibivana mu mateka cyangwa mu bukolonize ntawabimenya neza. Ikiboneka cyo ni uko abantu batagifatwa nk’abantu, ahubwo bafatwa nk’inka ziragiwe. Imitwe y’abashumba n’abamotsi yakwijwe hirya no hino mu gihugu, ihabwa imbunda n’amasasu yo kuragira izo nka ngo ni abaturage! Ngizo inkeragutabara, ngizo intore, ngizo lokodifensi, ngizo pandagari mu migi etc. etc…  

Ni muri iyo climat iteye ityo umuturage ubu yahindutse igihungetwe. Ntawe ukigira mu mutwe, nta wukibaza ikigomba gukorwa, rubanda ni ukugenda ibebera hose ngo idahura n’intore cyangwa pandagari ikabura aho irara ! Abaturage bagize inzara ibatema amara, bagize kugenda bububa nk’ibihahamuke…Aho bukera mu myaka iza nibikomeza bitya u Rwanda ruzaba igihugu kizaba gifite abasazi benshi. Ibyo FPR yo ngo ibifitiye igisubizo, kuko na mabuso zigenewe abasazi zateganyijwe !!! Niba rero umusore w’imyaka 18 afashe lisanzi akimenaho akarasa ikibiriti agahitamo gukongoka, ni ikimenyetso ko abaturage batangiye kubona ko badakwiye gufatwa nk’amatungo kandi ari abantu. « Kubaho kintu turi abantu si iby’i Rwanda », niko indirimbo isingiza demukarasi yavugaga. Umusore wo muri Gisenyi uherutse kwitwika yakoze igikorwa kidakwiye gusubira ukundi mu rubyiruko, ariko rero ashimirwe ko yanze kwitwa igicucu n’ikigoryi mu gihugu cye kandi yari abaye umugabo. Yanze kwihanganira ko udufaranga yaruhiye imyaka yose twajyanwa gutyo n’izi ngetuzi z’inkeragutabara zikuriwe na Ibingira.

Udufaranga twe yari yaraduteganyirije imishinga. Ese ntiwabona uwo musore yari yararangije guhitamo uwo kumufasha mu rugamba rw’ubuzima ? None umwana w’umukobwa yari agishoboye kumusaba iwabo ate kandi ibyo yari yarateganyije, ibyo yari yarabiriye akuya bitwawe mu kanya nk’ako guhumbya n’ingarisi zahawe ububasha bwo kuragira rubanda nk’amatungo ?  Ng’uko uko umusore wari ubaye umugabo yahisemo kwereka bene mabuso ko umuntu ari umuntu, kandi ko uwabaye umugabo atagomba kuvugirwamo n’injajwa zahawe intwaro zo kwirirwa ziragiye abantu nk’ibitungwa.

Abanyarwanda bakwivana bate ku ngoyi ?

Biroroshye kubwira abaturage ngo nimwishyire hamwe mwigobotore ingoyi, bazi ko baragijwe imbunda, kandi ababibabwira bicaye I Burayi. Umuturage akenshi ntaba ajijukiwe n’icyo agomba gukora iyo ari ku ngoyi y’igitugu, kandi utekereza wese ibyo yagombye kubyumva. Niyo mpamvu havamo bamwe bagakora ibikorwa byo kwiyahura nk’uko bigaragara ku musore uherutse kwitwika mu Rwanda. Gusa icyo umuntu abona kigaragara kuri uriya musore wo muri Gisenyi witwitse na lisansi, nuko afite koko imico ya kigabo. Kwitwika bisobanura ko yashakaga kutanga akabarore. Nibwo buryo bwo kubwira abamurenganyije ko barenze imipaka kandi ngo n’isi yose ibimenye.Birakwiye rero ko abarebera rubanda, abanyapolitiki n’abandi, bamenya ko iki ari ikimenyetso gikomeye, ko igihe kigeze cyo gushyira hamwe ingamba zifatika zo gusezerera igitugu. Nta yindi message bategereje ngo bagire icyo bakora irenze ikimenyetso cy’uriya musore witwitse. Umunyapolitiki nyawe ni ugaragaza ubwitange mu bihe bikomeye, agafata icyemezo cyo kurengera abaturage atabanje kwicisha inkera ya mucyamo mu magambo ngo ariho aramagana. Kora ndebe iruta vuga numve. Igikorwa nk’icy’umusore twagarutseho muri iyi nyandiko, kigaragaza ko igihe cy’amagambo kigomba gushira hakaza icy’ibikorwa. Ni abahawe rero gusobanukirwa batumwe n’abaturage kuzababera umukiro, bakwiye kubona ingamba nyazo zo gusezerera igitugu cya FPR.

Abwirwa benshi akumwa na bene amatwi.

JC. Bisangwa.

Lu pour vous (jeudi, 17 mai 2012 09:19)

NOS FELICITATIONS A SON EXCELLENCE FRANÇOIS HOLLANDE QUI VIENT

D’ ETRE ELU PRESIDENT DE LA REPUBLIQUE FRANÇAISE

Nous sommes très contents que François Hollande vient de gagner

les élections présidentielles de 2012 en France.

Félicitation à Son Excellence le Président de la République François

Hollande.

Pour le cas du Rwanda (quand Kagame est devenu président du Rwanda),

les choses ont changé aux USA, UK, en Afrique du Sud, en Hollande,

en Belgique et maintenant les choses viennent de changer en France ce

soir. Chaque changement a apporté quelque chose de moins au soutien

qui est réservé à Kagame. Pour le cas de la France, nous espérons aussi

que les choses vont changer en France en contribuant à la chute de

Kagame.

Nous espérons que cette situation de changement généralisé chez tous

les pays amis du Rwanda va continuer à apporter un changement dans la

politique de la région des grands lacs en Afrique et spécialement au

Rwanda qui est la clé de la paix et de la stabilité dans la région des grands

lacs.

Nous demandons à Son Excellence François Hollande de ne pas commettre

les mêmes fautes que son prédécesseur Nicholas Sarkozy qui a piétiné les

valeurs de la France démocratique en se courbant et en se rendant ridicule

face à Kagame qui est le président génocidaire.

Nous demandons l’égalité de toutes les victimes (Hutus, Tutsis et autres ) du Génocide

au Rwanda et au Congo.

Nous demandons à son Excellence le nouveau Président François Hollande

d’être un président qui soutient notre association comme la République du

temps de Jacques Chirac (qui a été le premier Président de la France qui

nous a témoigné sa reconnaissance officielle et son soutien à travers les

divers courriers et en nous invitant dans la fête nationale du 14 JUILLET).

Nous demandons à la gauche et à la France d’être parmi les gens qui nous

soutiennent pour changer les choses au Rwanda.

Nous demandons à la France et à d’autres pays amis du Rwanda de

s’engager fortement dans la lutte contre les criminels qui ont commis le génocide Hutu

et Tutsi au Rwanda et au Congo.

Fait à Bruxelles, le 06 mai 2012

RUTAYISIRE Boniface

Président du Parti Politique Banyarwanda et Président de l’associations des victimes Hutus

et Tutsis TUBEHO TWESE ASBL ET CIVHEMG

TEL : (32) 488 25 03 05

Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

HYPERLINK « http://katsumoto1@hotmail.com » t « _blank » katsumoto (jeudi, 17 mai 2012 01:11)

mwiriwe njye nagirango niganirire na gatsibwenene, niko komatsu urayizi cg biri hanze , yewe haracyari akazi kenshi koko njya nibuka kera ingoma zitari zahindugra imirishyo havugwaga ibintu nkibi, ariko ujya umenya ikinyejana turimo?(siecle change) wait and see

nakumiro (mercredi, 16 mai 2012 00:45)

ariko ibyobitutsi byanyu bizabajyeza he?abantu babagabo barahagarara bagatukana pe cyakora mugaragaza indero nakumiro ubwo murareba ibyo bitutsi bizabajyezahe koko ahaaaaaaa

murababaje (mardi, 15 mai 2012 22:45)

banyarwanda mbibwirire aba bandika ibi bameze nkabigishije gikora genocide rubanda rwohasi rukitabira bikomeye burira indege barigendera none abavandimwe bacu ninshuti zabyitabiriye barafunze,none barongeye kandi ?utarabonye azongere!nabibutsaga ngo musubize amaso inyuma mwibuke ibyo bavugaga abo nabo babivugira hanze batitaye kubyo twari tumaze kugeraho dupfa, twicwa ninzara ,bo ntacyo bibabwiye bibera iburayi.muhumure Uwiteka azabadutsindira.

XXXXXXXXXX (mardi, 15 mai 2012 14:43)

Ese yashakaga ko biba nkuko byabaye mubarabu mama wanje?

Ubujiji buragwira, bene wanyu baraboshya bibereye i burayi namwe mukitwika mbese mugakongoka.

HYPERLINK « http://agccongo@yahoo.fr » t « _blank » mukombozi (mardi, 15 mai 2012 10:44)

bose babireba nyamarahari abibwirako bizafataubusa mutegerezemuzabona ako iminsiitubikiye.

@ 65 (lundi, 14 mai 2012 20:59)

Ko numva se wivugiye ba directeur ba ecole primaire nkabangahe, murwanda habaga zingahe? ko utambwiye se ecole secondaire? yewe harabaye ntihakabe!! narinzi ko ugiye kumpa nibura nkabatutsi bari ababurugumestri nibura nkabatatu? ngaho komeza rero umbwire ko abatutsi bategekaga!

F.K (lundi, 14 mai 2012 16:31)

Mujye muduha amahoro abanyarwanda turi mu Rwanda nta mwanya dufite w’amatiku turi kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu mukomeze mwandavurize igihugu cyanyu ishyanga ngo murashaka mugati wa mugitondo! Twe turya bike tukaryama nkare ntidusebanya ngo tubashe kuramuka! Murihemukira mughemukira urwababyaye nyamara ntimutekereza ko muzasigira umurage mubi abomahetse!!!

katsibwenene (lundi, 14 mai 2012 14:34)

Aha niho abahutu mubera ibigoryi, ngo yitwitse kubera ingoma ya Kagame ibacinyiza? ko mutiyahuye mu KIVU se muyihunga cg mutahuka? niyo mwakwitwika muri SECTEUR CG DISTRICT ntabwo isi yabura gutembera. Niki kigoryi nacyo cyaneye kuri uru rubuga ngo cyabonye inkuru cyandika niba kimushima se cyo cyakwitwitse kikareka gushuka abahutu benewabo? Ariko namwe mwimenya ko muri mo ba bwenge buke maze mukabashuka. Muzarebe ukuntu twagiramungu yirirwa abashuka yibereye Buraya? Yabonye ukuntu abashuka mwiyicira kinani none arongeye ari kubashuka ngo URUBYIRUKO NIMUREBE IBYO ABANYAMISIRI BAKORA!!!!Hoooooooooooooo! ngaho naze abahe urugero cg yohereze abo yabyaye turebe!!!!!! Ngaho nimwimare mwitwika kurya muvuka nk’imegeri.

Niyo mpamvu…. (lundi, 14 mai 2012 05:40)

Stupide.Ariko waba uzi neza impamvu uriya mwana yitwitse?none se n’ubwambere wumvise abantu biyahura mu bucucu bwabo?erega ubwo ubyuliriyeho ngo ushuke abantu ubagumure! » niyo mpamvu havamo bamwe bagakora ibikorwa byo kwiyahura »iyo uba intwari ntiwari kwirirwa wandika iyi nyandiko,ahubwo nawe wari guhita wiyahura ukaba uwakabiri.Kora ndebe iruta vuga numve.Gabanya ubwenge sha.

Commenter65 (lundi, 14 mai 2012 04:54)

@Wowe watanze comment ya 28 waba uzi ibyo uvuga mbere yo kujya kuri clavier????

Kuvuga ngo nta mututsi WANABAGA directeur w’ikigo cya Primaire waba warabaga ahandi hatari mu Rwanda or aho amakuru y’u Rwanda atageraga!!

Waba uzi umubare w’aba directeurs des écoles non seulement primaires mais aussi secondaire kuko wenda Universités zo zari mbarwa! Kandi nabyo bijyanye n’igihe u Rwanda rwari rugezemo.

Njye naguha urugero rwa hafi mu gace ku Rwanda nzi neza:

Ahahoze ari Taba naguha ibigo bya Primaire birenze 2 ntagiye kure byategekwaga n’abatutsi harimo icya ECOLE PRIMAIRE Kamonyi pourtant KAMONYI ku bahazi ni ahantu hari stratégique mu gihe cya mbere y’indege. Cyategekwaga nuwitwaga Gashumba irindi ndaryibagiwe.

Uwamwungirizaga yitwaga Maître principal yitwaga Kariharya (yari umututsi nawe) bagire iruhuko ridashira kuko bombi bazize génocide.

Gusa urwo ni urugero rwa hafi naguhaga.

Noneho ntituvuze ba vétérinaire naguha urugero rw’uwitwaga Rugwizangoga (umbabarire amazina yandi nagiye nyibagirwa haciye iminsi) gusa we yatuvuyemo mbere ya génocide ariko yari vétérinaire wa Komini Taba yari umututsi rwimbi (mu kinyarwanda nyacyo).

Za écoles primaire GISHYESHYE, MWIRUTE n’ahandi zagiye zose zigira aba headmasters babatutsi,

IPJ wa Kamonyi witwaga Ephrem ni umututsi nubu we aracyariho yanategetse Taba mu bihe byakurikiye génocide!

Wibeshya abantu

kuvuga gusa (dimanche, 13 mai 2012 23:55)

umbaye hafi mba ngukoze muntoke kuvuga byo turabambere nogutukuna amagara araseseka ntayorwa nibaze kagame abereke uko ari ntamikino afite yavuze ko igihugu ariwe wakibohoje namwe rero nimuhaguruke muze ikigali ababagire ibisiga izuba riva cyagwa mujye kubunera mureke abakanire igihe agifite ubutegetsi mwicare mutuze abereke abagaburira bicare barye kuko kuvuga ntacyo bizamutwara azabategeka abagaragure muvuge umwaka ushire undi utahe mwange kumutora amatora ayibe muceceke mumuhe amashyi ubundi muvuge uwo ashyikiriye amumire

bunguri abandi abahamagare abahe isahani barye nibahaga bamuramye ko arumugabo kandi abo nibo bamurwanyaga kumutuka ntacyo bimutwaye arakomeza abe prezida kuvuga ntacyo bizamutwara kandi kumutuka arakomeza abe kagame prezida wurwanda ibyiza niko mwaca bugufi mukareka gutukana

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :