Amakuru y’abahunga intambara ya Kongo ?

Souce : Igihe.com:

Nyuma y’uko habayeho ikibazo cy’impunzi zituruka muri Kongo zahungiye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri ufite impunzi no kurwanya ibiza mu nshingano ze Jenerali Marcel Gatsinzi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru asobanura ibijyanye n’iki kibazo.

Itangazamakuru : Nyakubahwa Minisitiri, ikibazo cy’impunzi zituruka mu burasirazuba bwa Kongo kuri ubu mukomeje kucyitwaramo gute ?

Minisitiri Gatsinzi : Kugera ubu Minisiteri yacu na Leta y’u Rwanda muri rusange ikomeje kubyitwaramo neza n’ubwo umubare w’impunzi zinjira mu gihugu ukomeje kuzamuka. Kugira ngo ibi byose bigerweho biraterwa n’ubufatanye hagati yacu n’abafanyabikorwa bo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Dushingiye ku mabwiriza twahawe n’ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, MIDIMAR yahawe inshingano yo guhuza no gukuriirana ibikorwa bijyanye no kwakira impunzi ku mupaka no mu nkambi ya Nkamira.

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Impunzi no kurwaanya Ibiza Antoine Ruvebana yayoboye inama yo mu rwego rwo hejuru yashyizeho itsinda ry’abakozi bazajya aho izi mpunzi zibarizwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bishobora kuhagaragara. Iyi kipe igizwe n’abakozi baturuka muri MINADEF, MININTER, MINISANTE, MINALOC, MIDIMAR, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare n’abafatanyabikorwa b’umuryango w’Abibumbye.

Iri tsinda rifite inshingano yo kwakira no gutanga ubufasha bwose bukenewe ku mpunzi zose zinjira ku butaka bw’u Rwanda, rikaba rigomba gukora ijoro n’amanywa. Kugeza ubu abagize iri tsinda barakora akazi uko bisabwa kandi baruzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Itangzamakuru : N’iyihe miryango mukomeje gukorana kurira ngo mukomeze gukemura ibibazo izi mpunzi zishobora gukomeza gura nabyo ?

Minisitiri Gatsinzi : Ku rwego rw’igihugu turakorana na Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’Ingabo, Polisi y’Igihugu, NISS, Akarere ka Rubavu ndetse n’Umuryango Nyarwanda utabara imbabare. Ku rwego mpuzamahanga dukomeje gukorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gusyura impunzi, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Ishami ry’umuryango w’abibibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi(WFP), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) Umuryango utabara imbabare ishami ryo mu Rwanda(Rwanda Red Cross).

Itangazamakuru : Nka Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa banyu n’izihe mbogamizi muhura nazo zishobora gutuma mudashobora guha izi mpunzi imbyangombwa zikeneye ?

Minisitiri Gatsinzi : Imbogamizi zisangwa ahanini mu nkambi ya Nkamira ubusanzwe yagenewe kwakira impunzi by’agateganyo. Ubusanzwe iyi nkambi yari yaragenewe impunzi z’Abanyarwanda zitahuka kandi nabwo bakahamara igihe gito. Impunzi zituruka muri Kongo bararuta kure ubushobozi bw’iyi nkambi.

Ubusanzwe iyinkambi yari igenewe kwakira impunzi 2600 uyu mubare ukaba utandukanye cyane n’uw’impunzi zirimo ubu dore ko harimo izisaga 7,000. Uugenzuzi twakoze iki kibazo kigitangira twabonye ko uduce ndetse n’ibikoresho by’iyi nkambi bikeneye gusanwa ibindi bikagurwa kugira ngo impunzi zose zizagera muri iyi nkambi zizabashe kubonerwa aho ziba,ifunguro,amazi,serivisi z’ubuzima ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa. Ibi byose bigomba gukorwa hatabangamiwe uburenganzira bw’impunzi.

Indi ngingo ya ngombwa nuko abenshi muri izi mpunzi ari abana n’abagore ndetse hakaba hanagaragara ikibazo cy’abana baza batari kumwe n’ababyeyi babo, ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bishobora kubangamira uburenganzira bwabo igihe bakiri mu Rwanda.

Indi mbogamizi ikomeye ni ukuba inkambi ya Nkamira tutayifiteho ububasha busesuye. Ubusanzwe Nkamira yari ikaragiro ry’amata ry’abantu bikorera ku giti cyabo, bakaba bararyubatse ku ideni bahawe n’amabanki arimo BRD, FINA BANK na BK bikaba bivugwa ko bananiwe kuyishyura. Ndetse ikibazo cy’impunzi cyaje iri karagiro riri muri gahunda yo gutezwa cyamunara. Ibi nibikomeza gutya bivuze ko Leta y’u Rwanda izagura ubu butaka cyangwa igashaka ahandi izi mpunzi zimurirwa.

Itangazamakuru : Murakora iki kugira ngo izi mpunzi zigire umutekano usesuye ?

Minisitiri Gatsinzi : Icyo dukora ni ukureba ko inkambi ifite umutekano usesuye ndetse turakurikirana uko ibibazo by’umutekano byifashe mu gihugu cyabo kugira ngo igihe umutekano uzaba wagarutse bazatahuke.

Twakiriye kandi intsinda ry’abayobozi baturutse muri Kongo bayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ya Kongo Nyakubahwa Julien Paluku Kahongya, wijeje izi mpunzi ko agiye kugirira uruzinduko mu duce zari zituyemo kugira ngo yirebere uko umutekano uhagaze muri utwo duce cyakora yanasabye izi mpunzi kutihutira gutahuka umutekano utaragaruka mu duce batuyemo. Natwe kandi ntitwabakangurira gutahuka kandi tuzi ko aho batuye hataratekana, tugomba kuba dutegereje rero.

Itangazamakuru : Nka Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze, ubona u Rwanda rwaritwaye uko bikwiye muri iki kibazo cy’impunzi, wumva se ibi biha u Rwanda icyizere cyo kuba rwashobora kwitwara neza igihe habaho ibibazo nk’ibi ?

Minisitiri Gatsinzi : Nishimira cyane uburyo Guverinoma y’u Rwanda yitwaye muri iki kibazo. Dufatanyije na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, MIDIMAR na UNCHR twashoboye gufatirana ikibazo mu maguru mashya tubasha gushyiraho ingamba zituma nta kibazo impunzi zihura nacyo.

Abafatanyabikorwa bose muri iki kibazo bakoze ibishoboka byose kandi berekanye ko guhuza imbaraga no gukorera hamwe aribyo byonyine byatuma ibibazo byose bibonerwa ibisubizo.

Ibi bikwiye kubera Abanyarwanda ikimenyetso cy’uko Leta yabo ifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo biri muri uru rwego cyane iyo habaye ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

HYPERLINK « http://yahoo.com » t « _blank » eddy (jeudi, 17 mai 2012 14:01)

EDDY 7.Ntabwo nsetsa kandi nyabugogo naraharenze,abo baba iburayi kuki ntabigira inama yo gukora kandi abo nvuga bo batunzwe namagabo detse asebya igihugu cyabo.

HYPERLINK « http://umunyarwanda@yahoo.com » t « _blank » kagitumba (dimanche, 13 mai 2012 14:47)

Cyakora ibyo mu Rwanda,nako muri Afrika,birababaje=nonese u Rwanda narwo rugiye kwakira impunzi?Ubu se ibi nti bisekeje,abanyarwanda ubwabo ni impunzi,none nabo bagiye kwakira impunzi,ubwabo bateje ibibazo?Abanyarwanda ubwabo batishoboye,nibo bagiye kwakira impunzi za Kongo,ha ha ha=Banza wifashe ubone gufasha abandi,u Hypocrites…

EDDY 7 (dimanche, 13 mai 2012 14:11)

Eddy we urasekeje niweho urikugira abantu inama yo kwiteza imbere?ubwose urihe?bakubwiye ko ntakazi bakora ?cg niweho wihaye gushongoboka utazi aho urikuvugira?wari warenga nyabugogo?none uri kugira inama abari i Buraya!uri byenda gusetsa?

HYPERLINK « http://umucyowe@yahoo.co.uk » t « _blank » mwitonde (dimanche, 13 mai 2012 10:45)

ariko igihe mwatereje ubwega ngo imyigaragabyo ko mutayikora? muri ba sugabo kweli.aho usanga uhora yandika ibi bintu ari babandi biyicariye aha iburayi bafata sosial yabazungu kubura icyo akora akajye kuri net,kuvuga ubusa nkumusuzi.

HYPERLINK « http://yahoo.com » t « _blank » eddy (dimanche, 13 mai 2012 09:42)

Ariko muvandimwe wowe uvuga kurwanya kagame ukabivuga wiryamiye ubeshya abandi ngo bajyeyo,ibyo wabivuze uhagaze igoma wenda urasa kugisenyi ahubwo noneho ukavuga uti mumfashe dore jye natangiye duhaze amagambo yanyu atagira ibikorwa,iyo ngengabitecyerezo itagira ibikorwa ituma abanyarwanda batangira kwikekana kandi bo ntabibazo bifitiye,aho gukora ngo witeze imbere wirirwa uririmba ubutegetsi bubi

ngo uzakora kagame yavuyeho,kagame se ko yashyizweho nImana ubwo rero mutegereze abe arinayo izamukuraho.Ahubwo musenge Imana ibakize ibahe ubumuntu butagira ibyaha mukiranutse izabaha nubutegetse ariko ubu nntiyabubaha kuko izi neza ko mutabukoresha neza kuko izi uko imitima yanyu imeze nabi.mugire kwihangana,yarumuvandimwe wanyu

HYPERLINK « http://IzerePaul@gmail.com » t « _blank » JP (dimanche, 13 mai 2012 09:26)

Imana imwakire mu bayo!Urwanda kubohoka kwarwo bili kure nk,ukwezi kuko abadiplomate baruboshye alibo ba Justin Bahunga,nanubu baracyali mukigare cya FPR(RNC).Mbabazwa na rubanda rugufi gusa,kuko nibo imijugujugu ifata,abashoje urugamba biyigurukiye,basharamye mu mahanga.Dusenge kugirango abatutsi bagire ubumuntu mumibereho yabo.Ibindi byose ni ukyaza.

impunzi za Kongo (dimanche, 13 mai 2012 09:19)

Abakongomani bagomba kugira icyo bakora, bagafata abasirikare bose barikwica abaturage ba Kongo. Ariko imbere ya byose Kagame,Ntaganda, Nkundabatware, Kabarebe,… bagomba kubibazwa byanze bikunze kuko aribo barimo kohereza abasirikare ba FPR kwica abakongomani bihishe inyuma ya bamwe mu banyekongo b’imburabwenge ngo babone agace ko muri Kivu kazaba kayobowe n’abatutsi bazaza kwihishamo igihe bazamburwa ubutegetsi mu Rwanda. Iyi nkuru irazwi mbese n,amahanga arabizi

HYPERLINK « http://Www.yahoo.fr » t « _blank » Sadiki (dimanche, 13 mai 2012 09:11)

Ngo Sadiki yaritwitse? Uwiyishe ntaririrwa. Harya ngo ubwo yashakaga kwigana wa musore wo muri Tunisie, abanyarwanda baca umugani ngo ingendo yundi iravuna kandi wishinga innyo yundi iyawe ikarangara ikindi kandi urwiganwa rwa Mushushwe rwamariye abana b’imbeba ku rusenge. Ubuse ko yiyahuye bimumariye iki? Yewe abapfu baragwira.

Sadiki (dimanche, 13 mai 2012 09:07)

igitekerezo cyo kurwanya Kagame na FPR kugeza ivuyeho ni cyiza cyane, ariko na none ntibibe amagambo gusa. Twese hamwe duhaguruke umwe wese ibyo ashoboye kugeza ubwo tubonye ko iyi ngoma y’abicanyi ya Kagame ihirimye yose iyo iva ikagera.Ndagize nibutsa ko ubwoba ari we mwanzi wa mbere ashobora kwica no kwicisha imbaga y’abantu.

HYPERLINK « http://www.leprophet.fr » t « _blank » rwajekare (dimanche, 13 mai 2012 08:51)

nabwo bizoroha

Sadiki MUTABAZI yitabye imana azize Poilitiki ya FPR (dimanche, 13 mai 2012 08:50)

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’umusore Mutabazi Sadiki witwitse mu karere ka Rubavu aho yashakishirizaga ubuzima agatunga abavandimwe be. Inkomoko yo kwitwika ikaba ari ukwamburwa ibicuruzwa yacuruzaga ndetse n’amafaranga akabyamburwa na local defense n’inkeragutabara bityo yabona ibye bisa n’ibirangiye akitwikisha lisansi none akaba yarasezeye ku isi ejo taliki 11 Gicurasi 2012 mu bitaro bya Kigali CHUK.

N’ubwo uyu musore yitabye Imana ariko ishyingirwa rye ngo ryagoranye kuko abo mu muryango we nta buryo bari bafite bwo kumuherekeza ku buryo byabaye ngombwa ko ashyingurwa i Kigali i Nyamirambo bikaba biteye isoni n’agahinda kubona leta izi neza iki kibazo yanateye ubwoba abanyamakuru bagasiba igitaraganya inkuru bari batangaje kuri aya marorerwa. Leta ya FPR ikaba yatereye agati mu ryinyo nyamara abakada n’intore – nterahamwe zayo aribo nyirabayazana w’uru rupfu rw’uriya musore ntinatange uburyo bwo kumushyingura.

Uyu musore Mutabazi Sadiki kandi akaba yarakorewe agashinyaguro n’uwitwa ngo ni umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Hassan Bahame, wavuze ko uwo umusore yashatse kwiyahura yitwitse, ngo ashobora kuba yari yanyoye urumogi. Nyamara umubyeyi w’uwo musore witwa Zura Nsekambabaye yahakanye ko umuhungu we atazize urumogi, ahubwo ko yahisemo kwiyahura kubera ko yahoraga yamburwa uduconsho twe cyangwa atanga igiturire.

http://www.bbc.co.uk/gahuza/amakuru/2012/05/120511_rwanda.shtml

Abanyarwanda bakwiye guhagurukira icyarimwe bakamagana bene iriya mikorere dore ko isakaye hose mu gihugu. Amaraso y’uyu musore yakagombye kumenya kuba intandaro yo kurwanira uburenganzira bw’abanyantege nke nk’uko amaraso y’umusore w’umunyatuniziya Mohamed BOUAZIZI wicururizaga utuntu ngo atunge umuryango we wari ukennye maze akamburwa utuntu twe yabona nta kundi kubaho asigaranye agahitamo kwitwika yabaye inkomoko y’ukwibohoza kw’abanya Tuniziya bose.

Nimuhaguruke turwanire uburenganzira turambike hasi ubwoba bukomeza kuba intwaro y’ihonyorwa rikorerwa abanyarwanda rikorwa na leta y’igitugu ya Kagame na FPR.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :