Dore igitangaza : Ngo noneho Nkiko Nsengimana na we yamenye ko ivanguramoko rishobora gusenya igihugu !

ITANGAZO

IMIRYANGO FDU-INKINGI NA RNC IRAGAYA INYANDIKO ZIBIBA IVANGURA  RISHINGIYE KU MOKO, UTURERE CYANGWA IMITWE YA POLITIKI.

Banyarwanda, Banyarwandakazi Na mwe mwese mwibumbiye mu miryango FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro,

Turabashima ko mukomeje kwamagana inyandiko zitangazwa mu binyamakuru no ku mbuga za internet cyangwa se n’ibiganiro byuzuyemo ubuhezanguni, ivangura rishingiye ku moko, uturere, n’imitwe ya politiki abantu barimo cyangwa bigeze kubamo. Ingero twatanga ni ibitangazwa na The New Times, Izuba rirashe, Le prophète.fr, Igihe.com, Exposer.net, n’ibindi. Icyo  abazandika bose bahuriyeho ni ukwibasira, gutoteza, guharabika no kwanduza isura nziza y’abakuriye imiryango ya politiki yacu. Bimwe muri ibyo bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda, ibindi bikandikirwa hanze ariko bikemera ko bikura amakuru menshi mu Rwanda.

Abakorera ingoma y’igitugu ku mugaragaro birazwi ko bariho barwana n’umutima kuko bafite ubwoba ko inkundura ya demokrasi izabubikira imbehe. Hanze y’igihugu naho bamaze kuhabona nyiramubande nazo zifite inyungu zazo ziharanira.

Muri uyu mwaka, abatangaza amakuru kuri “Le prophète.fr” nabo bari mubakomeje kwibasira bidasubirwaho bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi n’abashinze RNC-Ihuriro by’umwihariko.

Banyarwanda.,Banyarwandakazi,

Muzi mwese ko inyandiko zitangazwa cyangwa ibiganiro byuzuye urwango, ibitutsi, ubuhezanguni, ivangura, gutoteza, gutunga agatoki, guharabika, guca imanza no guhamagarira ubwoko bumwe kwirinda “umwanzi”na zo zagize uruhare rukomeye mu gutanya abana b’u Rwanda, kwigisha itsembabwoko ryo muri 1994 n’ubundi bwicanyi ndengakamere n’ itsembatsemba. Mukwiye gukomeza kuzigaya aho zaturuka hose kugira ngo zitongera guca icyuho mu banyarwanda no gushyamiranya imitwe ya politiki.

Twese hamwe duharanire kwubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose.Bikorewe I Lausanne ku wa 11 Gicurasi 2012.

Mw’izina rya Plateforme ihuje FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro.

Nkiko Nsengimana

Umuhuzabikorwa. 

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :