Padiri Thomas Nahimana araganira na Kayumba Nyamwasa: Aho Abasilikari si bo bivanga muri politiki ?.

Kayumba Nyamwasa akimara gutanga ikiganiro, le 5/5/20012, kuri radiyo Itahuka: Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda, bamwe mu bacyumvise bahereyeko bamenyesha ko hari ibyo yamvuzeho. Ubwo nanjye nihutiye kumva icyo kiganiro. Nasanze Kayumba yaravuganye ikinyabupfura, avuga ibintu uko abyumva. Gusa rero ubwo yamvuze , nanjye sinarekera aho ntagize icyo mwibwirira. Uretse kwerekana icyo twumvikanaho ndagaruke no ku ngingo 2 yavuzeho zinyerekeye, ari zo: Gutandukira no gukingira ikibaba Umunyapolitiki  Faustin Twagiramungu.

I. Mu by’ukuri, hari Igitekerezo cy’ingenzi (Principe)  nasanze numvikanaho na Kayumba Nyamwasa: Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, kwaba kunenga abanyapolitiki cyangwa se kubashima. Ibi nanjye ndabyemera. Akaba ari nayo mpamvu nafatanyije na mugenzi wanjye padiri F.Rudakemwa dushyiraho urubaga Leprophete.fr rwemerera buri wese gutangaza icyo atekereza! Nta we ndabona wakomeretse cyangwa wapfuye, yishwe na leprophete.fr. Dukwiye kumenyera bwangu amahame ya Demokarasi, ushyizwe mu majwi akisobanura adatukana, ubuzima bugakomeza.

II. Kayumba aranshinja gutandukira.

Gutandukira ni ukuvuga ibitakureba cyangwa gukora akazi katari akawe! Mu kunyemeza ko ntandukira, Kayumba Nyamwasa ashingira ku ngingo ebyeri: Kuba ndi umupadiri(A) ngo no kuba hari abo ncira imanza(B)!

A. Umupadiri utanga ibitekerezo bya politiki aba atandukiriye?

Kuri Kayumba kuba ndi umupadiri, bimfunga amaso n’umunwa nkaba ntacyo nkwiye kubona cyangwa kuvuga ku byerekeye politiki y’u Rwanda. Ni byo koko hari abantu batari bake batekereza nka Kayumba bibwira ko umupadiri ari umuntu ugomba kuvuga ibya gatigisimu gusa, ubundi agaterera abakirisitu amasengesho, akarya amaturo y’abakirisitu, akiryamira, agasinzira, intambara yatera akicwa nk’abandi bose, akigira mu ijuru!

Ndumva naba nzi ibyerekeye umurimo w’abapadiri kurusha Kayumba Nyamwasa. Burya rero padiri si impumyi kandi si imburamukoro. Mu bihugu byose byo ku isi, padiri ni umunyagihugu nk’abandi (citoyen); agira inshingano n’uburenganzira nk’ibya buri wese ndetse akagerekaho n’akarusho ko kuba ashinzwe kurebera abatabona no kuvugira abatazi kwivugira. Si ibyo gusa, mu nshingano padiri mushya yiyemeza, hari idasanzwe ivugwa muri aya magambo “Bene abo rero…nibo bashinzwe guhara amagara yabo mbere y’abandi…kubera umukiro utanga “. Niba hari abatari babizi nibabimenyere aha.

Reka ngaruke  ku byerekeye politiki y’ u Rwanda. Dukurikije akaga gakomeye igihugu cyacu cyanyuzemo n’ibibazo bikomeye kikirimo, abapadiri b’Abanyarwanda ntibashobora gukomeza kuba indorerezi ngo babe bakiri Abashumba bajyanye n’igihe. Mu gihe cy’amahoro, ibya politiki biharirwa abanyapolitiki, abapadiri bakibanda ku byo kwigisha ijambo ry’Imana gusa. Ariko mu bihe bikomeye by’intambara, umwiryane cyangwa iyo abaturage batsikamiwe bikabije n’ubutegetsi bw’igitugu,  bijya biba ngombwa ko buri mwenegihugu atanga umuganda we. Aha nyine ni naho abapadiri bagomba gufata umwanya w’ibanze mu guhara amagara yabo hagamijwe umukiro wa benshi ! Ese mwari muzi ko hari n’ubwo bamwe mu bapadiri barekera bagenzi babo umurimo wihariye wa gisaseridoti , maze bakinjira ku mugaragaro mu rugamba rwa politiki kugira ngo bafatanye n’abandi benegihugu kurwanya akarengane no kubaka igihugu giharanira amahoro n’iterambere risaranganyijwe na bose ? Ndahamya ko politiki y’u Rwanda muri iki gihe idusaba twese kwitanga, buri wese mu bushobozi bwe. Kayumba Nyamwasa niyumve ko n’abapadiri badahejwe. Erega niyo mpamvu abapadiri b’ubu batacyiga gatigisimu gusa!

B. Ngo hari abo ncira imanza kandi inkiko zitarakora umurimo wazo.

Kimwe mu byica politiki y’i Rwanda ni uko tuyivanga no gukina n’amagambo (jeu de mots)! Niba Kayumba yarize amategeko nk’uko bivugwa, azi icyo guca urubanza bivuga, ntayobewe ko bikorerwa mu rukiko kandi bigakorwa n’umucamanza! Njye ko ntari umucamanza, nkaba nta n’urukiko mfite, nacira umuntu urubanza nte?  Gutanga ibitekerezo bihindutse bite guca imanza?

Uko byamera kosa, sinirirwa ngaruka ku kiganiro natanze cyerekeye amategeko  akurikizwa iyo umuntu yakoze ibyaha bikomeye cyane (crimes), akabikorera ku kabona bose (flagrant délit), agafatwa amafoto, akavugira ku maradiyo…. Bene uwo munyacyaha uhora aherekezwa n’induru ya rubanda rwamwiboneye ahemuka, kumufata nk’umwere (présomption d’innocence) ni nka “tactique” amategeko yo mu bihugu by’Ubulayi yagennye mu buryo bwo kumufasha kutagirirwa nabi mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha burundu. Gusa ntibivuga ko adakurikiranwaho ibyo byaha, ndetse bikaba ngombwa ko atangira kuvutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nko kuba yafungwa by’agateganyo kandi ataraburana. Twibuke ko muri Amarika ya ruguru (USA) ho bakurikiza ibyitwa “présomption de culpabilité”: ukekwaho ibyaha bikomeye afatwa nk’uwahamwe n’icyaha kugeza igihe azashobora kwerekanira ko uri umwere ! Uretse kwigizana nkana se, ibi Kayumba arabiyobewe?

Icyitonderwa!

Mu kiganiro cye, hari aho Kayumba Nyamwasa ashaka kutwumvisha ko ikibazo cye gisa n’icya Jenerali Garasiyani KABIRIGI waciriwe urubanza n’urukiko Mapanabyaha rwa Arusha, akagirwa umwere ngo kandi yarayoboraga ingabo!  Ibi byanyibukije undi muntu uheruka kunyuza igitekerezo cye kuri leprophete.fr, wageragezaga kutwemeza ko ibya Kayumba Nyamwasa bisa rwose n’ibyabaye  ku musilikari w’umufaransa witwaga Général De Gaulle (1890-1970)  wigometse kuri Leta y’Ubufaransa, agahungira i Londres (Kamena 1940), Inkiko za gisilikari z’Ubufaransa zikamucira urubanza ubugira kabiri ( yabanje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 no kwamburwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa, hanyuma aza no gukatirwa igihano cyo  kwamburwa amapeti yose ya gisilikari n’igihano cyo kwicwa rugeretse) nyamara akaza kubohoza Ubufaransa atsinze Leta yakoranaga n’Abanazi!

Uwakumva ibigereranyo nk’ibi ntashishoze yagira ngo ni ibitekerezo bizima! Nyamara ni ibinyoma by’umwimerere, byenda gusa n’ukuri, bita Sophismes muri philosophie. Kenshi ubikoresheje aba afite ubushake bwo kubeshya rubanda mu cyayenge!

*Général De Gaulle ntabwo yigeze agira uruhare mu kurimbura Abanyagihugu b’Abafaransa cyane cyane ab’abasivili nk’uko Nyamwasa yabigenje. Ikindi ni uko ubutwari bwa Général de Gaulle n’akamaro yagiriye igihugu cye  byabayeho koko, amateka yarabyanditse! Naho akamaro ka Kayumba Nyamwasa, ko kurengera abo yari ashinzwe guha umutekano karacyari INZOZI nsa!

*Jenerali Garasiyani Kabirigi wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, na we ntakwiye kugereranywa na Nyamwasa! Muti kubera iki?

(1)Ntaho nigeze kumva ko Jenerali Kabirigi yaba yararimbaguye abaturage b’abasivili b’Abanyarwanda, ngo hanyuma ajye ku maradiyo na za televiziyo mpuzamahanga yivuge ibigwi, ko we adashinzwe gufata imfungwa, ko we arasira abaturage kubamara! Nyamwasa we yarabikoze.

(2)Ikindi kandi Jenerali Kabirigi nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu, nta mashyaka ya politiki yashinze, ngo yishyire imbere y’abantu ngo nibamukurikire, agiye kubabohoza.

(3) Icya gatatu ni uko Jenerali Kabirigi yagejejwe imbere y’urukiko, agafungwa by’agateganyo imyaka itari mike (11!), urubanza rukabaho, Urukiko rukaba rwaremeje bidasubirwaho ibyo abantu bari basanzwe bazi, ko Jenerali Kabirigi yakoze umurimo we wa gisilikari neza, yewe akaba yaranayoboye urugamba mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga, bityo akaba nta byaha bimuhama. Na Leta ya Paul Kagame ubwayo yarabyemeye kandi ubundi ikunda guhazira!

Niba Kayumba na we yizeye kuzagirwa umwere n’ urukiko, Bonne chance! Mu gihe bitaraba, yari akwiye gucisha make, akubaha Abanyarwanda bazi ibyaha bikomeye yabakoreye ubwo yabatsemberaga imiryango, bakaba batamubonamo UBWERAMUTIMA bukwiye Abalideri bafasha abaturage kwibohoza ingoma y’igitugu ya FPR. Na none ariko reka tubyumvikaneho, padiri Thomas nta bubasha afite bwabuza Kayumba Nyamwasa gukora ibyo ashaka, aha turi mu rwego rw’ibitekerezo, ntitukitiranye ibintu!

III. Aho abatandukira si ABASILIKARI bivanga muri politiki?

Sinzi impamvu, nyuma ya BILAN iremereye y’ubutegetsi bw’abasilikari mu Rwanda, Abanyarwanda badatobora ngo bavuge ku mugaragaro ko barambiwe Abasilikari muri politiki !

Ubundi, mu bihugu byateye imbere muri demokarasi cyangwa ibiri mu nzira yo kuyiharanira, Abasilikari ntibemerewe gukora politiki. Abasilikari bafite inshingano yo KUMVIRA abayobozi b’Abasivili batowe na rubanda. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ugusenya umwanzi (détruire l’ennemi) uturutse hanze y’igihugu. Nta kindi. Yewe n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu imbere sibo bireba, ni akazi ka Polisi !

Umusilikari washatse gukora politiki, asezera mu gisilikari.  Nta gihugu na kimwe ku isi kigeze kigera kuri demokarasi mu gihe kikiyobowe n’abasilikari kuko ibisubizo bakunze gutanga : ni UKURASA no KWICA!

None se mu Rwanda turashaka iki? Turifuza se gukomeza kuyoborwa n’abantu batazuyaza gufata intwaro zaguriwe kurengera ubusugire bw’ igihugu bakazitunga abaturage bashinzwe kurindirira umutekano , bakabarasira kubamara ?

Rwose njyewe ndareba ngasanga aba basilikari bamenyereye ibyo kwica abaturage, nta politiki nzima bashobora gukora. Umusilikari nyawe yumvikana n’abasikari ayobora, akumvira n’abayobozi b’igihugu cye !

Bwana Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa, Majoro Rudasingwa, Koloneli…, Sergent…..murahamya ko umwanya wanyu uri muri politiki? Mwaretse Abanyapolitiki b’Abasivili bagakora akazi kabo mukareka kubavangira?!

IGIHE KIRAGEZE ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire. Politiki ni ikintu gikomeye cyane ku buryo idashobora guharirwa abafite uburambe mu kurimbura imbaga! Niba dushakira u Rwanda AMAHORO koko, abasivili nimuze duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Abasilikari cyane cyane abazwiho akageso ko kuba baramennye amaraso y’Umunyarwanda, tubashyire mu mwanya wabo. Iyo mpinduramatwara irashoboka, dupfa gusa kubyemera kandi tukabyiyemeza.

IV.Ku byerekeye gukingira ikibaba umunyapolitiki Faustin Twagiramungu.

Na none Kayumba Nyamwasa aranshinja gutandukira ngo nsa n’uvangura abantu, bamwe nkabashinja ibyaha abandi nkabagira abere kandi BARAFATANYIJE! Ahita atanga urugero, akavuga ko nsa n’ukingira ikibaba Faustin Twagiramungu. Yatinze cyane kuri Faustin Twagiramungu , bisobanuye ko ari we yashaka kubwira!

A.Reka rero tuvugishe ukuri.

Kuvuga ngo njyewe nkingira ikibaba Umunyapolitiki wo mu rwego rwa Faustin Twagiramungu, sinumva neza icyo bishatse kuvuga! Naba ndi nde se?

Icyakora koko Faustin Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki BAKE b’Abanyarwanda njyewe ku giti cyanjye nubaha kandi nshima. Ni uburenganzira bwanjye. Kandi rero simukunda mpereye ku busa , hari impano n’ubutwari bugirwa na bake njye namubonyeho :

(1) Nko kuba ku italiki ya 8/12/1994 yaramaganye ingoyi n’akandoyi FPR yahondeshaga abaturage mu myaka y’1994-1995.  Icyo gihe nta wundi wabitinyukaga ! Twese ubwoba bwari bwaratumaze!

(2)Kuba ataratinze muri Guverinoma yagiyeho ku italiki 19/7/1994, akayeguramo ku italiki ya 28/8/1995 kubera ko FPRyari ikomeje kwica abaturage kandi we akabona ntacyo yabikoraho .

(3)Kuba yaratinyutse kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 kandi akanenga ku mugaragaro akarengane FPR yakoreraga abaturage muri icyo gihe…Nari mu Rwanda, nzi neza uko abaturage babyakiriye neza.

None rero ubwo wowe Kayumba Nyamwasa wemeza ko uwo musaza umuzi neza kandi mukaba MWARAKORANYE, ni byiza rwose! Ariko se bimaze iki kumusesereza ku maradiyo, wagize UBUTWARI ukamushaka, mukavugana, niba hari n’ibyo mwapfuye mukabyumvikanaho? Kandi rero niba munashaka gukora politiki itari imwe ya gisilikari, mukwiye kwiga KUVUGANA n’abandi. Aho ntimugira ngo muri mu kibuga mwenyine?

B.Icyo nanze:

(1)Namaganye nivuye inyuma abakomeza kungira urwitwazo, bagamije gushotora, kwandagaza no gusesereza Faustin Twagiramungu kubera ibyo bamunenga, kenshi biba bitanafite ishingiro kandi nta n’aho mpuriye nabyo. Faustin Twagiramungu ntaripfana, azi kwivugira. Abumva bafite ibyo bamubaza cyangwa bamushinja nimumuhamagare muganire, mujye impaka, ukuri kujye ahagaragara, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye. Mu by’ukuri ni uko politiki yari ikwiye gukorwa n’abiyita abanyapolitiki.

Ku binyerekeye, ndi mukuru bihagije kandi sindi impumyi: mfite izanjye ndangagaciro nemera kandi nkaba mparanira ko zahabwa agaciro mu buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira AMAHORO. Muri zo navuga nk’izi mbona ko ari ishingiro ry’ubutegetsi bushyira imbere inyungu rusange:

*Ubwisanzure(Liberté) n’Ukuri(Vérité),

*Ubutabera(Justice), n’Ubweramutima (moralité) ,

*Ugusaranganya (Juste répartission des richesses nationales ou justice sociale),

*Kubaha umutungo bwite wa buri muturarwanda (respect de la propriété privée) n’Ubutwari bwo kurwanya akarengane(la résistance contre l’oppression).

Umunyapolitiki wese duhuje izi ndangagaciro, nta cyambuza kuganira na we no kumushyigikira.

(2) Abakomeza kuvuga ko Urubuga Leprophete.fr ari urwa Faustin Twagiramungu baravuga impuha zisa n’izigamije gusuzugura Abapadiri bashinze urwo rubuga ! Nongeye kubwira abashaka kumva ko uru rubuga ari urwa Padiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana. Abashaka gucyocyorana na Faustin Twagiramungu bazashake urundi rubuga bajya bahuriraraho, bahe Leprophete.fr amahoro. Murakoze.

Umwanzuro.

Gukora politiki si ibintu byo gukina. Njye ndambiwe politiki mbi y’igitugu, politiki y’Utuzu n’Udutsiko duharanira kwikubira ibyiza byose by’igihugu, yakomerekeje Abanyarwanda benshi, irabica, irabicira, ibagira impfubyi,abapfakazi batagira ingano buzuye igihugu, imfungwa zuzuye gereza zo mu Rwanda no mu mahanga, impunzi z’Abanyarwanda zakwiriye isi yose!

Aho ibihe bigeze, ndabona Abanyarwanda dukwiye gushyira ku ruhande ibintu bisa n’ubutesi n’umuco mubi wo kwituramira (fausse modestie, dangéreuse prudence !) utiza umurindi abatwishe n’ubu bakaba bagikomeye ku mugambi wabo. Uwigize agatebose ntayora ivu ? Dukwiye rwose  guca akenge, tukubura umutwe, tukivugira aho kugira ngo dukomeze kwicwa nk’amatungo !

Abashaka kuba Abanyapolitiki mu Rwanda nibareke ibintu by’imikino y’amacenga. Nibasuzume neza ibyo bavuga n’ibyo basezeranya rubanda : Politiki y’amacoyinda, politiki  y’amaganya cyangwa politiki y’amatakirangoyi dukwiye kuyirwanya, aho yaturuka hose !

Abo tubyumva kimwe ndabashimiye, abo tutabyumva kimwe ntitwajyaho ngo dufatane mu mihogo, ariko bamenye ko nta Cadeau y’ubuntu tuzabaha.

Padiri Thomas Nahimana.

Kandi aho hasi wiyumvire ikiganiro cya Nyamwasa:

HYPERLINK « http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda » t « _blank » http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Kwibeshya (mardi, 08 mai 2012 17:06)

bamwe mubanyarubuga nigabanye amarangamutima barebe kure! ibi ndabivugirako ndeba ibyari ukungurana ibitekerezo, bigiye kuba urubanza rwabarwanira aba basirikari mubyukurikoko bishe abantu, nabashinja Twagiramungu wakose ikosa nkeka ryambere ribi muri politike!

bitabaye gufunga umutwe, Twagiramungu yari kumwe nibigwari byinshi byatanze umuganda mukwivugana bene wabo!

urugero: Bizimungu, Kanyarengwe, Rizinde, Biseruka, Gastinzi, Sendashonga, BM habyarimana nabandi! aba bose ureste no kuvuga, bamwe banayoboye ibitero kuri bene wabo: Twagiramungu utari umusirikari, siwe wakwikorera byose nkuko mbona mamwe mushaka gugengwa namarangamutima maze ikibazo mukakerekeza aho mushaka aho kurwana nacyo!

Abishuka rero ko aba basirikari ba Kayumba bakora nkuko ba kanyarengwe bakoze, cyangwa nko ibyo bavuga ari bizima natakubikemangaho; mushobora kuba mwibeshya cyangwa mwishuka! Biriya bigwari ko byagiye byinjira muri FPR, mwigeze mwumva bitekereza, nibura bitekeraza gushinga agashyaka kabo kumvinana na FPR?

Nonese bitabaye kwikoma Padiri buhumyi, nibakoko aba bagabo bashaka guhindura politike mbi ya FPR atari ukoreba uko bakwikuriraho Kagame gusa ubundi bagataha bahabwa amasari nizongabo zishe abantu, ni kuki bageze hanze bagashinga ishyaka ryabon ntibemere kwinjira muri FDU ahubwo bagasaba gukorana nayo kandi icyo baharanira ari kimwe: gukuraho ingoma yigitugu? UMIGAMBI yose bafite ntawe uyizi, niyo mpamvu mutagombye gutuka Padiri ngo nuko yabakemanze!

Rero ngo Rudasingwa, arigisha abantu kutarwanira imyanya bishira hamwe: nibyo kuko imyanya iza igikorwa cyiyibashyiramo cyarangiye! arikose Rudasingwa we utayishaka? twibukiiranye ko yanze kwinjira muri FDU avugako bahuje umugambi agashinga irye! si umwanya se arwanaho!

Uko birikose RNC siyo modèle ya opposition nubwo Padiri ashaka kubivuga mukamugira umusazi!

padiri we? soma ibi nanditse (mardi, 08 mai 2012 17:05)

uri padiri, ariko Kayumba yakurushije kuvugana ikinyabupfura pee. nta nubwo yigeze aterana amagambo nawe, ariko reba ibyo wanditse. turagenda tubakuraho amaboko kabisa.

@Padiri Thomas (mardi, 08 mai 2012 17:04)

Nkimara gusoma iyi nyandiko yawe aho uvuga ukuntu General Kabirigi ari umwere…. nizere ko wowe na Twagiramungu,mutazatinyuka kongera kuvuga ngo Kagame ni umwicanyi kubera ko nubwo mu ngabo yari ayoboye za FPR,hari abagiye bica abasivile, ingabo Kabirigi yari ayoboye zo zijanditse mu bwicanyi ku buryo buzwi, nyamara kimwe na Kagame nta muntu numwe ushobora kwemeza ko yabonye umwe muri bo yica umuntu numwe ku giti cye.

HYPERLINK « http://www.leprophet.fr » t « _blank » Mbugurije Celestin (mardi, 08 mai 2012 17:02)

ARIKO ABASWA MURI POLITIKE BARAKABYA

Iyo umuntu yandika n’umujinya mwinshi ngo Twagiramungu nasabe imbabazi, abashaka kuvuga ko yakoze byaha ki? Ngo ni yo Byumba yafatwa? Ngo kubera ko FPR yishe abantu igihe yari ministre w’intebe? Ngo kubera ko yarwanije Habyarimana?

Ibi nurwenya kweri. Ororororo! Abishe abantu mu gihugu barigaramiye mu bihugu by’i Buraya n’Amerika, Australie na za Nouvelle Zelande, Canada, n’ibihugu by’Afurika, Inkotanyi zarimbuye imbaga mu mashyamba zirabunga isi yose zamamaza amashyaka ya zo RNC na FPR, nta numwe wari wasaba imbabazi, hanyuma ngo Twagiramungu nasabe imbabazi z’iki?

Harya Habyarimana Juvénal wishe Perezida Kayibanda n’Abanyenduga bari mu butegetsi, we akazagupfa yishwe n’Abatutsi, yaba yarapfuye amaze gusaba Abanyarwanda imbabazi z’amarorerwa yakoze? MUFUNGE MUDOMO KUMA ZA BA MAMAYENU.

Kuki se mwumva Twagiramungu yasaba imbabazi? Kubera ko yavuze ko inkotanyi ari abavandimwe, cyanga kubera ko yavuze ngo ni yo Byumba yafatwa, cyanga se ngo kubera ko yarwanije Habyarimana. Kujya muri opposition umuntu ntarwanye Habyarimana uwbwo byari kuba ari amakosa akomeye.

INTERAHAMWE NIZIFATANYA N’ABANDI BICANYI, BOSE BAGASABA IMBABAZI, IBINTU BIZAHINDUKA.

Munyagisenyi (mardi, 08 mai 2012 17:00)

Kuri Padiri Thomas. Nibyo koko inyandiko yawe iratomoye kandi iravuga ukuri kuri Kayumba. Gusa, nagira ngo nkwisabire ko twajya tworoherana. Muri twese, nta mumarayika, ndabeshya ? Kandi twese, buriwese ucukumbuye wasanga…, ndabeshya ? Kubera iyo mpamvu rero, il faut kubabarirana. Nibyo koko Kayumba, n’abandi bafite ibyaba bakoze. Ariko burya iyo umuntu agiye imbere y’abantu akavuga ngo NSABYE imbabazi, il faut kumwumva kandi ukwamwakira. Sinzi niba warigize wica umuntu ngo wumve ukuntu bivuna mu mutima, iyo ubyibutse cg se hagize ikibikwibutsa. Noneho gutinyuka ukandika ngo umuntu yarimbaguye abantu…sibyiza mu gihe uwo muntu yasabye imbabazi.

Kiziguro (mardi, 08 mai 2012 16:59)

ABASILIKALI NONEHO NGO NTIBEMEREWE KUBOHOZA IGIHUGU CYABO? NI AKANDARE!!!!

abapadiri twarabamenye (mardi, 08 mai 2012 16:59)

ibipadiri by’ ibigoryi gusa !!!abandi barashaka uko bakwishyira hamwe ngo bazane amahoro, none bizanye ingengabitekerezo. najyaga mbumva none aha ndabananiye pee. Kayumba muramuziza iki?

KURI COMMENT 27 (mardi, 08 mai 2012 16:56)

Swo ninde ? nyoko ninde ? Thomas abaye swo ? imana yawe ? amaze iki? ntiyirirwa abyaragura abana hariya muri France ? Hari n’umwe yari yaha umugati kandi ari abe? Uzabaze Lèontine babyaranye umubaze niba yari yamuha n’igikoroto !!!

Kayumba we ni ikiki ?????

Murasetsa !! Ikibabaje ni uko batarikumwe ngo maze baterane amabuye , bombi bapfe

Nkurunziza Edison (mardi, 08 mai 2012 16:51)

Padiri wacu,

Kubera iki utafata telefoni ngo uvugane na Kayumba? Where is your leadership, Father! We love you and we respect you because we have given our lives to your Boss, your Lord, our Lord Jesus! Ubu Yezu koko yakwandagaza Kayumba kuriya wabigize? We love you but we are not proud of this.

Edison

PADIRI THOMAS, nanjye ndatanga idée (mardi, 08 mai 2012 16:47)

Kuva leprophet.fr yabayo, nibwo comment 99.9% zose zitishimye ibyo aba bapadiri banditse ! Umuntu yavuga ko RNC na leprophet.fr bari mumukino bita ndombolo ya solo !!!! Hahhahaha, birashyushye !!! Nemeranya na comment 18, nyamuneka nimureke tubatize imihoro (RNC & Thomas) maze bamarane bogashira !!!!

Kiziguro (mardi, 08 mai 2012 16:46)

Twagiramungu se yamenye ko abantu bapfaga kuva muri 1994?ni ukuvuga se ko abishwe kuva 1990 atari abantu ko ntigeze numva yamagana FPR icyo gihe;va mumarangamutima wamupadiri we,umwicanyi wese ni umwicanyi

NTAMWICANYI MWIZA CGSE UMUBI UBAHO!!

HYPERLINK « http://kanyaruhengeri@yahoo.fr » t « _blank » KANYARUHENGERI (mardi, 08 mai 2012 16:45)

Twagiramungu mu 1992 ati Ruhengeri na Byuma nubwo zahabwa inyenzi…., Twagiramungu mu 1995 ati abasirikare ikibeho barakora regitime defence…, Kayumba mu 1996 ati njye ndi umusirikare abari muri congo ndabarasa nkabagaruza umuheto…, Kayumba na ibingira 1997 bati Ruhengeri na gisenyi tuzahatera itabi,…! Ibyakurikiragaho si amateka si inkuru si umugani ribara uwari uhari, njye narariraye!

NIGUTE ABANTU NKABANGABA TWAKONGERA KUMVA BAVUGA KO BAKUNDA U RWANDA NABANYARWANDA? USIBYE GUCIRIRWA IMANZA NOGUSABA IMBABAZI NTAKINDIBAKWIYE

THOMAS = TWAGIRAMUNGU (mardi, 08 mai 2012 16:31)

Genda Padri THOMAS ubabaje abanyarwanda. Twabonye byinshi, ntabwo dutunguwe cyane kuko nuwo usingiza « TWAGIRAMUNGU » yabikoze abanyarwanda. Gucamo ibice abanyarwanda kunyungu ze ku giti cye, yarabikoze cyane, ingaruka ngizi. Rero nawe ndabona ntakireze ibyo yakoze ushobora kugeza ku banyarwanda, surtout que abenshi twabaye muri époque TWAGIRAMUNGU.

Courage, abanyarwanda baravuga ngo « NTAWIHUKA NK’UWAYOBYE! » et les français ajoutent « IL N’Y A PAS PIRE SOUND QUE CELUI QUI NE VEUT PAS ENTENDRE »

Rudomoro (mardi, 08 mai 2012 16:29)

Muvandimwe wari uvuze neza iyo utongeraho igitutsi. Ab’ubu uwaturoze ntiyakarabye! Aba bagabo ubatukiye iki? Niba utemeranya na bo ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe. Nanjye hari ibyo ntumvikanaho na bo ariko sinarota mbatuka kuko uko bimeze kose baratanga umuganda wabo uko babyumva, ari ntawe bahutaje. Nawe tanga uwawe niba hari uwo ufite, niba ntawo winumire, naho ubundi uradusubiza inyuma cyane. Kuvuga ko umuntu amoka bigayisha ubivuga, pas l’inverse. Isubireho kandi ubisabire imbabazi.

BWIZA URAMPEMUKIYE RWOSE… (mardi, 08 mai 2012 16:28)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :