Pierre Célestin Rwigema yaba yarashatse kongera guhunga u Rwanda ?

Source: Igihe.com  

Pierre Célestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba aherutse gutahuka ngo yaba yarashatse kongera guhungira mu mahanga ngo agafatirwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, Imvaho Nshya yagiranye nawe ikiganiro agira ati : “Kuva ngarutse mu Rwanda ku bushake, sinigeze ngerageza guhunga igihugu”.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Pierre Célestin Rwigema yatangaje ko ibitangazamakuru byakwirakwije icyo gihuha ko yashatse guhungira mu Budage, ngo asanga hari inyungu babifitemo kuko atumva icyo bashingiyeho kugira ngo batangaze amakuru y’ibinyoma.

Imvaho Nshya yabajije Rwigema niba ibyo bitangazamakuru bitaramubajije mbere y’uko bisohora iyo nkuru, maze agira ati : ”Rwose ntacyo bambajije, ahubwo nabyumviye kuri Radio imwe yo mu Rwanda irimo gutangaza ibyo yasomye mu kinyamakuru cyabisohoye”. Yatangarije Imvaho Nshya ko we yumva atangajwe n’uko ikinyamakuru gitinyuka kwitesha agaciro kigatangaza amakuru kidafitiye gihamya.  

Pierre Célestin Rwigema yavuze ko kuva agarutse mu Rwanda mu Ukwakira 2011, ngo yongeye kujya mu mahanga kuwa 26 Ugushyingo agiye gusura umuryango we no kubana nawo mu minsi mikuru yo gusoza umwaka wa 2011. Ngo yongeye kugaruka ku itariki 7 Mutarama 2012, aho avuga ko aribwo yazanye n’umufasha we bakaba bari amahoro mu Rwanda.  

Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, atangaza ko aho ku kibuga cy’indege i Kanombe bavuga ngo ahaheruka uwo munsi yagarutse avuye kuzana umuryango we, kuva icyo gihe akaba atarongera kuhagera. Gusa ngo ntaho ahejwe kugera, kimwe n’abandi banyarwanda bose ngo afite uburenganzira bwo kuzindukira mu gihugu ashatse.

Imvaho Nshya yashatse kumenya ibyo Rwigema akora muri iki gihe, atangaza ko mu rwego rwa politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwihangira imirimo, ubu ngo ari mu bikorwa by’umuhinzi n’ubworozi. Yatangarije Imvaho Nshya ko yakiriwe neza mu gihugu kandi ngo ameze neza nta kibazo na kimwe afite cyatuma yongera guhunga igihugu cye yagarutsemo ku bushake bwe bwite.  

Abajijwe icyo atekereza gukora ku bijyanye na politiki yahozemo, Rwigema yagize ati : “Nk’uko nabitangarije abanyamakuru umunsi nageraga mu Rwanda, ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu buramutse bwumva hari akazi nakora mu rwego rwo gufatanya n’abandi gukomeza guteza imbere ibimaze kugerwaho, ndacyafite imbaraga natanga umusanzu wajye uko mbishoboye kose”. 

Ku kibazo cy’ibyo yishimira yasanze Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yagezeho, Rwigema yatangaje ko harimo byinshi byo kwishimira ariko cyane cyane gahunda za Guverinoma zo kurwanya ubukene mu baturage, umujyi usukuye kandi wubatswe ku buryo bugendanye n’igihe, umutekano ndetse ngo n’intambwe y’indashyikirwa yatewe muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Yagize ati : “Ibi mvuze ntabwo ari njye ubishima njyenyine, ahubwo mbihuriyeho n’abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi”.  

Rwigema yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda guhera kuri 31 Kanama 1995 kugeza kuwa 28 Gashyantare 2000. Nyuma y’aho yaje guhunga igihugu ngo kubera impamvu za politiki, ariko ubu akaba yaragarutse ku bushake bwe nk’uko abyivugira. Abakwirakwiza ibihuha ko yaba yarashatse guhunga igihugu, avuga ko babeshya ngo keretse ari ibyo bifuza ariko we ngo nta n’ibyo arota.

HYPERLINK « http://IzerePaul@gmail.com » t « _blank » Turabazi! (lundi, 07 mai 2012 13:16)

Abahutu tuzi neza Nyamwasa.Ni umuhezanguni w,umututsi.Urwango yanga abahutu ndetse n,umugambi wo gutsemba abahutu turabizi.Abo yamaliye abantu turamuzi.Abamushyigikiye mugikorwa cyo kugaruka mu rwanda gutsemba abacitse ku icumu rye,ni mukomeze. Gusa mwibaze ko urwanda atali urw,abatutsi gusa.Uwo padiri mwikoma rero ntacyo muza mugira kuko yasizwe amavuta n,Imana,kandi abacitse kwicumu rya Nyamwasa tumulinyuma tuli benshi.Byongeye kandi amarorerwa yadukoreye turayazi.Ntarashira apetit yo kwica abahutu,ali nayo mpamvu abeshya ngo azabohoza igihugu.Yarakiboshye ,ashyiraho systeme y,akarengana ikoreshwa mu rwanda none ali kudufatanya n,agahinda yaduteye.Nta mwicanyi ruharwa nka Nyamwasa dukeneye!Nta kagame nta nyamwasa !Abatutsi muli abanyanzigo ,murwanya umuntu wese uvuze ko abahutu tuli abantu nka mwe.Urwango mufite rurenze urugero.Mutangiye gutondagira radiyo ijwi rya rubanda muyitongera urwango rwanyu!Batutsi nimureke kwanduranya.Gusa turasaba ko abazimu nyamwasa yanitse ku gasi bamuniga kuko mucuti we yamuhushije.Iminsi y,umwicanyi irabaze.Ubutaha ntibazaguhushe ,kandi byaba byiza bagutsembanye n,umuryango wawe kuko n,abo watsembye ntiwarokoye!

SHIKAMA Salvator (lundi, 07 mai 2012 12:03)

Sha murensetsa kabisa muzuri sana ubundise bakubakisha ibyatsi bivuyehe ko nabyo K.P yabitsembye?Ubuse wabona umukenke hehe,ubuse wasanga ishinge hehe cyangwa urukangaga ,inyovi se vision ye se ko ari utsembatsemba?Nikose sha Rwigema yretse iyo gahunda wifitemo yo guhakirizwa wahitamo nde ari umugabo wabize icyuya akora ari n’undi wibitama nk’ibyobyawe bibengerana gusa kuko ntacyo ukora?Nonese uwo mugi wanduzwe n’iki ntakazi karimo,wanduzwe nandese ntawuwugeramo?Ubundise ayo mazeu aratuwekoko?Ese akorerwamo koko?UBundise ninde wakubwiyeko umutekano ari kuba abantu batavuga kuko bafite ubwoba?Ntushobora gusanga abantu bifungiranye ntawe ukoma kubera ubwoba ngo wowe uvuge ngo aha hantu hari umutuzo haratekanye.Wenda igihe umuaze muri Amerika wibagiwe ikinyarwanda!Ubwoba si umutekano n’iterabwoba si amahoro;kimwe n’uko akumiro atari umutuzo cyangwa ngo agahinda kitwe agahenge.Ngo gahunda za guverinoma zo kurwanya ubukene,bwose uba wumva ibyo K.Paba ashaka kubwira abo basangiye ubigome bwo gutsemba rubanda?Ubukene we aba avuga si pauvreté ahubwo niburiya buturage bukennye ;bw’ubukene arwanya ngo buhutwe n’inzara atagombye gushyiraho imbaraga zindi:bwa bukene bufunze butazongera kugemuriwa,bwa bukene butazongera kwiga,bwa bukene butazongera kubyara kuko aribwo bushobora guhara amagara bukamurwanya kuko aribwo igihe kigeze bushobora gutora umuyobozi mwiza K.P akajya mabuso…Iycakora waragitoye igihe ugize uti politike y’ubumwe n’ubwiyunge;nawese niba twarahekuwe nazo:ndavuga interahamwe cyangwa inkotanyi bitewe n’uwo uriwe haraho nyine wasanze K.P nabo yita ngo bahekuye u Rwanda basangira bategekana barangiza ngo akaba aribo babwira abandi batigeze bagira icyo bapfa ngo nibiyunge!Bo babeshye,bagashuka rubanda bagasenya igihugu bakica rubanda nibihane koko biyunge baduhe amahoro ahubwo bareke guhora baduteranya nta politike mbonye aho uhubwo ibyo byitwa amatiku n’amaco y’inda.Naho rero ubwo buhamya ngo siwowe ubivuga wenyine nabwo burashekeje.Niba ukuri ari uko abandi babivuze icecekere urindire urebe kanyarwanda arabyiyiziye.Urashakase kutubwirako utizewe ko jugement yawe cyangwa analyse yawe atari crédible?Naho guhunga rero ntugire shida kuko ubundi abanyarwanda uretseko ubu bose ari imbohe nzi neza ko bakwera bakangara aho kwibona cyangwa kwitirirwa ibikorwa bibi bya fuperi(fpr).Ahubwo niba hari aho wanyura winyarukire inzira zikigendwa;ubundi se wamugani wasubiragayo uyobeweko uwakwirukanye nanubu ntaho yagiye?Naho ibyo uvuga ngo nibashakako hari icyo wakora numva ari ubugwari kuko kuba u Rwanda basigaye barubonamo amazu ngo meza gusa ntibabone umuco ngo babone imibereho yo kubaho no kubana byiza by’abanyarwanda biguhe kumva no kubonako ahubwo igihugu kigezekure.Nyamra wibukeko uretse ibyo mwasahuye abaturanyi akawa mugani ngo ntakangwe nandisize ubundi ubwiza bw’urwanda ni abanyrwanda ubwabo,niba wowe ngo n’abanyamahanga mutakibabona mukabona amazu gusa ni nko kubona ibivumu by’amatongo y’umuryango watikiye.Ahubwo abumva bumve!Rwigema umunyarwanda dushaka siwawundi uba gusa umugabo iwabo « ngo waba warananiwe kuba aho wari uri »(na mukotanyi burya ngo kuba hanze byari byamuyobeye) si nawawundi ufata ibyahandi akabyita iby’iwabo uboshye Maheru(mukotanyi yazanye ibyo kujya gusahura muri Kongo kuko atazi uko abanyarwanda bazi kubyaza umusaruro ubanyuze ubukungu kamrere bw’u Rwanda)uhubwo ni umugabo nyamugabo w’inyangamugayo abandi bakeneye kandi akagira akamaro hose ushobora gutura i Rwanda cyangwa i mahanga nta pfunwe nta n’ikimwaro ukubaka igihugu cye by’umwihariko n’isi muri rusange,akubaha bose akirwa hose maze kubera ishyaka n’ubutwari akagira ibigwi hose aho kurisha uduhanga n’amagufa arabye ingwa mu mazu meza kandi ari base babo babishe. »Umugabo nyamugabo nugira ati ngiri ikosa ubu ngiye kwikosora agatangira ubwo akarwanya ikibi yivuye inyuma »Naho ubwo bwoba uburyarya n’amaco y’inda ntaho bikujyana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :