Dusangire Ijambo : Itegeko ry’urukundo. Padiri F. Rudakemwa.

Ahari urukundo n’umubano, Imana iba ihari.

Tugeze ku cyumweru cya 5 cya Pasika. Isomo rya 2 ni iryo mu ibaruwa ya 1 ya Yohani Mutagatifu (3, 18-24). Yohani aragira ati “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri”.

I.Gukundana se bivuga iki ?

Reka tubanze tuvanire inzira ku murima abumva ijambo “urukundo” n’inshinga “gukunda”, bakibwira ko nta kindi bisobanura kitari “imibonano mpuzabitsina”. Turaza kureba ahubwo ukuntu iyo bene iyo mibonano itarimo urukundo igira ingaruka mbi cyane.

1. Igisobanuro cya mbere cy’ijambo “urukundo” n’inshinga “gukundana” ni cyakindi twabonye muri Dusangire Ijambo yo ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo ari cyo : “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire. Ibyo mutifuza ko abandi babagirira, namwe ntimukabibagirire” (Matayo 7,12; Tobiya 4,15). Bibiliya iduha ibindi bisobanuro by’ayo magambo byunganira cyangwa se bikubiye muri kiriya gisobanuro cya 1.

2. Nka Paulo Mutagatifu yandikira Abanyaroma (12, 15.18), arababwira ati “Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Bishobotse mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose”. Umuntu utarangwa n’urukundo abigenza ate ? Ababazwa n’uko mugenzi we amerewe neza, agashimishwa n’uko mugenzi we ababaye cyangwa amerewe nabi. Ndetse mu rugero bimushobokeye, uwo muntu utarangwa n’urukundo akora ibishoboka byose kugirango mugenzi we ababare. Si ko byagombye kugenda.

3. Mu gitabo cy’Abalevi (19,18) Imana irabwira buri wese muri twe iti “Uzirinde kwihoorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi uhoraho”.

Ibi ntabwo byoroheye kamere muntu muri rusange, bikarushaho gukomerera Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Mu muco wabo wa gakondo harimo guhoora. N’imvugo yabo irabatamaza ngo “ingoma idahora aba ari igicuma, ugusuriye ntumusurire agirango uri ikiburannyo”. Aha dushobora kuhasanga umwe mu mizi y’ubwicanyi bw’indengakamere bukomeje kuranga u Rwanda cyane cyane kuva mu w’1990 kugeza ubu.

Iyo umwami w’u Rwanda cyangwa uw’i Burundi yatangaga umuntu (iyo yabaga ategetse ko yicwa), yagomba kwicirwa hamwe n’abo mu muryango we, cyane cyane ab’igitsina gabo, uhereye ku bahungu be. Impamvu ni uko umwami yagiraga ati “Byanze bikunze, abahungu be bazatekereza kumuhoorera. Ibyiza rero ni ukuvira inyuma (i Ruhande) rimwe, bose bakajyana kugera n’abari mu nda za ba nyina”. Ngo “umwana w’inzoka ni yo nzoka”. Mu kirundi babyitaga “gufoonya”. Ikindi abami b’u Rwanda n’ab’i Burundi babikoreraga kwari ukugirango “abasigaye bashye ubwoba, baceceke kandi bayoboke”. Ngaho ahaturutse wa mugani ngo “Umwami yica so, ukamutura”. Ituro ryashimwaga ibwami kurusha ayandi yose ni inka.

Ikibi kiri mu guhoora ni uko inzirakarengane ari zo zihagwa. Ikindi ni uko bibyara inzigo, ni ukuvuga urwango ruhoraho kuva mu gisekuruza kugera mu kindi. Ni agatereranzamba kuko n’“utarabona uburyo bwo guhoora asangira n’uwishe se”, ariko yazabona uburyo bwo kumuhoorera ntiyibuze kubikora. Pastori Martin Luther King we yagize ati “Njyewe icyo nangira ibyo bintu byo guhoora ijisho ku rindi, ni uko uburi kera twazasigarana buri wese ijisho rimwe gusa”. Ahari yari yibagiwe ko hari abahoora amaso abiri ku jisho rimwe, amenyo atatu ku ryinyo rimwe, ku buryo ushobora gusanga hari n’abatakigira ijisho cyangwa iryinyo na rimwe.  

Ni igitangaza kubona abantu nka Nelson Mandela cyangwa Martin Luther King batarigeze na rimwe bavuga Abazungu nabi, n’ubugome Abazungu babagiriye babahora ko ari Abirabura, bakagerekaho no guharanira uburenganzira busesuye bwabo bwite n’ubw’abandi Birabura. Abo bagabo bombi bari bakwiye kubera urugero Abanyarwanda bose, cyane cyane Abahutu n’Abatutsi bahora bashihana.

4. Mu mutwe wa 13 w’ibaruwa ya mbere Paulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti, aratubwira ibindi bisobanuro by’ariya magambo yombi, akaba ari na byo biranga umuntu ukunda. “Ukunda arihangana, yitangira abandi, ntagira ishyari ; ukunda ntiyirarira, ntiyikuririza ; nta cyo akora kidahwitse, ntarondera akari ake, ntarakara, ntagira inzika, ntiyishimira akarengane, ahubwo ahimbazwa n’ukuri”. Mu ntangiriro z’uyu mutwe, arabanza agasobanura ko  icyo mwene muntu yakora cyose, ingabire yaba afite izo ari zo zose ; niba habuzemo urukundo, byose,bihinduka imfabusa. Ni muri urwo rwego dushobora kongera kuzirikana ku ngaruka z’imibonano mpuzabitsina itarangwamo urukundo. Zimwe twarazibonye, izindi twarazumvise : kwangana hagati y’abavugaga ko bakundana, inzigo mu miryango, gukuramo inda, gutesekara mu buzima, ibirwara bikomeye, kwiheba, ubwicanyi, n’ibindi byinshi.

II. Mugenzi wanjye se ni nde ?

Mu ivanjili ya Luka (10, 25-37) umwigishamategeko w’Umuyahudi yabajije Yezu amwinja itegeko risumba ayandi. Yezu amusobanurira neza cyane ko ari iry’urukundo. Undi, kugirango yikure mu isoni, aramubaza ati « Ariko se mugenzi wanjye ni nde ? ».

1.Tutiriwe tujya kure, mugenzi wawe wa mbere ni uwo mu muryango wawe, umuturanyi, inshuti, abo mukorana. Twibaze rero : Abashakanye bose, abavandimwe, abaturanyi, abakora ahantu hamwe bagomba kwiriranwa buri munsi ku kazi,  abo bantu bose barakundana ? Bamwe barakundana, ariko abandi bangana urunuka.

2. Mugenzi wawe ni umuntu wese ugukeneye. Ni cyo gisubizo dusanga mu mugani w’Umusamaritani mwiza Yezu yifashishije asubiza wa mwigishamategeko wamubarizaga kumwinja no kwikura mu isoni.

ʺMuri abo uko ari batatu [Umufarizayi, Umuleviti, Umusamaritani], uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ? Umwigishamategeko arasubiza ati «ni uwamugiriye impuhwe». Yezu aramubwira ati « Genda, nawe ugenze utyo » ʺ  (Lk 10, 36-37).

Mugenzi wawe ni umuntu wese ugukeneye, kabone n’ubwo atabikubwira kubera isoni, ubupfura (pudeur) cyangwa kubera ko yibwira ko nawe ubwawe wibonera ko akenenye ubufasha bwawe. Ingero ni nyinshi : uriya mugabo abajura bari bagize inoge, nta n’ubwo yashoboraga kwitabariza. Umusamaritani mwiza yaramubonye, aribwiriza, aramutabara. Ntabwo byorohera umuntu mukuru, umubyeyi kujya gusaba cyangwa kugabuza mu bakiri bato, abana, abakwe cyangwa abakazana. Bagomba kwibwiriza. Iyo batibwirije, bagwa muri cya cyaha bita mu gifaransa « péché par omission » ari byo bisobanura « kudakora icyiza washoboraga gukora kandi wari ubitegetswe ». Nta muntu ushobora guhora abwira uwo bashakanye ati « uranyibuke, uranyibuke, uranyibuke ». Oya, agomba kwibwira, naho ubundi wakwibaza niba agukunda.

Kubera ko mugenzi wawe ari umuntu wese ugukeneye, abazatsinda urubanza rw’imperuka ni abazahinguka imbere ya Yezu, bakumva arababwiye ati ʺNimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa ; kuko nashonje mukamfungurira ; nagize inyota mumpa icyo kunywa ; naje ndi umugenzi murancumbikira ; nari nambaye ubusa muranyambika, ; nari ndwaye, muransura ; nari imbohe muza kunsura…. Ibyo mwagiriye umwe muri aba bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriraʺ (Matayo 25, 34-40).

Abandi bazatsinda urwo rubanza ni ʺabagira inama abadashobora kuyigira, abatiganyiriza kwigisha, gusobanurira no kujijura injiji, ababurira abanyabyaha, abahumuriza ababaye, abamenya kubabarira, abihanganira abababuza uburyo, abashyingura abitabye Imana n’abasabira abakiriho n’abapfuyeʺ (les 7 œuvres de miséricorde corporelle et les 7 œuvres de miséricorde spirituelle).

3. Imana mu byo ikora byose yifashisha abantu. Burya yifashisha n’abategetsi kugirango abategekwa babone umukiro, amahoro, umunezero n’ibindi byiza byose biyiturukaho. Abategekwa bakeneye abategetsi kugirango ibyo byose bibagereho. Ni yo mpamvu Mutagatifu Agustini yagiraga ati ʺHaramutse hari Leta itarangwa n’urukundo rugaragarira mu butabera, iyo leta yaba ari iki ? ʺ Agasubiza ati ʺYaba ari igico cy’amabandi gusa nta kindiʺ. Nanone Mutagatifu Agustini yabivugaga mu kilatini ati ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (La Cité de Dieu, IV,4 : CCL 47, 102 : La pléiade, Paris 2000, p. 138). Mu gifaransa bifite ingufu kurushaho kuko bivugitse kuri ubu buryo :  ʺUn Etat qui ne serait pas dirigé selon la justice se réduirait à une bande de vauriens, comme l’a dit un jour Saint Augustin : ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (BENOÎT XVI, Lett. Enc Deus caritas est, Libreria Editrice Vaticana, Roma, 2006, n° 28).

4. Mugenzi wawe ni umuntu wese, umunyamahanga n’uwo mutagira icyo mupfana, waremwe mu ishusho ry’Imana nkawe, Umwana w’Imana akaba yaramupfiriye nk’uko yagupfiriye nawe. “Icyo Imana yakunze, wowe wacyanga ute ?” Aha ni ho Mutagatifu Farasisiko w’Asizi yageraga agasoma n’ababembe kuko yagiraga ati “aba nabo ni abana b’Imana kimwe na njye”, ndetse agakunda kandi akubaha ibidukikije byose kuko nabyo ari ibiremwa by’Imana. Ibyo bigaragarira cyane muri ya ndirimbo ye yitwa Le Cantique des Créatures (ou du Soleil) mu gifaransa, « Cantico delle Creature » mu gitaliyani. Mu kinyarrwanda twabyita «  Indirimbo yo gusingiriza Imana mu biremwa byayo ».

5. N’umwanzi wanjye ngomba kumukunda, aha ngo nuko na we yaremwe n’Imana ?

Yego nyine ugomba kumukunda kubera impamvu nibura ebyiri :

1° Kuko nawe Imana igukunda kandi utari shyashya (miseke igoroye),

2° Kubera ko urugero ugomba gukurikiza atari urw’ababi kukurusha, ahubwo ari urw’abeza kukurusha, uwambere muri bo akaba ari «So uri mu Ijuru ugusha imvura ku babi no ku beza……Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane » (Matayo 5, 43-48).

III. Umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso ntashobora gukunda Imana atabona (1Yohani 4, 20-21).

None se barya bose bavuga ngo bihaye Imana, barya birirwa basenga bakarara basenga, ariko mu buzima bwa buri munsi ugasanga ari bo bamerera abandi nabi, twabavugaho iki ? Kuba barabatijwe, kuba basenga, kuba barihaye Imana, ntabwo ari ibibi, nta n’ubwo bagombye kubireka. Ahubwo bakwiye kwongeraho ikibuze, ari cyo « urukundo ». Bene abo no ku gihe cya Yezu bariho, Yezu akabazira cyane kubera ko bangaga guhinduka. Yabitaga indyarya, impumyi, abasazi, ibisambo, ibirumirahabiri, ibituro birabye ingwa, inyoko z’impiri, ibirura byitwikiriye impu z’intama n’ibindi (Matayo 23). Bene abo ni bo Yezu abwira ati ʺUmbwira wese ngo  Nyagasani, Nyagasani si we uzinjira mu ngoma y’Ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ʺ (Mt 7, 21). Icyo Imana Data uri mu ijuru ashaka ni uko dukundana.

Umwanzuro

Ubu nahagarara ngashinga icumu, nkavugango nasobanuye ibirebana n’itegeko ry’urukundo mbimarayo ? Kwaba ari ukubeshya kandi nanga ibigabo bibeshya. Uwakwifuza kugira icyo amenya kurushaho kuri iri tegeko ry’urukundo yasoma nibura : 1. Gatikisimu ya Kiliziya Gatolika, n° 1822-1829, 2. Incamake (Compendium) y’iyo Gatikisimu  n° 455-598, 3. Ibaruwa (Lettre Encyclique) ya Papa Benedigito wa 16, Deus Caritas est (Imana ni urukundo)yo muri 2006. Abagize amahirwe yo gutunga « internet » cyane cyane mu rugo bashabora kuyisangaho izo nyandiko mu ndimi zikoreshwa kurusha izindi ku isi. Icyihiturwa ariko ni uko dutangira gukundana ; twaba dusanzwe dukundana, tugakomeza gukundana kurushaho. ʺAhari urukundo n’umubano, Imana iba ihariʺ. Ahari urwango n’umwiryane……

Icyumweru cyiza kuri mwese

Padiri F. Rudakemwa.

Karegyesa Kelvin (dimanche, 06 mai 2012 20:46)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :