Dusangire Ijambo : Icyumweru cy’Umushumba mwiza Padiri F. Rudakemwa.

Iki cyumweru cya 4 Pasika cyitwa “Icyumweru cy’umushumba mwiza” kubera ko hasomwa ya vanjili Yezu avugamo ko ari umushumba mwiza :

“Ni jye umushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga ; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje. Ni njye mushumba mwiza ; nzi intama zanjye, na zo zikamenya…. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye”. (Yohani 10, 11-18).

Indirimbo yihariye y’iki cyumweru ni zaburi ya 22 igira iti “Ndagiwe n’umushumba mwiza, ntacyo nzabura”. Uwo mushumba mwiza yifuza ko abashumba bamwunganira, ni ukuvuga abepiskopi, abapadiri, abihaye Imana bose . Ndetse n’ababatijwe bose nabo baba abashumba beza. Ubwo bwiza bwabo rugaragazwa n’urugero rwiza batanga kuko ari rwo rureshya abakiri bato, nabo bakiyemeza kwiha Imana.

Ngo “umukobwa aba umwe, agatukisha bose”. No mu bungeri b’umukumbi w’Imana bene abo bakobwa barimo. Ariko harimo n’abashumba beza. Hato na hato abapadiri ba buri diyosezi n’ abihaye Imana bo muri buri muryango bakunda guhura kugirango batege amatwi Ijambo ry’Imana, bungurane ibitekerezo, bagirane inama, bakosorane, hagamijwe ko bose barushaho kuba abashumba beza. Mu kwa munani 1990 i Cyangugu habereye inama nk’iyo yari iyobowe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa akiri umwepiskpi wa Cyangugu, ataraba arkiyepiskopi wa Kigali.

1.Uwa mbere wahawe ijambo kugirango afashe abandi gukomeza kuba abashumba beza, ni Padiri Simoni Kayumba (1915-2002) wagize ati :

Kubonana kw’abapadiri byagombye kuba igihe cyose ari ngombwa, ndetse hakabaho gahunda. Mbanje gushimira abamfashije. Uwa mbere ni padiri mukuru . twavugiraga hamwe amasengesho, tugakorera porogaramu hamwe, tugasangira ku meza, yagira aho agiye akatubwira, akadutanga mu ntebe ya penetesniya. Mu mirimo twihariye, ntaze guperereza ngo agire uwo akeka ko adakora. Kugirira neza mugenzi we yari intego ye. Ntitwagiraga konji yo ku wa mbere, ari ko ntiyibagirwaga kutujyana gutembera, n’utundi tuntu dushimisha bagenzi be. Gutekereza undi, kubanira mugenzi wanjye dufatanya imirimo, kandi nkaba ari njye ufata iya mbere ntanga urugero, ngiyo intego. Uwo yanteguye kuba padiri mukuru. Uwa kabiri nshimira ni padiri wari unyungirije (vicaire). Yanyibukije gusura abakristu ku misozi, yagiraga ati “imbere y’Imana tugerageze kugira amanota icyenda ku icumi (9/10)”. Yanyigishije gutaramira Isakaramentu Ritagatifu.

2. Uwa kabiri wahawe ijambo kugirango afashe abandi gukomeza kuba abashumba beza, ni Padiri Inosenti Gashugi (1939-1994). Bazamugaye ikindi, ariko yakundaga Kiliziya, agakunda ubupadiri, akitangira ikenurabushyo (pastorale) atitangiriye itama. Ahereye ku byo yabonaga n’ibyo yumvaga mu Rwanda, yabwiye bagenzi be b’abapadiri ati :

….Twicishe bugufi. Bavandimwe, kwitera hejuru ntacyo bitumariye. Burya turi urubingo n’ubwo abantu batuziho kuba turi ibihangange. Ndetse turi n’utubindi tumeneka ubusa (2Kor 4,7)…..Si amagambo gusa, hari abapadiri bapfa n’abandi ibiryo, imodoka, ubworozi ….Abambara ibishashagira bakiberaho mu mudamararo, batuye mu ngoro z’abami….Ibisa birasabirana. Abo tugenderera n’abatugenderera tugasangira amayoga akomeye ni bande ? Aho abakene bacu ntibameze nka ba Lazaro babura icyo barya, habe yewe na twa tuvungukira tugwa hasi munsi y’ameza ?…..

Turi abaherekeza ba Yezu, turi ibyegera bye. Tugomba kunyurwa n’ibyo. Yego ntituri Kristu, ariko abantu bagombye kutubonamo Kristu….. Ubu se Yezu udutuma tubona umwanya wo kumwumva ngo adutume, turamwegera ngo tumugume iruhande ngo tuganire nawe ?….Dusenga dute, dusenga ryari ? “Ibyo usoma ubizirikane, ibyo uzirikanye ubyemere, ibyo wemera ubyigishe, ibyo wigisha ubikurikize”. Buri gihe ngiye mu birori by’itangwa ry’ubudiyakoni, ubusaseridoti n’ubwepiskopi, ayo magambo ndayumva nkikanga, akanyibutsa amasezerano yanjye. Ngira ngo nawe ni uko. Ni amagambo meza akomeye kandi njye ancira urubanza……….Ko wigomba abandi, ntiwiyigishe ubwawe, ko ubwiriza kutiba nyamara ukiba, ko ubuza gusambana, ugasambana ; ko uzira ibigirwamana kandi ugahuragura amasengesho yabyo ?….. “Izina ry’Imana bararituka mu mahanga ku mpamvu yanyu” (Rm 2, 17-4). Ngaho rero. Ese turabeshyerwa cyangwa turavugwa ukuri ?….

Rwose umusaseridoti yari akwiye kuba umusaseridoti akamenya ko yiyeguriye Imana ku bushake bwe. Maze na we akabera abandi nka Kristu mu bantu. Naho ubundi icyubahiro n’ubwitonzi abantu babonaga muri padiri kizagabanuka. Ngo kizagabanuka ? Ko cyagabanutse ra ! Jye ndareba ngasanga twese tumeze nabi kandi tumerewe nabi. Turarwaye, turashize… Turacyapfa ubuhutu n’ubututsi… Ubu bamwe barangana urunuka nk’abashenzi. Umwe anyura aha, undi agakebereza hariya ngo badahura …..umwe afite ba maneko be, undi akagira abe. Abakristu ba Kristu twabaciyemo ibice, inshuti z’umwe zihinduka abanzi b’undi. Munyangire yatugezemo, twebwe twagombye kuba gahuza-miryango ! Turacyari ab’iyi si. “None se ko tukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko tukiri ab’iyi si, tukaba twitwaye bya runtu ?” (1Kor. 3,3). Abapadiri badashoboye guhura ngo bigorore ubwabo…. batoza cyangwa batotera bate abandi bakristu kwigorora iyo bagira icyo bapfa ? Umuryango wasubiranyemo urasenyuka. Si Yezu tuba twubaka, ahubwo turamusenyagura. Turaryarya…..

Ntihakagire n’ukubwira ngo aragukunda mu gihe yanze kwigorora ngo atange imbabazi. Mu bantu bagiriwe nabi n’abana b’abantu, nta warushije Yezu kugirirwa nabi kandi we nta gicumuro cyigeze kimurangwaho. Nyamara ni we wagize ati : “Dawe, bagirire imbabazi kuko batazi icyo bakora”. Abakristu batubona twangana barababara cyane kandi si bo bonyine, natwe ubwacu dushakwaho ingeso nziza zose, biradushegesha…..Iyo mugenzi wawe umubungira ngo mwumvikane akaguhunga, wowe wabigenza ute ? Wigorora n’uwo mwahuye mukavugana, uwanze ko muhura ngo mwicarane wabigenza ute ? Ni ugukomeza gusenga.

Abo ni twe tubwirwa abarwara inzika. N’iyo tutakwihorera, ariko igihe twanze kubabarira nka Yezu, tuba tumuhemukiye. N’abadakubagana, ntibakuzemo inda, ntibanywe ngo basinde kuko bo batajya mu tubari (cabarets) cyangwa bakanywa akayoga gake “kubera igifu cyabo” cyangwa bakaba bamenyereye amazi na fanta, ariko badafite urukundo, baronda akoko, banga no kwigorora, nabo si shyashya. Abavuguruza urukundo bashobora no kuba ari bo babi kurusha abandi, kuko bavuguruza Imana. Nuko iyo bigeze aho, aho gukosorana bya kivandimwe ahubwo usanga tunegurana twese, tubaririza aho ibintu bigeze, tugatinyana hakabura umukuru watinyuka ngo ahane abandi, tukabwirana ibyaha by’abandi ariko uwagombaga kubibwirwa kuko ari we uvugwa tukabimuhisha ngo tutiteranya, ngo ejo wenda twazahura tukabana….. Ibyo nabyo bigaragaza ko tudakundana. Tubona ibyaha by’abandi kuko tubisoma ku mugongo wabo, ariko ibyacu ntitubibona kuko bituri mu gituza. N’iyo tubibonye, turabizinzika kuko twibabarira kuruta uko tubabarira abandi. Tubona igitotsi mu jisho ry’abandi ariko umugogo uri mu ryacu ntituwubone.

Aho kwishimira abadufasha guhinga umurima w’Imana, urasanga tubabuza uburyo. Tubanira dute Abafurere n’Ababikira, abakuru b’inama n’abarimu b’amashuri n’aba gatigisimu n’abanyagisiyo gatolika ? Twishimira kubabwira ntitunyurwe n’uko batubwira ibitameze neza muri twe no mu murimo wacu. Kubatuka, kubataranga no kubirukana mu Kiliziya, aho byubaka Ivanjili? Bidufasha gusenga ? Abakristu bacu nk’abalejiyo n’abakarisimatiki, tubona amakosa yabo vuba, aho ibyiza basonzeye turabibaha ? None twamera nk’igiti kitagira amashami ?

Umushumba wacu turamwubaha kandi turamwumvira nk’uko twabisezeranye duhabwa ubudiyakoni ? …. Inzuki zitagira urwiru zakora iki ? Muri twe, abapadiri bamwe birinda kujya mu nama ngo badahura n’abandi, ngo inama zabo ntacyo zivuze. Umwanzi yadutashyemo ! Koko dupfe ibintu, dupfe inka, dupfe imodoka, dupfe inzu yubatswe neza ? Turashize ! Twisame tutarasandara. Ubu se dukore iki ? Ni ukugarukira Imana…..Icyampa gusa ngo twese tugumane icyo Imana yadutoreye, icyampa ngo tujye twumva ko turi magirirane, ko iyo umwe muri twe asebye tuba dusangiye igisebo, umwe yakora ikintu cyiza, tugasangira iryo shema. Murakoze.

Umwanzuro

Ni uko padiri Inosenti Gashugi yabibonaga mu w’1990. Ubu se ho bimeze gute, muri Kiliziya y’ u Rwanda? Abapadiri TUBAYEHO DUTE ? Tubabanye dute hagati yacu ? Tubabanye dute n’intama dushinzwe kuragira ? Urubanza rwacu abapadiri ntiruzoroha imbere y’Uwadutumye! Twikebuke, turacyafite amahirwe n’igihe, dushobora guhindura ingendo uyu munsi….!

Padiri F. Rudakemwa

 Prosperine (samedi, 28 avril 2012 18:11)

Ineza izaganza inabi, mu bantu haba ababi n’abeza, kandi bose Imana Rurema ibagushaho imvura n’izuba « Ntirenganya » hahirwa uwizera imbabazi n’impuhwe byayo none se ko Urukundo ruhora rwanduzwa uko bwije n’uko bukeye, Nyagasani witaye kubyaha byacu ninde warokoka. Mu Rwanda abashumba nibahagarere bahangare ibirura, barwanye ibirura; maz intama zigire ituze n’amahoro, Imana yabatoye nibakomezemo ubutwari n’ubwenge no kudatsindwa

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :