Urubanza rw’Umunyapolitiki Victoire Ingabire= URUKOZASONI kuri Leta ya Paul Kagame. Padiri T.Nahimana.

Gutabariza Ingabire ni no gufata icyemezo cyo gukomeza urugamba rwo guharanira demokarasi mu Rwanda.

1. Dore uko ikinyamakuru Igihe.com gikorera Leta iriho kivuga inkuru yerekeye urwo rubanza :  

«  Kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko rukatira Ingabire Victoire igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1,400,000 …..

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu bake biganjemo abanyamakuru, aho Ingabire n’abunganizi be batigeze bagera mu rukiko kuko hashize iminsi batangaje ko batazongera kwitaba urukiko ndetse ko batazagira icyo batangaza ; ariko abantu bane baregwa mu rubanza rumwe na Victoire Ingabire bo bitabye urukiko abo ni Maj. Uwumuremyi Vital, Lt. Col. Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noel na Capt. Karuta  JMV bo bari mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasanze Ingabire ahamwa n’ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, gukurura amacakubiri n’ivangura, kwamamaza nkana ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi bw’igihugu, kurema umutwe w’ingabo ugamije ibitero …hatangajwe ko uru rubanza rusazomwa kuwa gatanu tariki 29 Kamena 2012, saa tanu z’amanywa ».

2. Gusabira Ingabire igihano cya burundu ni ikimenyetso cy’Ubwoba bwokamye Leta ya Kagame.

Reka nibutse ko Ubushinjacyaha (Ministère public) ari igice cy’ubucamanza (Magistrature debout)  gishinzwe kurengera inyungu za rubanda ! Na none ariko kuko Ubushinjacyaha bugomba kumvira Ministri w’Ubutabera, ntibushobora kunyuranya n’ibyo Guverinoma ishaka. Niba rero mu rubanza rwa Victoire Ingabire, ubushinjacyaha bumusabira igifungo cya burundu, bisobanuye ko ari cyo gihano Paul Kagame ateganya guha Madame Victoire Ingabire agamije kumwumvisha . Umucamanza (Magistrature asssise) wo mu Rwanda rw’iki gihe , nta bwisanzure buhagije afite (separation des pouvoirs) ku buryo yavuguruza cyane kiriya gihano ubushinjacyaha bwasabye (la peine requise). N’iyo urukiko rukuru rwamuha ikindi kitari kiriya cyasabwe n’Umushinjacyaha, bizaba ari mu buryo bwo kujijisha ariko nacyo  kizaba gikomeye  cyane,… nk’imyaka itari hasi ya 15 !

Mu by’ukuri iki gihano si Ingabire Victoire wenyine gihawe kuko n’ubundi Kagame azi neza ko uyu Mudamu nta cyaha afite ! Biriya byaha byose bamugereka ku mutwe ni ibifitirano, ndetse bigaragazwa n’uko abashinjabinyoma bateguriwe kumushinja bananiwe kumvikana, bakavuguruzanya izuba riva ! Reka twongere twibutse ko mu rubanza rwa Victoire Ingabire «  ukwemera icyaha » kwa bariya bashinjabinyoma kwakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ! « L’aveu ne fait pleine foi que contre son auteur et ses ayant droit ». Mu manza mpanabyaha ntabwo rwose byemewe gufata ibyavuzwe n’uwemeye icyaha ngo bikoreshwe  mu gushinja undi muntu ! Amagambo yo kwemera icyaha ntagomba gufatwa nk’ubuhamya, ubu butangwa n’umuntu wigenga kandi ukwiye kwizerwa ! Niyo mpamvu kenshi abatangabuhamya basabwa kurahira (sur l’honneur !)  mbere yo gutanga ubuhamya bwabo ! None se tuvuge ko n’umunyacyaha ufunzwe, wiyemerera icyaha, yarahizwa (sur l’honneur) ? Yakura he ubweramutima (l’honneur) bwo gushinja undi muntu ? Ibyo avuga byafatwaho ukuri bite kandi ari umugizi wa nabi ugerekaho no kubyiyemerera? Leta yemera ibyo umuntu nk’uwo avuze bidatandukanye n’amatakirangoyi, ikabiha agaciro kandi ikabiheraho mu gushinja undi muntu , nayo ubwayo si iyo kwizerwa !  Muri make ni ukuvuga ko Ubutegetsi bwashyize igitugu ku mfungwa ngo zishinje ibinyoma Umunyapolitiki Victoire Ingabire  bwifuzaga kugirira nabi ! Naho ibihano byasabiwe ziriya mfungwa zamushinje ni ikinamico iteye ubute : bariya bashinjabinyoma ntibazatinda gufungurwa no guhabwa igihembo (ruswa)  gikwiye ubugambanyi bwabo.

ICYITONDERWA :

Icyo Ingabire Victoire azira si ukurema umutwe w’ingabo zigamije gutera u Rwanda : iyo awurema koko uba ugaragaye ukamurwanaho ! Icyo yazira kandi si iterabwoba kuko ibikorwa by’iterabwoba (amagrenade yaterwaga i Kigali n’ahandi) byakomeje kandi Ingabire afunze ! Kereka niba yarahabwaga Congé akajya kubitegura byamara kuba akagaruka muri gereza ! Kumushinja ingengabitekerezo byo ni ukumugaragura no kumwishongoraho, mbese ni ukumwibutsa ko afite icyaha cy’inkomoko cyo kuba ari umuhutukazi, nta kindi bivuga ! Mwibuke za nsoresore zoherejwe kumukubita, mbere gato y’uko afatwa agafungwa ! Urwo rugomo rushyigikiwe n’ubutegetsi ni ikimenyetso cy’ibihe ! Iyo rubayeho rukarenga urugero, rubyara umujinya w’umuranduranzuzi, ari nawo wibaruka imbaraga zihagurutsa bene ya nkubiri igagarara ari uko ihindura ubutegetsi ! Amateka atwigisha ko ingoma yose irenganya rubanda igakabya igera aho ikibyarira ibyihebe bishyirwa biyishyinguye ( Tout régime injuste et violent crée ses propres fossoyeurs) !

ICYAHA cy’ukuri Ingabire Victoire azize rero ni uko YATINYUTSE gutaha mu Rwanda, agiye kuvugira ku butaka bw’u Rwanda ko Ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye burenganya rubanda mu buryo burenze igipimo, ko kubera iyo mpamvu bukwiye guhinduka ! Iki gifungo cya burundu Victoire Ingabire yenda guhabwa mu by’ukuri KIGAMIJE GUTERA UBWOBA abandi banyarwanda bari bafite igishuko cyo guhaguruka nka Ingabire, bakiyemeza guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ! Nta kindi gisobanuro  urubanza nk’uru rukwiye guhabwa : Ni ITERABWOBA risa !

3. Ese Victoire Ingabire yagombaga kwemera kuburana n’umuhamba ?

Hari abantu tuzi bagiriye Victoire Ingabire inama yo kutemera kuburanishwa n’uwo bahanganye muri politiki . Hari n’abandi bamugiriye inama y’uko yajya mu rukiko atagamije kuburana ahubwo ari ukugira ngo Tribunal ayihindura Tribune(=aho avugira gahunda ya politiki ahishiye abanyarwanda !). Kuba Victoire Ingabire yaremeye kugoragoza, akaburana, ni ubundi butwari bukomeye akwiye gushimirwa. Nibura byeretse Abanyarwanda n’amahanga ko NTA BUTABERA buri mu Rwanda. N’ubundi Abanyarwanda bari basanzwe bazi neza ko Inkiko z’igihugu zahinduwe igikoresho cy’inyungu z’umuntu umwe, Paul Kagame n’Agatsiko ke. Ubu noneho n’amahanga arabyiboneye. Muri make urubanza rwa Victoire Ingabire, rusize RUKENYEJE URUBINDO  inzego z’ubutabera za Leta ya FPR !Ingaruka zabyo zizagaragara mu minsi iri imbere.  

Nta gitangaza twategereza ku mucamanza, azaruca uko Umutware abyifuza. Abakunda Ingabire Victoire kimwe n’abashaka Demokarasi mu Rwanda, igihe ni iki, nimuhaguruke mwumvikanishe ijwi ryanyu mu Rwanda no mu mahanga. Abaharanira ubutabera n’amahoro: amadini, sosiyete sivili, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu…. ntimureke Leta y’u Rwanda irenganya uyu mutegarugori mwituramiye ! Mukwiye guhaguruka mukamagana aka karengane, mudakebaguza ! Ni nde se utabona ko Ingabire Victoire ari kurengana ?

4. Mu Rwanda Demokarasi yatabarwa gute ?

Nyuma yo kumva ko Ingabire yenda gukatirwa igifungo cya burundu, hari benshi barangije gucika intege bibwira bati : Demokarasi ntishoboka mu Rwanda, Kagame nta mpuhwe agira, ntazuyaza gufunga abatavuga rumwe na we,  nimumureke akomeze ategeke wenyine !

Abumva ibintu batyo, umuntu yabumva ariko sicyo gisubizo gikwiye.Abongeraho ngo nta kundi Kagame azavaho uretse ku ruhembe rw’umuheto nabo bazi neza ko tuzategereza icyo gisubizo , imyaka igashira, indi igataha, tugasaza, tugapfa  tukiri ku ngoyi ! Iyo inzira iyo iza kuba ishoboka bwangu, ngira ngo ubu imyaka ntiba ishize ari 18, hari abacyangara mu mahanga kandi batanze igihugu cyabo !

Nyamara hari indi nzira ishoboka !

Iyo Kagame yiyemeje gufunga Bernard Ntaganda na Deogratias Mushyayidi, no gukatira igihano cya burundu Victoire Ingabire aba abitewe n’UBWOBA yifitiye, nuko na we agashaka uko YATERA UBWOBA !  

Niba hari abumva mu mutima wabo ko iki ari igihe cyo kugira icyo abantu bakora, bafite ukuri. Ariko se nyine hakorwa iki ? Ntumushakire kure.

Abanyapolitiki biyumvamo ubutwari buhagije bwo kwitanga kugira ngo baramire Abanyarwanda bari ku ngoyi muri kiriya gihugu, nibishyire hamwe, bakore itsinda ry’abantu 3,4,5,6….bahaguruke nabo bajye mu Rwanda ku mugaragaro. Politiki y’ utugambo twiza two kuri interneti gusa irarambiranye! Nta politiki ishobora kwera imbuto nziza hatabayeho abemera kwitanga no guhara amagara yabo. Iyo Nelson Mandera agira ubwoba agahungira mu Bulayi, politiki ya ruvumwa ya Apartheid iba igica ibintu muri Afurika y’Epfo ! Iyo umudamu witwa AUNG SAN SUU KYI atinya gufungwa, agahunga ikibuga, agakiza amagara ye yigendera muri Amerika, Agatsiko k’Abasilikari kari ku butegetsi muri Birmaniya kaba kacyica kagakiza, nyamara dore ibintu byatangiye guhinduka muri icyo gihugu, demokarasi iri hafi !

Na none ariko abaziyemeza kujya gukorera politiki mu Rwanda, ntibazagende basize ubusa inyuma ! Indi kipe iruta igiye mu Rwanda izasigare inyuma yumvisha amahanga n’Abanyarwanda ko igihe kigeze cyo guhindura ibintu hatagombye kumeneka andi maraso y’Abanyarwanda. Icyo gihe Kagame nakomeza kwica amatwi, akiyemeza gukomeza guhutaza no kugirira nabi Abanyapolitiki  badafite intwaro, bashaka gufatanya na we n’Abanyarwanda bose guhindura ibintu mu mahoro, ubwo nyine azaba acirira intambara itazica inzirakarengane ngo we n’abe ibarebere izuba.            

Umwanzuro

Victoire Ingabire ntiyataye igihe. Ubutwari bwe bufite agaciro gakomeye. Gusa kugira ngo bwere imbuto twese twifuza, nihagire ABAGABO biminjiramo agafu bamutere ingabo mu bitugu. Abaziyemeza kujya mu Rwanda, bazaba bakuye Abanyarwanda mu isoni n’ipfunwe ribashengura umutima. Bazabishimirwe kandi bashyigikirwe bihagije.

Padiri Thomas Nahimana.

 Tonton (lundi, 30 avril 2012 17:19)

Nkawe Nahimana Thomas ko,numvango uri padiri Nyagasani uzamusobanurirako,mu nshingano warahiriye zo kuyobor’abantu bayo wazubahirije? Ko,mbon’umutima wawe ufit’icyaka cyo kongera kunyw’amaraso y’abana b’u Rwanda! Ayo wasiz’umennye 1994 ntabwo yakumaz’inyota? Reka nkubwire uribeshya kandi amaraso wamennye azagute iyo! Iyo ishyanga.Abahutu dushyira mugaciro tuzi ibyiza by’umusaza na FPR ayoboye ureke mwe mwa nkor’amaraso mwe. Kerakose mugifit’ubutegetsi iyo mwemera abari hanze bagataha mwari kubiki? Uerets’inda mbi yabarenze,KAGAME atubanishije nez’abanyarwanda umuhutu ararongor’umututsi, umututsi akarongor’umuhutu ntakibazo.ibyo war’ubizi wa mugwagasi we? Kemba iyo za Burayi uri sha naho twe twihorere dufit’iyo twerekeje kandi heza hafite ibyiringiro.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :