Minisitiri Musoni James agaruye Politiki ya Gashozamvururu : Uwo agamije gushotora ni Kiliziya Gatolika !

Andi madini ashobora guhinduranya amazina , ariko Kiliziya Gatolika yo ifite uko ikora !

  Source : Igihe.com

  Leta ntivuga rumwe na Kiliziya Gatolika ku guhindura inyito za Diyoseze.  

Nk’uko andi madini yo mu Rwanda harimo n’iya Isilamu bagiye bahindura inyito, kiliziya Gatolika irasabwa na Leta guhindura inyito za Diyoseze zo mu Ntara nka Gikongoro na Butare n’izindi zicyitirirwa Perefegitura.

Ibi Musenyeri Smaragde Mbonyintege siko abibona nk’uko yabitangarije abanyamakuru, aho yagize ati : »Birasaba ko twicara tukabiganiraho nka Kiliziya Gatolika ndetse tukabihererwa uburenganzira na Papa.”

Avuga ko gukomezanya ayo mazina ya kera yumva ntacyo bitwaye, gusa ngo bazabiganiraho barebe ko byakwemerwa.  

Mu nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye ndetse n’abayobozi muri guverinoma, baganiriye ku itegeko nimero 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini.  

Itegeko nimero 20/200 ryo kuwa 20/07/2000 ryerekeye imiryango idaharanira inyungu ; iri tegeko ryavanyweho n’itegeko nimero 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Minisitiri Musoni James w’Ubutegetsi bw’Igihugu yababwiye bimwe mu byo bagomba kubahiriza birimo kugira insengero zujuje ibyangombwa birimo kugira utwuma turinda inkuba ku nsengero zabo, kugira ubuhumekero buhagije ku bahasengera n’ubwiherero bufite isuku ihagije.  

Minisitiri Musoni avuga ko amakimbirane akunze kugaragara mu madini ashingiye ku kurwanira imyanya y’ubuyobozi n’imikoreshereze y’umutungo bigomba gucika.

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :