Radio Ijwi rya rubanda :Ikiganiro mpaka cyahuje Bwana Justin Bahunga na Padiri Thomas Nahimana.

Iki Kiganiro mpaka cyari gishyushye. Nyuma y’abatumirwa aribo Padiri Thomas na Bwana Justin Bahunga, abandi banyarwanda baba mu bihugu binyuranye babajije ibibazo banatanga ibitekerezo byabo. Havuzwe byinshi ariko ikibazo cyafashe umwanya muremure ni icyerekeye  Kayumba Nyamwasa n’abandi bakoze ubwicanyi , baba Interahamwe zo muri Hutu-Power cyangwa  se Abatutsi bacanye mu rwego rwa FPR-Inkotanyi!

Ikibazo cyari iki ngiki : Ese umuntu w’umwicanyi uzwi na bose, ushakishwa n’Inkinko mpuzamahanga, kandi na we akaba abyiyemerera ko yicanye,  afite uburenganzira bwo kujya imbere y’abaturage yiciye ngo ngaha ashinze ishyaka agiye gukora politiki ? 

Kanda kuri iyo link nawe wiyumvire icyo kiganiro. Niba udashaka kumva ibiganiro byakibanjirije , Ikiganiro cyaje kuvamo impaka gihera ku  ISAHA YA 2:15.

HYPERLINK « http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-mbere-16042012-saa-1800-london-saa-1900-kigali » http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-mbere-16042012-saa-1800-london-saa-1900-kigali

@ Nahimana/Bahunga (mardi, 17 avril 2012 10:48)

Mbashimiye impaka zubaka mwagiranye mu bwisanzure n’ubwubahane!Ndashimira ariko by’umwihariko Padiri Nahimana ivugakuri ryaranze ibisubizo yahaye mugenzi we!

Uyu muco ugomba kuturanga,tukavuga icyo dutekereza,tudakebakeba,tudakebaguza kandi tutagunika ngo tutavaho tugira uwo dukomeretsa!!

Njyewe uzankomeretsa kubera ko YAMBWIYE,kurusha uwankomerekeje akoresheje AGAFUNI uwonguwo ntaravuka!!!

Appellons un chat,un chat,kuko KUVUGA UKURI NTIBYICA UMUTUMIRANO!!!

Igihe cyo gucengana cyararangiye,twese twarahumutse!!

Ubu ibintu byarahindutse,ikoranabuhanga rituma dukurikira umunota ku wundi ibibera muri kariya kadomo kacu ngo ni u Rwanda,ndetse n’ibyakozwe tutaravuka tubasha kubivumbura!!!

Abibwira ko bashobora kudupfunyikira amazi kubera ko ngo bize menshi cyangwa batuboneye izuba,muraca umuti nta mararo!!!

Umunsi mwiza kuri mwese!!!.

Gahondogo.

HYPERLINK « http://mukomerecyane@yahoo.fr » t « _blank » mukomere (mardi, 17 avril 2012 09:56)

Kuri 15, uri injiji cyane, ni hehe se ahubwo aho abapadri batagiriye abantu akamaro?Ntabwo niriwe nkurondorera,kuko nzi ko ahuri ashatse wabona ingero nyishi cyane.Ingoma mpotozi arega igomba kuvaho.

IMANZA MU RWA GASABO (mardi, 17 avril 2012 08:48)

Abategereje ubutabera mu Rwanda ni ugusubiza amerwe mu isaho kuko bubereyeho gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame,baba abahutu cyangwa abatutsi;

Mugesera ibyo bamurega nta hantu bihuriye n’ inzangano Kagame ubwe yirirwa yigisha ku i radio y’igihugu kandi yitwa ko ngo ahagarariye abaturage;

Tugarutse kuri mugesera nubwo ntashyigikiye ibyo yavugiye ku kabaya mu cyahoze ari préfecture ya Gisenyi,yabivuze asa n’ uhanganganye na ba Nsengiyaremye Dismas hamwe na ba Twagiramungu kugira ngo batabakura ku mbehe, ari nayo mpamvu nyuma yo kuvuga iryo jambo Nsengiyaremye Dismas wari 1er ministre tatanze mandat d’ arrêt yo ku mufata ,ibyo bitandukanye cyane n’ ibyo birirwa batubwira ko leta ya kera ariyo yateguye génocide,kuko nta kuntu yari kuba yarayiteguye ngo ikurikirane Mugesera léon.

Ikindi na none ibyo bavuga ko Léon Mugesera yari planificateur du génocide ntabwo aribyo na busa kuko ijambo rye ritigeze rihita na rimwe kuri rdio rwanda mbere ya 1994 cyangwa kuri télévision y’ u Rwanda ibyo bitwereka ko ibyo yivigiye yabivuze we ku giti cye.nta mpmvu rero n’ imwe yatuma ibyo yavuze bakomeza kubiha intera bidafite kuko no muri 94 atari mu Rwanda.

ahubwo twakwibaza tuti kuki bakomeza gushyira mu majwi cyane LEON MUGESERA akaba ari nawe bakomeza gushyira imbere cyane ? ni uko uko tubizi twese génocide yateguriwe muri amaerika n’ i Bugande ,clinton na Museveni n’ inkotanyi kuko icyo clinton yashakaga kwari ukujya gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu banyuze mu Rwanda,muri rapport Gasana gemus wahoze ari ministre de la défense avuga ukuntu yajyanye na Habyarimana muri pentagone bakabategeka ko babafasha gukuraho mobutu ,Habyarimana ati ntabwo nabikora ?ari cyo cyatumye clinton yitabaza museveni nawe yohereza inkotanyi.bari bazi neza ko badashobora gufata ubutegetsi Habyarimana juvenal akiriho,ariko na none bari bazi ko nibaramuka bamwishe hazapfa abantu,ar nayo mpamvu muzakurikire mubaze neza abantu ba mbere muri 1994 bahakanaga atari genocide yabaye mu rwanda abo ari bo ntabwo ari interahamwe cyangwa abafaransa ,ni ABANYAMERIKA muri nations unies ,muri conseil de sécurité kuko Clinton yari azi ko ari we Ruharwa wa mbere kandi planificateur du génocide utaretse kagame na Museveni n’abo bari kumwe bose.

icyo mugomba kumva neza ni uko nta pétrole ,zahabu se cyangwa diamond dufite iwacu ariko u Rwanda ni igihugu kiri bien placé mu karere abize géopolitique barumva ibyo ari byo ni ukuvuga ngo ufite contrôle ku rwanda aba agenzura akarere kose ng’ ibyo ibyo abanyamerika bashaka ku Rwanda ubu kagame yabemereye base militaire ku kibuga cy’ indege Gerigori Kayibanda,naho ku bya Mugesera byo harimo abantu benshi ,harimo Sarikozy,hakabamo Obama,hakabamo na kagame ,kuki mutibajije impamvu Mugesera bamuzanye muri jet privée? kuki mutibajije impamvu Sarikozy yaje mu Rwanda na Kagame nawe akajya mu Bufaransa? bose bakomeza kureka kagame akikorera ibyo yishakiye mu karere kuko akaomeza kubassurant sécurité yo muri congo, kuki se Mugesera kugeza uyu munsi aburana yambaye ikoti bamusize n’ amavuta abengerana naho ingabire victoire,akaba ari kuzira ubusa,bamucuragiza ijoro n’ amanywa?kuri Mugesera léon habaye livraison à domicile itarigeze ibaho mu iyi si ya rurema indege ihenze ye we wenyine,yarishywe n’ abanyacanada ibyo bintu murumva ibyo ari byo???? kuko nk’ umuntu wize wari mwarimu bazumvishauburyo nk’ umuntu w’ intiti usobanukiwe ari we wateguye génocide.baravuga ngo uwapfuye yarihuse ,ariko Nzabandora ni umwana w’ umunyarwanda.

HYPERLINK « http://philraj333@gmail.com » t « _blank » BIRABABAJE(Ingabire), (mardi, 17 avril 2012 08:37)

Victoire Ingabire yanse gukomeza

kuburana 16 Ukwa kane, 2012 – 17:04 GMT Ingabire Victoire, umukuru w’ishyaka

FDU-Inkingi ritemewe gukorera mu

Rwanda yatangarije urukiko ko

atazongera kurwitaba mu rubanza

rwe. Icyemezo cya Ingabire Victoire cyo

kutongera kwitaba urukiko rukuru

rumuburanisha yagitangaje mu buryo

butunguranye. Cyaje gikurikira impaka ndende,

umwe mu banyamategeko babiri

bamwunganiraga, maitre Gatera

Gashabana yagiranye n’inteko

y’urukiko. Ipfundo ry’izi mpaka ryaturutse ku

cyifuzo cya maitre Gashabana cyo

guhata ibibazo umutangabuhamya,

urukiko rufata nk’umutangamakuru

wahoze mu mutwe wa FDLR, Lt Col

Michel Habimana. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko

guheza umutangamakuru mbere

y’uko maitre Gashabana atanga

ibisobanuro ku mpamvu z’ibibazo

yasabaga urukiko kumubaza. Maitre Gashabana yabwiye urukiko ko

uyu mutangamakuru avuga ko

abasirikare bane bareganwa na

madamu Ingabire ngo basabwe

kumushinja nkana kugira ngo

akurikiranweho ubufatanyacyaha mu iterabwoba. Umutangabuhamaya yaribwe muri

gereza Uyu mutangamakuru yabwiye

urukiko ko yibwe ibintu bye bwite

muri gereza, birimo n’inyandiko,

Maitre Gashabana akifuza kumenya

uburyo ibyo bintu byatwawe. Ariko urukiko ruvuga ko rufite

ibaruwa y’umuyobozi wa gereza

isobanura ko isakwa ryasabwe

n’ubushinjacyaha, kandi ruvuga ko iki

kibazo ntaho gifasha mu rubanza rwa

Ingabire. Kuri Maitre Gashabana, ngo ibi ni

ukumubuza uburenganzira bwo

kubaza kandi akabyita gutera

ubwoba umutangabuhamya. Iyi mvugo yayihuriyeho n’uwo

yunganira, Ingabire Victoire, wabwiye

urukiko ko ngo afite impungenge

z’icyo yise iterabwoba avuga ko

rikorerwa abatangabuhamya. Yatangaje ko ngo icyizere yari afitiye

ubucamanza mu rubanza rwe

cyayoyotse. Impamvu y’icyemezo Ingabire yabwiye urukiko ko kimwe

mu byo yashingiyeho afata iki

cyemezo ngo ari ukubera

imbwirwaruhame zikorwa

n’abategetsi bakuru b’igihugu avuga

ko bamushinja ibyaha ku mugaragaro, mu gihe atarabihamwa

n’urukiko. Bityo, ngo agasanga nta mucamanza

mu Rwanda ushobora gufata

icyemezo gitandukanye n’icyifuzo

cy’ubutegetsi. Yatangaje ko atazongera kwitaba

urukiko uhereye kuri uyu munsi

kandi asaba abanyamategeko be

guhagarika imirimo yo kumuburanira. Ikindi Ingabire Victoire yabwiye

urukiko gisa n’aho ari gishya ni

inyandiko ishingiye ku kiganiro avuga

ko yagiranye n’umushinjacyaha ku

rwego rw’igihugu Bonaventure

Ruberwa. Iyi nyandiko Ingabire yatangaje ko

yari yasabye ko yagirwa ibanga,

yavuze ko ngo ikubiyemo impamvu

nyayo yemeza ko ituma afunze ngo

nk’uko yayibwiwe n’uyu

mushinjacyaha. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ariko,

icyemezo cya Ingabire nta kintu

gihindura ku rubanza. Bwasabye urukiko ko urubanza

rwakomereza aho rwari rugeze, ngo

Ingabire yakwemererwa guceceka

mu rukiko ariko kurwitaba

agategekwa kubikora.

xxxxxxxxxxxxxxxx (mardi, 17 avril 2012 08:31)

Mumateka harahantu mwarimumva umupadiri yagiriye abantu akamaro koko njyemuzambwire kandisa ntahonzi.

Barangwa namacakubiri gusa ,ubugome,kwikunda,ubusambanyi, kwishushanya.

Nawe se umu wifashisha ivanjiri mugutanga ingero zo guhirika ubutegetsi koko aho akangurira abantu ngo YEZUkakoresheje 12 bahindurisi ngo namwe nimuhaguruke muhirike kagame.

Sha uzapfa utabonye ubutegetsi rwose kuko ubugome ufite burakabije.

HYPERLINK « http://www.umuhanuzi.com » t « _blank » Tetamashimba (mardi, 17 avril 2012 08:31)

Ndabona Padiri Nahimana Thomas kuri Pasika yari yaberewe peee peeee!!!! Ngabo ba bahutu basa neza batuma bwa bukobwa bw’ubututsikazi bubareba bukinyarira warah!!!!! Ariko attention bakobwa mwe, uyu yasizwe amavuta y’ubutore atari nka za ntoresi za Kagame.

Vive padiri Thomas.

Kanyarwanda (mardi, 17 avril 2012 08:08)

NIBA MUTEGEREJE KUZAKIZWA N’UYU MUZARINDA MUPFA MUTABONYE AGAKIZA. UBUNDI ABAPADIRI NIBO BAZA IBYO MURI KURIRIMO KUVA 59

Kagame=IBINGIRA ni Abicanyi ruharwa (mardi, 17 avril 2012 07:54)

Kagame nakomeze acirire izo ntozo ze zamaze Abanyarwanda, akazo kagiye gushoboka ndabo Abana b’Abana b’Abanyarwanda batangiye kwivugira.

Nibakomeze bikundanire bazajyana mu kuzimu

Ukuri kugiye kujya ahagaragara (mardi, 17 avril 2012 07:51)

Noneho ntangiye kwizera! Ubwo abapadiri batangiye gutobora bakavugiye ukuri ku byatubaye, ubanza noneho agakiza kegereje.

Kwicirwa bunya&maswa abantu hakabura n’umuntu watobora ngo nibura wumve gusa agize ati uwamwishe ni Umwicanye?

Komereza aho padiri wacu!

Kagame and mafia (mardi, 17 avril 2012 07:47)

Nimwirebere ukuntu Kagame ari mafia neza ukorana nabaterorists bakomeye no kwisi. Murebe za diamonds yiba muri Kongo uburyo yazicuruzaga.

http://www.scribd.com/mobile/doc/45076885

akataraza karaje (mardi, 17 avril 2012 07:45)

Ese mwaraye mwumvise cyakintazi cy’ impahirabuda ngo ni MUKURALINDA Alain kimeze nkikijunditse amabyi n’ umudigi umeze nkuwuzuyemo amabuye? Ngo INGABIRE yewe nubundi nyacyo afite avuga ntajambo agifite!!! Ubwo se nibutabera ki? Nyamara amatwi arambwira ko nacyo cyiriwe kitaraye, kiriya gikiga se kibona kiruta Gerard GAHIMA wateguye kumushinga wo kuyoboza u Rwanda uruhembe rw’ umuheto. Ubu se ari he? Sinumva yirirwa abwejagura hirya no hino mubuhungiro ngo agatsiko kamabandi kari kubutegetsi i Kigali kagiye kumara abantu? Burya hari aho usubiza amaso inyuma ugasanga Bikindi yararebaga kure  » ya ndirimbo ye yitwa NANGA IBIHUTU BYINDA NDENDE « 

Kawangware (mardi, 17 avril 2012 07:35)

Komera Bahunga justin , Ubundi uyu Justin yabagahe ? uyu numugabo pe ? numugabo uhamye uzwi nkinyanga mugayo ahubwo umunyapolitiki udakorana nawe ntacyo azageraho nagato ninshyaka atalimo abantu benshi ntibazalijyamo uhereye kulinjye , Justin mpa ka email kawe twongere tuganire nali narakubuze !yali Kawangware Riruta

ABANYAPOLITIKE (mardi, 17 avril 2012 07:29)

TWAGIRAMUNGU nave muri politike kubera ubugambanyi.

muciriye urubanza nkuko PADIRI NAHIMANA aruciriye KAYUMBA NYAMWASA.

Hallucianation Rukokoma (mardi, 17 avril 2012 07:23)

Umusaza Habyarabatuma Siriveri yabajije ikibazo cy’uko abanyarwanda bazajya basobanurira abana babo ijambo umututsi icyo aricyo kandi nta bwoko bukibaho ariko hakabaho jenoside yakorewe abatutsi ! Igisubizo yahawe ni ugufungwa!

None se ikibazo cya Habyarabatuma n’igisubizo yahawe bizambere nk’iki kibazo nanjye ngiye kubaza ?

Tuzasobanurira abana bacu uburyo ki Twagiramungu Faustin yatanze , Byumba , nyuma bikavamo igihugu cyose … nta mwanya numwe w’ubutegetsi afite,nta peti na rimwe rya gisilikare afite ? Ubwo bubasha se burasanzwe ! Niba se afite ububasha buteye butyo , ni iki cyamubuza nanone kongera gufata igihugu ?

Ubundi byari birasanzwe ko abantu bibeshya cyangwa bakabeshya abandi , ariko ubundi ntibisanzwe ko umuntu atsimbarara mu kinyoma yibwira ko n’abandi bitwara nkawe , kubwira abantu ngo 1+1 =5 ukabisubiramo igihe cyose , niba ariko uwo muntu aba abyemera n’abo abwira akaba ariko babyemera , biba bihindutse UBURWAYI (hallucination) ; simbujije abivugira kuvuga ariko bajye bamenya ko abantu bose badafite uburwayi bumwe!

Kuba Padiri Thomas byavugwa ko ngo avugira cyangwa ashyigikiye Twagiramungu si ikibazo ariko bizwi neza ko kugeza ubu Twagiramungu yivugira , mwazamutumiye ku ijwi rya Rubanda akababwira uko yatanze igihugu niba mwe byarabananiye kubivuga ?

NDUMIWE (mardi, 17 avril 2012 06:39)

Kuki PADIRI NAHIMANA YANZE GUSUBIZA KU KUNTU FAUSTIN TWAGIRAMUNGU yagambaniye u RWANDA mugihe yari mumasezerano na FPR? nge numva ari uko AKORANA na TWAGIRAMUNGU kandi akaba acengeza amatwara ye. N’ikinyamakuru k’ishyaka rya TWAGIRANGU.

Pontio (mardi, 17 avril 2012 06:18)

nari ndi kumva cya kigigoryi kigihutu ngo ni alain kivugira kuri radio kikoma Ingabire!!ariko abahutu b’inda baragwiraaa!!peee.niko mukurari, amashuri ufite akumariye iki???utarinze kwiteranya na nyagasani na rubanda, kagame ataguhembbye amashuri yawe wavanye mububirigi,haraho atagutunga??abahutu binda muremeye peeeeeee, mubaye abagambanyi bukuri mubaye ba mpemuke ndamuke??ese muzirikana ko ibintu bihindutse mwajya muri Arushakabiri kuba infungwa!!!!Gusa nta rirarenga mushatse mwakwikosora!!

IKIMAWOMAWO (mardi, 17 avril 2012 05:15)

Inshuti imaze kumbaza iti: Ubona ute PADIRI NAHIMANA? Namushubije ko mubona nk’IKIMAWOMAWO ki GIHARAMARA kandi WIGIKENYA. N’uko ARAMBWIRA ati: Ayo magambo se ko mbona akomeye, ati nsobanulira neza. N’uko nti:

N’IKIMAWOMAWO kuko adahangakishijwe n’amagambo ya GATEZANTAMBARA anyura ku rubuga rwe akicecekera kuko ameze nk’IKIMAWOMAWO.

N’IGIHARAMAGARA kuko atabona ingaruka azakura muri uku kubiba inzangano mu banyarwanda.

N’IGIKENYA kuko mbona u rwanda yifuza atazarubona, bigatuma yiyahura nka HITLER.

n’uko dusezeranaho tuvuze tuti: PADIRI NAHIMANA YAHIMBYE IYI WEB KUGIRANGO ABONE UKO ATERANYA ABAHUTU N’ABATUTSI.

Sam (mardi, 17 avril 2012 03:32)

Somye ku kinyamakuru kibogamiye kuli leta ya kagame(Igihe.Com) ibyo bakulikiranaho Mugesera. Dore uko babivuga:

Dr Léon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi, nk’uko byumvikanye mu ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992, ubwo yitaga Abatutsi ngo ni “inyenzi”, ndetse agira ati :”Mumenye ko uwo mutarakata ijosi ari we uzaribakata”.

Mugesera wahoze ari umuyobozi wungirije w’ ishyaka rya MRND mu cyari perefegitura ya Gisenyi aregwa kandi kuba yarahamagariye abantu kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, avuga ko ari ukubasubiza iwabo muri Ethiopia banyuze iy’ubusamo, avuga ngo “basubire iyo bavuye muri Abisiniya”.

Niba alibyo yaba akulikiranwa kwita abatutsi inyenzi. Ese ni uyu mUgesera wazise inyenzi cyangwa nizo ziyise inyenzi.

Ikindi kintu ndikwibazaho ni kuki aho Mugesera azigezemo zishimishijwe no kumuha titre ye Dr.

None se uyu Dr Mugesera ni bubiki yize? yewe ibindabona bizagenda nkigitego Ingabire yabatsinze muguni yibumoso.

IBINGIRA (mardi, 17 avril 2012 02:06)

Nyuma y’amezi atatu yuzuye neza Abajenerali batatu n’umukoroneli umwe bahagaritswe ku mirimo yabo bakanafungirwa mu ngo zabo, uyu munsi umwe muri bo yasubijwe ku mirimo ye, batatu bafatirwa ibindi byemezo.

Lt General Fred Ibingira niwe wasubijwe ku mirimo ye nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, mu gihe Brigadier Gen Rutatina na Colonel Dan Munyuza bo batasubijwe ku mirimo yabo, ariko bakaguma mu Gisirikare mu gihe iperereza ku byo baregwa rigikomeza.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’Ingabo Gen Joseph Nzabamwita, Brigadier General Wilson Gumisiriza we yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwa Gisirikare, akazakurikiranwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa mbere ryashyizweho umukono n’umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph ritangaza ko iperereza rigikorwa ku byaha byakozwe.

Rikomeza ritangaza ko Lt. Gen. Fred Ibingira asubira mu mirimo ye nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza bazitaba ubuyobozi bw’ingabo mu gihe Brig. Gen. Wilson Gumisiriza we azashyikirizwa ubushinjacyaha bwa Girikare ngo hakomeze iperereza ku bindi byaha akekwaho.

Aba basirikare bafungiwe mu ngo zabo kuva kuwa 17 Mutarama 2012, ubwo bakekwagwaho kugira imyitwarire mibi irimo « indisicipline » no gukorana ubucuruzi butemewe n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Lt. Gen Ibingira ntiyigeze ahunga

Amakuru yakwirakwije na zimwe mu mbuga za Internet yemezaga ko Fred Ibingira yaba yarahunze kuwa gatandatu nijoro, tariki ya 14 Mata 2012. Mu kiganiro Brig. Gen. Nzabamwita yagiranye na BBC kuri uyu wa mbere yahakanye ko Lt. Gen Fred Ibingira yaba yarahunze, avuga ko izo ari impuha zidafite ishingiro. Yagize ati : “Ariko ibyo ni ibihuha ibyo nkubwira ni uko aba officers bacu bahari bageze ku kazi, bari mu ngo zabo, … izo mbuga ni izitangaza ibihuha uraza gusanga ari ibyo dusanzwe tuvuga ko ari abatangaza ibihuha, Ibingira ari mu kazi ke bisanzwe abatangaza ibihuha sinzi aho babivana, ni ababa bifuriza u Rwanda inabi gusa”.

Mbere y’uko bahagarikwa, Lt. Gen. Fred Ibingira yari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, ari nawo mwanya yasubijweho, Brig. Gen. Richard Rutatina yari akuriye iperereza mu Gisirikare (DMI), Gen. Wilson Gumisiriza yari akuriye ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba (Western Division), naho Colonel Dan Munyuza yari akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :