Nyuma yo kubaza ikibazo, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside! Olivier Muhirwa.

Polisi ifunga abaturage bibariza ibibazo !

ndr : Namwe mundebere iby’ubutegetsi bw’Agatsiko butemerera umuturage kwibariza ikibazo

Source : igihe.com

Uyu ni umusaza witwa Habyarabatuma Siliveri utuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Gisharu, Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo watawe muri yombi ku itariki ya 11 Mata 2012, akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu musaza yatawe muri yombi nyuma y’aho ku itariki ya 10 Mata mu biganiro byaberaga hirya no hino mu gihugu mu midugudu mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabajije ibibazo bivugwa ko bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwatangaga ibiganiro yasobanuye itandukaniro rya Leta zabanjirije iyahagaritse Jenoside mu rwego rw’imiyoborere, harimo kuba yaravanye ubwoko mu ndangamuntu, mu Rwanda ubu hakaba nta moko ahaba, abana bose bakaba biga kandi bagahabwa amahirwe angana, imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zikaba zifashwa kwiga, n’ibindi.

Umwanya wakurikiyeho wabaye uwo kubaza no gutanga ibitekerezo, maze uyu musaza Habyarabatuma abaza ikibazo nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Bwana Rwigemera Pilote, aho ngo uyu musaza yagize ati : “Kuki mu Rwanda hari ikigega kirihira Abatutsi, Abahutu barihirwa na nde ?”

We ngo yifuza ko hajyaho ikigega kibarihira, ngo ibi kandi yabikoranye umujinya n’uburakari bwinshi.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisharu Dushime Sixbert yabitangarije IGIHE mu gitondo cyo kuri icyi Cyumweru, yaduhamirije ko koko uyu musaza ari mu maboko y’ubugenzacyaha ariko kandi ngo akaba yemera ibyo yavuze, ndetse akabisabira imbabazi.

Gusa imbabazi ngo ntabwo yabashije kuzihabwa kubera ko icyaha akurikiranweho ari icyaha gikomeye, akaba ariyo mpamvu yajyanywe mu bugenzacyaha kugirango yisobanure ku bibazo yabajije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Rwigemera kandi asaba abantu bose kwitandukanya n’amagambo nk’aya akomeretsa, ndetse asaba abaturage bose gufatanyiriza kamwe bubaka igihugu birinda icyabacamo ibice.

Ikindi uyu muyobozi yatangarije IGIHE ni uko muri uyu murenge nta bindi bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byahagaragaye.

Tuganira n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Spt. Theos Badege, yadutangarije ko koko uyu Habyarabatuma Siliveri ari mu maboko ya sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, ndetse kandi hakaba hari n’abandi bantu bagiye bagaragara muri iki gihe cy’icyunamo bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu magambo ndetse hakaba hari n’abakoze ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana Jenoside.

Aba bose bagiye batabwa muri yombi, ngo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa hifashishijwe itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Munya (lundi, 16 avril 2012 10:49)

Ikibazo uriya musaza yabajije kirazwi nicyo cyak6eje kuba mu mashuri aho abana birukamwa kuko basabye ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa . Ingoma y ikinyoma ni aho igaragarira .

RUGAMVU-GWU-GWANDA (lundi, 16 avril 2012 10:25)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :