Ubuhamya: Abasilikari bakorera inda zabo gusa nibadasezererwa muri politiki, u Rwanda ntiruzigera rugira amahoro! Mariane Mutumwinka.

Mu Rwanda, Leta y’Abasivili ni AGAKINGIRIZO gusa, ibyemezo byose bifatwa n’abasilikari bareba inda zabo gusa !

Hasomwe ibiri mu bitabo bijyanye n’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi, Leta ya Kagame yaza ku mwanya wa mbere mu bihugu byashoboye guhugura abaturage mu miyoborere myiza binyujijwa muri ONG. Nyamara nta gushidikanya ko iyi Leta yacu yaza ku mwanya wa nyuma mu kubishyira mu bikorwa. Iyo mikorere mibi nta kindi kiyitera kitari uko inzego zose zifata ibyemezo zagizwe imbohe n’abasilikari b’injiji kbareba bugufi kandi bakorera inda zabo gusa. Reka twerekane nk’i ngero 3 z’ukuntu politiki yashoboraga kubera nziza abaturage yaje guhinduka IBINYOMA ( Cauhemar), abaturaga bakayifata nka politiki y’amaco y’inda y’abasilikari ba  FPR-Inkotanyi.

Guhera mu mwaka w’1996, u Rwanda rwafashe iyambere mu kujijura Abaturarwanda rubifashijwemo cyane n’ibihugu by’i Burayi,dore ko igihugu cyacu cyari kivuye mu icuraburindi ry’intambara, abantu bafite ibikomere n’ubushenguke bituruka kuri iyo ntambara.

Amahugurwa twayafashe nk’umwe mu miti yaduteguriraga kubaka ejo hazaza tuzi icyo dukora, kandi dusa n’abagize uruhare mu itegurwa ryabyo. Dore zimwe mu  ngingo z’ingenzi zibanzweho muri rusange hafi ya hose mu gihugu kuko nta karere  na kamwe ko mu Rwanda kahamyako katigeze kagira umuterankunga mu rwego rwo kuzahura abaturage.

I.Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu majyambere (Gender);

Iyi ngingo yatinzweho cyane,kuko umubare munini w’abantu bari mu gihugu bari abagore,nizo ngufu rero zari zihari cyane ko bamwe muri bo bapfakajwe n’intambara cyangwa se abandi bakaba bafite abagabo bafunze. Muri iyi ngingo  abahuguraga bafashije abagore gusesengura ibibazo byabo,bamenyera ho ko imirimo bakora ahubwo ari myinshi n’ubwo itagaragara,bakangurirwa kujya mu nzego zifata ibyememezo. Abagore ibyo byose byarabacengeye ndetse abagore benshi batangira kwinjira mu nzego zimwe na zimwe z’ubuyobozi, ari ubw’ibanze ari n’ubwo hejuru,  kugeza ubwo Paul Kagame  ahabwa igikombe cy’uko ariwe washoboye gushyira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi.

Ibi ariko ni byari agakingirizo kuko muri buri nzego haba hari urwego rwa gisilikari (RPA) rushinzwe gufata ibyemezo no kuburizamo ibyemezo byose bitajyanye na gahunda zihishe za Kagame (hidden agenda). Ntiriwe ndondora abadamu bacishijwe bugufi, bagafungwa cyangwa bakeguzwa nabi mu nzego zinyuranye bitewe gusa n’uko bashatse kuvuga uko bo babona ibintu, nahita mpera ku mutegarugori INGAABIRE VICTOIRE mbona ko ari inararibonye muri Gender. Yagize  ngo  arashyira mu bikorwa ibyo abaturage twahuguwemo na Kagame , murore aho ari. None se ko mwatubwiraga ko uburenganzira buharanirwa, butakwizanira, tubigenze dute? Dukoreshe iyihe methode? Agnes Uwimana Nkusina Saidati Mukakibibi, bariya banyamakuru barazira iki ? Abaturage ubwabo bigishijwe ko  umunyamakuru ari ijisho rya rubanda rugufi, bakaba n’ijwi ryabo. Nyamara dore uko umugore witanze mu itangazamakuru  agaraguzwa agati,  ni akumiro! Ndabona ibya Gender mu Rwanda bibaye inkuru ishobora gucengera uwemeye gukoreshwa, nta apport agize ku byo bamutekereye. Bagabo, (Kagame)rekeraho kutuzunguza no kutunigana ijambo ngo abo mufatanya gusahura  igihugu babe agakingirizo ko guhamya ko abagore bateye imbere.

II. Ingingo ya kabiri  ari nayo yahaye abayobozi uburyo legalisé bwo gusahura igihugu ndetse abaturage babihaye umugisha ni: IMIYOBORERE MYIZA (la bonne gouvernance) no KWEGEREZA ABATURAGE UBUYOZI (Décentralisation)

Icyo nibuka mu byibanzweho ni uko amajyambere arambye abaturage bagomba kuba bagize uruhare  mu  kuyatekereza  no kuyubaka. Bagomba :

– gusesengura ibibazo byabo ku mirenge yabo bafashijwe n’ababahuguye.

– Kubishyira ku rutonde bakurikije uko bibaremereye

– Guhitamo ibiri rusange

– Gutekereza ku bisubizo bishoboka,  aho byaturuka n’uburyo byashyirwa mu bikorwa

– Gutekereza ku mishinga yakemura ibibazo byabo no kuyitegura

– Kuyishyira abayobozi nabo bagakora document ikubiyemo ibyo abaturage bo ubwabo bivugiye,iyo document akaba ariyo bashyira abaterankunga .

Iyo abaturage babwirwaga amagambo nk’aya, ibyishimo byarabarengaga( Cyane cyane ko mu guhuragura ibigambo nk’ibi nta musilikari wabaga abahagaze hejuru),nyamara ntibatsinze kumirwa, kuko buryo ikinyoma nticyiriza umunsi !

Uretse ingingo yo gutekereza  no kugira uruhare mu guhimba imishinga  ya buri wese ku giti cye, twigishijwe n’abaterankunga no gutegura imishinga y’Amajyambere ndetse n’imishinga iciriritse.

– Iyi ni ingingo yatumye abaturage birya imyotso hafi ya bose mu bahuguwe buri wese yagize igitekerezo cy’umushinga uciriritse kubera inkubiri ya micro finance aho ni ku  ngingo yo gutegura imishinga iciriritse.

-Ku byerekeye Gutegura  imishinga y’Amajyambere abaturage babigizemo uruhare; aha niho habaye ibitangaza cyane, nyuma yo  kwerekwa uko umushinga w’Amajyambere utegurwa  , twasobanurirwaga n‘ibyerekeye  itangwa ry’amasoko ( Impapuro za ngombwa kugira ngo ube washobora  kujya mu ipiganwa) ku buryo bunononsoye kuko ariyo gahunda yagombaga kuzana Amajyambere yihuse.

Bagenzi, uwababwira ukuntu aya masoko yakenesheje Abanyarwanda cyane cyane rubanda rwa giseseka mwakumirwa:

Inkunga abaturage bari baragenewe y’udushinga duciriritse ntibayibonye kuko abayobozi batigeze bahitisha ibyifuzo by’abaturage . Mbibutse ko aba bayobozi kudahitisha ibibazo by’abaturage atari bo ahubwo baba bari sous pression ya RPA ( yo yonyine iba izi hidden agenda ya FPR). Abayobozi rero ku nzego zo hejuru (babitegetswe kandi na za nzego za gisilikare bibangikanye) bahisemo guhindura ibyifuzo by’abaturage aho kwerekana ko bifuje imishinga iciriritse,   bakabeshya  ko abaturage  basabye ibiro by’imirenge , amavuriro, imihanda n’ibindi byabafashije kubona uko bakoresha iyo nkunga .

Aha rero niho benshi mu bayobozi bagiye bakoreshwa n’inzego za gisilikari kuko isoko ryajyaga gutangwa nyir’ukurihabwa azwi mbere ,kuko umusirikari runaka yiherereranaga umukuru w’akarere cg ukuriye itangwa ry’amasoko akamusaba kumvisha abandi ko isoko rihabwa umuntu runaka kandi ko n’ubwo ari uwo ugaragara isoko ari iry’uwo musirikari kandi ko azabagurira (ruswa). Abatanga amasoko nabo bati n’ubundi se ko ari ibyabo. Nzaba mbarirwa!!!

Barariye ariko ntibigeze bahaga n’ubu biracyakorwa. Ba rwiyemezamirimo rero bo mu giturage iyo babaga bishoye badafite umusirikare bazagabana isoko runaka, nibwo wumva ngo barafunzwe bahimbiwe ibyaha binyuranye. Abandi nabo kubera guhakirizwa ntibigeze bava ku iyogi ahubwo benshi bagiye basubira ku isuka.

Nguko uko porogarame ya micro-finance na micro-credit yasimbujwe ibiro by’imirenge bitigeze bikorerwamo, amavuriro atarigeze yinjiramo abavuzi,  imihanda ikubakwa n’aba ingenieur batazi gusoma no kwandika ngo ni uko baturutse i Buganda da !!!… abapiganwa si ugusiganwa ariko abatanga amasoko bakaryumaho bati aho gupfa none nzapfa ejo.

Nibuka ko ibi byakajije umurego guhera muri mu mwaka w’2000, ubwo leta yotsaga igitutu imiryango (ONG) kujya muri processus de désengagement progressif ngo abaturage bamaze gucengerwa n’inyigisho  ntibagikeneye accompagnement y’abaterankunga .Ku ikubitiro, userukira buri ONG yagombaga kuba ari umunyarwanda kuko biba biboroheye kumushyiraho iterabwoba (intimidation) kurusha abazungu ,étape yakurikiyeho ni ukubwira ABATERANKUNGA ko amafaranga agomba  kujya anyuzwa muri za ministeri ,bityo amafranga  agacungwa na ONG na Gouvernement. Icyo navuga ni uko bitajya byorohera inzego ebyiri gufata ibyemezo ku,  abantu babangikanye buri ruhande rufite amabwiriza rugenderaho. Ntibyoroheye na gato abakoreraga kuri terrain. Ibyo nabyo byazanaga intrigues  bamwe bagahitamo guturumbukamo cyangwa hakaba abategekwa  kwegura ngo ku bushake  bwabo !

III. Décentralisation et Bonne  Gouvernance zabahaye uburyo  n’inzira  zo gukanda abaturage.

Inzego zishyira mu bikorwa  imigambi ya Leta muri volets zose zitwa ko zatowe n’abaturage: mbyita gutyo  kuko buri karere kaba gafite umusirikare ugashinzwe ukurikirana gahunda zose, ni nawe rero uhitamo abakandida, bikazitwa ko ari abaturage ubwabo babatoranyije. Harimo abakandida abasilikari bashyira imbere :

-bashaka kumenya position politique yabo no kubatesha umutwe;

-hari n’abashyirwa imbere mu rwego rwo kugororerwa (amabi baba bazi gushyira mu bikorwa);

-hakaba n’abakandida babishatse koko, ariko rero bene aba si benshi. Niyo mpamvu usanga benshi iyo barambagijwe, dore ko ariko babyita, ubwoba burabataha , dore ko baba batekereza ku iherezo ryabo.

Mu by’ukuri, inzego za gisirikari nizo zishyiraho  abayobozi ba gisivile kugira ngo bajye babasinyira ku mpapuro izo ari zo zose, ziteguye neza ku buryo buhuje n’amategeko, ariko mu by’ukuri mu bikorwa abayobora ni abasilikari, muri bwa buryo bwa hidden agenda. Abasivili ntacyo bavuga kuko buri gihe abo basirikari bitwa ba Maneko nibo bafata ibyemezo byose. Ng’uko uko amasoko asinywa agahabwa abatabishoboye, ni nako impapuro zifunga abantu zisinywa, ni n’uko nyine  hasinywa raparo z’ibyagezweho kandi bitagaragara… Umuyobozi ushyira mu gaciro akanga gusinya ibyo binyoma biba byateguwe n’urwego rwa gisilikare ahita asabwa kwegura.

Décentralisation yo mu Rwanda yari itezweho ko umuturage koko azagira uruhare ku bimukorerwa ,ariko uko Leta  igenda ihindagura uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa niko  umututage arushaho gukandamizwa. Muri gahunda yo guhindagura territoire administrative : havuyeho amakomini, hajyaho uturere; bukeye byose barongera barabishwambagura bashyiraho imirenge ,uturere n’intara : iyo witegereje ubona neza ko ako kavuyo kose ari uburyo bworoshye bwo gutuma PAUL KAGAME yihurira ku buryo bwihuse n’abayobozi bo ku nzego z’uturere ndetse n’imirenge abatoza uburyo bwo gukanda abaturage, kubambura imitungo yabo, ubundi akabagororera kubatuka ko ntacyo bakora n’ibindi .Dore ko nk’ubu abayobozi b’uturere basigaye ari 30 n’ababungirije 60, kubahuriza hamwe nko muri iriya sale yo muri Muhanga cyangwa muri salon mu rugwiro biroroshye cyane.

Ikibabaje muri ibi byose  ni uburyo weguzwa wandujwe imbere y’abaturage uzira gusa ko wagerageje kwinyagambura kugira ngo ube wafasha abaturage kurengera uburenganzira bwabo. Kugira ngo impamvu zo kukwigizayo ziboneke, bamwe muri bagenzi bawe basabwa kuguhimbira “un dossier administratif”yerekana imikorere mibi yawe. INAMA NJYANAMA IKABA IBONYE UMURIMO, ari nako abo basirikare bayicamo ibice, bamwe bakumva ko ari abakozi  b’abo basirikare; dore ko nta nama n’imwe  ubuyobozi bwa gisivili bushobora gukoresha hatari abahagarariye ingabo.

Umwanzuro

Abashaka gukorera politiki mu Rwanda, hari ikintu gikomeye mugomba kwitaho: niba koko mushyize imbere gukorera abaturage. Nimurwane inkundura abasilikari bave muri politiki. Bilan y’ubutegetsi bw’abasilikari  guhera mu 1973 kugeza ubu murayizi: ni imikorere mibi ishingiye ku kureba bugufi cyane, intambara z’urudaca na jenoside , nta kindi cyiza batugejejeho. Abasilikari nibasezererwe muri politiki, iharirwe abasivili, murebe ko igihugu cyacu kitava mu rwobo, abaturage bakongera bakagira agaciro , bakishyira bakizana mu rwababyaye. Niba bitabaye ibyo umwiryane n’ubwicanyi ntibizashira muri iki gihugu.

Mariane Mutumwinka

Kigali 

sage (lundi, 16 avril 2012 11:01)

Wowe wanditse iyi nkuru, shaka ukuntu ubohoza igihugu hanyuma iby’ubutegetsi bwa gisirikare bizirwaho mu nuyuma.

iki cya P.D Habumuremyi (lundi, 16 avril 2012 10:58)

iki ni gihone mukireke kivugire agatsiko katsembye benewacyo mu Ruhengeri na Gisenyi kirakomba amasahani yo kwa Kavume

sinemeranywa nawe (lundi, 16 avril 2012 10:55)

ahubwo nimufate intwaro turwane nagatsiko ka Kagame tugakure ku butegetsi dushyireho ubutegetsi amoko yose yibonamo. mu nzego zose abahutu bagire 60 % abatutsi 39% abatwa 1%. naho ubundi u Rwanda ntiruzagira amahoro arambye

kiki (lundi, 16 avril 2012 10:54)

nformation trickling in indicates that Rwanda Chief of Staff Reserve Forces Gen. Fred Ibingira, who was placed under house arrest in January over cases of indiscipline, has reportedly fled the country.

Multiple military sources in Rwanda have expressed fear to Chimpreports.com news desk that Ibingira mysteriously disappeared on Saturday night.

Our investigations desk is working round the clock to confirm the reports with the Rwanda army spokesperson.

Ibingira was arrested alongside three other high ranking army generals on January 18 on orders of President Paul Kagame.

Ibingira, Division Commander Brig. Gen Wilson Gumisiriza, External Security Director Col. Dan Munyuza and Director of Military Intelligence Brig. Richard Rutatina were accused of indulging in dubious deals in Congo, acts that violated the code of conduct of the Rwanda army.

On January 18, Rwanda Army spokesperson Col. Joseph Nzabamwita said the generals “are under investigation for acts of Indiscipline with respect to getting involved in civilian business dealings in Democratic republic of Congo.”

The long-lived detention of the generals recently worried family members and brought Kigali on the spot for violation of human rights.

US representative to United Nations Susan Rice last year warned Kigali against denying its citizens civil liberties.

Since the arrest of the generals, speculation has been rife they were in touch with exiled renegade Generals Kayumba Nyamwasa and Col. Patrick Karegeya.

The development was so interesting given that the affected officers held sensitive positions.

However, during a recent interview with this investigative website’s editor, Rwanda’s envoy to Kampala Gen. Frank Mugambage said:

“The arrest of the generals is about accountability. It goes against what their institutions stand for. They were put under house arrest for involving themselves in illegal Congo business deals. If it’s established that whatever actions they were engaged in were contrary to the code of conduct of the institutions they serve, courts will do their job. They are being investigated.”

He added: “When you take the position of leadership, you must live to expected standards of what it calls for. If you misuse power, you are held accountable. Whether you are minister or general, you must work for common good. This is a disciplinary measure which is part of effecting accountability.

Mihigo (lundi, 16 avril 2012 10:35)

u Rwanda rwagize ibyago rugira abantu bitwa inkotanyi bukeye hakurikiraho abandi bitwa interahamwe iyo rutagira ibyo byorezo byombi ntabwo ruba rwarapfushije millioni z’abantu bangana kuriya bose na n’ubu bagipfa

Abahutu (lundi, 16 avril 2012 10:00)

None se ko inda nini y’abahut yabatanze imbere mukagera naho murya abantu, miliyoni y’Abatutsi mu minsi ijan gusa, icyo mutakora ni iki ngo muyuzuze

Aba Bahutu ni ibikoresho! (lundi, 16 avril 2012 09:40)

Kuba umusivili ukaba n’UMUHUTU, ukongeraho kuba n’umukiga….uba ukora iki muri Leta y’abasilikari b’Inkotanyi uretse guhunahuna wishakira icyo washyira mu gifu cyawe ?

Bihibindi (lundi, 16 avril 2012 08:41)

Ariko interahamwe mwarasaze, mwanga Ibingira urunuka kubera ko yakoze nkamwe? Kandi we yishe abari barishe abantu, n’ubwo hagenedeyemo abana babo ariko na Bibiriya irabuvuga ko abana bazahorwa ibyaha bya ba se.

Ubwa rero usubiye inyuma neza wasanga atari Ibingira bazize ahubwo barazize ibikorwa bya ba se. Abagenocideri (nari ngiye kuvuga Abahutu ariko sinemera ko bose bakaze génocide ni ubwo abensi bayirebereye bogeza nk’umupira) nabo bagomba gupfa kugirango bunve ko kwica ari bibi. Dore igihe mwari mwarahereye, hagombaga kuboneka abantu nka Ibingira, niba yarabikoze koko akabakubita akanyafu.

Icyibazo ni uko aho gusubiza amaso inyuma ngo murebe ukuri murushaho kurakara. Birabaje. Naho niyo Ibingira yahunga cg agapfa hari ba Ibingira benshi, burya si buno.

Monsieur President Kagame (lundi, 16 avril 2012 08:38)

Uriya musaza arazira iki? Doctrine ya FPR n’ amafuti. Abajyanama bawe birukane ntacyo bamaze.Senyura ishyaka FPR na Ibuka bikoreza Cyomoro wabyaye akagaga atazakira ejo.

Ureste abahahamutse batakigira umupaka , umuntu wese ufite ubwenge yibaza ukuntu ishyaka uhagarariye FPR rivuga riti Murwanda ntamoko ahari ,mukongera muti genocide yakorewe abatutsi. Abantu bangahe Leta ifungura bagasubizwa mu magereza na ibuka. Ninde utegeka abaturage ? n’ibuka cyanga ni Leta? Abajyanama bawe ntacyo bakora,abakunekera ntacyo bamaze .Tabara uriya musaza arazira ubusa ntamutekano w’igihugu yahungabanyije.

MAGAYANE II

KARENZI AZAGARURA IHUMURE MURWANDA. (lundi, 16 avril 2012 08:23)

@ 20 Ureba kure rwose nako urerekwa , kuko njye nabonye kera ko ihumure murwanda lizagarurwa na NYAKUBAHWA GEN KARENZI KARAKE ( KK ) rwose na SAM KAKA , kuba kagame asubijeho i team ya kera nicyo kimenyetso n!!!

NB: Karenzi nawe azi ko 95% bye ali ukwicwa na Kagame

bityo nawe akaba ali Geshi kandi uzi Kagame neza !!!

is a game man !!!

Kagame yasobanuliye Karenzi ko bagomba kuyoborana igihugu kuko KARENZI niwe winjize IGISASU CYAHANUYE INDEGE ali naba MINUAR BAKIVANYE KUMULINDI so buliya rero ngo aramwibutse , aliko AKARUTA AKANDI KALI BUKAMIRE kulikira umukino

Mugisha (lundi, 16 avril 2012 08:19)

Igihe cyose hatabonetse umuntu/abantu bahaguruka bakavuga bati ibi ni bibi ndabivuze mu ruhame yaba umusivili cg se umusirikali kabone n’iyo yabizira iby’ubutwari mu Rwanda mube mubishyize ku ruhande,kuko abanyarwanda dukwiye kubakira ku bumwe n’ubwiyunge nyakuli buzira ubwikunde no kuba mpemuke ndamuke. Ubizi cg utabizi gukora uzi neza ko hari abantu utsikamira ntagukunda igihugu na gato birimo cyakoze bamwe ibyo ntibabyumva kuko bitabakorerwaho,ariko mu Rwanda abategetsi bakwiye guhitamo kubahwa n’abaturage aho gutinywa n’abaturage,ibyo kandi bitandukanye n’ahandi aho demokrasi yashinze imizi Kuko abayobozi ni bo batinya abaturage kuko mu byukuli baba barasyhizweho n’abo baturage iwacu rero iyo abaturage batinya abayobozi bisobanurako abo bayobozi bishyizeho uretse iby’amatora yuzuye uburiganya ko kandi abaturage mu by’ukuli nta jambo bafite mu gihugu cyabo,ariko kuba ingaruzwamuheto/ingwate/inkoreragahato

NTANKUBA IKUBITA INKUNGUZI (lundi, 16 avril 2012 08:14)

IBYA CAPORAL IBINGIRA NI BIBILI :

1 . BAMUFUNGIYE IWE BAMUTEGURA KUMUHA MISSION IMPOSSIBLE

YO KUZAVUGA KO YATOROTSE NONEHO AKAJYA KWICA

NO KUROGA KAYUMBA , RUSADINGWA , MUSONERA, NA KAREGEYA

NABANDI ALIKO ABA NIBO BALI FIRST TARGET

2 . MUZIKO MUMINSI 9 ISHIZE HAHWIHWISWAGA KO IBINGIRA

YARASHWE ISASU MUMUTWE NA KAGAME UBWE , NYUMA BIKAVU

GWA KO ALI WE WIRASHE MUMUTWE !!! IBYO NABYO

NTAWABIHAKANA KEREKA UWAMUBONYE MULI IKI GITONDO .

CONLUSION : BIRANASHOBOKA KO YABA YALISHWE , NONEHO BAGATANGAZA KO YAHUNZE , KUKO KILIYA KINYAMAKURU IYI NKURU ILIMO GUKUNDA KWAMAMAZA IBINYOMA BYA « RPF’ YABA RERO YALISHWE , NKUKO MULI IYIMINSI ABANTU BISHWE BATAKIBATA KUMIHANDA NKA KERA CG MUKAGERA , BABASHYIRA AKANTU UBUNDI IMIBILI BAKAYIJYANA KUGISOZI , NINAYO MPAMVU UBU ABAPFU BIYONGEREYE CYANE , KUKO ABAGIYEYO MWESE NGIRANGO MWIBONEYE ABAPFU BASHYASHYA RWOSE !!!

IBINGIRA yahunga iki? (lundi, 16 avril 2012 07:57)

ngo IBINGIRA mu buhungiro?

ibi nta humure biteye kuko ububi bwe agendana na bwo, aho yaba ari hose n’iyo yaba yapfuye, ni ububi bwigize umuntu nta cyabihanagura keretse Uwiteka gusa.

None ngo yahunga se? ahunga iki se buriya nawe ajya agira ikimutera ubwoba? ni igiki ashobora gutinya cyamutera ubwoba kurusha ibyo we yakoze? Keretse niba hari nk’ibintu byiza bari bamusabye gukora akaba abona atabyishoborera!

Kera bajyaga bavuga LIZINDE Théoneste ko ari umugome ariko ubu umugereranyije na IBINGIRA wasanga LIZINDE yari umwiga naho undi akaba Professeur émérite!

Ababizi neza batubwire igihugu yagiyemo cg ikirere aherereyemo twikirize amagara da!

bamenya@ (lundi, 16 avril 2012 07:43)

Ryumeho : karenzi karake agiye kuba rais wa taifa w ikihe gihugu fori?? Ihangane gato urebe uko intama zambarwa!!

Impirimbanyi (lundi, 16 avril 2012 06:26)

Iyi foto ntabwo ijyanye n’inkuru. Haramaganwa abasirikari bivanga muri polotiki, hagashyirwaho ifoto yiganjemo abasivili.

Libonukuri (lundi, 16 avril 2012 04:35)

Ibingira atoroka! Rahira ko atari umutwe wa Kagame wo kugira ngo ajye gufatanya generali Bosco Ntaganda mu rugamba rwo kubohoza Congo ku ncuro ya gatatu. Ntimwibuka ko bigeze kuvuga ngo arafunze naho ari kurimbura anahutu mu Ruhengeri? Kagame ntashobora gutuma ibingira atoroka kuko azi byinshi bye. Ahubwo yamuha ibyo ashaka byose. Icyo ashaka turakizi : kongera guteza intambara muri Congo kuko amabuye bari barasahuye amaze kugabanuka.

HYPERLINK « http://jeanuwimana@yahoo.co.uk » t « _blank » Muteziminsi (lundi, 16 avril 2012 03:24)

Fred IBINGIRA ngo yahunze!!!!

1). Naze aliko azasobanure neza, ubulyo yishe « Mgr Phocasi NIKWIGIZE »!!!!

2). Naze asobanure neza ubulyo yishe impunzi za KIBEHO!!!!

3). Naze asobanure neza ubulyo yishe impunzi muli Zaire!!!!

Muteziminsi

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :