GUTABAZA: Abaturage bo mu mudugudu wa Mukimba bari kwirukanwa mu byabo batazi iyo berekera! J. Nzabandora.

Politiki ya FPR= Gutagangaza abaturage, nta kindi !

Inzego z’ibanze zikomeje kurenganya abaturage zakagombye kurengera. Nk’ubu koko ubutegetsi butegeka abaturage guta inzu zabo, udusambu twabo…ntaho berekera, buba bushaka kugera kuki ? Naragenze ndabona! Ngaho namwe nimwisomere uko uyu muturage avuga akababaro ke n’abaturanyi be !

Nitwa Nzabandora J. Ndi umwe mu baturage b’umudugudu wa Mukimba wo mu kagari ka Kibingo, umurenge wa KARAMA, mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Nkaba mbandikiye rero mbagezaho agahiri n’agahinda twebwe abaturage bo mu mudugudu wa Mukimba dufite twatewe n’ubutegetsi bwirirwa budutera sentiri no kutwicisha inzara rugeretse.

Mu minsi ishize abategetsi b’ akagari ka Kibingo batubwiye ko bahawe amabwiriza n’abategetsi b’Umurenge wa Karama ko tugomba kuva aho dutuye mu mudugudu wa Mukimba bidatinze. Twabaye nk’abakubiswe n’inkuba kuko ntabwo twasobanuriwe impamvu tugomba kuva ahantu twavukiye yewe n’abakurambere bacu bavukiye. Nta gikorwa cya kijyambere bavuga kizakorerwa muri uyu mudugudu bashaka kutwirukanamo. Nta mpungenge ko hari ibirwara bishobora kutwibasira cyangwa se ngo tuvuge ko hari ubwoba bw’uko ubutaka bwatwarwa n’imivu bishobora kugira ingaruka ku bahatuye. Uyu mudugudu uri ahantu hitaruye kandi hera cyane ibihingwa ngandurarugo nk’ amasaka, ibishyimbo, amashaza ndetse n’igihingwa ngengabukungu cy’ikawa. Impamvu rero tugomba kuvanwa mu byacu shishi itabona ntituyizi  dore ko twabwiwe ko tuzaguranirwa ubutaka ahandi tukaba twarategereje tugaheba kandi tudasiba kotswa igitutu n’abategetsi b’akagari n’umurenge ngo nitwimuke. Ubu bamwe bagiye kwaka amacumbi mu yindi midugudu igize akagari ka Kibingo nka Nyesonga na Zaga, abandi berekeza mu tundi tugari tugize umurenge wa Karama nabo baka amacumbi.

Ubu ntabwo ari ubwa mbere tubuzwa epfo na ruguru ku butaka bwacu, dore ko hashize imyaka irenga itanu umudamu witwa TWAYIGIZE Marie Jeanne utegeka umurenge wa Karama atanze amabwiriza  atubuza gukoresha amasaka twihingira ibyo twayakoreshaga ku zindi ngoma zabanjirije iya Kagame. Ntawemerewe kwenga ikigage cyangwa urwagwa byakoreshwaga  mu makwe, gupima ngo ubone agafranga ko kwikenura cyangwa kujyana abana mu ishuri. Uyu mugore avuga ko ikigage ari umwanda ngo tugomba kunywa izipfundikiye. Ikibabaje nuko nta n’uruganda batuzaniye rwo gutunganya izo zipfundikiye ziva ku masaka. Ikindi kitubabaza ni ukuntu usanga mu yindi mirenge duturanye nk’uwa Huye na Ngoma bapima ibigage bakanabikoresha mu minsi mikuru. Uyu mutegetsi rero ntabwo yahagarariye aho kuko yanatubujije kwihingira ibijumba ngo aha tuzatungwa n’ibigori n’imyumbati, ngo ibijumba ni umwanda da none  ubu inzara ikaba itumereye nabi.

Ngayo nguko rero ubu turiho duterwa sentiri n’abo bategetsi , inzara nayo ntitworoheye ariko icyo nsaba abasomyi b’iyi nyandiko yanjye ni uko buri wese yatekereza  hagize uza akamubwira ko agomba kuva mu nzu ye, mu isambu ye cyangwa se akakubuza kurya ibyo wihahiye kubera ko bitameze nk’ibyo arya, murahita mwumva uko tumerewe maze mudusengere ngo Nyirijuru adutabare amazi atararenga inkombe. Uwiteka abarinde.

J. Nzabandora

Ibyo amazuru biracyabaho !!!!!!!! (lundi, 16 avril 2012 01:29)

Ndashaka kubwira uyu wanditse 1 na 2 ko bibeshya cyane kuko ari kuvuga ngo abasa n’ingagi babamare murwanda abantu bajye baza kubisurira basanga ari beza.

1.Icyambere abasuru urwanda benshi bazanwa n’ingagi ntabwo ari amazuru asongoye baza kureba kuko ntiwasura icyo ufite.

2.abandi basura u Rwanda baza baje kwigurira amabuye n’ubwo mubohereza kungufu gusura uduhanga( twinshi muri two n’utwa abahutu ). Nubwo ntahandi kwisi bibaho no mumuco wakinyarwanda bikaba ari kirazira mwe nti mubura kwanika uduhanga twabatabarutse ngo mubone ibyo mucuruza? Yewe rwanda ngo bateguye genocide uwayiteguye n’uwari uzi icyo izamumarira kandi akaba ari kuyibyaza umusaruro. Kuri byose birababaje ariko abantu nkawe bagifite ibitekerezo by’amazuru isi iri gutera imbere aho umwirabura asigaye ayobora igihugu cy’igihangange kwisi mwe mutera inyuma ngo bamwe bafite amazuru nk’ayi ingagi abandi bagite amazuru asongoye nkay’inzoka ukagirango hari icyindi cyiyavamo cyitari ibimyira asyigawe!!!!!!!! Ngaho nimurate muhereye kuri l’home mince de kigali mugire kubandi nababwira iki gusa icyo mugayira njye si uburebure bwe! si namazuru ye n’umutima wa kinyamaswa umutuyemo nkuwo mwe mufite utamenya ko umuntu ari umuntu.

Nahogutabarwa (dimanche, 15 avril 2012 16:26)

Mbega igihugu cy’amarira n’imiborogo!Ese maye ni aho bisigaye bigeze.Ni Ahimana koko!

cc (dimanche, 15 avril 2012 09:09)

Mukulikire neza ngo yamapeti yaba agiye kuviramo bamwe ikibazo !!! uhereye kuwayatanze !

girimana (dimanche, 15 avril 2012 05:51)

attn: KIZITO MIHIGO. wari warabwiye abantu ko ushaka kuba umuririmbyi wa Nyagasani/Imana.

Waratubeshye ! Ibuka, Aliko wigorama.

Gusenga samoko (dimanche, 15 avril 2012 02:29)

Nyuma yiminsi ibiri icyunamo cyirangiye ejo Padili Obardi azaturira igitambo cyamisa i Gikondo Padili icyo abakristu tugusabye ko wareka kutwigisha ibyabahutu nibyabatutsi ubitubwira buri munsi twarabirambiwe igisha kwivanjiri wasomye kagame hamwe na komisio ze mugende

ukuli (dimanche, 15 avril 2012 02:27)

Ijwi rya rubanda rirabogamye.niritirinda rizagwa mumutego wo kuba radio yabahzanguni!riracyafite amahirwe kuko rigitangira rishatse ryagera ikirenge mucya za BBC na Voa icyo abanyarwanda bakeneye nukuli kutabogamye, sukutwereka ko abatutsi cg abahutu ari beza cg babi.gusa kugeza ubu ijwi rya rubanda ndiha 60kwijana ntako ritagira,ariko ni aharyo kugena niba rizamanuka rikajya munsi yumurongo cg niba rizakosora na duike tutagendaga neza,rikajya ejuru

kuri 37 wiyise « MURAVUMBA » (dimanche, 15 avril 2012 00:40)

Niba 11yavuze aramaze ou au cas contraire va te faire foutre.Muzajya mushotora abahutu nibabasubiza ngo mama ganjyewe;murababaje mumenyeko imiyoborere yanyu iri kujyana URWANDA muyindi guerre civile voire même un autre génocide

IJWI RYA RUBANDA RYAKUYE AGAHU KUNNYO (samedi, 14 avril 2012 23:25)

Banyarwanda niba utumva ijwi rya Rubanda (Live) ushobora kuba waracikanwe. Mukanya numvaga ikiganiro kivuga ibya KAYUMBA NYAMWASA. Ikibazo ni iki?

ESE KAYUMBA NYAMWASA KUKO ARWANYA KAGAME BIVUGAKO ABAYE UMWERE? AHAAA! IYUMVIRE. Ikindi nuko IJWI RYA RUBANDA rihamagarira abantu: HUTU-TUTSI-TWA – ABANYARWANDA BOSE kurangiza 2012 UKULI KUGIYE HANZE, uwateje Jonoside agaragaye, KANDI AGASHYIKIRIZWA UBUTABERA. Ese murabyumva mute?

Nimwumve IJWI RYA RUBANDA.

BANYARUBUGA (samedi, 14 avril 2012 23:15)

Ubabariye umukene aba agurije

Uwiteka

Na WE azamwishyurira ineza ye.

Imigani 19:17

Ntukarenganye umukene kuko ari

umukene,

Kandi ntukarenganye indushyi mu

manza,

Kuko UWITEKA azababuranira,

Kandi ababarenganya azabanyaga

ubugingo bwabo.

Imigani22:22-23

Ntugashingure imbago zerekana

imbibi za kera,

Kandi ntukarengere mu mirima

y’impfubyi,

Kuko UMURENGEZI wabo akomeye,

Azakuburanya ababuranira.

Imigani 23:10-11

Ntukiratane iby’ejo,

Kuko utazi icyo uwo munsi

uzacyana.

Imigani 27:28

Uha abakene ntazakena,

Ariko ubirengagiza azahaga

imivumo myinshi.

Imigani 28:27

Week end njema rafiki zangu!!!!!!!!!!!!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :