Abihayimana basanga gushyigikira itegeko ryo gukuramo inda ari ubwicanyi nk’ubundi. Faustin Nkurunziza.

Mgr Mbonyintege Smaragde

Source: Igihe.com

Mu nama yahuje abanyamakuru n’abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye ahuriye mu mpuzamatorero yo mu Rwanda Peace Plan, abayobozi b’amatorero bemeje ko gushyigikira itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda ari ugukora ubwicanyi nk’ubundi bwose.

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Smargade Mbonyintege, Umwepisikopi wa Kabgayi, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagize ati : « Ntabwo dufite ubushobozi bwo kurihagarika ariko niriramuka risinyweho ; tuzagaragaza uko tubibona nk’abakristu, ko gukuramo inda ari ubwicanyi nk’ubundi bwose”.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’Imana kandi ko no mu mategeko agenga umwuga w’ubuganga, gufasha umuntu gukuramo inda ubigambiriye ari amakosa ahanwa.

Yavuze ko Imana itanga ubuzima bw’umuntu ari nayo ibasha kubwisubiza. Ati : “Umuntu si umubiri gusa, ahubwo agira n’umutimanama”.

Mbonyintege yagarutse ku ngingo ya 165, yarangije kwemezwa n’abagize Umutwe w’abadepide, gusa iri tegeko rikaba ritaremezwa n’Umukuru w’Igihugu.

Nimero ya mbere kugeza kuya kane hagira hati :

Ingingo ya 165 : Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda : Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :

 Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ;

 Kuba yarashyingiwe ku ngufu ;

 Kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ;

 Kuba inda atwite ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Abafashe ijambo bose bakuriye amatorero y’Igihugu bagarutse ku ijambo ngo  » dukwiye kumvikanisha ijwi ry’abadashoboye kwivugira ko gukuramo inda ari ukwica umuziranenge kandi yari kuzavamo umuntu ukomeye utakeka ». Ikindi ni uko ngo niba bashaka ko ryemerwa nibaricishe mu baturage bagire icyo barivugaho.

U Rwanda rugizwe n’abakirisitu babarirwa muri 96% by’abaturage barwo, ngo barizera ko badashobora gushyigikira icyemezo nk’icyo.

Musenyeri Onesphore Rwaje, avuga ko niba ibihumbi 60 by’inda zikurwamo buri mwaka mu gihugu, hakwiye kurebwa uburyo hakumirwa hakiri kare icyo kibazo ndetse n’icyo gufatwa ku ngufu, hadatowe itegeko rishyigikira gukuramo inda. Kuri we ngo ahubwo umubare w’abazikuramo uzarushaho kwiyongera.

Yagize ati : »Kubera ko u Rwanda rwakuyeho igihano cyo kwica, dusanga hadakwiye gushyigikirwa ko iri tegeko ryemezwa”.

Mu ibaruwa dufitiye kopi yanditswe n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bakayishyiraho n’umukono, yari yandikiwe Abakristu ku itariki ya 17 Ukuboza 2010 ; ingingo ya gatatu y’iyi nyandiko igira iti : « By’umwihariko turamagana icyiswe ’Amasezerano y’i Maputo’ yo kuwa 11 Nyakanga 2003 ».

Iyi barwa ikomeza ivuga ko bigeze kwandikira Umukuru w’Igihugu mu ibaruwa yo kuwa 13 Mutarama 2007, bamugaragariza impungenge bafite ku myanzuro ivugwa mu ngingo ya 14 y’ayo masezerano irebana n’uburenganzira bwo gukuramo inda nk’uburenganzira bw’umugore mu kwishyira akizana, ndetse nka kimwe mu bisubizo by’ikibazo cy’ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko gukuramo inda hagendewe ku ngingo twavuze haruguru ku babyemerewe hari abazabyungukuramo n’abatarebwa n’itegeko bakajya bafashwa gukuramo inda ndetse na Leta nayo ikazabafasha kuko bitoroshye kumenya uwafashwe ku ngufu kandi asanzwe akora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi ni uko bizongera umubare w’abakuramo inda, indaya nyinshi ndetse n’ubwiyongere bw’uburwayi bwo mu mutwe kuko uwakuyemo inda ahorana umutima umukomanga ko yakoze icyaha cyo kwica no kumva atisanzuye muri sosiyete kubera ikimwaro cyo kuba yarakuyemo inda.

Faustin Nkurunziza

Burundiano (mardi, 10 avril 2012 17:54)

@kajerijeri

Umuzimu wa Kajerijeri ujye kuri runo rubuga..

Satani yanze kumwakira kubera kwica abahutu benshi none dore umuzimu we ugarutse hano kurubuga!Bapadiri musenge uno muzimu uveho.

kajerijeri (mardi, 10 avril 2012 17:36)

Ariko interahamwe ziba hanze mwarasaze neza neza pe!

abihayimana mutinyuke mwamagane byose (mardi, 10 avril 2012 17:20)

Kagame yananiwe gufasha abacitse ku icumu badafite kivugira a be n’ibyegera bye bazamurira imitamenwa!

Imfubyi zasizwe iheruheru kandi zidafite kivugira zitahira discours yo kwishongora kwa Kagame.

Hashize imyaka isaga 17 abacitse ku icumu rya jenoside barira ayo kwarika, mu gihe Perezida Kagame na bagenzi be basahurira umutungo wagafashije izo mfubyi mu mahanga, ari nako bayubakamo imitamenwa hirya no hino mu gihugu.

Igiteye agahinda ni uko izo mfubyi zasizwe iheruheru kandi zidafite kivugira zitahira discours yo kwishongora kwa Kagame hirya no hino, mu gihe cyo kwibuka, nk’aho ayo mafaranga basahura harimo nayo abaterankunga bagenera izo mfubyi bakayakoreshereje mu gufasha izo mfubyi kimwe n’abapfakazi ba jenoside.

Mu gihe Perezida Kagame asahura amafaranga ayashora mu kubaka imitamenwa hamwe no kugura indege z’akataraboneka, izo mfubyi aba yishongoraho mu gihe cyo kwibuka ziba zaburaye izindi nta macumbi zifite, naho bamwe mu bapfakazi ba jenoside bafashwe ku ngufu bakaba babana n’ubwandu bwa Sida babuze imiti n’abayifite barira ayo kwarika kubera kubura ibiryo, abandi badafite kivurwa dore ko iyo miti iba ikeneye ifunguro rihagije mbere yo kuyinywa.

Munya (mardi, 10 avril 2012)

Abo banyamadini bananiwe gutoza abayoboke babo kwitwara neza no kureka ubusambanyi . Nibareke itegeko ribe ari ryo dukurikiza kuko urwanda si igihugu cy idini ahubwo n igihugu cy abantu.

Rusake (mardi, 10 avril 2012 17:12)

Site y’ igitondo.com ishobora kuba yatewe n’aba hakers! fungura urebe ibihari.

ku bahutu (mardi, 10 avril 2012 17:11)

Reka nandikire abahutu. Namwe abavugira abahutu murakabije. Cyane. Ntamuntu ushobora kumara ubwoko niyo yagira ate. Abahutu se bashira gute? ntibishoboka. mwishakira kure. murwanye itegeko ribi mudashingiye kubwoko.

kuko ikibondo cy’umuhutu n’icyumututsi, umutwa;umuhima; umnyamurenge, umutuareg, umwarabu, umushinwa; umuyapani cg umuzungu ni bimwe kuko ntamatiku cg urwango rwabokamye mwigishijwe bya gihutu, bya gitutsi, kinuamurenge, gishinwa,….

impinja ntizigapfe

Bazumvaryari (mardi, 10 avril 2012 17:07)

Ejo bundi, nibwo Kagame azashyira umukono kw’itegeko ryo kongera kumena amaraso y’abaturage binyuze mu guhatira abaturage gukuramo inda.

HYPERLINK « http://bazivamwo@gmail.com » t « _blank » ITANGAZO RIBIKA KIRIZIYA GATURIKA! (mardi, 10 avril 2012 17:07)

musenyeri we,wisamye wasandaye,ubu se niho wamenya leta ya PAUL POTE?

Ubu se kuvanamwo inda kubo zifiteho ingaruka k’ubuzima bwabo ni cyo kibazo gihangayikishyije abanyarwanda kuruta izo grenades ziterwa inzirakarengane,inzara imereye nabi abanyarwanda kubera ibikorwa by’ubugome by’agatsiko kafashyeho abanyarwanda bugwate?Ubu se amajwi y’abanyarwanda barimwo baratabaza ntayo wumva kuburyo wowe ikiguhangayikishyije ari amagi(foetue et les embryons)akiri munda z’abanyina?

Harya ubwo urimwo uratanga umugabo ngo ejo tutazavuga ko wnze kwamagana akarengabne kandi warashyoboraga kuvuga ukumva na benshyi!

Iyi kiriziya menya nayo yaritabye umuremyi 1994 kimwe n’abashumba bayo.Imana iyihe iruhuko ridashyira ikomeze iruhukire mumahoro ariko tunasaba IMANA ko yadutabara kiriziya ikazuka kuko ubu niho twari tuyikeneye cyane nk’abantu turi mubihe by’amage!!!!!!!

indaya (mardi, 10 avril 2012 17:06)

Narwaye mu mutwe Bwana Musenyeri kubera abanjye kagame yarimbuye, n’inda na sida inyenzi zavanye mu rugano zanteye!

Nimutobore muvuge murwanye ubwicanyi bwose bwabaye n’uburi kuba kuko uretse uburaya, abasazi turi benshi, umunsi twirutse ku musozi, amasengesho musenga mwihereye ntacyo azaba akitumariye!

Mbonyintege, Tuzi ko uri umututsi kandi ushobora kuba warapfushije mu gihe cy’intambara, agahinda ufite ni nk’ako abo Kagame yiciye bafite, ,detse n’andi benewanyu barokotse batatinye kwihimura ku bahutu ndetse harimo n’ababahishe, uri mu bantu bashobora kuvuga rero, musenyeri, fata ishapule, usabe imbaraga umubyeyi Bikira Mariya n’umuhungu we turimo twibuka urupfu n’izuka bye muri iki gihe, ubwire ubuyobozi bwa Kagame ko UMUNTU ARI NK’UNDI! IMANA YATANZE AMARASO AMWE, UMUTIMA UBABARA KIMWE!

Niba wemera ko umuntu yaremwe mu ishusho ry’Imana, tinyuka Musenyeri Simaragidi

NI UBWICANYI NK’UBUNDI NYINE (mardi, 10 avril 2012 16:44)

Ibyo ntibitangaje kuba Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho itegeko ryemera gukuramo inda. None se ni ubwa mbere FPR izaba ikoze ubwicanyi ? Kwica inzirakarengane n’abandi baziranenge byo yabigize umwuga. Isanzwe imenyereye gufata impinja ikazisekura mu masekuru. None ngo gukuramo inda ?

DIDIER

jeanne (mardi, 10 avril 2012 16:41)

uyu musenyeli wenda ubwo ali ikimanuka wenda we baramwumva !! ngaho se nawe nibamufunge ? ubundi se yatoboye akavuga nakandi karengane abanyarwanda bakorerwa ko aba akareba !! ubuse ntibiboneka ko abanyarwanda batareshya murwanda muli byose !!!! ubu se suguhembera inzangano !!

Umuziranenge (mardi, 10 avril 2012 15:40)

Nyogokuru!! Mama!!!!! Unshyiriye Muganga ngo ankatishe biriya byinyo by’ibyuma? Oya we mbabarira. None se wowe ko agahwa kakujomba ugataka njyewe uragira ngo ndamera nte? Wambabariye ko ugifite igihe cyo guhindura icyemezo? Uranze uragiye koko bankate numva? Uci! Mama mbabarira dore muganga agiye kuza haguruka tugende! Ayii Dore urantanze kandi ntacyo dupfa. Mbabarira sinzakubera mubi basi uzareke nibere mayibobo numara kubyara ariko muganga ntankatishe kiriya kintu agiye kuzana!!! Wambabariye mama. Muga! nawe nta mbabazi ugira? Ayo mafaranga baguhaye waretse nkazayakuba inshuro ushaka ariko ukandeka nkabaho nanjye nkazabona isi nkayigira nziza nkarengera n’abandi? Mbabarira rwose!! Ayiii Akaboko kavuyego!! Uci!! amaguru aragiye!! Ngayi bansatuye inda!!! Murampora iki? Mana yanjye niwowe bansangishije, ntacyo ndaje twibanire ariko bariya bangize gutya ntuzabababarire kuko ni babi cyane. Bayi Mama…….

furaha (mardi, 10 avril 2012 15:30)

Uwemera wese Kristu ndizera ko atashyigikira kiriya cyemezo cyo gukuramo inda.

Ikindi ku bwanjye gutoza ururbyiruko gukoresha condoms nabyo atali byiza kuko kuva kera na kare nta condoms zahozeho aliko nta n’ibinyendaro byahozeho . Niba uwo mukobwa atewe inda kubera kuti controla uwo mwana agomba kumubyara niba adashaka iyo nda , nibakoreshe agakingirizo Na fatwa ku ngufu , ahite abwira ubuyobozi uwa mufashe ku ngufu maze muzarebe ukuntu izo nda z’indaro ngo zirahagarara.Twese nk’abanyarwanda ntabwo dushyigikiye kuvanamo izo nda kuko ntaho butaniye n’ubundi bw’icanyi.

Ntitwigire Ntibindeba (mardi, 10 avril 2012 15:23)

Buri wese ahamagariwe kwamagana iri tegeko ryo guhonyora INZIRAKARENGANE. Ese UBWICANYI BWAMUGAJE U RWANDA NTACYO BUTUBWIYE. None byaba bigiye guhabwa intebe ngo nta gihano cyo kuryoza ubuzima inzirakarengane, turebere nkaho twe twavutse tutarigeze tumera nk’abo baziranenge!!! Babyeyi mwese mwatoye iri teka mumenye ko ngo URUCIRA MUKA SO RUGATWARA NYOKO. Aha ndahamya ko twese bitureba, aba ni abana n’abuzukuru bacu baracibwaho iteka. Kandi twibuke ingaruka zo gukuramo amada uko zingana!!Ikindi, UBWAMI BW’IMANA ni UBWABARIYA BATO B’ABAZIRANENGE. UZINJIRA HE NIBA BA BAGUTANZE MU BYICARO KWA jAMBO. kWIGISHA Abana bato bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ubusambanyi byari bibi bihagije none bibaye kongera umunyu mu gisebe. Dusigeho gushyigikira ibidashyigikirwa twese biratureba.

Imana iturinde irinde cyane na ziriya nzirakarengane zaciriweho iteka n’abakagombye kuzirengera.

Birandeba

HYPERLINK « http://rwakaemau@yahoo.fr » t « _blank » RWAKA (mardi, 10 avril 2012 15:01)

Naho kunyuruza no gufungira ubusa abahutu ntacyo bibabwiye? ko ubanza byo atari ibyaha mu rwanda?Ko ntawigeze yamagana amahano y’ubwicanyi abera mu ntama zanyu? cg zo ubanza mutazibereye abashumba! UBUHOTOZI BWOSE BUKORERWA MU RWANDA MUGOMBA KUBWAMAGANA, BIRABABAJE KUBONA MUGARAGAYE ARUKO BAGARAGAJE GUSA KO KWICA NTACYO BIBABWIYE.

Musenyeri (mardi, 10 avril 2012 14:47)

Dore musenyeri ureke babandi bakorera sekibi.

gukuramo inda (mardi, 10 avril 2012 14:44)

Wowe aba basenyeri barabura kubuza Kagame kwica ngo gukuramo inda? Nabo se noneho babonye sujet yo kuvugaho? Yego kwica imoinja ni bibi, ariko se kwirirwa waca abanyarwanda? Ibyo byo abasenyeri barabyemera!!! Muve mu mangambure mwiturangaza.

HYPERLINK « http://leprophete.fr » t « _blank » umutesi jeannette (mardi, 10 avril 2012 14:36)

muraho banyarubuga?rwose ko nziko mundusha information kdi mukaba muri n,abahanga mwambwiye numero y,umu musnyeri ko mushaka cyanecg se mukampa adresse e mail ye nkazamuvugisha.ko mukeneye kgi nkaba ntahandi nakura ubufsha.murakoze mbaye mbashimiye

Igisha abana gukoresha condom hakiri kare (mardi, 10 avril 2012 14:29)

oya nta gukuramo inda nta mpamvu. Scientifically ni bibi. nibatange ama stock ya za condom. ubundi abana bige gukoresha condom.

Ijwi ry’uvugira mu butayu (mardi, 10 avril 2012 14:01)

Aba bihayimana rwose ibi bavuze nibyo; gukuramo inda ku bushake ni ubwicanyi nk’ubundi bwose. Ese kuki bariya banyakubahwa badaharanira kurwanya inzira izo nda bazitwariramo (ubusambanyi, uburaya) ahubwo bakihutira gushaka guhangana n’ingaruka aho guhangana n’igitera izo nda zidashakwa? Umuntu aba umuntu iyo agisamwa kandi nziko bariya banyakubahwa uwabasubiza igihe basamiwe akababwira ngo tubakuremo ntimuri abantu nziko bishoboka batakwemera. Kuki rero tugomba gukatira urwo gupfa abana batakoze icyaha? Izi theories zo gukuramo inda ziri gukwirakwizwa n’abongerza+abanyamerika bakorera muri cya gishyirahamwe cy’abakozi ba shitani cyitwa Illuminati. Bategetse abayobozi b’abanyafurika ko kugirango bakomeze kubona imfashanyo ari uko bemera gukuramo inda, homosexuality n’indi mico igamij gusenya society y’abantu. Illuminati bashaka kwambura ubuzima agaciro bwai bufite maze twese ukazasanga twarabaye nkabo tutacyemera Imana yaduhanze.

HYPERLINK « http://iwacu1.com » t « _blank » mwizerwa (mardi, 10 avril 2012 13:50)

Kiliziya gatolika nitinyuke yamagane ibibi! Kubwange kwemera ko hakurwa mo inda jye mbifata nk’ubwicanyi! Gusa ntawabura gushima kiliziya ko noneho itinyutse kugira icyo yamagana! Muli repubulika ya kabili ntacyo kiliziya yakoze ngo byibura yereke habyalimana ko gutoza urubyiruko bizoreka u rwanda ahubwo bakomye amashyi!! ndibuka missa najyiyemo kuli st michel mgr nsengiyumva visenti agatera indilimbo mbere y’ivangili ngo « kuli makumyabili n’umunani tuzamutore ijana ku ijana »twshatse gusohoka kuko twumvaga umushumba atandukiliye! none kiliziya zo ku ngoma ya kagame nazo zihindutse inkomamashyi!! rwanda we genda waripfiliye n’uko wabuze gihamba!!

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » t « _blank » Gasore (mardi, 10 avril 2012)

Je suis d’accord et soutiens à 100 % nos Ecclésiastiques.

Avortement volontaire = MEURTRE . Je dirais aussi que cela ne devrait même pas se discuter !

72 (mardi, 10 avril 2012 13:12)

Gukuramo inda, igikorwa c’ubwicanyi c’inyenzi-nkotanyi. Ubwicanyi bw’inyenzi si ubwa none. icyo gikorwa kiri muri za ndoto bise ngo ni amayeri inyenzi zivuga ko zifite yo kwica no guhanagura burundu zina muhutu mu Rwanda,Congo,Burundi, Tanzaniya,..

Niyo mpamvu bisabwe ko umunyarwanda wese aho ari agomba gushyira ubwenge ku gihe, akifatanya n’abandi mu kuburizamo ririya honyabwoko ririkorwa n’inyenzi mu gihugu.

Kaneza (mardi, 10 avril 2012 13:11)

Birababaje kubona abantu bitwa ngo barajijutse bararebera abandi aribo batora buri gihe ibintu by’imyaku n’imyangaro…Harya ngo abagore ni benshi mu buyobozi ibyo bigaragaza ko ARI BWA BURO BWINSHI BUTAGIRA UMUSURURU.

Kuva bakwinjira mu nteko ari uburo buhuye muzambwire icyo bize gifite umutwe n’amaguru.

UBUREZI BWABAYE ISOMBE, UBUHINZI BWO BIZI UMUHINZI INZARA YAGIZE UMWEKO AKINDIKIZA INGUTIYA CG IKABUTURA NGO IDATAKARA,,,,UBWOROZI BWO NI UBW’ABAKOMAKOMEYE batera igipindi ngo gira inka nyamara nyamara…umushahara wa mwarimu n’umusirikare ni SERUMU imurinda gupfa vuba…

none bageze aho batora amategeko yo gukindura abaziranenge: kuki? Kenshi abana babo nibo btwara iz’indaro kurusha abandi…abandi nibo birasanaho kuko kubona akazi, kuguma ku mwanya cg kuzamurwa mu ntera mu kazi iyo uri igitsina gose …IYO UDATANZE IGITSINA urahomba…iyo mari ikunze guhombera mu gutwita rero bari gushaka uko bayikomeraho…havuka akabazo bakabona uko bishuka ngo bitwara neza naho barabaye akaga…abenshi ni ukubona barimbye inyuma ariko iyo akwibiye akabanga arakubwira ati…twaraboze ariko nta kundi kuko abana bagomba kuramuka no kwiga…ni amahano …nako ibibera iwacu…Imana yonyine niyo mbona yabyutsa muri twe abantu bakwiye bakamagana akarengane.

BASHUMBA BA KIRIZIYA ZIRI MU RWANA CG IMISIGITI…MUFATANYE MWAMAGANE AKAGA N’IBINDI BIBI BIMUNZE U RWANDA N’ABANYARWANDA.

Abahutukazi bagiye kujya bakurwamo inda ku ngufu! (mardi, 10 avril 2012 12:59)

Aba bihayimana bamaze kumenya ko gahunda mbisha yihishe inyuma y’iri tegeko ryo gukuramo inda ari iyo uguforomoza abagore b’abahutukazi batwite kugira ngo mumyaka 10 itaha Abahutu bazabe barahindutse nyamuke ! Niko bimeze hano i Kigali twese tuzi iyo gahunda!

Mujyanama (mardi, 10 avril 2012 12:56)

Nimukore petition maze mushakishe signatures z’abantu batarishigikiye. twandikire Perezida wa Repubulika; ntazarisinye.

ndizerako Perezida nabona abantu benshi batarishyigikiye ; azakoresha ububasha ahabwa n’itegeko arihagarike.

Abihayi imana nabo barisinyeho. twese,

Nanjye ntabwo mbishyigikiye.

tekereza iyo inda yawe (bagutwite0 iyo aba ariyo ivanwamo; reba ukuntu ufitiye igihugu akamaro nawe ubwawe. BYARI IGIHOMBO GIKOMEYE.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :