KUBESHYUZA INKURU YISWE : ABICANYI BA NZIZA MULI EUROPE NA AMERICA. Peter Karimu

Kuba Peter Karimu yaba yarabeshyewe, ntibikuraho ko Jack Nziza ari umwicanyi ruharwa!

Ndabasuhuza mwese aho muri mbifuriza Pasika nziza. 

Nitwa Peter Kalimu nkaba ntuye muri America. 

Ndagira ngo nshimire urubuga Le Prophete mu bwitange n’ubushishozi ikoresha mu gushaka kugaragaza akarengane Abanyarwanda batandukanye bahura nako n’uko rubona byari bikwiye kugenda kugira ngo abantu bongere basabane. 

Muri urwo rwego rero nazinduwe no kugira ngo mbeshyuze inkuru yanditswe ikaba yarasohotse kuri uru buga yitwa « ABICANYI BA NZIZA MULI EUROPE NA AMERICA. » Iyi nkuru yasohotse ku wa 28 Gashyantare 2011.

Umwanditsi w’iyo nkuru anshinja ko naba nkorana na General Jacques Nziza.  Nyamara uwo Nziza avuga ntawe nzi. Kwandika rero ngo turakorana kandi atari byo, bigaragaza ko uwo mwanditsi yari agambiriye kunsebya no kunyandarika. 

Wenda muribaza muti ese ko watinze gusubiza? 

Muri iyo nkuru uwo mwanditsi avuga ko ngo mu gihe gito azatanga andi

mazina y’abakorana na Nziza. 

Byabaye ngombwa rero ko ntegereza kugira ngo ntahubuka nk’uko yabigenje. Nyamara kugeza ubu ntabwo uwo mwanditsi aragaragaza abo bantu avuga ko bakorana n’uwo mwicanyi. Ibi byerekana ko byari ugusebanya no gusebya Kalimu yivuye inyuma . Kandi uwo mwanditsi naje kumumenya, nsanga hari amasinde dusanzwe dufitanye, ni yo yahereyeho yiha kunsebya. Siniriwe ntangaza izina rye, mubikiye akabanga.

Ndasaba rero uwo mwanditsi kwihana maze akareka gusebanya yihishe inyuma y’uru rubuga. 

Ubundi inkuru nk’izo usanga zigamije gucamo abantu ibice bityo zikabuza ukuri kujya ahagaragara. 

Ese uyu mwanditsi niba koko ibyo avuga abifitiye gihamya ni kuki amaze hafi umwaka wose ataragaragaza ukuri ku byo yanditse? Niba se avuga ukuri ni kuki we ubwe atigaragaje? Niba koko amfiteho amakuru y’impamo , ngaho natinyuke ayashyire ahagaragara bityo tubijyeho impaka, abatuzi badukiranure.

Basomyi rero iki gihe cya Pasika gikwiye kuduha isomo ko kugira ngo tuzukane na Krisitu tugomba kwihana. Ndasaba rero uyu mwanditsi kwihana hakiri kare. 

Ikindi ngira ngo nsabe uwo mwanditsi ni ukumenya ko iyo ugiye gutanga inkuru uvuga uwo uri we n’aho wakuye iyo nkuru. Ibihuha no gusebanya muzi aho byagejeje Urwanda. Ni kuki kugeza ubu tutareba inyuma ngo twihane? Ndabizi guhumagira cyangwa guhahamuka bibaho ariko kubyitwaza ugasebya mugenzi wawe biguhitana wenyine.

Bavandimwe rero mwasomye iyo nkuru ndagira ngo mbashimire kuba mutarayihaye agaciro kandi ndagira ngo mbamenyeshe ko inkuru nk’izi zicamo abantu ibice ntawe uba uzi uwo zikorera. 

Benshi muzi ko twabanye kandi tukibana. Muzi amagorwa n’inzira nanyuzemo kugeza ubu. Akarengane nahuye nako benshi muri mwe mwarantabaye.

Ndabibashimira kandi mbifuriza kugira Pasika nziza. 

Peter Kalimu

Dore uko iyo nkuru yari iteye :

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/02/23/source-utilisateur-1-abicanyi-ba-nziza-muli-europe-na-america/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Source: Utilisateur 1: ABICANYI BA NZIZA MULI EUROPE NA AMERICA. » Source: Utilisateur 1: ABICANYI BA NZIZA MULI EUROPE NA AMERICA.

Brig Gen Jack NZIZA

BAVANDIMWE MURABE MASO,

HANO MAZE KUMENYA KO HALI ABANTU BOHEREJWE MU BURAYA GUCENGERA MU BANYARWANDA, BAFITE IMIGAMBI YO KUBAGIRIRA NABI.

UBU KUBERA ABO HANO I KIGALI BASIGAYE BITA FOUR GANG (KAYUMBA, KAREGEYA, GAHIMA NA RUDASINGWA) BASIGAYE BAGENDA MU BAHUTU, KIGALI YOHEREJE ABAHUTU HANZE BAFITE MISSION ITALI NZIZA.

MUGENZI W’UMWE MU BALI HANZE AMAZE KUMBWIRA KO UWIYITA PETER KALIMU,

WE YOHEREJWE MULI AMERIKA, KO AHO AHERUKIRA KUMUVUGISHA YALI NGO AHITWA BUFFALO. ABAHATUYE RERO MURABE MENGE, CYANGWA NIBA YARAHAVUYE ABAZUMVA ILI ZINA HAFI YANYU MUZAMENYE IKIMUGENZA.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :