Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya 5) : N’abasivili bo muri FPR bararikoroje. James Maniriho.

Musoni Protais na we afite amaraso ku biganza .

Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana .

98. Musoni Porotazi

Mu w’1994 yahereyeko aba perefe wa Kibungo. Yicishije ku bwinshi abaturage b’Abahutu kugirango amasambu n’amazu yabo byigarurirwe n’Abatutsi. Iyo politiki yo kurema impugu zituwe n’abantu b’ubwoko bumwe gusa yayikomeje yica benshi mu Bahutu batahukaga bava mu nkambi z’impunzi zo muri Tanzaniya. Musoni yagizwe perefe w’umujyi wa Kigali mu mpera z’umwaka w’1997. Dore uko CLIIR yamuvugaga icyo gihe : “Umujyi wa Kigali wahawe perefe mushya. Kugeza ubu yari perefe i Kibungo, aho yaranzwe no kugira ubwoko atsemba guhera mu kwa 4 kw’umwaka w’1994, neza neza nka koloneli Ibingira”. Ibingira uwo yagaruje umuheto ako karere yica Abahutu ba Byumba, Kibungo, Kigali ngari, amajyepfo ya Gitarama na Butare. Perefe Musoni Porotasi yari komiseri wa FPR mu bya politiki kuva mu w’1990 kugeza mu w’1993. Inkwakuzi mu kwamamaza ingengabitekerezo intagondwa za FPR zigenderaho, asize Kibungo ari agahugu gatuwe n’Abatutsi bonyine, abinyujije mu kwica no kurigisa impunzi z’Abahutu zirukanywe ku ngufu mu nkambi zazo muri Tanzaniya. (CLIIR, Itangazo n° 26/97 ryo ku wa 27/12/1997).

77. Mugabo Francis

Ni umwe mu bagize ya matsinda y’abicanyi babitojwe ba DMI. Yoherejwe i Nayirobi muri Kenya gukora muri ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu. Yari yahawe ubutumwa bwo kwica Seti Sendashonga wari ministiri wa FPR akaza kwegura agamije kwamagana ukuntu ingabo za APR zarimburaga abasivili. Yamurashe le 26/02/1996 amukomeretsa ku rutugu. Mwishywa we bari kumwe mu modoka yatobaguwe n’amasasu menshi mu nda, aza kugwa i Nayirobi mu mpera z’ukwa 4 1997. (CLIIR, Note sur le sort des réfugiés rwandais au Kenya, 22/07/1997).

89. Muhatse Inyasi

Mu gihe yayoboraga gereza ya Kigali mu w’1997, yaranzwe no kugaragura abari bahafungiye. Yagize uruhare mu bwicanyi bw’i Kibeho muri Mata 1995. Yari umufasha wa hafi wa koloneli Ibingira (Reba Fred Ibingira).

90. Gahima Jerari

Yabaye umunyamabanga mukuru muri ministeri y’ubucamanza mu w’1997. Yagize uruhare mu bwicanyi budatoranya bw’abaturage b’Abahutu guhera muri Mata 1995 (CLIIR, Itangazo n° CL08/97/mj ryo ku wa 18/03/1997).

93. Rwanyindo

Yahoze ari umukuru wa segiteri ya Kagunga. Ni umufatanyacyaha mu ishimutwa n’izimira rya liyetona Mugemanshuro Aluferedi mu kwa kabiri 1997 (Reba Rutembesa).

95. Karake Assoumani

Umusirikari wa APR. Le 28/11/1995 yahamagaje Lewodomiri Ngirinshuti wahoze ari ajida mu ngabo za kera. Lewodomiri yitabye le 29/11/1995, kuva ubwo aburirwa irengero. Lewodomiri Ngirinshuti yari atuye muri segiteri Rwampara, komini Nyarugenge muri perefegitura y’umujyi wa Kigali. Yari yaravuye mu ngabo za kera mu w’1980 kubera indwara (diyabete). (CLIIR, Abasirikari bo mu ngabo za kera bashyizwe muri APR cyangwa abaherutse gutahuka bava mu nkambi z’impunzi barengeye he ?, Gicurasi 1997).

96. Kagabo Amini

Yari umushoferi muri PNUD. Yagize uruhare mu iyicwa rya Madamu Uwimana Veneranda mu mugoroba wa le 6/11/1996 ahagana saa moya za nimugoraba (19h00). Madame Uwimana yasohotse mu modoka, Kagabo yicira abicanyi ijisho akoreshe kumyatsa amatara y’imodoka, baherako bamurasa. Kagabo yatahutse ava i Burundi, akaba yari ashumikanye n’umukobwa wari warabuze akazi, akaba yarakifuzaga mu biro bigenga abakozi byayoborwaga na Madame Uwimana. (CLIIR, Ibyo abadufasha bose bagombye kumenya, 22 Werurwe 1997).

97. Mama Keza

Yari afite restora ku Mumena, segiteri Nyamirambo, perefegitura y’umujyi wa Kigali. Yagize uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru witwaga Apolosi Hakizimana wavukaga i Mabanza ku Kibuye, akaba yari afite ikinyamakuru cyigenga cyitwaga UMURAVUMBA. Abagabo 2 bamwishe bari bamaze iminota mike cyane batandukanye na Mama Keza wasubiye inyuma akubise Hakizimana amaso. Arakekwaho rero kuba yarabaye umuranga wa bariya bicanyi. Hari ku cyumweru le 27/04/1997, ahagana saa tatu za nijoro (21h00). N’ubundi Hakizimana uwo bari baramuhereye kare kuva yaba umunyamakuru wigenga. Le 08/08/1996, yatabawe byihutirwa na Amnesty International. Yari afungiwe ku buryo budahuje n’amategeko kuri burigade ya Muhima, aho yabaye kuva le 30/07 kugera le 16/08/1996 afunzwe n’igipolisi cya gisilikari cya APR. Le 21 Werurwe 1997, ahagana saa moya za nimugoroba (19h00) yahushijwe n’ibisumizi 2 bya DMI (Urwego rwa gisirikari rushinzwe kugigira) ari bo Kalawudiyani na Emiliyani. Bashatse kumwinjiza mu modoka ku ngufu, umunyamakuru avuza induru cyane, abashakaga kumushimuta barahunga. Nta gushidikanya ko iyicwa rya Hakizimana rifitanye isano n’umuronko yari yarahaye ikinyamakuru cye UMURAVUMBA. Urugero twantanga ni nk’uko yamaganye ko mu rubanza rwa koloneli Ibingira, hatitawe ku mezi yamaze ku rugamba muri Zayire (bavugaga ko ari mu munyururu, kandi mu by’ukuri yaroherejwe kumara impunzi z’Abahutu muri Zayire amaze gucucuma abantu ibihumbi 8 i Kibeho).

99. Bihozagara Yakobo

Ni umwe mu bacuranbwenge b’umugambi wo kurema uturere dutuwe n’abantu b’ubwoko bumwe gusa.Ni we wadukanye igitekerezo cyo kurema perefegitura y’u Mutara. Amaze kwica Abahutu bose bari bahatuye, yahatuje Abatutsi bavuye Uganda. I Kigali bita u Mutara “ubwami bwa BIHOZAGARA”. Icyo gihe yari ministiri wo gutuza impunzi zitahutse no gusana ibyangijwe, mbere yo kujya muri ministeri y’urubyiruko n’amasiporo.

100. Mazimpaka Patriki

Yasimbuye Bihozagara ku buyobozi bwa ministeri yo gutuza impunzi no gusana ibyangijwe, maze nawe akomeza ya politiki yo kurema impugu zituwe n’abantu b’ubwoko bumwe gusa. Nyuma yaje kugirwa ministiri mu biro bya Perezida wa Repubulika.

BIRACYAZA….

James Maniriho.

ukuri (mardi, 10 avril 2012 06:33)

Ariko kuki mwigize abanyabwenge cyane « ngo genocide y’abahutu ntiyateguwe?! »ibyobo byari hirya no hino my Rda byari iby’iki?niyo yateguwe kuko igikomeje na n’ubu!!.

Joe (lundi, 09 avril 2012 15:59)

Mujye mwibuka ko ibyo muvuga muzanabibazwa mw’Ijuru!!! u Rwanda ni u rwacu twese bandugu!!!!! Kandi ntawe utemera ko abahutu bapfuye!!! ariko ubanza mugomba gusobanurirwa neza icyo Jenoside aricyo!!! ntabwo nzi umubare w’abahutu bapfuye kandi ntabwo nishimiye gupfa kwabo kuko ni abavandimwe, ariko ntabwo habayeho gutegura umugambi wo kubarimbura niyo mpanvu itiswe Jenoside!!! gusa turebe icyaduhuza tukaba umwe kandi tugafatanya kubaka igihugu, bashaka imyanyan bazayibona nibitonda ntibavushe amaraso y’abanyarwanda. Nkeka ko ntan’uwaba acyemera gushukwa ngom afate imbunda!!!!!

mahoro (dimanche, 08 avril 2012 18:24)

Izo ngunzu zamaze abantu nazo bazimanike zumve uko bimera.

Mariya (dimanche, 08 avril 2012 18:01)

Turibuka abavandimwe bamazwe n’inkotanyi I Rukara:Mukangarambe n’abana be 7,Bicamumpaka,Mukagatare,Mukarusagara,Munyaneza,Viyoleta,Iyaremye,Rugemintwaza,n’abandi Bose batwikiwe kuri CERAI ya Rukara.

kagaboo (dimanche, 08 avril 2012 06:44)

Dir Biraje wayoboraga gereza ya.Gikondo yatikiriyemo abantu ibihuhumbi n’ibihumbi bazize ahanini inzara.nabo. turabibuka

@72 (dimanche, 08 avril 2012 02:42)

@72, thanks kunama yo kwitondera abaza kuri uru rubuga.ariko gusa muri iki gihe hari kuvugwa ibintu bidasanzwe bigiye kuba muri region:mu rwanda. urebye ku ruhande rwa congo hari mouvements z’abasilikare badasobanutse bambaye ingofero za monuc kandi bari muri nord kivu na sud kivu gusa ngo ni kenyans na tanzania na ugandans + more than 1000 us special forces in the region.kony it is just the smoke, hari nabandi basilkare benshi baba barabu bari kuza n’indege kinshasa ,abakongomani ntago bazi ibyaribyo ariko for someone aware of that things he may get the game quickly.have a look at http://www.bakolokongo.com just for the verification.jimmy hari ikintu uzambwira.

matsiko

INTWARI YARATABAYE (samedi, 07 avril 2012 10:10)

INTWARI YARATABAYE

Ku itariki ya 06 Mata 2012 umuryango n’inshuti za Perezida Juvénal HABYALIMANA, Abanyarwanda ndetse n’isi yose baribuka imyaka 18 uwari Prezida w’u Rwanda yitabye Imana.

Ku iteriki ya 06 Mata 1994 saa mbiri n’igice ( 20H30 ) nibwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Prezida Juvenal HABYARIMANA na Cyprien NTARYAMIRA w’u Burundi yarashwe igisasu cya missile irashya n’abari bayirimo bose.

Iyo ndege yarashwe n’umutwe w’iterabwoba wa RPF-INKOTANYI uyobowe na Paul KAGAME yari ivuye i Dar-Es-Salam muri Tanzaniya ahari habereye inama yari igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Ico gikorwa cy’iterabwoba cyo kwica Umukuru w’igihugu cyatumye hatangira ubwicanyi bwibasiye Abatutsi, FPR iboneraho kugaba igitero cya nyuma cyo gufata ubutegetsi bwose ku ngufu ari nako itsembatsemba Abahutu aho inyuze hose.

Abanyarwanda bamwe, cyane cyane abakiri bato ntibigeze bamenys Juvenal HABYARIMANA, uwo muntu wayoboye u Rwanda imyaka 21, na n’ubu akaba akivugwa hirya no hino ku isi. Yishwe n’abashakaga kwikubira ubutegetsi, nyamara yari avuye gushakira abana b’u Rwanda bose amahoro arambye.

Mu nyandiko ikurikira tugiye kubagezaho bimwe mu by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Juvenal HABYARIMANA nk’umusirikari, umunyapolitiki n’umutegetsi wabaye Intwari mu mateka ya vuba y’u Rwanda:

1. INKOMOKO YA PEREZIDA JUVENAL HABYALIMANA

Juvénal HABYALIMANA ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyungura, cya Mateke. Ni Umwungura. Yavukanaga n’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4. Babiri muri bashiki be babaye abihayimana bo mu muryango w’Abenebikira. Sekuru Rugwiro yari umukozi ushinzwe gutekera Abapadiri Bera bari barashinze mu 1914, Paroisse ya Rambura. Ise umubyara Jean Baptiste Ntibazirikana yari umucatéchiste.

2. AMASHURI YIZE

Afite imyaka 8 y’amavuko, yatangiye amashuri abanza i Rambura. Ajya kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri Paruwasi Gatorika ya Nyundo.

Yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi I Gitarama, ariko kubera ko yashakaga kuba umuganga yavuye i Kabgayi ajya kwiga I Bukavu muri Congo, muri Collège interracial de Bukavu. Arangije yagiye kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Louvanium i Kinshasa.

Ku itariki ya 17 Kamena 1960, Ingabo z’igihugu cya Congo zarivumbagatanije, icyo gihe Juvénal Habyalimana yari amaze imyaka 2 mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza. Nk’abandi banyeshuri b’abanyamahanga byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo agataha mu Rwanda.

3. UMUSIRIKARE W’UMWUGA

Yageze mu Rwanda igihe Dominique Mbonyumutwa, waje kuba Président wa Repubulika w’agateganyo, icyo gihe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, yashakaga abasore bo kujya mu ishuri ry’aba Officiers ry’i Kigali.

Juvénal Habyalimana yinjiye muri iryo shuri tariki ya 10 Ugushyingo 1960 ari kumwe n’abandi basore b’abanyarwanda 6, aribo: Pierre Nyatanyi (ise wa Nyakwigendera Ministre Nyatanyi Christine), Aloys Nsekalije, Sabin Benda, Epimaque Ruhashya, Alexis Kanyarengwe, na Bonaventure Ubalijoro.

Niwe wasohotse muri iryo shuri ari uwa mbere afite inimero ya gisirikare imuranga (matricule 001), amaze kubona impamyabumenyi yo kumanukira mu mutaka (brevet parachutiste), Juvénal Habyalimana yabonye ipeti rya Sous-Lieutenant ku itariki ya 23 Ukuboza 1961 ubwo aba abaye umusirikare wa mbere w’umunyarwanda wo mu rwego rwa officier………………..

Soma ibikurikira kuri http://www.inyabutatu.com

HYPERLINK « http://musijean@yahoo.fr » t « _blank » kisasu (samedi, 07 avril 2012 07:04)

Ni mukomeze mudutangarize izo nkoramahano zatwiciye abacu zikaba zitanashaka ko tubibuka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya genocide zakoreye abahutu ariko baribeshya ukuri kuzageraho gutsinde

HYPERLINK « http://Catherinengombwa@gmail.com » t « _blank » Catherine Ngombwa (samedi, 07 avril 2012 06:58)

Ms Cleaver na Yusufu nabo bamaze abantu! Uwiragiye,Hategekimana,Belimondo,Kalisa, Mussa, nabo turabibuka. Rwampara,Agatare Biryogo Nyarugenge

Kabego (samedi, 07 avril 2012 05:52)

Abahemutse i Gasabo bo ni uburo buhuye….ni ukubona abantu bagenda ariko abenshi bakenyereye ku mifunzo y’ibisebe byanze guhonga cg ibibyimba byanze gucyura…Amahirwe ni uko Imana yaduhishe ibanga ryayo ry’uko nta muntu umenya icyo undi atekereza uretse guhimbahimba nka bwa BUTAREBA BW’I RWANDA(LA JUSTICE RWANDAISE) nibo nabonye bufita abantu bazi Geometrie spaciale…ubundi bamwe baba barirutse cg se barabaye nka KAMUCACA abazi uwo mwana w’umuhungu wabaga i Kigali akaga kari karamugwiriye…kandi mbere yariyihagazeho ariko nyuma ibyamushyitseho…ujye umenya ko ejo nawe byakubaho…UBAMABA ISI NTAKWEGA.

INTWARI YARATABAYE (vendredi, 06 avril 2012 20:58)

Ku itariki ya 06 Mata 2012 umuryango n’inshuti za Perezida Juvénal HABYALIMANA, Abanyarwanda ndetse n’isi yose baribuka imyaka 18 uwari Prezida w’u Rwanda yitabye Imana.

Ku iteriki ya 06 Mata 1994 saa mbiri n’igice ( 20H30 ) nibwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Prezida Juvenal HABYARIMANA na Cyprien NTARYAMIRA w’u Burundi yarashwe igisasu cya missile irashya n’abari bayirimo bose.

Iyo ndege yarashwe n’umutwe w’iterabwoba wa RPF-INKOTANYI uyobowe na Paul KAGAME yari ivuye i Dar-Es-Salam muri Tanzaniya ahari habereye inama yari igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Ico gikorwa cy’iterabwoba cyo kwica Umukuru w’igihugu cyatumye hatangira ubwicanyi bwibasiye Abatutsi, FPR iboneraho kugaba igitero cya nyuma cyo gufata ubutegetsi bwose ku ngufu ari nako itsembatsemba Abahutu aho inyuze hose.

Abanyarwanda bamwe, cyane cyane abakiri bato ntibigeze bamenys Juvenal HABYARIMANA, uwo muntu wayoboye u Rwanda imyaka 21, na n’ubu akaba akivugwa hirya no hino ku isi. Yishwe n’abashakaga kwikubira ubutegetsi, nyamara yari avuye gushakira abana b’u Rwanda bose amahoro arambye.

Mu nyandiko ikurikira tugiye kubagezaho bimwe mu by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Juvenal HABYARIMANA nk’umusirikari, umunyapolitiki n’umutegetsi wabaye Intwari mu mateka ya vuba y’u Rwanda:

1. INKOMOKO YA PEREZIDA JUVENAL HABYALIMANA

Juvénal HABYALIMANA ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyungura, cya Mateke. Ni Umwungura. Yavukanaga n’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4. Babiri muri bashiki be babaye abihayimana bo mu muryango w’Abenebikira. Sekuru Rugwiro yari umukozi ushinzwe gutekera Abapadiri Bera bari barashinze mu 1914, Paroisse ya Rambura. Ise umubyara Jean Baptiste Ntibazirikana yari umucatéchiste.

2. AMASHURI YIZE

Afite imyaka 8 y’amavuko, yatangiye amashuri abanza i Rambura. Ajya kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri Paruwasi Gatorika ya Nyundo.

Yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi I Gitarama, ariko kubera ko yashakaga kuba umuganga yavuye i Kabgayi ajya kwiga I Bukavu muri Congo, muri Collège interracial de Bukavu. Arangije yagiye kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Louvanium i Kinshasa.

Ku itariki ya 17 Kamena 1960, Ingabo z’igihugu cya Congo zarivumbagatanije, icyo gihe Juvénal Habyalimana yari amaze imyaka 2 mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza. Nk’abandi banyeshuri b’abanyamahanga byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo agataha mu Rwanda.

MWITONDERE BA MANEKO KURI URU RUBUGA (vendredi, 06 avril 2012 20:51)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :