Ubutumwa bwa RDI/SOUTH AFRICA bushyigikira imyigaragambyo y’i Paris izaba le 06/04/2012. Gatare Vincent.

Durban

Itangazo rya RDI South Africa rishyigikira byimazeyo igikorwa

cy’ingirakamaro kizabera I PARIS kuwa 06 – 04 – 2012

Kuwa kane, taliki ya 29 Werurwe 2012, zimwe muri clubs RDI Rwanda Rwiza zikorera muri South Africa zakoze inama rusange, zungurana ibitekerezo ku mikorere yazo, hanyuma zifata umwanzuro wo gusohora itangazo rikurikira:

RDI South Africa ishyigikiye byimazeyo imyigaragambyo izabera I Paris kuwa 6 Mata 2012 n’ubwo tuzaba tudahari, dutangarije abanyarwanda n’abandi Bantu bose b’umutima utarangwa n’irondakoko ko tuzaba tubari inyuma kandi ko :

1.Twamaganye abiyita abanyapolitiki bagamije gukomeza kunyuzuza no kuryanisha abaturage, basa n’abakijandajanda mu mabi ya FPR

2.Dushyigikiye icyemezo cya LONI cy’uko italiki ya 6 Mata  ari ho u Rwanda rwatangiye kugwa mu icuraburindi ry’akandare k’ubwicanyi bigatuma interahamwe na FPR birara mu bantu bakica nk’uwica ibimonyo.

3.Tugomba kujya twibuka abaguye mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege ya gisivili yari itwaye perezida Habyarimana n’abo bari bari kumwe

4.Dushyigikiye ishyirwaho ry’impuzamashyaka ya opposition maze hagatangirwa igikorwa cyo kurwanya ingoma mpotozi y’igitugu ya Paul Kagame, kandi bigakorwa vuba cyane.

5.Twamaganye abishakira indonke, maze bagashaka gucecekesha abaharanira uburenganzira bwabo, bagashaka gutera ubwoba bavuga ngo iriya myigaragambyo ni ivangura. Twamaganye uko kwiyenza gushaka gusa n’urugomo FPR na Kagame bakoreye ishyaka PDR-Ubuyanja muri 2000, cyangwa urwo bakoreye MDR.

6.Uburenganzira buraharanirwa ntabwo bukwizanira gutyo gusa, nibatureke tubuharanire. Abo tutabona ibintu kimwe , ntibagomba gushaka kudupfukirana no kuducecekesha  ahubwo bagomba kwemera ko tujya impaka mu bwisanzure, maze ukuri kukajya ahabona, naho ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.  Dukomeje kwemera tudashidikanya ko Inama Rukokoma ariyo yafasha Abanyarwanda kuganira, abishoye mu bwicanyi cyangwa mu gusahura umutungo rusange bakabihanirwa,  cyangwa se bagakubitwa icyuhagiro, bityo twese tukabona uko twafatanya kubaka u Rwanda  Rwiza , rw’amahoro n’umutekano.

7.RDI  South Africa kandi yifuje gutumira perezida wa RDI-Rwanda Rwiza bwana Faustin Twagiramungu kuza muri Africa y’Epfo maze agafungura ku mugaragaro ibikorwa bya  RDI, akagirana ikiganiro n’abagize za Clubs RDI kuko dusanga hari byinshi byasobanurwa kurushaho na we ubwe. Bityo inzego dufite zitwa iz’agateganyo zigatangira gukora ku buryo buhamye.

 Bikorewe I Durban, kuwa 29 Werurwe 2012.

Gatare Vincent,

Umuhuzabikorwa a.i. wa Club RDI Rwanda Rwiza

South Africa

HYPERLINK « http://www.iwacu1.com » t « _blank » Kalimwabo (jeudi, 05 avril 2012 09:48)

twagiramungu nagira ngo ni umunyapolitiki uzagira aho atugeza! Ndamwibuka abwira abanyarwanda ngo bakande ikinani! none yabaye umuvugizi w’umuryango wa habyalimana! aliko yewe banyarwanda, yibagiwe se urupfu sebukwe na nyirabukwe bapfuye! icyo asaba kanziga azakimuhe aliko araeke kubeshya abanyarwanda!!

HYPERLINK « http://gisajero@live.com » t « _blank » Gisa (jeudi, 05 avril 2012 09:20)

Jyewe ubu haribituma mbabara kurushaho Nimujye ku http://www.igihe.com murebe amakuru ariho ukuntu abasirikare bokwahabyarimana bemraga guherekeza imodoka zihungisha Abahigwaga mu kwa4.nasubizamaso inyuma nkibuka inkotanyi abaozabeshyaga ngo ni amahoro ngo nibatahe bicirwaga Mubugesera nahandi byose byanyuze mumaso yanjye.nuko ntamikoro fite nanjye nakwitabiriye iyo myigaragambyo nkatanga ubuhamya kuko byose ndabizi abazabasha kuhajyera turikumwe nanjye aho ndihose.kuko nkunda igihugu cyanjye .Murakoze.

HYPERLINK « http://www.iwacu1.com » t « _blank » Kalimwabo (mercredi, 04 avril 2012 23:26)

Ni byiza ko abantu bitabira imyigaragambyo iteganijwe i Paris!! aliko iliya taliki itwibutsa urupfu rwa habyalimana twe tubonamo nk’ibohorwa rya bamwe mu banyarwanda! Ndavuga nk’imiryango y’abali abafasha ba perezida Kayibanda Habyalimana yamariye ku icumu! Twagiramungu ndetse na Ndahayo Eugène bagombye kugira icyo badutangaliza ku birebana n’icyo kibazo!! abo bantu si intore si interahamwe none murabasaba kujya kwibuka uwabahinduye imfubyi! Kuli jye Habyarimana yakagombye kuba yarabajijwe! Wowe wakabaye umwirabura ukica Mandela!

HYPERLINK « http://pastomika@gmail.com » t « _blank » Zinay (mercredi, 04 avril 2012 22:49)

Ngo « umuhanuzi »ndabona icyo umaze ari ugushyira amacakubiri mu bana b’urwanda.

RDI ishami rya Mali (mercredi, 04 avril 2012 19:34)

RDI ishami rya Mali turi mu mazi abirinduye. Twagira uri he ngo udutabare?

Ikaze Jerome (mercredi, 04 avril 2012 17:23)

Nishimiye kongera gusoma inyandiko z’Intwari JEROME. Jerome oyeeeee!!!!

salima (mercredi, 04 avril 2012 14:20)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :