Musenyeri Agustini Misago, umwepiskopi wa Gikongoro, yatabarutse.

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/03/12/musenyeri-agustini-misago-umwepiskopi-wa-gikongoro-yatabarutse/ » HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/03/12/musenyeri-agustini-misago-umwepiskopi-wa-gikongoro-yatabarutse/ »

Agustini Misago yavukiye muri paruwasi ya Nyagahanga muri diyosezi ya Byumba mu w’1943. Yize amashuri abanza aho i Nyagahanga, yiga ayisumbuye muri seminari nto yo ku Rwesero. Seminari nkuru yayize mu Nyakibanda, ahabwa ubupadiri le 25/07/1971. Kugera mu w’i1974 yigishije mu iseminari nto yo ku Rwesero, mu w’1974 ajya kwiga “Sciences patristiques” i Roma muri “Institut patristique «Augustinianum»”.

Yatahukanye impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) mu w’1980, ajya kwigisha mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda, aba na “Préfet des études”.

Mu kwa kabiri 1985 yabaye umuyobozi (Recteur) wa seminari nkuru yo mu Nyakibanda,

Le 24/04/1992 Nyirubutungane Papa Yohani Paulo wa 2 amutorera kuba umwepiskopi wa diyosezi nshya ya Gikongoro.

Yahawe ubwepiskopi le 28/06/1992. Intego ye yari “Omnia propter Evangelium”, bisobanura ngo “Byose bigiriwe Inkuru Nziza”.

Le 07/04/1999, ku munsi wo gutangira icyunamo cy’abazize itsembabwoko ryo mu Rwanda mu w’1994, uwari perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyo gihe, Bwana Pasteur Bizimungu, yaramwandagaje avuga ko nawe yagize uruhare muri ubwo bwicanyi bw’indengakamere. Hashize icyumweru, le 14/04/1999 Musenyeri Agusitini Misago yafashwe nabi cyane, arafungwa, araburana, aratsinda, afungurwa le 15/06/2000.

N’ubwo yari asanzwe asemeka, mu munyururu, aho yamaze amezi 14 arengana, ni ho yavanye ubwehe bwo kurwara umutima, ku buryo afunguwe byabaye ngombwa ko ajya kwivuza i Buraya. Amaze koroherwa, yasubiye kuyobora diyosezi ya Gikongoro. Kuri uyu munsi le 12/03/2012, yabyutse nk’abandi bose, avuga misa, afata icyayi, ubundi ajya mu biro. Hagati ya saa tanu (11h00) na saa sita (12h00) nibwo bamusanze mu biro bye yitabye Imana ariko icyamwishe ntikiramenyekana.

Ababanye na Musenyeri Agustini Misago mu mashuri no mu kazi, bahamya ko yari umuhanga cyane kandi akaba “Rudakangwa imirimo”. Ikindi cyamurangaga ni ukutagira uburyarya. Atabarutse afite imyaka 70 gusa. Imana imwakire, imuhe iruhuko ridashira. Atabarutse twari tukimukeneye, turamusabira. Nawe kandi arasabira ku Mana diyosezi ya Gikongoro, Kiliziya yo mu Rwanda, u Rwanda n’Abanyarwanda bose.

Igendere, Musenyeri Agustini Misago, ntituzakwibagirwa.

Ubuyobozi n’ubwanditsi bw’urubuga http://www.leprophete.fr.

Serge Nyaruguru (mardi, 13 mars 2012 19:47)

Musenyeli Misago Augustin yaba yishwe na mushiki wa nyakwingera padiri Niyomugabo wari padiri mukuru wa paruwasi Cyanika. Uwo mushiki we yarasanzwe aza gufata amafranga kwa musenyeri mu rwego rwo gufasha umuryango wa nyakwigendera. Akimara gupfa Leta ya FPR yahise itangaza ko musenyeli azize umutima ko bazamushyingura kuri uyu wa kane. Nyuma inama nkuru ya kiriziya gatorika yabyanze yohereza umurambo i Butare kugirango barebe icyamwishe. Amarozi aba kwishi uru Rwanda rukenewe gurabarwa abana barwo batarashira bose. FDU na RNC bategereje iki? Nimubanguke mudutabare tutarashirira ku icumu.

Mvukiyehe (mardi, 13 mars 2012 18:17)

(mardi, 13 mars 2012 17:51)

Uwo mutega-rugoli wali kumwe na Musenyeri Augustini Misago umuntu yamwibazaho byinshi ! Kuba yarahise anyerera akabura biteye ikibazo. Ngaho rero services za polisi niziduhe ibyo zagezeho. Umutega-rugori ubundi niwe utanga ubuzima, akabyara akarera ! None, kuva kera i Rwanda, niwe wazobereye mu koroga !

Ba byeyi bacu, bashiki bacu nimwange kuba ibikoresho by’abicanyi!

Imana ihe uyu Mushumba wacu iruhuko lidashira; kandi turayishimira kuba Yali yaramuduhaye akaba yaramaze imyaka 70 mu ili iki gihugu cyacu.

Imana ikulinde Rwanda rwacu !

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :