Philemon Niyomugabo : Indirimbo zawe zirimo inyigisho nziza.
Nitwa Epiphanie Mukabarinda, mbarizwa mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, ndasaba indirimbo y’umuhanzi nkunda cyane ariwe Niyomugabo Philemon, iyo ndirimbo yitwa Zirikana ibanga ry’umukunzi.
*Nyituye inshuti yanjye Natanael Ntwari ibarizwa mu gihugu cya CANADA. N’ubwo twatanye tutabishaka kubera akarengane kahawe intebe muri uru Rwanda ndamusaba gukomeza kwihangana no kwizera ko umunsi umwe Imana izaduha amahirwe yo kongera kubonana amaso ku yandi .
*Arayitura kandi abana bose biganye muri Ecole d’Art yo ku Nyundo abamenyesha ko akibibuka bose kandi ko akibakunda.
*Nyituye abapadiri ba Leprophete.fr mbifuriza gukomeza ubutumwa bwiza bwo guha Abanyarwarwanda urubuga rwo banyuzamo ibitekerezo byabo bataniganwe ijambo. Nemera ko amaherezo ukuri kuzatsinda.
*Nyituye Abanyarwanda bose, mbasaba kwirinda indwara ya MUNYANGIRE twashowemo kuko yangiza imitima myinshi igasenya n’igihugu cyacu.
Mwese, mwese, mugubwe neza n’aka karirimbo:
R/Zirikana gusa iryo banga ry’umukunzi
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wime amatwi abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera nibwo butwari
1. Umva di zirikana yuko
Iyi si yacu yameze amenyo
Ibi byose ubona ubu sibyo byakera
Biraturya amano twarumiwe.
2. Ibyo hanze aha biri kuzamba
Nta mahoro ariho isi irashaje
Turwana intambara z’uburyo bwinshi
Ku bwa Nyagasani tukazitsinda.
3. Ibyo tubona aha bidukura umutima
Zirikana cyane ibanga ry’umukunzi
Ararwana intambara yo kuguhoza ku mutima
Ntugahangayike ntazakwibagirwa.
4. Hariho benshi bagenzwa no gusenya
Bafite ubumara nk’ubw’inzoka z’inkazi
Bakiyoberanya bigira abatagatifu
Urajye ushishoza mu byo wumva ubwirwa.
Uwanyu Epiphanie