Ikibazo cy’Ubutegetsi bushingiye ku bwoko aho gushingira kuri demokarasi ni Umugogo w’ingorabahizi ! Eugène Ndahayo.

Abanyarwanda benshi barebera ubwiza cyangwa ububi bw’ubutegetsi mu ndorerwamo y’i nkomoko y’abagize Leta. Aho kureba kamere y’ubutegetsi, niba ari igitugu cyangwa se niba ari demokarasi, birebera ubwoko cyangwa akarere by’abatwara igihugu. Muri iki gihe babona ubutugetsi buriho ko ari ubw’Abatutsi.

Ni n’uko benshi babona ko kuva u Rwanda rwabaho kugeza muri 1959, ubutegetsi bwari ubw’Abatutsi. Hagati ya 1959 na 1994, bakabona bwari ubw’Abahutu. Kuva muri 94 kugeza ubu, Abatutsi bakaba barabwishubije. Ibintu bigasubira uko byari mbere ya 59. Iyi niyo myumvire yiganje mu Banyarwanda.

Byongeye kandi, hagati ya 59 na 73, babona ubutegetsi bwari ubw’Abanyenduga, naho hagati ya 73 na 94 bukaba bwari ubw’Abakiga.

Mu by’ukuri, ikiranga ubutegetsi ni aho bukomoka n’abo bukorera. Iyo budakomoka ku baturage ngo bube aribo bukorera buba ari igitugu, cy’agatsiko cyangwa se cy’umuntu umwe. Ako gatsiko gashobora kuba kavuga ko kabuvana ku bushake bw’Imana, ndetse bukaba bugomba guhererekanywa biturutse ku buvuke (monarchie) cyangwa se ku gitugu cy’abakagize (oligarchie), cyangwa se cy’umuntu umwe (autocratie). Ibi ni byo tugomba kureba. 

Mbere ya 59, kurwanya Ubutegetsi bwa Cyami, bamwe babyitiranyije no kurwanya Abatutsi. Hagati ya 59 na 68, abarwanyije Leta yari iriho (aha ndavuga abiyise Inyenzi), babikoze cyane cyane barwanya Abahutu. Hagati ya 90 na 94, FPR yarwanyaga ubutegetsi bw’Abahutu. Kubera izo mpamvu, Abahutu barwanyije Leta ya MRND (bari muri MDR na PSD), biswe ko barwanya ubutegetsi bw’Abahutu. Nyuma ya 94 kugeza ubu, Abanyarwanda benshi bibwira ko kurwanya Leta ya FPR ari ukurwanya ubutegetsi bw’Abatutsi.

Iki kibazo cy’ubutegetsi bushingiye ku bwoko ni umugogo w’ingorabahizi. Kandi ni mu gihe. Kuko cyahitanye za miliyoni z’Abanyarwanda bahitanywe n’intambara ya 90, na Jenoside y’Abatutsi yakurikiye urupfu rwa Habyarimana, n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu kuva muri 94. Iki kibazo ni na cyo ntandaro y’intambara ebyili zo muri Kongo nyuma ya 94. Ubu akarere kahindutse isibaniro ry’ingabo z’amahanga anyuranye, harimo n’iza mpatsibihugu.

Iki kibazo kirakomeye. Kigomba gushakirwa umuti.

Uko benshi bacyumva

Kugeza ubu, hari uburyo bubiri buhanganye mu gihugu cyacu, ku buryo abenshi mu Banyarwanda bafite ingorane zo kwiyumvisha ko dushobora guhanga indi cyangwa izindi nzira z’imibanire iboneye, zatuma Abanyarwanda tubana mu ituze, amahoro, umutekano n’ubwihanganirane. Ubwo buryo bubiri buhanganye ni ubu :

Bamwe mu Batutsi bibwira ko ngo Abatutsi ari bo bahanze u Rwanda nk’igihugu, kandi ngo ni bo bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kuruyobora.  Bityo bakumva ari bo bonyine bagomba kwigarurira ubutegetsi bwose n’imyanya myiza cyangwa ikomeye mu gihugu. Bakanongeraho ngo kuko ari ba nyakamwe, kugenzura ubutegetsi ni bwo buryo bwonyine bushobora gutuma bagira umutekano n’amahoro !

Bamwe mu Bahutu na bo  bibwira ko ngo Abahutu ari bo bonyine bagomba kugira ubutegetsi bwose n’imyanya myiza yose cyangwa ikomeye mu gihugu ngo kuko aribo nyamwinshi ngo kandi akaba ari na bo batuye igihugu mbere! Bati  ntaho byabaye ko ba« nyakamwe » bategeka  ba « nyamwinshi ».

Muri iyi myumvire, ikibazo kigaragara nk’amakimbirane hagati y’Abahutu ku ruhande rumwe n’Abatutsi ku rundi. Muri bene iyi myumvire bisaba kandi buri Munyarwanda gufata uruhande.

Ubu buryo bwo kubona no kumva bufite isôko mu mateka y’igihugu cyacu cyaranzwe kenshi n’akarengane kagiye kagirirwa ubwoko ubu n’ubu uko ingoma zasimburanye, bityo buri bwoko bukumva ko uburyo bwonyine bwo kubaho mu ituze, mu mahoro n’umutekano ari ugufata ubutegetsi bwose, bukagenzura imyanya yose mu nzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu.

Ubu buryo bwo kumva no gusobanura ibintu dukurikije icyo turi cyo, bukagerekaho kuba bunashingiye ku bwoba nta kindi bwatugejejeho usibye amarira n’imiborogo. Ufashe ubutegetsi arabubundikira ngo butamucika, mu gihe abandi nabo baba bubikiriye bategereje igihe n’umwanya bikwiye ngo bamwibe umugono bihorere. Bityo igihugu cyacu kigahora muri gatebegatoki.

Uko cyagaragaye mu bihe by’intambara hagati ya 90 na 94

Ku ruhande rumwe, FPR yavutse, ikura kandi ikoresha ingamba n’imigambi bishingiye kuri bene iyi myumvire ndetse no mu kuyobora intambara cyane cyane Kagame amaze gufata ubuyobozi bwayo. Na n’ubu ni uko ikora. Umuhutu wese ni umwanzi. Ntakwiye kwizerwa. Abahutu bari muri FPR ni abo FPR ikeneye gukoresha mu rwego rw’intambara y’itumanaho. Kuko itashoboraga kandi idashobora kwerura ngo ivuge ko igendera kuri bene uyu murongo.

Ibi byatumye yica Abahutu itajenjeka, aho yarwaniraga. Imaze gufata ubutegetsi ikomeza kwica Abahutu ntacyo yitayeho kindi. Isanga abasigaye muri Kongo iratsembatsemba. Abasigaye ibagaruza umuheto mu gihugu, ibahindura ibikange. Ni uko biri. Kuko kuri yo Abahutu ari abanzi. Muri bene iyi myumvire ni ko bigenda.

Ku rundi ruhande, imyumvire yari iriho ni ivuga iti Abahutu turatewe. Tugomba kwitabara. Umwanzi ni Umututsi. Umuhutu utari kumwe natwe ni umugambanyi. Iyi myumvire yaciye ibice mu Bahutu, amashyaka yiganjemo Abahutu acikamo ibice, bamwe bahinduka ibyitso, abasigaye, igihe Ndadaye yari amaze kwicwa i Burundi, bati mureke twishyire hamwe twese nk’Abahutu. Bica ibice mu ngabo za guverinoma. Aho bigaragariye ko zigiye gutsindwa intambara, Prezida Habyarimana amaze kwicwa, Leta imaze kugera mu marembera, icyo byabyaye ni ukwica Abatutsi kugeza ku yonka nta kurobanura, n’Abahutu b’ibyitso byabo.

Uko kigaragara mu bihe byakurikiye kuva muri 1994 kugeza ubu.

Mu bihe byakurikiye aho FPR ifatiye ubutegetsi, ikibazo cyakomeje kugaragara gityo muri rusange. Guverinoma yariho mu buhungiro imaze kugaragaza ko idashoboye intambara yo gusubira mu gihugu, impunzi z’Abahutu zagiye mu nkundura y’intambara, zishyira hamwe kugirango zirengere kugeza zisubiye mu gihugu. Byabyaye RDR.

Muri icyo gihe, Abahutu basigaye mu gihugu, abo hanze bitaga Ibyitso, binjira muri Leta iyobowe na FPR. Muri 95, FPR imaze kwica abavanywe mu byabo n’intambara i Kibeho nibwo benshi muri bo babonye uko FPR iteye mu by’ukuri. Barahunga, bamwe bashinga FRD. Bakomeje guhunga buhoro buhoro kuva icyo gihe, kugeza igihe FPR isenyeye burundu MDR, mbere y’amatora yo muri 2003. Kandi na n’ubu baracyakomeza guhunga kuko iyo gahunda ya FPR yakomeje.

Muri 98, Kagame agiye kuvanaho nyakwigendera Laurent Désiré Kabila abitumwe n’Abanyaburayi n’Abanyamerika, Abahutu (abasirikare n’abasiviri) bacitse ku icumu mu ntambara yo muri 96-97, bishyize hamwe bibyara FDLR.

Nyuma ya 2000 ariko, Kagame n’agatsiko ayoboye, bamaze gusenya udusigisigi tw’amashyaka bita ay’Abahutu, yatangiye kwikiza Abatutsi badakurikiza umurongo yategetse, bibyara impunzi z’Abatutsi. Ni ibyo byabyaye groupes ziganjemo bene abo Batutsi nka MPD ya Furuma Alphonse, ARENA ya Sebarenzi na Kimenyi Alexandre, Imbaga y’Inyabutatu Nyarwanda ya Ndahimana na Mushayidi Deo, RPR ya Rukeba François (utari mwene Rukeba wa UNAR) yaje kwitwa iya Ntashamaje Geraridi, n’izindi groupes mwagiye mubona. Groupe ya nyuma ni iya RNC ya Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa.

Ibi by’Abatutsi bahunga nibyo byagaragaje ko iyo myumvire atariyo. Byateye urujijo mu bantu bose bafite bene iyo myumvire. Bamwe bati Abatutsi bagira amayeri menshi, ni ukugirango batwoherezemo abacengezi. Kandi koko birashoboka ko bamwe ari abacengezi. Abandi bati ni intambara hagati y’ibisambo byananiwe kugabana. Nabyo birashoboka kuko hari abafite ibyo bapfa na Leta ya Kagame bitagize aho bihuriye na demukarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ariko hari n’abavuga bati nyamara wenda aba Batutsi bafite ibyo batemera mu butegetsi buriho mu Rwanda, batabuziza ko ari ubw’Abatutsi gusa kuko nabo ari Abatutsi.

Ikibazo cy’Abanyarwanda batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi

Abanyarwanda batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi, ibyabo ni bibi. Kuko buri ruhande rugendera ku ivangura rubagira abanzi. Rukabasaba gufata uruhande mu ntambara y’Abahutu n’Abatutsi bagendera ku ivangura barwana. Bamwe bakabyemera, kandi bakanabikabiriza, kugirango bagaragare ko ari Abatutsi cyangwa se Abahutu, ko bakwiye kwizerwa. Abandi bagahora bacuragira hagati y’impande zombi, bitewe n’uruhande babona rufite ingufu. Abandi bagashaka kwemerwa nk’ubwoko bwihariye bw’Abahutsi.

Uko ikibazo cy’ubutegetsi giteye mu by’ukuri

Mu by’ukuri, ikibazo cy’ubutegetsi mu Rwanda ntabwo giteye nk’uko abantu benshi bacyumva kugeza ubu. Ikibazo ntikiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ikibazo kiri hagati y’abagendera ku ivanguramoko (banarikoresha ngo bagere ku butegetsi cyangwa se ngo babugundire) n’abarirwanya. Ni yo mpamvu gusimbuza ivangura ryibasira Abatutsi iryibasira Abahutu ntacyo bikemura. Bose ni Abanyarwanda. Nta Rwanda rw’Abahutu gusa ruzabaho. Nta n’u Rwanda rw’Abatutsi gusa ruzabaho.

Abagendera ku ivanguramoko bateye ikibazo gikomeye ubu, ni abari muri FPR kuko bari ku butegetsi. No mu barwanya ubutegetsi bwa FPR harimo abafite iriya myumvire isanzwe mu Banyarwanda. Ntibafite ingufu zo gutera ingorane zikomeye cyane kuko batayobora igihugu, ariko baramutse bafashe ubutegetsi byatera ingorane zisa n’izo FPR itera ubu.

Muri iki gihe abavuga ko barwanya ivanguramoko abenshi biganje mu Bahutu. Si ikindi ni uko aribo ritsikamiye cyane muri iki gihe. Ni mu Bahutu rero hagombye kuva ingufu zo kurihagarika burundu. Bitari ibyo kwihimura ngo bagarure ibyahise.

Hari n’Abatutsi batemera ivanguramoko. Ni bake kubera ibyababayeho. Ariko uko bangana kwose, bagomba kugira uruhare rungana n’urw’undi wese mu gutsinda iyo ntambara igamije kuvanaho ivanguramoko mu Rwanda.

Mu batari Abahutu ntibabe n’Abatutsi naho harimo abashaka ko iki kibazo kirangira burundu, abagendera ku ivangura bagatsindwa burundu, Abanyarwanda bakagira amahoro arambye.

Guhakana ubwoko cyangwa kugerekeranya mu nzego z’ubuyobozi abantu batandukanye ku murongo w’imyumvire, usisibiranya ugamije gusa kubeshya ngo ntuvangura, sibwo buryo bwo gukemura icyo kibazo. Gukemura icyo kibazo ni ukugendera ku murongo w’imyumvire maze kubabwira.

Uyu murongo ni wo watumye ANC itsinda muri Afrika y’epfo. Kuba yarabigezeho ni uko itigeze ifata inzira yo kurwanisha amoko. Yafashe inzira yo kurwanya ivanguramoko, ryaba rikorwa n’Abazungu, ryaba rikorwa n’Abirabura. Impamvu banze iyo nzira, ni uko babonaga itazatuma batsinda Leta ivangura y’Abazungu. Kuko bari kugera igihe Abirabura ubwabo bacikamo ibice, bishingiye ku moko, cyane cyane Abazulu, Abaxhosa, Abasotho. Abazulu bamwe baje kuba ibikoresho bya Leta Ivangura y’Abazungu, bakora ishyaka ryabo Inkhata Freedom Party, ryageze igihe rihangana na ANC aho kugirango rirwanye Leta ivangura y’Abazungu.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ANC ni umutwe urimo abarevolisiyoneri bose, baba Abirabura, baba Abazungu, baba Abavanze, baba Abanyaziya. Ntabwo abatari abazungu muri ANC bafatwa nk’abacanshuro abo kwerekana gusa, byo kwiyerurutsa. Ni abayobozi buzuye, bafite uburenganzira bungana n’ubw’undi wese muri ANC. Ntabwo ANC ari umutwe w’Abirabura. Ni umutwe wa politiki w’Abanyafrika y’Epfo bose baharanira icyo bise « National Democratic Revolution ».

Uyu murongo ni wo wonyine ushobora gutuma ikibazo cy’amoko gikemuka burundu mu gihugu cyacu. Ni wo FDU-INKINGI yahisemo. Icyo muri FDU-INKINGI dushaka ni demokarasi. Ni ukuvuga ngo uzana ikindi kitari demokarasi n’uburenganzira bungana turamurwanya, yaba ari Umuhutu, yaba ari Umututsi.

Eugène NDAHAYO

Visi Perezida wa Mbere wa FDU-INKINGI

A Musema (mardi, 06 mars 2012 04:49)

COURAGE, NDUSHAHO KUBONA KO URI NEUTRAL

NGOMAYISI YIBARUTSE NGUMBAYAMATWI (mardi, 06 mars 2012 04:38)

NGOMAYISI YABYAYE NGUMBAYAMATWI

Ingoma igira uko yimye kuko ntayima nyina akabara

Ingoma zigasa ntacyo zipfana kuko abiru si bamwe

Ingoma idahora ikaba ari igicuma kitagira inkondo

Ingoma yo ku Rucuncu ikazirusha gukaraba inkaba

Ihimbye iteka rya ’Haguma umwami ingoma irabazwa’.

Ingoma y’ i Mwima n’iy’i Nyamabuye zimuye imbago

Ingoma y’i Nyamabuye n’iy’i Karago zibyarana abana

Ingoma y’i Karago n’iy’i Ngoma zisangira amarembera

Ingoma y’i Ngoma iharira iy’i Giciye biciye ku ruhembe

Ingoma y’i Giciye yegurira iy’i Tambwe ku gatunariko

Ingoma y’i Tambwe nta tuze izatanga nimuhumure

N’izakurikira iy’i Tambwe izatambirwa uko izavuga.

Ahitwaga Tambwe ubu ni mu Karere ka Ruhango.

Amaboko afashe ingoma ntarekura arekura bayaciye

Kandi umutware yicara ku ntebe undi abajisha indi!

Mbiswa, bati “Aho kwica Gitera nimwice ikibimutera”

Ingoma zose zo mw’isi yacu zijya zihita zishiraho

N’abakunda iby’isi nk’isiha rusahuzi ntibabihaga.

Kandi ntawe uzaramba ingoma ibihumbi.

Abafite amatwi yo kumva ngaho nimwumve

NGUMBAYAMATWI YIYICARIYE KU NGOMA.

HYPERLINK « http://www.fpr.com » t « _blank » Nyangamugayo. (mardi, 06 mars 2012 03:40)

Ububwa bw’abahutu bwamenyekanye bahuzne cyangwa na mbere y’intambara bwaragaragaraga? jye nabubonye nyuma yo guhunga. Bamwe babaye ba maneko ba FPR, abandi bashinga amashyaka bayashwaniramo ku mugaragaro, abandi bagambanira bagenzi babo, abandi bafata intwaro barwanira muli Congo babyita kubohoz au Rwanda nk’aho batazi geographie na gato, abandi barinumira mu buhungiro no mu gihugu bimerera nk’agacurama, etc…

Gaciro (mardi, 06 mars 2012 03:37)

Ariko abanyarwanda ntitugakabye natwe. Aho gusa na Gumisiriza ufite ibyinyo bimeze nka ivoire yinzovu nasa na ndahayo, byuma na nyandwi desideri.

Terimbere (mardi, 06 mars 2012 02:44)

ibi bitekerezo bya ndahayo nibizima pe, biramutse bigiye mubikorwa, u Rwanda rwaba urw,amata n’ubuki, kandi Imana yahita idukiza intimba ziri kumitima yabenshi kubera kubura ababo.Imana ifashe abari guharanira amahoro Y’abanyarwanda .

Ibintu byarahindutse kweli! (mardi, 06 mars 2012 01:44)

Nsomye inyandiko myiza ya Ndahayo, ndebye na zimwe muri za commentaires ziri hasi aha, numva ndumiwe pe!

Mbere ya 90, Abatutsi nka Kagame, Gahima, Kayumba… Abakiga babitaga udushyondori ; Bakabita abanyetiyopiya cyangwa Inyenzi z’i Burundi. Kubona ku mafoto y’umunyarwanda umuntu ka Kagame, byateraga kwibaza icyo uwo MUNYAMAHANGA bamushyiriyeho.

Abatutsi nka Kagame wabasangaga mu ba padiri no mu bafurera. Never mu bapasitori. None, uragera i Kanombi kuri aeroport uri umuhutu bakakwaka passport bakwita umunyecongo! Wagera muri za banki bati « Abanyamahanga bashaka iki mu mitungo yacu! »

Yewe u Rwanda rwarahindutse kweli. Inyenzi zitwaga abanyamahanga zahawe ibyazo. Abari abanyarwanda nyabo bahinduka abanyamahanga. Ni akumiro.

Amazuru.com (mardi, 06 mars 2012 01:35)

Ariko rero tubivuge tubisubire, aya ni amazuru mba nambuye abakuru! Amazuru mon cher. Eh!

ZENA (mardi, 06 mars 2012 01:17)

Ariko imyijogonyoro yabatutsi wagira ngo haruyobewe uko inyenzikazi zikunda abagabo bafite amasura nkaya ! Ibyo muzabibaze Jeannette KAGAME, mubibaze ziriya mbwera zintutsikazi zisiga abagabo babo mungo bakajya kwirukanka kubagabo babahutu, yewe, ngo no kubarigata mukibuno barabikora ! None umva bwa bushenzi bwabo bwo kwivugisha ubusa, no kwibeshya dore ko inyo ngeso yibinyoma byabokamye ibagenda imbere muri byose. Eseye, uyu Ndahayo mwikoreye ngo afite amazuru, mwashakaga ko agira imitunu nkiya Musinga na Kanjogera, cyangwa se ngo ashinyike amenyo (nako samenyo namasuka) nkabo mvuze cyangwa se nka ya satura ngo ni Gumisiriza ? Nahose ya mpyisi ngo ni ibingira itazi gusoma no kwandika ? Siniriwe mvuga kariya kaga ngo ni Mushikiwazo (inyenzi) kuko we ni ubwahuro, umurabutswe mu gitondo agomba kuba yirirwana umwaku, anuka ikimuri cyaboze, yamavuta abatutsikazi bitotobeka iyo bamaze koga amaganga yinka ! Mureke Ndahayo rero, afite isura des bantous dont ils sont fiers. Mbega ndebera akagabo kinjati nka Kagome, gakanuye ubujisho nkagkagiye kurya abantu ariko nubundi gasanzwe kabarya, gafite akazuru kameze nkumusumari ushinyitse nimpanga yumye kuriya, maze ukavanemo imyenda yose kambare ubusa, nyuma ukagereranye numugabo uhamye nkuyu ! yewe ndakurahiye ibibi birarutanwa ! Mbone impamvu abagore babatutsikazi bata abagabo babo bakirukanka nkihene zarinze inyuma yabagabo nkaba. Nonese ye, Janet kagame koko haruwamurenganya ? Kariya kagabo kagafuti mubona koko haricyo kamumarira mugitanda ? Ariko ngo nubundi abagabo babatutsi mu gitanda ni ibirofa da ! Ngibyo nguko, kandi numugore wa ndahayo numututsikazi , ntibibatangaze rero kuok ubu mubonye ibisobanuro !

HYPERLINK « http://www.umuhanuzi.com » t « _blank » Tetamashimba (mardi, 06 mars 2012 00:48)

Ndabaza abatutsikazi,

Simbaza abatutsi kuko bo ntacyo banyungura kuko ntibashobora kumenya niba umugabo ari mwiza cyangwa mubi!

Rero batutsikazi, tudasebanyije, mubona abagabo babahutu ari babi, cyangwa murabareba mugashegesshwa, mukibaza muti, kuki koko byagenze gutya? Ngo abasore babatutsi bameze nkudukobwa, ngo ntiwamenya ko ari umugabo wubakitse nyamugabo, umugabo ntare, nawe se reba Kagame……ninkaka miss universe, ibyo abakobwa ntibabishaka, baba bashaka uwo badahuje. None batutsikazi ibyo ni ukuri koko, cyakoze nemera ko muri beza batutsikazi, ariko nta bagabo mugira ni udukobwa gusa gusa. Nonese batutsikazi, mubona les noirs americains babagabo ari babi, dore ko 98 % yabo ari abahutu kwisura, ko mbona abazungukazi batureba bagahigima kubera kwifuza ko umurongora akavuza induru ati ayiwee…………..mwese abo umuzungukazi aririra mwabitesha, abazungukazi nabo babona ab agabo babo ari nkudukobwa………ngaho nimumbwire batutsikazi…

Yari Tetamashimba

**** (mardi, 06 mars 2012 00:21)

Ijigo ngo mutahe.eeee

yemwe ga yemwe

HE (mardi, 06 mars 2012 00:04)

Ntcyo udusekeje, kuko nta gisekeje. HE se ni iki? Urshaka kuvuga ayo mazirantoki ayoboye urwanda? Niba ushaka HE ujye muri WC arahari menshi.

NDASABA IMBABAZI (lundi, 05 mars 2012 23:50)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :