Ibi bintu ntibizasiga ubusa ! J.D Musemakweri

Abanyarwanda barataka ko bababaye, Kagame akabasubiza ngo “nimuceceke, nahagaritse jenoside”. Icyo yiyibagiza ni uko n’ubundi ari we wari wayitangije. Abanyarwanda bakomeza gutaka, akabasubiza ngo “nimuceceke, amahanga aranyemera”. Abanyamahanga se ni bo barara ubusa, ni bo se basenyewe amazu, ni bo se babuzwa gusarura ibyo bihingiye, ni bo se bahozwa ku nkeke ? Ayo mahanga yemera Kagame none, ejo ashobora kwemera n’undi wamusimbura ku neza cyangwa ku nabi.

Kera ngo mu Rwanda ntibagushyinguraga abapfuye, ahubwo bajugunyaga imirambo yabo mu mashyamba, impyisi zikabarya. Umunsi umwe impyisi y’insore ibona umupfu iravuga iti “ngiye kumurya mpereye ku mutima”. Isatuye mu gatuza, irawubura. Biyitera ubwoba, iribwira iti “uyu mupfu si muzima, reka njye guhanuza ku mpyisi nkuru”. Impyisi nkuru irayibaza iti “Uwo mupfu ni uwahe?” Indi irahavuga. Impyisi nkuru iti: “Aho hantu ntihategekwa n’Abega ? Indi iti “Yego”. Mahuma nkuru ibwira Mahuma ntoya iti “Genda urebe mu mutwe. Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”!

“Ibijya gushya birashyuha” kandi “Ibijya gucika bica amarenga”. Iminsi iri gucira amarenga Kagame, ingabo ze, leta ye n’ishyaka rye ; ariko bo bakanga kumva. Dore ejobundi havutse urubuga rwitwa “umuhanuzi-leprophete”. Uru rubuga runyibutsa “Kinyamateka” ya kera (1955-1962) iyobowe n’intwari nka ba Grégoire Kayibanda, Alexis Kagame na Justin Kalibwami. Runyibutsa kandi “Kinyamateka” yo kuri repubulika ya mbere (1961-1973) yandikagwamo n’abantu nka Felesiyani Semusambi. Runyibutsa kandi “Kinyamateka” yo kuri repubulika ya 2 (1973-1994) yari iyobowe kandi ikandikwamo n’intwari nka Silvio Sindambiwe, André Sibomana, Philbert Ransoni ndetse na Fortunatus Rudakemwa akiri umufaratiri.

Havutse kandi radiyo “Ijwi rya Rubanda”ivugira i Londres mu Bwongereza. Muri za 50 “Ijwi rya rubanda rugufi” cyari ikinyamakuru cya Bwana Yozefu Habyarimana Gitera wagize uruhare rukomeye mu kujegeza ingoma ya cyami, gihake na gikolonize kurusha na ba Grégoire Kayibanda n’abandi barwanashyaka tuzi bagejeje u Rwanda ku bwigenge no kuri demokarasi.

Noneho hadutse radiyo “Itahuka” iyobowe na Dogiteri Théogène Rudasingwa, ikaba ari iya rya shyaka yashinze afatanyije na babandi bandi Kagame yishongoyeho akabita ibigarasha bicitse ari bo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Gérard Gahima. Iri zina “radiyo Itahuka” (itahura abahunze) rinyibutsa “radiyo Muhabura ihabura abahabye” yari ihanganye na radiyo RTLM (Rutelemu) mu gihe cy’intambara yabanjirije kandi ikaba intandaro y’itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu w’1994. Ubu muri iki gihe noneho iradiyo isigaye ikora nk’iyo RTLM ni radiyo na televiziyo y’u Rwanda n’irindi tangazamakuru ribogamiye kuri leta!

Uwarondora amarenga yose iminsi iri gucira Kagame n’abambari be ntiyazarangiza. Abakurambere batwigishije ko “ucira injiji amarenga amara ibinonko”, naho “ubwira uwumva akaba atavunika (« intelligentibus pauca » mu kilatini)”. Amazi ntararenga inkombe, ariko niba akarengane n’ibindi bibazo biremereye Abanyarwanda bitabonewe umuti mu maguru mashya, niba kandi Kagame atigiriye inama ngo ashake uko yakwicara  n’abatavugarumwe n’ingoma ye baganire, ibintu bizongera bicike mu Rwanda rwa Gahutu, Gatwa na Gatutsi ! Reka dukomeze twizere ejo hazaza heza, “ntawe uvuma iritararenga”.

Jean de Dieu Musemakweri

Kigali

HYPERLINK « http://rurangassa@yahoo.com » t « _blank » yoo (lundi, 05 mars 2012 18:45)

Iyo pfoto inyibukije byishi mwakoze pe.dore uku niko mwabaze inzirakarengane zabatutsi ,ziriya nyama mwariye zizabakoraho tu bigaragare ko mukiri inyamaswa sinzi uko muzavamo abantu.

@38 Niyotwagira (lundi, 05 mars 2012 17:40)

Rwose ishyari ryaragusatuye, ubwo se ubabajwe ni iki? Hari inshingano ze (attributions) hari nimwe yigeze yica? Ngo waragiye usanganirwa n’umunuko w’inzoga, ukozwe muri alcotest? Umunnyi arisurira agakebuka abandi! Ahubwo ni wowe musinzi, niko wa muginga we w’umubeshyi Mayor wamubonye ryari i Rusashi? Ariko amatiku azabageza he? Muri ingegera gusa, amabyi, umwanda wo mu kibuno gusa! Njye mbabazwa no kubona umuntu ababazwa nuko undi yibereyeho neza. Ntacyo uzamutwara kandi adukorera akazi neza! Twamutanzeho ingufu zihagije tumutoza leadership kandi ayikora neza nuko mumunaniza kandi turabizi FPR ntituzemera ayo matiku yanyu ahubwo ubwire ubwo bututsi bwigize intakoreka aho muri Ngoma ko tugiye kubashakira igisubizo. Ntimukadutobere mwa ngegera mwe kandi higanjemo ubwavuye Congo na Tanzaniya n’i Burundi, turabakemurira ikibazo, mwihangane!

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :