HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/03/02/dusangire-ijambo-hakurya-y-imva-hari-ubugingo-padiri-thomas-nahimana/ » l « permalink » o « Lien permanent vers DUSANGIRE IJAMBO : Hakurya y’Imva hari Ubugingo…Padiri Thomas Nahimana. »DUSANGIRE IJAMBO : Hakurya y’Imva hari Ubugingo…Padiri Thomas Nahimana.

Abibereye aheza…muragire ubwira bwo kumanuka !

Tumaze kumenyera ko buri cyumweru , amasomo ya Liturjiya twumva mu misa aba afite intego 3 z’igenzi :

*Kudufasha kugira icyo twunguka mu kumenya uko Imana twemera iteye by’ukuri n’uko ikora.

*Kudufasha kurushaho kumva uko kamere-muntu iremye n’uko ibaho.

*Kutwibutsa ko tugomba kwihatira guhuza imibereho yacu n’ukuri tuba twungutse , ukuri kwerekeye Imana na muntu.

Kuri iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo amasomo tuzumva ni aya :

(1). Intangiriro22, 1-18

(2).Abanyaroma 8,31-34

(3).Ivanjiri ya Mariko 9,2-10

Aya masomo uko ari atatu ahishura amabanga atatu  yo mu rwego ruhanitse ugeraranije n’aho imyumvire y’abayumvise bwa mbere yari igeze ! Umuntu ntiyatinya ndetse kubyita « revolisiyo mu iyobokamana ! » . Naho irahagera …!  

Reka twungurane ibitekerezo kuri izo revolisiyo 3 :

1.Mu isomo ryo mu gitabo cy’intangiriro

Inkuru ivugwa ni iyerekeye igitambo cya Izaki.

Imana igerageza Abrahamu …iramubwira, iti: « Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki ; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutangaho igitambo gitwikwa ku musozi nzakwereka ».

Twibuke ko Abrahamu yari afite uyu mwana umwe gusa, yabyaranye n’umukecuru we Sara  bigoranye, mu zabukuru, kandi uwo mwana akaba ariwe Imana yari yarubakiyeho amasezerano yose yagiriye Abrahamu yo kuzamugira umuryango mugari kandi imiryango y’isi yose ikazamuherwaho umugisha ! None dore Imana irahindukiye imusabye kwica uwo mwana, igira iti « muntureho igitambo gitwikwa »!

Iyi nkuru iragaragaza imyumvire (mentalité) y’abantu bo mu gihe cya Abahamu (1850 mbere ya Yezu) n’iy’abo mu gihe iyi nkuru yandikiwe(700 mbere ya Yezu) . Kuri bo :

*Imana ihana yihanukiriye(irahoora) uyisuzugura igahemba uyumvira muri byose.

*Imana iryoherwa n’ibitambo bitwikwa ndetse igakenera ko abantu batamba abana b’abantu (sacrifices humains !)

*Imana ishobora gushimishwa n’ububabare n’amaraso y’umwana w’umuntu.

Gusa iyi shusho y’Imana aba bantu bari bafite muri icyo gihe ( hari benshi bakiyifite muri iki gihe!)  ntihuye na busa n’uko Imana iri by’ukuri ! Niyo mpamvu Uhoraho Imana ubwe ashaka kubanza guhindura Abrahamu kugira ngo nawe azafashe abazamukurikira gutera iyo ntambwe mu kwemera !

Nk’uko inkuru ikomeza ibivuga, Abrahamu yumviye Imana , ashyira nzira, maze ageze aho Imana yari yamurangiye, asumira umuhungu we agira ngo amusogote, amuture Imana yari yaramumuhaye ! Nk’uko byagendekeraga n’abandi babyeyi bakundaga Imana muri icyo gihe, Abrahamu na we yabonaga ko bibabaje cyane kwikora mu nda ariko kandi akaba nta kindi gitambo kirengeje agaciro gutura Imana umwana wibyariye !

Nyamara Uhoraho Imana yaramuhagaritse, amubuza kwica umwana we, yakundaga, Izaki..wari wubakiyeho ISEZERANO hagati y’Imana na Abrahamu ! Malayika w’Imana aragira ati : « Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana ! Ntugire icyo umutwara ,kuko ubu menye ko  wubaha IMANA , ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege. » (Intang 22,12). Muri ako kanya , Abrahamu yabaye  nk’ubonekewe, avumbura ISHUSHO y’Imana yari ataramenya :

*Imana ntishishikazwa n’amaraso y’umwana w’umuntu, ntishaka ko hagira umuntu WICWA …ku mpamvu iyo ariyo yose !

*Imana ntijya yibagirwa cyangwa ngo yice isezerano yagiranye n’umuntu.

*Ububabare bw’abantu (bw’umubyeyi) bukorogoshora umutima w’Imana ubwayo !

Ngiyo revolisiyo y’Abrahamu, kuva uwo munsi , Imana ya Abrahamu yanze gukomeza guhabwa ishusho ya RUREMANKWASHI…cyangwa se Imana isa n’itagira umutima ! Yigaragaje nk’Imana idakeneye ibitambo bitwika, igitambo nyakuri si intumbi y’umuntu, ni umutima wiyemeje kugirira ICYIZERE kidakuka Uhoraho Imana no kumwihambiraho kugera no mu mva !

2 : Revolisiyo ya 2 : Urubanza rw’Imana si urwo abantu bibwira !

Iyi MPINDURAMYUMVIRE turayisanga mu ibaruwa Pahulo mutagatifu yandikiye Abanyaroma. Gusa kugira ngo umuntu yumve neza iri somo ni uko yasoma uyu mutwe wose wa 8. Icyo Pahulo Mutagatifu ashaka kutwumvisha ni iki : Imana ikunda abantu byasaze ku buryo idashobora (incapable/impuissant) kuba yabagirira nabi !

Kugira ngo abitwumvishe neza, Pahulo mutagatifu arifashisha ishusho y’Urubanza rw ‘imperuka ! Arashyira abantu bose imbere y’urukiko rw’Imana.

Mu gihe benshi bibwira ko Imana icira buri wese urubanza , igapima ibikorwa byiza yakoze, igahemba abakoze neza , ikarimbura abigize nabi….Pahulo Mutagatifu aratwumvisha ko iyo shusho atari iy’Imana y’ukuri !

Urubanza rw’Imana si uguca urw’iteka, guhonyora , gufunga , kwica nk’uko inkiko z’abantu zibigenza! Urubanza rw’Imana, buri gihe , ni UKWEZA, GUKIZA, KUBOHORA (salut/libération /levée d’écrous) ! Gusa uciriwe urubanza wese ahabwa ubutumwa bwo kujya guhamya ku isi hose ko Impuhwe z’Imana zitagira urubibi, zigera kure cyane…ndetse no mu kuzimu !

Muri make imbere y’ubutabera bw’Imana, nta nyagupfa, nta nyagukira : Twese twaremewe kuzajya mu ijuru !

Niyo mpamvu , aho gutinya Imana no guhora tuyikeka amababa ko ihora idushakaho aka munani kugira ngo iduhanishe umuriro w’iteka,  dukwiye kuyizera no kuyikunda, « l’amour parfait chasse la crainte »!

Ngiyo Revolisiyo ya Pahulo Mutagatifu, …uwo idashimishije yihangane !

3. Revolisiyo ya 3 : Ivanjiri  yo irahishura « Ibanga-mutima » ry’iyobokamana ry’ukuri.

Reka tubanze twumve iyo Vanjili nk’uko yanditswe na Mariko :

« Hashize iminsi itandatu , Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza.

Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero niko guterura abwira Yezu ati” Mwigisha kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa , n’ikindi cya Eliya”. Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicucu kirabatwikira, maze muri icyo gicucu haturukamo ijwi, riti “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!”.Ako kanya barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona uretse Yezu wenyine wari kumwe nabo.

Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo , ariko banabazanya , bati ” Kuzuka mu bapfuye bivuga iki ,?”

Twibuke ko iri bonekerwa ryo ku musozi wa TABORO ryabaye hasigaye iminsi mike ngo Yezu acirwe urubanza rwo kwicwa abambwe ku musaraba! Nuko rero ngo yafashe ziriya nkoramutima ze eshatu : Petero , Yakobo na Yohani, aba aribo bonyine bamuherekeza !

Ku musozi wa Taboro, habaye iki gishya cyakwitwa revolisiyo ?

*Izi ntumwa zabonye Yezu mu ikuzo : Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza.

*Zabonye  abantu babiri baganiraga na we : Eliya na Musa.

Ikibazo: Ko bizwi ko Eliya na Musa bari barapfuye kera cyane , kubabona bavugana na Yezu bigamije kwigisha iki izi ntumwa ?

Igisubizo: Izi ntumwa uko ari eshatu, nko mu kanya ko guhumbya ijisho, zisobanuriwe mu buryo bw’umwihariko ibanga Yezu atari kubonera amagambo akwiye: Hakurya y’imva hari UBUGINGO! Les morts ne sont pas morts !

* Eliya, Musa, Bikiramariya, Yozefu Mutagatifu, umugabo wanjye, umugore wanjye, papa, mama, abavandimwe banjye, abaturanyi banjye,….abo bose  nibwiraga ko bapfuye byarangiye…..bariho kandi ntibariho nabi. HAKURYA Y’IMVA HARI UBUGINGO ! Imana ihimbazwe cyane!

*Basobanuriwe italiki y’izuka ry’abapfuye : ntabwo rizaza ku MUNSI w’ISHIRA RY’iSI, uri kure cyane nk’uko benshi babyibeshyaho: Oya, umunsi w’imperuka binavuga umunsi w’urupfu rwa buri wese, isi ye iba irangiye ! Isaha y’urupfu ni nayo saha umuntu azukiraho !

* None se kuki tutabona abacu bapfuye, ngo tubabone mu ikuzo ?

Oya, mu gihe tukiri muri uyu mubiri wagenewe gupfa (mortel), nta yindi nzira dufife yo kubonana no kubana n’abacu batubanjirije, uretse mu bryo bwa  BUROHO (spirituellement) , nko mu isengesho, mu nzozi, mu bitekerezo… ariko tuzababona byuzuye ari uko natwe twiyambuye uyu mubiri wagenewe gupfa !

*Kuki se tuvuga buri cyumweru ngo « ntegereje izuka ry’abapfuye n’ubugingo bwo mu gihe kizaza »:  Ubwo se si uko izuka rizaza kera cyane ?

Oya, abavuga iyo ngingo y’ukwemera si abapfuye, ni abakiri mu rugendo hano ku isi ! Abo bo baracyategereje koko !

Muri make, nta gushidikanya : Hakurya y’imva hari ubugingo kandi bwiza !

4.Izi ngingo zikomeye z’ukwemera zabwira iki aAbanyarwanda bari ku ngoyi?

Ni koko, benshi mu Banyarwanda bari ku ngoyi !

*Ingoyi yo kwibwira ko Imana yatwibagiwe ikaba ititaye ku kaga duhura nako.

*Ingoyi y’Ingoma y’igitugu n’iterabwoba.

*Ingoyi y’agahinda n’umujinya.

*Ingoyi y’ubwoba bw’urupfu.

Nk’umuhanuzi  w’Umunyarwanda, ndagira  Abanyarwanda inama zigera kuri eshatu :

(1)Ndabasaba kudakomeza kwiteranya n’Imana no guhora bayikeka amababa ngo ahari yaba ifite uruhare mu kaga katugwiririye ! Oya rwose Imana irarengana ! Imana iradukunda bikomeye, natwe dufitanye nayo ISEZERANO ryo kudukunda nk’uko ikunda Abafaransa, Abongereza, Abanyamerika, Abadage ,abataliyani, Abashinwa….ikaba yifuza ko twabaho mu mahoro no mu munezero n’iterambere nk’abandi ! Akababaro kacu gahora kayikorogoshora mu mutima. Imana iratwifuriza kuba intwari, tugahaguruka tukishakira ibisubizo ! Imana izi neza ko tubishoboye, idufitiye icyizere cyuzuye ko twakwiyubakira igihugu cy’amahoro turamutse tubishatse tukabyiyemeza !

(2)Gutinya urupfu cyane kandi n’ubundi amaherezo ruzaza rukajyana buri wese ni ukuba ibigwari n’ibifura ! Ni ugupfa ubusa ! Nyamara ririya banga ry’uko HAKURYA Y IMVA HARI UBUGINGO kandi bwiza, ryari rikwiye kudutera ubutwari bwo guhangara iterabwoba n’akarengane kari mu Rwanda, yenda tugapfusha bake( Imana itazuyaza kwakira mu ijuru !) ariko abasigaye bakabaho mu bwigenge bw’Abana b’Imana ! Nta bwigenge kuri buri wese, igihugu ntigishobora gutera imbere by’ukuri ; nta bwigenge , umuntu abaho nk’akanyamaswa, kandi si byo Imana idushakaho !

(3)Agahinda dufite, umujinya dufite…kubera akarengane n’ubugome twagiriwe kandi tukigirirwa nibidutere umwete wo gukunda abari kuvuka ubungubu : maze twitangeho igitambo , dushikure umushike….DUKORE REVOLISIYO…. yo kwanga kubaho nk’abacakara mu gihugu cyacu !

*Nta munyarwanda n’umwe ukorera igihugu ugomba gukeneshwa, abandi biberaho mu murengwe , iyo za Kigali.

*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gusenyerwa inzu n’ubutegetsi butayimwubakiye !

*Nta munyarwanda ukwiye kongera kwamburwa agasambu ke, cyangwa gutegekwa uko acunga imyaka yihingiye kugira ngo bijye gukungahaza abo banyendanini basanzwe batunze ibya Mirenge.

*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gufungirwa ibyara ku ngufu n’abategetsi b’abanyarugomo bifitiye izindi gahunda zidafite aho zihuriye n’ineza y’Abenegihugu.

*Ntabwo urubyiruko rukwiye gukomeza kwituramira, igihe hari abavangurwa bazira ubwoko bwabo, cyangwa  igihe bacuzwa uburenganzira bwabo n’abayobozi bakorera inda zabo gusa.

*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye gukomeza gufungwa azira ibitekerezo bye gusa !

*Nta munyarwanda n’umwe ukwiye kongera kwicwa, ku mpamvu iyo ariyo yose !

Umwanzuro :

Abibereye aheza, hateye nko ku musozi wa Taboro, bibwira ko bashyikiriye imaragahinda yabo, muragire ubwira bwo kumanuka ! Ntacyo bimaze kwigundirizayo kandi Yezu ashaka ko tumanuka tugasubira mu buzima busanzwe, tugahangana n’akarengane, n’iterabwoba ry’ABAROMANI ndetse n’urupfu : icy’ingenzi dukwiye kwitangira ni LIBERATION ya buri munyarwanda : Mens sana in corpore sano= roho nziza itura mu mubiri muzima !

Nidukomeza kwigira ibigwari ,turabage twifashe…si uko Imana izaba yatwimye ubutwari !

None se wa mugani wa Pauhulo Mutagatifu ,  » niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara ? » (Roma 8, 31).

Padiri Thomas.

Padiri, urakoze! (dimanche, 04 mars 2012 05:52)

Mens sana in corpore sano

MUGOYIKAZI MUHUTUKAZI (dimanche, 04 mars 2012 03:43)

Ariko uyu masabo aransekeje,iyo aririmba ubuna ari umuntu muzima,hajyaho ibya genocide yakoze ati …leta n,imbi…ariko mwajya murekera aho,ko tuziko abahutu bake b,umutima atari bo bishe batigeze banatekereza kwica abaturanyi babo/abo bahutu bake b,umutima barezwe ni bo n,ubu badashigikiye amacakubiri ni abo gushimwa,naho abitwa Thomas,Rudakemwa,Rusesamaraso alias Rusesabagina,na bandi benshi ba Bagosora,Kanziga n,urubyaroi rwe,Kabirigi,Bizimungu Kazimiri na bandi benshi tutarondora hano,na bandi batarafatwa kuko abo bishe batarazuka ngo babashinje,mu menye ko Imana yo yarebaga kiriya gihe..nubwo mwakwihisha amaso ya bantu,ay,Imana yo kuri uriya munsi w,urubanza ntaho muzayahungira,abo mwishe bazazuka buri wese afashe uwamwishe,bityo rero mwese ni mushaka muzigire abere uriya munsi nugera kandi si kera tuzababona amaso ku maso.naho uyu masabo na humure nawe bazazuka bamufashe mu ijosi.ese yahungiraga iki ko wumva ntacyo yishinja???ububirigi se ni mumutamenwa?niba uziko urengana ko Imana itarenganya,wagumye hamwe ukayitakira ko izakurenganura ko yo itarenganya.yewe ngira ngo wataye umutwe nka Nahimana Thomas na Rudakemwa Rutindi,abahenanguni.Murapfe mwangara,nurwo si ruto.Umunsi w,urubanza uri hafi.

rekeraho (samedi, 03 mars 2012 21:07)

Yewe yewe ndeka ngushimkire kuri iyo contribution utanze kw’ivanjili ariko nti tukitiranye ibitekerezo byacu ni ukwemera gutagatifu kuko nawe urabiziko nta sezerano Imana ifitanye ni abanyamerika abadage ndetse ….. keretse ab’Isiraheli uwampeye inka …. wo kagira inka weee [ ese gahunda ya Perezida wa republica ntirakugeraho pole sana… ariko biracyaza … humura mandat itaha ishobora kuba atari we gusa bizakomeza kuba vision y’abanyarwanda…. hatuwezi kurudi nyuma …. twarwinjiye ubu rutarusohoka …] … naho kwitiranya ibintu …. byo ni inzozi gusa mu rwanda ibintu ntibyera nka deeeeeee … ariko nta ni ubwo ari uko mu bitekereza …. ababitekereza kure …. mujye mwibuka ko ni ngoma y »imana ifite haduyi …..rusoferi …. uwo mwanzi wa twese …nkuko Kitoko abivuga ….!!!!

Sheikh Musa Fazil Harelimana (samedi, 03 mars 2012 20:38)

”Umuyobozi wa gereza utazafungura umuntu warangije igihano cye cyangwa agafunga umuntu udafite impapuro z’urukiko zimufunga azajya ashyikirizwa inkiko maze abihanirwe n’amategeko”.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana mu nama ya mbere y’Inama y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yabaye kuwa kane. Ibi ni ibintu umuntu ashobora gusoma ku rubuga igihe.com. Aya magambo umuntu ayumvise yagira ngo ni amagambo meza agamije imikorere myiza, ariko ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko bikunze kuvugwa na benshi.

Nta kuntu Ministre muzima yatinyuka kwihaniza abayobozi b’amagereza ko bagomba kujya bafunga abantu bafite amadosiye gusa cyangwa ngo bafungure abarangije ibihano byabo ibyo bintu bitarabayeho. Birazwi ko hari abantu benshi bafungwa imyaka n’imyaka badafite amadosiye, hari abayobozi benshi bagiye bafunga abantu bakavuga ko aribo bazabifungurira cyangwa bakajugunya imfunguzo z’uburoko babashyizemo! Hari abafunzwe, ababafunze barapfa cyangwa bahindurirwa imirimo ugasanga umuntu ari aho ibye byarayoberanye. Abandi bagafungwa igifungo cyabo kikarangira ariko ntibarekurwe!

Uyu mu Ministre aho kubwira bariya bayobozi b’amagereza kureka gukora ibyo bikorwa bibi gusa, yagombye no gusaba ko abafunze nta madosiye cyangwa bafunze mu buryo butemewe n’amategeko barekurwa cyangwa bagakorerwa za dosiye. Ikindi yatinye kuvuga n’uko hari abantu bafungirwa ahantu hatazwi cyangwa hatemewe n’amategeko, bakazaburirwa irengero cyangwa bakarekurwa nyuma y’igihe kinini basa nk’aho bibagiranye hageretseho no kwicwa urubozo.

Ibi uyu mugabo yavuze ariko bishobora kugorana kuko hari abantu bafite ingufu bafungisha abantu kandi ari uwo mu Ministre ari n’abo bakuru b’amagereza bakaba ntacyo babikoraho ngo imbehe zabo zitubama cyangwa nabo bakajya mu mwanya w’abo bashinzwe kurinda (gufungwa). Urugero: nko kubaza Paul Rwarakabije ikibazo cy’ukuntu imfungwa za Poitiki zifashwe mu buroko ni nko gusetsa imikara cyangwa kwigiza nkana,kuko nawe ubwe ntabyo aba azi kandi n’iyo baba bafashwe nabi ntacyo yabikoraho ngo adakoma rutenderi akabasangamo! Gen Laurent Munyakazi ari mubo Gen Paul Rwarakabije ashinzwe gucunga, bahuriye kuri byinshi bituma Gen Rwarakabije yirinda gukoma rutenderi ngo nawe atamusangayo (bombi bari abajandarume, bombi bari ba Lt Col muri 1994,bombi bari mu mujyi wa Kigali, bombi bava muri promotion ya 14 yinjiye mu 1976, bombi bava mu majyaruguru. Kuri ubu Gen Munyakazi yarahumye kujya kwihagarika bagenda bamufashe!

Nyuma yo kutwibira ibanga ko Kagame ashaka kwiyamamaza inshuro ya 3 mu 2017, noneho Ministre Harelimana yemeye ku mugaragaro ko Leta ifunga abatagira amadosiye kandi ikananga gufungura abarangije ibihano byabo!

igitabo (samedi, 03 mars 2012 20:32)

Igitabo « Introduction à la danse rwandaise traditionnelle » gishobora kuba gishimishije gusoma. Cyanditswe na Jean-Baptiste Nkulikiyinka mu mwaka wa 2002. Gusa biragoye kubona aho umuntu yakigurira: ntabwo kiri kuri http://www.amazon.fr

Uwaba yarabonye uburyo bwo kukigura yatugezaho uko yakibonye.

Musa Fazili agiye guhana Kagame ! (samedi, 03 mars 2012 20:16)

Propagande ziragwira , ibyo abahutu bavugira mu Rwanda biteye isoni , Ngo Musa Fazili Harerimana ngo azahana abafunga abantu bitemejwe n’urukiko ?

soma inkuru irambuye aha : http://www.veritasinfo.fr

HYPERLINK « http://ngaboyera.jmdo.com » t « _blank »IMPURUZA (samedi, 03 mars 2012 19:31)

FPR Y’IHINDUYE INTARE MAZE URWANDA IRUHINDURA ISHYAMBA RYAYO

MAZE ABANYARWANDA BANDI CYANE CYANE AB’ABAHUTU IBAHINDURA UTUNYAMASWA Y’ICIRA AHO ISHAKIYE.

Ngirango ibi ntamakabya nkuru arimo, kuko ikiranga ntego cya FPR n’intare,mwese muzi uburyo intare y’igira umutware w’ishyamba,ikifuza kuryivugiramo yonyine kandi yabaho ntigisangira n’izindi nyamaswa ahubwo zirya ibisigazwa byayo, aha nkaba navuga ko ingoma ya cyami nshya ikirangantego cyayo ni iriya ntare, ngirango mwese ntawuyobewe ko bariya buzukuru b’ingoma ya cyami Kagame paul atukwamo mukuru, kuva bahirikwa kungoma muri 1959 ntibigeze bagond’ijosi ngo babane n’abandi banyarwanda,kujya mubuhungiro no kubutindamo s’uko batinyaga ibibi bari bugirirwe n’ubutegetsi bwa bahutu,ahubwo nuko bumvaga batategekwa n’abahoze ari abagaragu babo,ngirango muribuka ko ibitero bagabye ku Rwanda bashaka kugarura ingoma ya cyami ariko ntibyagiye bibahira ariko ntibacitse intege kugera muri 1990 ubwo babifashwagamo n’ingabo za Uganda bagabye igitero ku Rwanda cyamennye amaraso menshi yabanyarwanda dore ko kuribo gusubirana ingoma byasumbyaga agaciro ubuzima bw’abanyarwanda bose bari batuye Urwanda, kandi barabigaragaje kugera kumusozo, ubwo bimiraga ingoma hejuru y’imivu ya maraso y’abanyarwanda n’ubu bataramenyekana umubare nyawo,ubwo bari bamaze kwivugana uwari umukuru w’igihugu cy’Urwanda,ngirango kuva bagera kungoma imigabi yabo mibisha ntibahwemye kuyishurira abanyarwanda.

Ngaho rero banyarwanda abato n’abakuru ;Abahutu,Abatutsi n’Abatwa Twese hamwe nk’abitsamuye, ni dushyire hamwe dutekereze kuri Révolution nshya izahesha agaciro buri munyarwanda, maze tuzayikore twemye duhirike iriya ngoma nshya ya cyami iri mu Rwanda.

Ngaho mubeho.

HYPERLINK « http://bazivamwo@gmail.com » t « _blank »TUBIGENZE DUTE???? (samedi, 03 mars 2012 19:18)

Ibi biradio byanyu ntibivuga!!!!!!!!!!

bimara amabuye gusa ugataha ntacyo wumvise na busa.Tubigenze dute rero kandi dufite ubushyake bwo kumva amakuru.

Mahuma (samedi, 03 mars 2012 18:28)

Uko imyaka igenda ni ko n’ibitsina by’abagabo bigenda biba bito

Ibitsina by’abagabo b’ubu ni bito ugereranyije ni iby’aba mbere mu myaka ya kera. Ibi akaba ari ibyashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakorewe mu gihgu cy’Ubutaliyani.

Igihe kirahunduka, n’abantu bagahinduka, amaguru y’abantu b’ubu ni mato ugereranyije n’aya bakera. N’igitsina cy’umugabo ni uko.

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe n’umwarimu Carlo Foresta wo muri kaminuza y’ibitaro bya Padova, buvuga ko igitsina kiri murugero rwemewe kigomba kuba kitari munsi ya sentimetero 9 n’ibice 7, iki kigero cyafashwe mu 1948, muri uyu mwaka si ko bimeze kuko usanaga abenshi ari sentimetero 8 n’ibice 9.

Ni ubwo igitsina kiba gito ariko ngo amaguru n’amaboko arushaho kugenda abyibuha cyane, iyi mihindagurikire y’umubiri, avuga ko iterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Sitio NDOLI

iwacu (samedi, 03 mars 2012 18:04)

Namwe se mujya mucishamo mukumva radio ijwi rya rubanda? (http://ijwiryarubanda.com/). Njye nikundira uriya muziki uhaca kimwe n’iriya migani ya kinyarwanda Simeon ajya atwibutsa.

Niba utaragera kuri ruriya rubuga waracitswe!!

opposition (samedi, 03 mars 2012 18:00)

ahwiiiiii !!!!!!!!!!!!!!!

turarushye !!!

Tetamashimba (samedi, 03 mars 2012 17:37)

ARIKOSE TETAMASHIMBA NTAKIRIRA UMUGORE WE?

Kiziguro (samedi, 03 mars 2012 17:27)

None se wa muvandimwe uragirango dukore iki ?kugeza ubu nkubwira uwitwa ngo ntari mumunyururu ntaho ataniye nuwuwurimo,gusa nukwitwa ngo ntafunze,ariko ibyo dukora byose,ibyo twarariye ibyo twiririwe,leta iba yabimenye kuko ubu Rukarabankaba Alias Kagame yashizeho Systeme ituma abantu bose bishishanya,umwana akishisha ababyeyi be bamubyaye,n’umubyeyi akishisha umwana we;hari kandi abana babahutu bashoye mubugome nubwicanyi babagira ba LOKODEFANSE uwo bashatse kwirenza bohereza abo baloko bakamurangiza;sibyo gusa ubu yazanye abo bita inkeragutabara aribo abademoibe,ubu birirwa bazenguruka bakarara bazunguruka hose kuburyo numuturage wihingiye udushyimbo murutoki hose baba bahageze ubwo bakaba bayamushikujemo ngo yarenze ku itegeko;mbega muri make ntabwinyagamburiro,ariko rerontabidashira kandi wibuke nawamucancuro ngo ni Kagame yabyivugiye ko ibintu bihinduka vuba:!ntabapfira gushira;gusa mujye mudusabira

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :