1.Nkunda leprophete.fr
Nikundira urubuga leprophete.fr byarenze urugero! Kubera ko nkora akazi muri Internet Café, buri minota nka 30 nterera akajisho kuri leprophete.fr kugira ngo ndebe ko nta nkuru nshya igezeho cyangwa se commentaire yagira icyo inyungura cyangwa se nibura ikansetsa!
Ni amahirwe akomeye Abanyarwanda dufite yo kugira urubuga nka leprophete.fr kubera amakuru menshi,analyses politiques, impanuro n’impunguro birutambukaho. Niba hari Umunyarwanda ugeze iki gihe atarashobora kugera kuri uru rubuga ngo arukunde arababaje kuko azajya abarwa mu Basigayinyuma!
2.Icyo mpfa na leprophete.fr ni kimwe gusa !
Icyo mpfa na leprophete.fr si icyaha gikomeye cyane , gusa ndifuza ko cyakosorwa ubundi nkabona kunezerwa byuzuye ! Ibitekerezo binyuraho hari ubwo biba bikakaye cyane, bigasaba imitwe yakamiritse gusa ! Biragaragara ko ari urubuga rwashyizweho n’abagabo « trop sérieux »…. Ndashaka kuvuga ko habuzeho uturirimbo tw’urukundo, imikino n’imyidagaduro …… ! Niyo mpamvu bene urubuga baramutse babinyemereye natangira none nkajya ngeza kuri mwebwe mwese Abakunzi ba leprophete.fr nk’aka karirimbo nkunda cyane kugira ngo mukumve, mukanyungute, mugature abo mukunda byimazeyo !
3.Uwo mwana ni we mahoro
Bizwi ko aka karirimbo ari aka Ben Kayiranga. By’umwihariko ndasaba abakumva gutega amatwi cyane igitero cya 4: “Ntukite ku bivugwa iyo, by’abatazi Ivanjili…”. ! Nicyo cyamvanye mu byanjye, iyo ncyumvise rwose match irandenga, akanyamuneza kakanyuzura….mbese ubu aka karirimbo gahora kicuranga mu mutima wanjye, nayobewe uko bimeze…ni uko niberaho !
Ngaho namwe nimwirwarize, bon appétit:
(1). Uwo mwana niwe mahoro andagije umutima,
Niringiye yuko ntazamubura
Kuko turi kumwe iteka.
(2). Nagutereye diva nziza, ku mutima ugukunda
Nayitatse za zahabu na diyama,
Byose ni ibyawe mukunzi
(3).Nushaka n’igitangaza nzagisaba nkibone
Ntacyo ntazakora ngo ngushimishe
Buzima Imana yampaye
(4).Ntukite kubivugwa iyo, by’abatazi Ivanjili
Bagaya imitima yikundanira,
Kandi ari itegeko ry’Imana
(5).Si ugukabya bimwe bya gitindi, uwange arajimije
Ntawabyumva uko biri ndakakubura
Nzajya mukunda njyewe umuzi (4x)
Angélique Munezero
Kanda aho hasi wihere amatwi y’umutima!