HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/02/21/dusangire-ijambo-nimushishimure-imitima-yanyu-mureke-ibyo-mwambaye-maze-mugarukire-uhoraho-imana-yanyu-padiri-appolinaire-ntamabyariro/ » l « permalink » o « Lien permanent vers DUSANGIRE IJAMBO :“Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu” .Padiri Appolinaire Ntamabyariro. »DUSANGIRE IJAMBO :“Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu” .Padiri Appolinaire Ntamabyariro.

Kwemera n’akababaro k’abandi, kudashimagiza ikibi, kwanga ikinyoma, guharanira ko ubutabera bwagera kuri bose … niko guhinduka mu mutima bisabwa Umunyarwanda.

UWA GATATU W’IVU CYANGWA INTANGIRIRO Y’IGISIBO

“Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu”

Amasomo : 1) Yoweli 2, 12-18 ; 2) 2 Korinti 5, 20-6,2 ; 3) Matayo 6,1-6. 16-18.

Bavandimwe, kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Gashyantare Abakristu bo muri Kiliziya Gatolika baratangira igihe cy’igisibo gitagatifu. Icyo gisibo gitagatifu kizarangirana n’Icyumweru cya Mashami, taliki ya 1 Mata, ubwo tuzinjira mu Cyumweru gitagatifu cy’Ububabare bwa Nyagasani Yezu. Icyo cyumweru gitagatifu gisozwa n’Umunsi mukuru w’Izuka rye, ari wo Pasika. Bihita byigaragaza ko Pasika y’uyu mwaka izahurirana n’intangiriro y’icyumweru cyahariwe kuzirikana jenoside bamwe mu Banyarwanda bakoreye bagenzi bayo.

Amasomo atwinjiza muri icyo gihe cyo kwihana yibanda ku nshingano imwe y’ibanze ariyo : Uguhinduka. Iryo hinduka risesengurwa mu ngingo eshatu arizo : Gusenga; Gusiba; no gufashanya. Izo ngingo uko ari eshatu nizo ngira ngo tuganireho, muri gahunda yo gufasha buri wese – nanjye nifasha – kwinjirana umutima umwe mu Gisibo cy’uyu mwaka.

1.Ese Umukristu asenga ate ?

Burya abantu bose barasenga. Ikibazo ni ukumenya uwo, cyangwa se icyo basenga. Ijambo “gusenga” ryasobanurwa nko kugirana umushyikirano-buroho n’ibitagaragara, cyangwa n’utagaragara. Muntu afata umwanya wo kwivangura n’ibigaragara, akinjira mu yindi kamere kuko, aba yumva ko we ubwe atihagije. Ibyo ashobora kubikora asaba cyangwa se ashimira. Ugusaba kuri kwinshi, kandi n’uburyo bwo gusaba buranyuranye. No gushimira ni nk’uko. Ariko simbitindaho. Bizagira igihe cyabyo.

Navuze ko abantu bose basenga kandi ko usenga wese yiyemeza kwinjira mu yindi kamere, agashyikirana n’icyo cyangwa se n’uwo asenga. Ibi ni ukuri cyane, kuko burya n’usenga ifaranga, igitsina, umutegetsi, icyubahiro n’ibindi,arabanza akabyambura kamere igaragara, akabyishushanyamo imbaraga zindi zitagaragara, ari nabyo bituma abyegurira umutima we n’imyumire ye yose. Ibyo ni byo byitwa gusenga ibigirwamana.

Isengesho ry’umukristu ritandukanye n’andi, kuko mbere ya byose umukristu yemera ko ari kumwe n’Imana ye. Iyo mana Ise wa Nyagasni Yezu Kristu, yitwa Data, Papa, Umubyeyi. Umushyikirano bagirana ntukomoka ku kwisumbukuruza k’umukristu. Ahubwo utangwa n’Imbaraga za Roho Mutagatifu twahawe. Ni yo mpamvu, mu isengesho rya gikristu, ikibanza atari amagambo menshi umukristu avuga. Ahubwo ni ugutega amatwi icyo Imana imubwira. Yezu aragira ati : “Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa. …So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimubwira”. Gusenga si ukuvuza urwamo, no guhogera cyangwa gutera ubwoba imitima ukoresheje uburyo bunyuranye. Gusenga ni uguhuza urugwiro n’uwo usenga wemera ko ari Umubyeyi wawe. Ni yo mpamvu umukristu asabwa gutandukanya ugusenga no kuvuga amasengesho.

Muri iki gihe, ibiterane by’urusaku byaragwiriye, yemwe ndetse hari n’ibisigaye bihuza abakomeye b’iyi si ! Umuhanuzi Yoweli mu isomo rya mbere aratuburira ati nimudashishimura imitima yanyu ntimukibwire ko Imana ibumva. Gushishimura imitima, ni ugusengana umutima utagira uburyarya, ikinyoma, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara n’ibindi bisa nka byo. Burya usengana Imana umutima wijimye, ataha nka Yuda wagiye mu Isangira ritagatifu hamwe n’izindi ntumwa, ariko aho kugira ngo Yezu amwinjiremo, akinjirwamo na Shitani. Yezu si igicucu cyo kwinjira mu mutima utamukunda cyangwa ngo ukunde abantu yapfiriye. Ntihakagire uwibeshya : Intangiriro y’Ijuru ni ugukingurira umutima wawe umuntu uwo ari we wese. Naho intangiriro y’Umuriro utazima ni ukugira nibura umuntu umwe wima ayo mahirwe yo gushyikirana na we. Ni yo mpamvu mu Gisibo umukristu yitoza no gusiba. Ariko se ni iki tugomba gusiba?

2.Gusiba ni iki ? Ese tugomba gusiba iki ?

Iyo havuzwe gusiba benshi bumva kureka ibiryo, cyane cyane imbonekarimwe y’inyama. Na byo ni byiza iyo nyirugusiba ibyo biribwa aba agamije kuzamura umutima we no gufasha abatagira ikibatunga. Nyamara ugusiba k’ukuri ni ukureka ikintu cyose kibuza muntu gusabana n’Imana no kubana kivandimwe. Aha rero niho hakomeye, kuko hasaba kwisuzuma cyane, buri wese akamenya ibyo agomba kwihanaho kugira ngo arusheho kwegera Imana no kubanira abandi kivandimwe.

Muri rusange ariko, naritegereje nsanga umunyarwanda w’iki gihe akwiye gusiba ibintu bitatu aribyo :

1) kwirinda kureba akababaro ke wenyine ;

2) Kwirinda gushakisha ikibi muri mugenzi we cyonyine ;

3) No gucika ku kinyoma n’uburyarya.

Ibi nubishobora nushaka uzarye icyo ubonye cyose kuko “Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya” (Mk 7,15).

Kuri iyi ngingo ya mbere, maze iminsi nsoma ibyandikwa n’abanyarwanda ku mbuga zitandukanye, nabonye dufite ikibazo cyo kuvuga ururimi rumwe, ariko ntitwumvikane, kuko buri wese ashyira imbere akababaro ke, cyangwa ak’ubwoko bwe. Abantu baterana amagambo bakabura umwanzuro, kuko baba badafite intango nyayo y’ikiganiro cyabo. Aho badashoboye kuvuga beruye, bahitamo gukora amatsinda y’abahuje uburwayi. Abahanga mu miterere ya muntu (psychologie) bemeza ko iyo umuntu yihambira ku mibabaro ye byabindi bituma adashobora kubona ku hanze ye hari n’ababaye kumurusha, adashobora kugira ibyishimo kandi amaherezo uburwayi bwe abwanduza n’abo yibwira ko bakundana. Ni byiza kubura amaso, ukabona ko hanze yawe yari umuntu ukeneye ko umubwira ngo “Komera”, aho guhora wifuza ko bose bakubwira ngo “Ihangane”. Ibibazo by’umuntu bigabanuka iyo avumbuye ko atari we wenyine ubabaye muri iyi si.

Ku ngingo ya kabiri ariyo, kwirinda gushakisha ibibi muri mugenzi wawe, nakunze kubibona muri iyi minsi ya nyuma. Biteye ubwoba uburyo Abanyarwanda turi abahanga mu gusenyagurana no gusebanya. Hari uwigeze avuga ko Abanyarwanda twese dufite impamyabumenyi ihanitse ya PH: mu magambo arambuye y’icyongereza ni “Pull Him Down” (Mukurubane umusubiza hasi). Ubona iyaba byakorerwaga abanyamakosa, wenda umuntu yapfa kubyumva. Si uko biri rero. Usanga hari na gahunda ikomeye yo gushakisha ikibi ku muntu wese ubona ko ashobora kugira icyo akurusha. Uyu muco mubi ugaragara mu bategetsi no mubategekwa, mu bemera n’abahakanyi, mu banyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo… Nibaza aho uyu muco mubi wakomotse, sindabibonera igisubizo, ariko ni ukuri, birenze ubupagani.

Ingingo ya gatatu nayise ikinyoma n’uburyarya. Ibi byo simbitindaho ngo “Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera”. Ikibabaje ariko ni ukubona umuntu ajya imbere y’abandi akababeshya azi neza ko ababeshya, kandi nawe azi neza ko bazi ko ari kubabeshya, bakamuha amashyi bamubeshya na we abizi, ubuzima bugakomeza! Aho si byabindi by’abakera ngo “Ukuri wabwiye shobuja uraguhakishwa?”. Duhora tubona uburyo umuntu ajya hariya agashinja undi ikinyoma ku mugaragaro abazi ukuri barebera bakicecekera! Iyo witegereje neza, usanga hari n’amatsinda y’abashinjabinyoma ahari babihemberwa! Ni uko rero, aho kubeshyera inyama ngo zariwe ku munsi zabujijwe, ni mucyo dusibe ibi bihora bisenya umuryango nyarwanda, ni nabyo bizaba ikimenyetso ko Ivanjili yacengeye. Nibutseko guhera mu gihe cy’umwami Rudahigwa kugeza ubu, ngo u Rwanda ruyoborwa n’ubwiganze bw’abakristu !

3.Gufasha abakene cyangwa abatishoboye.

Aha naho hari intambwe tugomba gutera ikomeye. Ubukene bubi ni ubw’ubumuntu (pauvreté en humanité). Ni byiza gutekereza no gufasha umukene utagira icyo arya, cyangwa yambara, dore ko aho tugeze ubu, abanyarwanda batekereza kurya gatatu ku munsi cyangwa se kurya bagahaga ari mbarwa. Ni nabyo Yezu atubwira mu Ivanjili y’uyu munsi. Nyamara muri iki gihe, dufite abantu bariho bigwizaho imitungo ku buryo bw’ubujura n’ubutindi bunyuranye. Dufite n’abandi bagenda mu nzira ibiganza byabo bijejeta amaraso y’abo bagiye bica n’abo bahemukiye, ariko ntitubabazwe n’amaherezo yabo. Erega rya jwi ry’Imana ryabwiraga Gahini ngo « Murumuna wawe ari he ?» (Intg 4,9) n’uyu munsi riracyavuga ! Ryarindi ryabwiye Dawudi ngo « Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye » (1 Matek 22,8) na n’ubu riracyomongana ! None abantu bararya ababo turebera, ntitunababwire ko ari bibi ! Niba utanashoboye kubivuga – dore ko kuba nka Yohani Batisita bitoroha – nibura pfukama usenge aho kogeza ikibi.

Ni byo koko : hari abantu benshi batishoboye mu byo kwemera ibibi bakoze. Hari n’abakeneye ababagirira impuhwe nibura bagahora babereka Imana aho kubabeshya ngo ni bo Imana yari yarasezeranije umuryango wayo. Bariyimbire abahanura binyoma b’iki gihe, kuko igihe kizagera Imana ikabaryoza ibibi bakorera umuryango wayo.        

Umwanzuro

Igisibo ku mukristu, ni igihe cyo gutakambira Imana kugira ngo imugirire impuhwe, izigirire n’umuryango wayo. Ni byiza rwose kujya kwisigisha ivu by’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kwemera guhinduka. Nyamara amagambo avugwa mu isigwa ry’ivu agomba kudufasha gutekereza. Rimwe riragira riti : « Ibuka ko wavuye mu gitaka kandi ko uzasubira mu gitaka ! » Mu yandi magambo, umuntu wese ni ubusa imbere y’Imana. Nta mpamvu yo kwiterera hejuru. Irindi riti : « Hinduka mu mutima maze wakire Inkuru Nziza ». Inkuru Nziza ni uko Yezu yaje gukiza abanyabyaha, jye nawe turimo. Dufate umwanya wo gusenga dushishikaye, dusibe inabi n’inzangano bisenya umuryango w’abanyarwanda bigasenya n’isi, hanyuma dufashanye aho kumaranira gusubizanya hasi. Ubwo ni bwo Pasika yacu izaba iy’izuka ry’umuryango nyarwanda n’irya buri wese muri twe.

Igisibo gihire kuri buri wese.

Padiri Apollinaire NTAMABYALIRO.

Icyitonderwa :

Mushobora kubona ibindi biganiro by’iyoboka-Mana ku rubuga HYPERLINK « http://www.kristu/ »www.Kristu ni muzima, aho mushobora gukurikiranira en direct na Radiyo-Mariya-Rwanda.

Musemakweri (mardi, 21 février 2012 20:20)

Ndugu Nzonnyo,

Unasema vizuri, nanjye nibyo nari maze kubwira Padiri w’Imana Apolinari, inyigisho ye ni nziza, ariko ashobora kwiteza into(re)zi zikamutondagira kwa bure, kandi hari abandi inyigisho ye yari kugirira akamaro, hapana kwa nafasi hii. Sasa kila mtu na kazi yake. Abapadiri Fortunatus na Thomas bakora inyigisho yabo, ari nayo dushaka hano, bugacya minister kanaka yeguye, bugacya Meya kanaka cyangwa undi mushenzi w’umutalibani wari wajujubije abaturage azinduka yinyuramo kuri BBC. Umutalibani ararandura imyaka y’abaturage, Fortunatus na Thomas bavuga bugacya intore zinyomoza byazinaniye. Aba bapadiri bandika inyigisho yabo yifitemo igipfunsi kinuka cyane, bugacya Umujinga Kagame agakoresha pressconference yisobanura abeshya cyane. None sasa si uko inyigisho padiri yaba yanditse iba yamubujije gusinzira? Sasa rero inyigisho nk’iyi ya Padiri wanditse none, ayitanze mu kiliziya ntiyabuza Kagame gukata igitotsi cye, ariko acura undi mugambi mubisha. Twe rero twahisemo inyagisho ifite imitsi kuri uru rubuga leprophete. Pamoja na mapadre wetu, tanaendelea kupigana kwa kuifukuza ile nyankaragata inayokaa Village Urugwiro. Na kisha kuipondaponda, tutaenda kanisani na padre wetu Apolinari atahubiri kama anavyotaka. Nimekwisha sema, mimi Msemakweli.

Musema.

Ukuri (mardi, 21 février 2012 20:14)

Izo nizo byadufasha aho kwibona mu moko y’abahutu n’abatutsi tukibona nk’umuryango nyarwanda w’abakristu aho guharanira inyungu z’amoko n’inda byacu maze tugafatanyiriza hamwe kurwubaka

Nzonnyo (mardi, 21 février 2012 19:39)

Sasa Musemakweri ndugu yangu, njye ndabona abapadiri Thomas na Fortunatus ari des vrais philosophes bazi kureba kure no gukora analyse kandi bakavugisha inani na rimwe nta guca ibintu iruhande. Turabakeneye cyane muri ibi bihe rwose. Padiri Appolinaire nubwo yaduhaye inyigisho nziza,njye nabonye ari umuntu wibera muri za rozali gusa.

E bwana ndugu yangu we, Imana yaduhaye Thomas na Fortunatus yarakoze cyaaaneee sinabona uko nayishimira basi.Bazi gusesengura ibintu no kuvugisha kwuzuye kweri kweri !!!!!Ayo mazina yombi iyo i Kigali bayumvise imitima ijya mu mitwe !!Hahahahahahahahahaaa!!!

loukanikos (mardi, 21 février 2012 19:02)

Ngo kuvuga ni ugutaruka wa mugani wa ya mpyinsi, reka nvange amasaka n’amasakaramentu nibarize ibibazo maranye iminsi kandi mbona bishobora kugira ingaruka zikomeye mu myaka iri imbere nitutabihagurukira ubu:

– Hamaze gufungwa abagabo bangahe muri gahunda ya vasectomie(kwifungisha burundu ku bagabo muri gahunda yo kuringaniza imbyaro)?

– Ese minisiteri y’ubuzima ishobora gutangaza iyo mibare kuri buri karere?

– Ese iyo minisiteri ishobora kutubwira ijanisha ry’abaagize ingaruka nyuma y’icyo gikorwa(abahanga bemeza ko uko byagenda kose 3-10% bagira ingaruka zububabare bushobora kumara igihe gito cyangwa ubuzima bwose, busaba gufata imiti buri gihe cyangwa bugasaba ko bongera kubagwa, byaba ngombwa ndetse amabya bakayakuraho, abandi bakagira ibibazo byo mu mutwe byo kunva baratakaje ubugabo bwabo).

– Ese iyo minisiteri ishobora kuduha imibare yababikorewe mu byiciro by’imyaka itandukanye(abahanga mu by’ubuganga bemeza ko atari byiza kubikorera abasore).

– Ko abayobozi bakunze gusobanura ko ibibazo abaturage bahura nabyo akenshi biterwa n’imyunvire mike, minisiteri yadusobanurira niba yarabanje kureba imyunvire yabo bikorerwa, kugirango tumenye niba basonukiwe nyabyo n’ingaruka( vasectomie isaba icyo bita consentement éclairé-kwemera ibyo usobanukiwe bihagije), ikanaduha niveau y’amashuri ababikorerwa bafite?

– Ese ko habaho uburyo bwo gukora vasectomie, buha amahirwe uyikorewe aramutse yisubiyeho, yo kugerageza gusubirana uburumbuke bwe(vasovasostomie bitunganira 25% gusa), ubwo buryo burakoreshwa?

– Ese hari umuyobozi(urwego urwo ari rwo rwose) waba yaratanze urugero agafata iyambere ?

– Last but not least, kiliziya gatolika mu rwanda ibivugaho iki?

Umunyarwanda (mardi, 21 février 2012 18:38)

Erega Kagame numugabo. Nubwo ararwana(abanyarwanda baramunanije nanubu), nibibazo abanyarwanda banyuzemo? Cyakora baravuga guhindura imikorere bituruka kubyo wabonye.

Umunyarwanda (mardi, 21 février 2012 18:37)

Erega Kagame numugabo. Nubwo ararwana(abanyarwanda baramunanije nanubu), nibibazo abanyarwanda banyuzemo? Cyakora baravuga guhindura imikorere bituruka kubyo wabonye.

Musemakweri (mardi, 21 février 2012 18:03)

Padri wacu,

ugize neza ariko ndashaka kubwira sasa ikintu kimwe. Inyigisho nk’iyi itangwa mu gihe cy’amahoro, mbese ibintu bimeze neza. Sasa ubimenye, satani y’ikugugu ariyo Kagame chef w’abataribani, ni ukuri kw’Imana inkuru nk’iyi ninko kubashimashima. Dore njyewe nkubwire Padiri, bene iyi nyigisho ihabwa abana bigira guhazwa, igahabwa nabwo na none abakecuru bariho basaba inema yo gupfa neza (mbese barya bicara mukabavugisha rozari n’umunsi wose bigakunda! Ariko wowe use n’upinza kweri utere rozari urebe ko hari ukwikiriza aha ngaha!). Iyi niyo nyigisho yabo, ndavuga abakecuru n’aban. Si ukunenenga inyigisho yanyu, ariko nashakaga kubasaba ko mwashyiraho urubuga rugenewe bene abo bantu: Ndabara abana bazahazwa n’abakecuru. Abigira gukomezwa bo ntibareba, iyo batangiye kuba intore baba batangiye gukora amahano. Uretse ko aba Kagame n’ugiye guhazwa amugira enfant soldat, niba utazi kadogo uramubarirwa. Yaguturukaga mu mugongo ukagira ngo ni umwana w’igisekeramwanzi nawe amenyo ukayashinyika na muzitsa zikagaragara ngo uri gusekera umwana, ubwo kadogo akaba aragucaginze na kalacinikofe. Padiri rero sasa, murabona ko uru rubuga ari urw’impirimbanyi, kweri nta bana cyangwa abakecuru bazaza kurusoma. Nk’uko nabagiriye inama kandi mwashinga urubuga rureba abo navuze haruguru. Ntimubona ko batangiye kubavundereza ho ibitutsi? Ni intore ni uko tuzitunze. Murazishimashima zijye zarushaho kubavuvuza mu rwondo. Hano rero sasa twe turazitimbura, nicyo gituma inyigisho dushaka ari iz’aba bapadiri bacu babiri, n’abandi baza babagwa mu ntege. Hano nta mikino Padi, ni uko bintu bimeze, muzandikire ahandi, kuko aha nta kindi muzahasarura uretse ibitutsi by’aya mashitani y’intore. Inyandiko z’abapadiri nka Thomas na Fortunatus nizo zibasha guhangana n’ayo mashitani.

Ndabifuriza amahoro n’amahirwe padi.

Musema.

UMUCYABA (mardi, 21 février 2012 18:02)

@ mUGISHA,

Urwango ufiteye abazima n’abapfuye ruzaguta kugasi. Ndabikuwiye umwana w’umucyaba.

Zaburi 23 (mardi, 21 février 2012 17:53)

Mbatuye mwese iyo zaburi

@31 (mardi, 21 février 2012 17:25)

Kinyoni, icyo utazi nuko abatagatifu baba mubanyabyaha. Ahatari ibyaha ntanumutagatifu uhaba. Umenyango haba abamarayika gusa. Rero urwo rwanda wasanga rurimo abatagatifu kurusha aho webireye.

Biragoye guhindura shitani! (mardi, 21 février 2012 17:23)

Iyi nyigisho nziza cyane ya padiri itweretse ko bigoye guhindura amashitani, biragaragara ko hari abanyarwanda benshi bazi ko bageze kure kuburyo n’Imana itababarira !

Abantu nkaba rero ntibashora guca intege abandi cyangwa ngo bace ibikuba , gusa ikibabaje ni uko uhura n’abantu nkabo bari mubuyobozi bw’igihugu!Murumva namwe akaga abanyarwanda barimo !

urugero natanga rw’abantu babaye shitani ni nk’abasilikare b’inkotanyi bihandagazaga imbere y’abaturage bakavuga ko nta kintu na kimwe cyabakoraho ko ndetse n’Imana bayirashe!!! Gusa abenshi muribo bagiye bapfa basaze naho abandi bitwa ko batarapfa ubona barapfuye bahagaze batazi n’aho bari , none abantu nkabo wavuga ngo batekereza Imana!

Genda rwanda!

RPF (mardi, 21 février 2012 17:17)

ABAFRANSA NIBASHAKA BOHEREZE UWO MUDAMU TUMUGIRE NKA INGABIRE NA WA MWAVOCA WE WA USA!ICYANGOMBWA NUKO TWA TUUZI TUGIHARI TUZAMUSOMYAHO ABE NKA BA LUZIBIZA BIZIMUNGU NTIRUHUNGWA KANYARENGWE KIMENYI….

kinyoni (mardi, 21 février 2012 17:06)

Ntabakirisitu baba mu Rwanda …ntitukibeshyere…Ahubwo mu Rwanda hari abo twita mu cyongereza church goers bamwe bajya mu misa kucyumweru pour tuer le temps! cyamgwa se pour rencontrer abo badaherukana abandi bakajyayo kubera baguze akenda gashya.Ntakuntu rero mu Rwanda rwacu haba hari abakristu banyabo ngo amafuti abe yuzuye mu Rwanda bene kariya kageni..

Nzonnyo (mardi, 21 février 2012 16:39)

Ariko noneho ndumiwe pe ! Yemwe, muziko noneho bulya n`amashitani asigaye asura iyi forum yacu ? Nawe se,uriya mu padiri yanditse inkuru isobanutse,yigisha ibyiza,ntawe yatutse,ntawe yatunze agatoki,yivugiye ivanjili gusaaa muri rusange,ariko inkongobotsi zahanzweho na dayimoni ziramututse karahava! Koko ? Njyewe Nzonnyo yenda mama ndi mubi ariko sinageraho ahariya mashitani tu ! Gutukana gusa byo gutukana ? Wagirango bahora barekereje ngo inkuru yose isohotse kuri iyi site bahite bayisimbukiraho maze batukane kahave.Akabaye icwende ntikoga. Cyakora LeProphete.fr yaratsitsinze tu !! N`amashitani nabo yahanzemo bose,bakutse imitima baba ibipampagara kubera LeProphete.fr dukunda cyane. WWW.LEPROPHETE>FR oyeeeeeeeeee!!!Vivaaaaaaaa!!!Ramba sugira sagamba turagushyigikiyeeeee!!!! Ninjye Nzonnyo wa Butarinyoni wa Sebukora !!!

komera (mardi, 21 février 2012 16:37)

Padiri Appolinaire uraho urakomeye!!! ndakwibuka uba muri paroisse yacu inyigisho nziza waduhaga zafashije benshi n’ubwo bamwe mu barokotse hamwe n’abasirikari batakwishimiraga.

Ese ubundi wari warabuze iki ngo wifatanye n’izi twari zashinze leprophete.fr ku mugaragaro. Inkono ihira igihe kaze neza, turakwishimiye. Ukuri kuzatsinda, kandi tubari inyuma.

Rwamanywa (mardi, 21 février 2012 16:34)

Iri somo ni ryiza ku ba gatulika. aliko mumenye ko twese dusoma amakuru kuri leprophete tutari abagatulika. Igituma dukunda inkuru zanditswe na ba padiri tumenyereye n’uko bashiraho ijambo ry’imana aliko bakanatwigisha aho iryo jamabo rihuriye n’ibibazo dufite hano iwacu. bityo bituma twumva ijambo ry’Imana rifite icyo ryakungura abayapolitike dufite hano cangwa se abo muri opposition hanze.

Ibi byo ni bishya nizere ko ba padiri bagihumeka tuzongera kubona amakuru adufitiye akamaro. Naho ubundi twese ntawe ukenyeye leprophete kugira ngo yige iyobokamana kuko duturanye na za kiliziya kandi dufite n’amabibiliya menshi. Ese murashaka kuba nk’abarokore bigisha batarasa ku ntego? birasaba ko twigishwa uburyo icyaha kimunga ubutegetsi.

Rukuramigabo (mardi, 21 février 2012 16:30)

Muvandimwe Rwamapfa, reka kutuyobya kuko ibyo uvuze rwose bidahwitse. nta hantu u Rwanda ruhuriye n’inda, Rwanda ni ijambo rikomoka ku nshinga KWANDA bivuga kuba Kigali (rugali). aya mateka y’u Rwanda ntabwo wari uyazi biragaragara. Abahinde, umwarabu n’umushinwa ni iki kikwemeza ko bakunda Imana kuturusha?

UMUGANI MUGIFI (mardi, 21 février 2012 16:29)

UMWANA UTAZIKUMVIRA ISE NA NYINA YUMVIRA… ARIKO NONEHO IYO IRI NYINA GUSA YASIGARANYE, AGOMBA KUMWUMVIRA BY’UKULI!!HARYA NGO UYU MUGANI WARABUJIJWE!NGO AHO KUVIRA ABABYEYI BAZAJYE BUMVIRA AMAJERI YOSE AHO AVA AKAGERA.BAVUZE KO UMUBYEYI WE ASENGA KANDI AGWA NEZA!NTIYISHIMIYE KO UMUHUNGU WE YICISHA BENE WABO YANGA KUMWUMVIRA.NONE NIBA NAWE YISUBIRIYE MU BUHUNGIRO ASIZE AMUVUMIYE KU GAHERA NK’UKO UBU IMPUNZI AHO ZIRI HOSE ZIRIKUBIKORA!!! BIRABABAJE

Nyina wa Kagame nawe yaba yaramaze guhunga no kuba atacyumvikana n’umuhungu we! Ubu yasubiye kwibera Uganda, mugihe cya Noel nibyo byatumye Kagame ahagurukana niyonka bakajya kureba umubyeyi basigaranye ugiye kwicwa n’agahinda k’umuhungu we yabwiye kutamena amaraso ya benewabo akenda kumuca umugongo! Turacyabikurikirana uko byagenze

McDowell Kalisa

Imana yaturemeye iki? (mardi, 21 février 2012 16:22)

Mbese kuki Imana yaturemye?Yaturemeye iki?

Kuvuga ngo Yezu yaradupfiriye ,yadupfiriye he se?Ubuse Kagame yatwishe uwo Yezu aba he he?

JOHN (mardi, 21 février 2012 16:18)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :