HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/02/04/nyagatare-fpr-isize-abaturage-iheruheru-guverinoma-baringa-ya-pierre-damiien-yituramiye-kobusingye-m-esther/ » l « permalink » o « Lien permanent vers NYAGATARE : FPR isize abaturage iheruheru, Guverinoma-Baringa ya Pierre Damien yituramiye !! Kobusingye M. Esther » NYAGATARE : FPR isize abaturage iheruheru, Guverinoma-Baringa ya Pierre Damien yituramiye !! Kobusingye M. Esther

Ministri F.Kanimba asura ikaragiro rya Savannah. Ko FPR ikomeje guhombya Leta no kugondoza abaturage! Amaherezo azaba ayahe ?

Ishyaka ryiba umutungo w’igihugu, Leta igaceceka !

Nyuma y’ibindi bigo bya Leta binyuranye FPR yagiye yigarurira binyuze mu buryo bw’uburiganya , ubu noneho ikigo gitahiwe ni Uruganda rwa Savannah Dairy (ruri Nyagatare) rwari urwa MINAGRI rukaba  rugiye guhabwa Inyange Dairy Ltd ya Crystal Venture (iyi ikaba ari Cartel ya companies za FPR zihariye ubucuruzi bwose bwo mu gihugu ( Kanda aha: crystal  HYPERLINK « http://venturesltd.com/copyright.php » t « _blank » venturesltd.com/copyright.php)

Iki cyemezo cyo gutanga nka cadeau Savannah Dairy cyafashwe n’inama y’abaministiri yo ku wa 13january2012 (reba icyemezo cya 10 aha: HYPERLINK « http://www.gov.rw/ITANGAZO-RY-IBYEMEZO-BY-INAMA-Y-ABAMINISITIRI-YATERANIYE-MURI-VILLAGE-URUGWIRO-KU-WA-13-01-2012 » t « _blank » http://www.gov.rw/ITANGAZO-RY-IBYEMEZO-BY-INAMA-Y-ABAMINISITIRI-YATERANIYE-MURI-VILLAGE-URUGWIRO-KU-WA-13-01-2012)  ariko igitangaje ni uko nyuma y’iminsi 10 gusa uru ruganda rwahise yegurirwa Inyange Dairy ya FPR (reba aha: HYPERLINK « http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?issue=14882&article=49393 » t « _blank » http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?issue=14882&article=49393),

Ibyo bikaba bisobanuye ko inama y’Abaminisitiri bo mu rwanda nta kindi imaze uretse gusinya ku byemezo byarangije gufatwa n’Agatsiko kigaruriye FPR, hagamijwe kurengera inyungu z’ako gatsiko konyine  ! Impamvu zitangwa zo kugurisha Savannah, ni uko ngo ifite ibibazo harimo icya management, ariko cyane cyane icyo gutunganya amata ubu yabaye menshi, bityo bakavuga ko Inyange yo izabasha gukemura icyo kibazo….

Ibi byose ariko ni ibinyoma bisa bigamije kwegurira  FPR sector yose y’amata. Mbibutse ko irindi Karagiro rya Nyabisindu rifitwe na MINADEF. Nyabisindu, Inyange hamwe na Savannah (yari iya  Leta) nizo nkaragiro zari zarahawe isoko ryo kugaburira amata abana ba primary  schools , bo mu bigo bimwe na bimwe ariko bikaba bizagenda byiyongera ku rwego rw’igihugu (reba hano:  HYPERLINK « http://allafrica.com/stories/201110100052.html%29 » http://allafrica.com/stories/201110100052.html)…

Iyi gahunda ikaba iterwa inkunga n’umushinga w’abazungu urimo amafaranga menshi cyane bityo aho kugira ngo ayo mafaranga yinjire mu isanduku ya Leta , Agatsiko kigaruriye FPR karashaka kuyikubira konyine!

A. Dore ingingo yerekana aho ubujura buri :

1.Kugura uruganda rwa Savannah  ngo kugira ngo rwongerere ubushobozi Inyange mu gutunganya amata  ni Impamvu y’urwitwazo igamije guha  FPR uburyo bwo kwikubira iri soko rinini gutya ! Koko rero  Inyange isanzwe ifite uruganda hariya i Masaka (rwatwaye hafi milliard 17 z’amanyarwanda) rukaba rufite capacity irenze cyane iyo bashobora gukoresha (100,000 Liters/day ariko bakaba bakoresha  7,000 Liters/day gusa) ! Kuki bashaka kugura indi capacity (Savannah) kandi n’uruganda rusanzwe full exploitation yarwo yarabananiye? 

2. Ipfundo ry’iki kinyoma riri mu macenga akomeye ya market manipulation (source, chain and end consumer) ikorwa na FPR: Bavugako amata yabaye menshi i Nyagatare ! Kuva  taliki ya 01-04-2011, Inyange yari yumvikanye na Savannah ko izajya igura igice kimwe cy’amata ariko nyuma y’igihe gite ibivaho.

Ikigamijwe ni ukubika urusyo ku borzoi, Inyange  ikajya ibaha 235 RwF kuri litiro y’amata  yo ikayigurisha inshuro enye (1000 RwF)!  Ibi nibyo byateye ibura ry’amata muri Kigali kandi bavuga ko ngo arimo kumenwa i Nyagatare mu bilometero bitageze no kuri 300 gusa ( reba aha: HYPERLINK « http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=210&cat=4&storyid=5885 » t « _blank » http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=210&cat=4&storyid=5885)  cyangwa hano ( HYPERLINK « http://allafrica.com/stories/201111101258.html » t « _blank » http://allafrica.com/stories/201111101258.html) .

Abaturage bakagombye gusobanukirwa ko iri bura ry’amata  mu gihe bizwi ko amata amenwa bituruka kuri manipulations za FPR zizwe neza ! Ikigamijwe ni ukugirango FPR iteze akavuyo ku isoko ry’amata hanyuma abantu nibamara kubirambirwa FPR ibone uko ifata ku ngufu zivanze n’uburiganya  ririya Karagiro rya Savannah Dairy  , dore ko banaryimye ubuyobozi buhamye! Ubwo rero FPR nimara kwatsa umuriro  ku isoko ry’amata izihutira gutabara ije kuwuzimya, maze abo bajura  bujura bagaragare nk’abacunguzi! Mwareba aha inkuru irambuye yafasha gusobanukirwa: ( HYPERLINK « http://www.independent.co.ug/rwanda-ed/rwanda/5114-meeting-expectations » t « _blank » http://www.independent.co.ug/rwanda-ed/rwanda/5114-meeting-expectations)

B. Ibibazo jye n’abandi twibaza ku itangwa ry’ikaragagiro Savannah 

a) Cyamunara yo kugurisha uyu mutungo wa Leta yabaye ryari, ese procedures zose zarakurikijwe? b) Gutandukanya ibikorwa by FPR bya Politiki n’iby’ ubucuruzi, leta ibyitwaramo ite? c) Ni gute agatsiko gato ko muri FPR gakomeza kwiharira ubutunzi bw’igihugu nkaho aribo banyarwanda bonyine ?

Hariya Nyagatare hatuye   imiryango myinshi ya benewabo harimo n’ababyeyi babo batahutse akaba ariho batuzwa. Ayo mata yose Savannah yatunganyaga ava mu nka zabo; kuki bahitamo guha FPR iyi Savannah kandi hano hari cooperatives (hafi 8) z’abo borozi bashobora guhabwa iryo Karagiro, bagafashwa bakaribyaza umusaruro bityo rigaha akazi n’amafaranga abaturage ?

Umwanzuro:

Ubusanzwe ishyaka rya politiki rigomba guharanira inyungu rusange z’abaturage. Iyo kandi ishyaka riri ku butegetsi ntirigomba kwifashisha inzego za Leta ngo risahure igihugu rikungahaza Agatsiko k’abantu ku giti cyabo!

 Biragaragara ko FPR  yo iri kindi kintu utamenya icyo ari cyo : ni ishyaka rititaye ku muturage wo hasi! Abayobozi bayo  icyo bashyira imbere ni ugukanda umuturage bagakamura, bakajugunya! Ntibakora politiki ahubwo bibera mu macenga y’ubujura no guhemukira abaturage! Wagira ngo IFARANGA ni ryo FPR ishinzwe gushaka gusa, abaturage ni ibikoresho !!! Ng’uko uko tubayeho hano I Nyagatare !

Abanyarwanda cyane cyane abatuye Nyagatare bagomba kumenya ko nta buyobozi bakigira, bafite gusa amabandi yitwikiriye amategeko, akica, agafunga, agasahura ubundi akabaho mu murengwe wuzuye agasuzuguro! Niba aba bakegesi badahinduye imyitwarire yabo, baturage mushyire ubwenge ku gihe, tubishatse twakwirenganura ! Akarengane turiho tugirirwa KARENZE IGIPIMO !

Niba narondogoye mumbabarire ni ibya wa mutima wuzuye amaganya udasobanura amagambo neza!

Murakoze, mugire amahoro akomoka ku Mana.

Kobusingye M. Esther

Nyagatare.

Ikibabaje (samedi, 04 février 2012 16:13)

Esther, urakoze cyane. Ikimbabaza nuko abanyarwanda benshi bazi ko abanyarwanda bose bavuye Ibugande bishimiye leta ya kagoryi kagame na Nyiramongi, kandi ko byose bibageraho uko bashatse. Ariko muriyi nyandiko yawe, reka ngukosoreho gato: Si RPF ni Kagame ni umugore we gusa! Kayumba yarabivuze; ati yaba Ngarambe F. cg cyagihone Rutaremara T. ko hari uzi amafranga RPF nk’ishyaka ifite cg bazi aho abitse. N’akumiro!

Inkotanyi zahishiriwe n’ububiligi (samedi, 04 février 2012 15:57)

Inkuru iri kuri veritasinfo.fr iragaraza ibinyetso bishya byatanzwe na Pean bishinja FPR mu guhanura indege ya Habyarimana, urwego rushinzwe ibyaha bya gisilikare mu Bubiligi rwashatse gukora ubushakashatsi ku ihanurwa ry’indege bararubuza! Ni agashya!

Patrick (samedi, 04 février 2012 15:14)

Esther, sha barakwiranza dore aho turi. Umenye ko ubatuyemo hagati kandi byoroshe kuku menya.

Ibyanyu aho nyagatare ho wagirango ntimukibaho bakora ibyo bishakiye mugaturama. Uribuka ikirimburi bakirukanamo inka bagashiramo umuceri?

Uribuka birukana abaturage muri inshuri aho bari baratujwe na leta kuva intambara irangiye bakagenda ari nta nu rumia babahaye ngo batuye mugishanga?

Uribuka inka Kabayiza yogakubita amabya muziko yatwise ngo zirwaye foot and mouth disease?

Nimudahaguruka ngo twirukane impunziza nyakivara na nshungerezi na toro ntabwo turibubeho turashira ni ngombwa.

Izo mpunzi inzara yazishe chane kuburyo zidashobora guhaga niyo nzarya iki.

Thanks

@bose (samedi, 04 février 2012 15:11)

Uyu mwana w’umutwa w’Isave Museveni agira amarozi?

ndabaza post 22

HYPERLINK « http://gakurujo@gmail.com » t « _blank » john (samedi, 04 février 2012 14:58)

Ibyo mu rwanda ni ihurizo! Murabona koko ukurikije uko ubusambo bwa kagome n’agatsiko bugeze, nta gisigaye usibye kuzajya baza no kwiba mu nkono z’abaturage nkuko bari baragize prefegitura ya Byumba muri 1990 aho bazaga bakarura umushogoro w’abaturage ku ngufu!Hari umukarasi uherutse kunsetsa ubwo nari kuri moto ye tuva Nyabugogo, yarateruye arandirira ati:  » umugongo wanyishe, ndakeka ko ndwaye impyiko kubera aka kazi nkora ati ariko umugore wanjye na Kagame ntibabyumva, icyabo ni ukumbaza ngo wacyuye angahe! Ati ibisambo biba byinshi, ati Habyara ku ngoma ye baradahaga abakene tukarya uduciye mu myanya y’intoki zabo, naho abo kwa Kagome bo baradaha nta n’agatonyanga gahita! Narasetse, ndaseka dore ko akabi ngo burya gasekwa nk’akeza ariko narangije nihanagura amarira.

Ababaza aho GASASIRA yagiye nibabanze babaze aho Kayumba na Karegeya bagiye! INYENZI zigira imipango myinshi: Kayumba arabona ko igihe icyo aricyo cyose azabazwa kw’ihanuka ry’indege ya Habyara dore ko inama yo kuyihanura yari arimo yicaye iruhande rwa Pasteur Bizimungu Birofa ufungiye mu rugo ku Gisenyi.Abo bose bazongera kuvuga nyuma y’ukwa 5/2012, bose bamaze kugirwa abere. Museveni yasabye Abatutsi bose gushyira hamwe bakirinda gusubiranamo ngo ejo baveho bajyanwa mu nkiko maze bimene inda nawe batamuretse. Ni muri urwo rwego abo bagabo twavuze ruguru babuze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Mafene (samedi, 04 février 2012 14:57)

Kamana @ 12 we , icyakubabaje ni ukuzimira kwa Gasasira cg ni ukwiyunga kwa Kagame na M7? Njyewe ndareba nkasanga warashavujwe na byombi. Uko byangenze rero, bariya bagabo bombi baricaye maze babwirana aya magambo yavuzwe n’igihangange cy’Umwongereza muri za 1954, agira ati « It is better to jaw-jaw than to war-war ». Gasasira nawe rero ayo magambo yamugezeho (uwayamugejejeho niwe ntaramenya). Jeneral Nyamwasa nawe ayo magambo ngo yarayashimye. Rero kwirirwa usaba Le prophète kubatarurira aho Gasasira abarizwa si ngombwa. Umuvugizi ntiwarigise nubu ushatse wawufungura ugasoma inkuru ya Mugesera Léon.

Ngaho uhorane amahoro n’amahirwe!

Nshuti (samedi, 04 février 2012 14:26)

Kanimba ntabwo ari injiji yogukora ibyatazi.

Ikindi kuki mutajya mwandika ibyiza FPR yakoze?

Nukuvuga ko ntanakimwe peeeeeeeee ka meme mujyemushyira mugaciro,ataribyo namwe ntacyo mwakora.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :