HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/02/04/dusangire-ijambo-akaga-ka-yobu-mbese-ububabare-duhura-nabwo-ni-igihano-imana-iduha-kubera-ibyaha-byacu-padiri-n-thomas/ » l « permalink » o « Lien permanent vers DUSANGIRE IJAMBO. Akaga ka Yobu : Mbese ububabare duhura nabwo ni igihano Imana iduha kubera ibyaha byacu ? Padiri N. Thomas » DUSANGIRE IJAMBO. Akaga ka Yobu : Mbese ububabare duhura nabwo ni igihano Imana iduha kubera ibyaha byacu ? Padiri N. Thomas

Abatakaje ababo n’imitungo yabo mu Rwanda, mwihangane ariko kandi mwirinde guheranwa n’agahinda ahubwo muhaguruke murwanye AKARENGANE, buri wese uko ashoboye !

Kuri iki cyumweru, amasomo ya Liturjiya tuzirikana ni aya akurikira :

*Yobu 7, 1 … 7

*1Korenti 9,16-23

*Mariko 1, 29 – 39.

Turibanda ku isomo rya mbere rihera ku nkuru ya Yobu rikaduhishurira amabanga akomeye ku byerekeye kamere y’ubutabera bw’Imana.

1.Inkuru ya Yobu

« Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwaYobu, yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana kandi akanga ikibi. Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu …» (Yobu 1,1-2). Yari afite n’imitungo myinshi y’amashyo n’ibikingi, mbega muri make yari umuntu ubaho mu mutuzo no mu munezero.

Bukeye, nko mu gihe cyo guhumbya ijisho, Yobu ahura n’akaga gakomeye, maze ububabare bumugira imbata : Imitungo ye yose yarayoyotse, abana be bose barapfa,bidatinze aba arwaye ibibembe bituma yirukanwa mu mugi ajya kwibera aho Abayahudi bagenzi be bajugunyaga imyanda ! Kuva ubwo abantu bose baramutererana  ndetse n’umugore we bwite akajya amucunaguza bikomeye ! Icyababazaga Yobu kurushaho n’uko n’Imana ubwayo yicecekeye bigasa n’aho itigeze imumenya ! Nuko yiberaho mu irungu ritavugwa ,agahinda n’ishavu ari byo bimushengura umutima !

Icyashoberaga Yobu, kigatuma yibaza ibibazo byinshi ku mikorere y’Uhoraho Imana, ni iki ngiki : « Ko nzi ko uri Imana itarenganya bishoboka bite ko wampana bene aka kageni kandi nta gicumuro nishinja ? »

2.Uko imyumvire mu by’iyobokamana yari ihagaze muri icyo gihe

Mu gihe cya Yobu, Abayahudi bose batekerezaga ko Ubutabera bw’Uhoraho Imana bushingiye kuri iyi ngingo y’ingenzi :

« Imana ihana abanyabyaha , igahemba intungane. Kubabara ni igihano cyagenewe abagome, kunezerwa bikaba igihembo giharirwa abakiranutsi ».

Nk’uko bigaragara, iyi myumvire ishingiye ku byo bita « logique de retribution », cyangwa itegeko rya « Mpa nguhe »!

Gusa rero iyi myumvire ntihura n’ukuri ku byerekeye Yobu wabayeho yubaha Imana ubuzima bwe bwose akaba rero adakwiye guhanwa, ngo ababazwe bigeze hariya !  Niyo mpamvu impaka ari  ndende hagati ya Yobu n’inshuti ze.

(1)    Inshuti za Yobu ziragira ziti: Kuba warahanwe ni uko wacumuye n’ubwo wishushanya ukanga kubyemera! Komeza wisuzume, amaherezo uribuka icyo wahemukiyeho Imana!

Indi nshuti yo iramubwira iti » kubabara ni ishuri ry’ubutungana, uwo Uhoraho akunda amuhana kurusha abandi » !

Aya niyo magambo natwe dukunze kubwira abariho bababara!

(2)   Yobu we , ntiyihanganira amagambo y’inshuti ze kuko azi neza ko nta cyaha yakoze.

Mu by’ukuri Yobu arifuza ko inshuti ze zakwicecekera aho gukomeza kuvuga amagambo amukomeretsa gusa ! Koko rero guceceka no gutega amatwi ubabara ni cyo gihozo kiruta ibindi ! N’ubwo Yobu atumva impamvu ahanwe arakomeza guhamya ko yemera ko Imana ari intabera!

3. Yobu yakoze urugendo rwo gusobanukirwa

Urwo rugendo Yobu yarukoze mu byiciro bitatu.

(1)Mu ntangiriro Yobu yakomezaga gutera hejuru ko ububabare ahawe ari igihano adakwiye(injuste) kuko nta cyaha yakoze. Ntiyabonaga ko, mu kuvuga ibyo, yatekerezaga nka bagenzi be bemeraga ko Imana ihana uwacumuye gusa, igahemba intungane; ko nta we ubabara ataracumuye!

(2)Yobu  yagezaho ashyira ubwenge ku gihe, areba ibibera hirya no hino , yibuka ko ajya abona abantu b’abagome n’amabandi biberaho mu munezero ndetse bakarinda bava ku isi badahaniwe ubugizi bwabo bwa nabi mu gihe hariho abantu benshi b’intungane bababazwa cyane muri iyi si, bakarinda bayivaho batarigeze bamenya umunezero icyo ari icyo ! Yobu yageze aha, acisha make, kuko yari amaze gutahura ko hari amabanga y’ubuzima atarasobanukirwa ! Aha niho Imana yari imutegeye, ngo imuhumure amaso !

(3)Ni yo mpamvu mu gice cya nyuma cy’igitabo cya Yobu ( imitwe 38-42),Uhoraho Imana niwe ufata ijambo agasobanurira Yobu “amabanga y’ubuzima”. Arerekana ko incuti za Yobu zibeshyaga zigapfa guhuragura amagambo zitumva neza! Imana irashima imyitwarire ya Yobu kuko ari we washoboye kumva  Imana uko iri by’ukuri  :

Muri make Imana iramwumvisha ko:

* Ibitekerezo byayo bidahura buri gihe n’iby’abantu;

*Kuba abantu batumva neza ubutabera bwayo sibyo bibaha uburenganzira bwo kubuhinyura;

*Dufite uburenganzira bwo gutaka kubera kubabara ariko icy’ingenzi ni ugukomeza kwizera no kwiringira Imana, tukayifata akaboko, tugakomezanya nayo urugendo rw’ubuzima n’aho twaba turi mu bihe bikomeye cyane !

Yobu amaze gusobanukirwa , yahawe umugisha urenze uwo yahoranye, asubizwa umunezero n’ubutunzi butambutse ubwo yari afite mbere y’ibyago!

4. Paulo Mutagatifu na Yezu barabivugaho iki  ?

Pahulo mutagatifu aritangaho urugero yerekana ko Abahanuzi n’abatorewe kwigisha ijambo ry’Imana batagomba gukorera ibihembo , byaba ibituruka ku bantu cyangwa se ku Mana. Umunezero wabo ugomba kuba uwo kugeza ku bantu Inkuru nziza, igihe n’imburagihe. Pahulo ntahwema kwigisha ko Imana ituri hafi, ko ihora ishaka icyaha umuntu wese kunezerwa. Ubutabera bwayo si uguhana ababi no guhemba abeza, ahubwo ni ugukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo ikize muntu, abeho neza kandi anezerewe! Bityo rero Abahanuzi bariyimbire nibatigisha iyi nkuru nziza! (1kor.9,16).

Mu Ivanjili y’uyu munsi (Mariko 1, 29 – 39),Yezu arerekana ko kwamamaza Inkuru nziza atari amagambo meza gusa abwirwa abantu nk’aho ari roho nsa zitagira umubiri! Niyo mpamvu we ubwe afata umwanya wo gukiza uburwayi bubangamiye Nyirabukwe wa Petero ndetse akirukana na roho mbi nyinshi zikava mu bantu! Umuhanuzi  w’ukuri agomba guhangana n’ububabare bushengura rubanda, akabwirukana, akabukiza !

5. Abahanuzi bo mu Rwanda bakuramo irihe somo?

Abasaserdoti n’abandi bihaye Imana bafite ubutumwa bukomeye bwo kugeza ku Banyarwanda iyi nkuru Nziza y’uko Imana ishaka abantu bazima kandi banezerewe!

Ntibakwiye kugwa mu mutego wo kwigisha Inkuru Nziza idafite aho ihuriye n’imibereho ya rubanda, Ivanjiri idatanga igisubizo ku bibazo abantu bafite muri iki gihe!

Tuzi twese ukuntu Abanyarwanda bahangayikishijwe n’akarengane ubutegetsi bwa FPR bubakorera: kubasenyera amazu, kubarandurira imyaka, kubatemera intoki, kubabuza gusarura ibyo bihingiye, kubambura imitungo yabo, kubatemagura(Gisenyi-Nyamyumba !), kubirukana mu mujyi wa Kigali, ivanguramoko n’irondakoko, gufungira ubusa abatavuga rumwe na FPR, kwicwa….

Kiliziya yavuga ite ko yigisha Inkuru nziza yo gukiza abantu mu gihe ikwepa ibi bibazo bihangayikishije Abanyarwanda? Abantu bakwemera ijambo rya Kiliziya bate mu gihe Abahanuzi batagerageza kwamagana AKARENGANE kariho kica benshi? Aho benshi mu bahanuzi bakorera mu Rwanda ntibahisemo gutanga inyigisho zigamije gusinziriza rubanda gusa kugira ngo ijye ipfira mu bitotsi  aho guhaguruka ngo yirenganure (religion OPIUM du people)?

Umwanzuro

Akababaro ni kenshi cyane mu Rwanda ! Imitima isobetse amaganya ntigira ingano !

Agahinda k’ababuze ababo bagateshwa ibyabo karavuza ubuhuha kugera mu bushoroshori bw’ijuru.

Abahanuzi nibatinyuke bakore ubutumwa  bwo gutega amatwi no guhoza abababaye ! Nibatinyuke babahishurire ko Imana atariyo iboherereza ako kabababaro ! ko babishatse barwanya ubwo bubabare bakabaho mu mahoro n’umunezero.

Umuhanuzi ntiyikorera, akorera rubanda

Umuhanuzi ntakorera igihembo cyangwa kurebwa neza n’ubutegetsi bubi !

Aho Abahanuzi b’i Rwanda, muri iki gihe, biteguye kwirengera (assumer) iyo “Responsabilité” y’umuhanuzi ku buryo buri wese yatinyuka akiyamira ati:

“Ndiyimbire nintamamaza iyi nkuru nziza “?

Padiri Thomas Nahimana.

kuri Moses Kagabo (dimanche, 05 février 2012 20:00)

Kagabo moses,

ahubwo se ubu wowe ntuvuye gusoma ku kamogi na wagage ugahitira aha ibiyobyabwenge bitaragushiramo?

None se muvandi, uru rurimi wanditsemo barwita uruhe? cg nawe abarimu babona uri gica bakakwimura vuba na bwangu kugirango babe bahumetse? Ni agatangaza pe!

Naho ibyo kwihana byo, iririre wowe na bene wanyu nyabu!ubundi ubashorere ubashyire Gitwaza cg Mpyisi cg Rutayisire abasengere, nako abashime aho mubabara!

Ngaho jya kuryama ukinezerewe kuko nutinda ibyo biyobyabwenge bishobora kuza kwivanga ukagira uwo uhitana muri uyu mugoroba.

HYPERLINK « http://kagmoses58@yahoo.cm » t « _blank » kagabo moses (dimanche, 05 février 2012 19:08)

hahahahaha haryango ikikinyamakuru cyandikwa na bakozibi Mana ko commenter zirimo wagirango niza bangwa rumogi ivangura invugo nyandagazi ni bibibyose Matayo 3:5 mwihane mwabana bishyira mwe

loukanikos (dimanche, 05 février 2012 17:36)

-Ko nshimye Padiri yabafashe kungufu akabatera na Sida, yanabateye indwara bita amnésie(indwara yo kwibagirwa) kuburyo mwibagiwe ibyo yabakoreye mukaba iyo ndwara muyikize ubu?

-Padiri se yaba yari afite ingufu muri leta kuburyo mwatinye kumurega mbere ngo bitabakoraho?

-Niba umuntu wese utavuze rumwe na kigali aribwo bahita bibuka amabi yakoze mu ntambara, naho abafite dossiers zizwi ariko b’inkomamashyi bakaza kwidegembya i Kigali bakanakirwa n’abayobozi, ahubwo abazungu akaba aribo babifatira basubiye iyo baturutse(ex:Camarade);bitesheje agaciro ubutabera bwo mu rwanda. Abahagarariye inyungu z’abarokotse nabo bagomba kwanga iryo koreshwa rya genocide mu buryo budakwiye kuko rishobora kubangamira ikurikiranwa rikwiye ry’abanyabyaha nyabo.

Mwiliwe! (dimanche, 05 février 2012 17:26)

U Rwanda rumaze gutera imbere cyane igisigaye ni ugushyigikira ubutegetsi, ushaka gukora politique akayikora mu mahoro adasubiranishamo abanyarwanda.

Opposition ntacyo izageraho kuko na yo ubwayo ili opposée. Ikindi kiyiranga ni ubutagondwa hutu cg tutsi njye ntashobora gushyigikira. Abahutu barashaka gutsinda bakoresheje ubwoko kubera ali benshi. Barakoreshwa n’inzika bafitiye abatutsi. Abatutsi na bo ni abahindutse Kagame aliko ntakiza bamurusha baramutse bafashe ubutegetsi; ahubwo mbona byanabazambana.

Nimuyoboke ubutegetsi kandi mubugire inama aho kuburwanya buzabakiriza yombi kandi mwarabibonye ko ababyumvishe bagiye bakakirwa neza bagahabwa agaciro, akazi, etc.

Sawa murangize icyumweru neza.

Muhutu Patric :Mukayuhi Marie Fidens kura iyo nnyo yawe kuri uru rubuga! (dimanche, 05 février 2012 16:30)

Mwaramenyereye kwicisha abantu mukoresheje iyo nnyo yanyu ! Twarabatahuye mwa hene mwe! Ubututsikazi bwashiririye butunzwe n’ubutuba bwabwo gusa …bwarangiza bukajya gufungisha abahutu barengana ngo babufashe ku ngufu muri jenoside!Askyi we.

Ninde urwaye sida kurusha Inyenzi Inkotanyi zirirwaga ziyibakongeza ngo muratanga intsinzi…!! Mwarayitanze reka mushire.

None dore ukomeje kubunza ubwo busa bwawe ngo padiri Thomas: umuzi he wa mpehe we !

Niwongera kubunza iyo nnyo yawe kuri uru rubunga njye nzayishyiramo igishirira !

Muhutu.

Nkunda umugabo ntacyampaye! (dimanche, 05 février 2012 16:22)

Ikigaragara nuko ubutegetsi bwa Kagame ari igihano Imana yahaye abanyarwanda kubera ibyaha byabo Aribyo kwicana,gusahura, gusambana, gusinda,kuriganya no guhuguza, ubwibone n’ubwishongore, guha ikinyoma intebe, kurenganya nibindi ntarondora bisanzwe biranga abanyarwanda iyo bava bakagera….

IKI NI IKINDI KINYOMA SE? (dimanche, 05 février 2012 16:03)

biramutse aribyo , byaba bibabaje!musome inkuru yose

http://www.africandictator.org/?p=7107

Imburagasani ndazirambiwe (dimanche, 05 février 2012 16:01)

Igitsina n’amaraso niyo ntwaro yizo mburagasani! Uzasanga n’umwana wazo wavutse nyuma 94 akubwira ko yandujwe n’interahamwe (abahutu)!!

Icyakora Imana ifite ibanga yo yaremye inkotanyi!

Jeanine uwamariya (dimanche, 05 février 2012 15:02)

Nkekeneye kumenya umvo n’imvano y’umuvugizi

ubizi ambwire

merci d’avance

Jannette K (dimanche, 05 février 2012 14:34)

Genda wowe Mukayuhi iyo sida yanyu ni itsinzi mwatanze,ubu se na Kagame Kabarebe nabandi nabo ni uyu mupadiri wayibateye!! mujye mureka gusebanya mwishyure ibyo mwariye.

ahubwo niba mwararyamanye agukurikirane kuko yaba ariyo gahunda washakaga.

Mukayuhi Marie Fidens yazize Padri Thomas (dimanche, 05 février 2012 14:17)

Basomyi ni mumenye ko uyu mupadri ari umwicanyi.Yanteye sida n’ubundi bwandu.Njyewe nitwa Mukayuhi Marie Fidens ariko hari na bagenzi ba njye yateye sida.

Dore amwe mu mazina yabo kandi padri nawe arabibuka kuko twari hamwe muri chorale;

1/Liliane Umutesi

2/Mukamabano Jeanne d’Arc

3/Umutoni Mutesi Yvonne

4/Rutayisire Anastasie

5/Mukamakuza Uwase Leonie

6/Umulisa Grace

7/Mukakigeli Speciosa

8/Mukakibibi Blandine

None ubu uyu mwicanyi ntiyaduhemukiye?

Toutes les civilisations ne se valent pas (dimanche, 05 février 2012 14:17)

http://www.tv5.org/cms/chaine-francophone/info/p-1911-Claude-Gueant-ne-regrette-pas-sa-declaration-sur-les-civilisations.htm?&rub=8&xml=newsmlmmd.1df4f922fca702148523f709c41b2907.31.xml

Padri Thomas yanteye sida mu 1994 (dimanche, 05 février 2012 14:10)

Mfite ishavu ryinshi kubona ubuzima bwa njye bwrataye agaciro kubera umusenzi padri thomas wanteye sida. Nitwa Anathalie Mukabalinda,icyo gihe nigaga muri CERAI nuko uyu mupadri yaraje arandongora ku ngufu maze antera sida.

Ubu se mbigirente?

Nahimana Thomas yagize uruhare muri genocide (dimanche, 05 février 2012 14:05)

Basomyi yewe nimutabare: muzi ko uuyu mupadiri yagize uruhare runini muri genocide.I kibeho bahiciye kandi bahafatira ku ngufu abagore.Ni kuki uyu muntu FRANCE itamufata ngo ajye gusobanura amabi yakoze mu Rwanda?

None ngo arimo kwigisha.Aragapfa adakize yo gaswera nyina.Umwicanyi ruharwa ngo agiye kwigisha aho kujya muri gereza

MUGANGA » IHANGANE NIBA WAPFUSHIJE EJO UZABYARA UNDI! » (dimanche, 05 février 2012 12:52)

ESE NIBA KOKO NA PM BATANGIYE KUMWIRENGAGIZA,KANDI BAZI KO ARIWE GAKINGIRIZO NGO BAHUME AMASO ABATERANKUNGA,UBWO UMUTURAGE WO HASI BAMUGENZA BATE MURI SERVISI NZIZA! INKURU IRAMBUYE umuseke.com Habumuremyi wahagurikiye muri iyi minsi imitangire ya za serivisi bikanageraho aho asura inzego zimwe na zimwe azitunguye, akaganira n’abasaba serivisi, kuri uyu wa gatanu ho yari yatumiye abarebwa n’ubuzima baganira ku kibazo cyo kwita ku barwayi no kubaha serivisi nziza zibanogeye.

Habumuremyi atangaza ko imitangire mibi ya serivisi mu nzego z’ubuzima ikeneye ingamba zihuse. Yatangaje ko yakagombye kuba intego ya buri wese urebwa n’ubuzima kureba ko serivisi nziza zageze ku murwayi.

Serivisi mbi zigera no kuri ba mukerarugendo!

Minisitiri w’intebe kandi atangaza ko byibura umukerarugendo umwe kuri bane yishimira serivisi z’ubuzima, akibaza impamvu abandi batatu batazishimira.

Minisitiri w’intebe nawe yagezweho na serivisi mbi ari kwa muganga

“nagiye kwa muganga mu minsi ishize, muganga atangira kwiyitabira telefoni aho kunyakira .Ese niba yarankoreye ibyo, ibaze ibiba ku bandi baturage cyangwa abadafite ubushobozi.uyu ni umuco mubi wakagombye guhita uhagaragara” interuro yateruwe na Habumuremyi serivisi mbi zishobora kuba hari aho zigitangwa.

Si ikibazo cya serivisi mbi cyagaragajwe muri iyo nama, kuko n’ibindi bibazo bibangamiye urwego rw’ubuzima byaragarajwe nk’inyubako mbi kandi zishaje ibitaro bikoreramo,ibikoresho bidahagije,abaganga bake kimwe n’ubushobozi buke.

Minisitiri w’Ubuzima we akaba yasabye abitabiriye inama ko baganira n’abaganga kandi bakitondera ibyo babwira abarwayi.Aha yatanze urugero rw’umuganga wabwiye umubyeyi warumaze gupfusha umwana we ko yakihangana ko azabyara undi. Ati:”Ese iyo uba uwo mubyeyi wari kubyakira ute?”

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ikaba ari uko; nta muganga wemerewe kwitaba telefoni ari kuvura, udusanduku tw’ibitekerezo tuzajya dufungurwa na Mayor aho kuba abayobozi b’ibigo by’ubuzima, kongerera ubumenyi mu mahugurwa abari mu rwego rw’ubuzima niwo wabaye umwanzuro wa nyuma.

Inama yarangiye Minisitiri w’ubuzima asabye Minisiteri y’Ubuzima gukurikirana ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu mezi atatu.

Urugamba Minisitiri w’Intebe yatangiye rwo kuvugurura serivisi zitangwa benshi batangiye kubishima, bakaba bamusaba ko yakomerezaho ntayitezukeho.

Uru rugamba kandi ku rutsinda benshi babonako bisaba ko buri wese yahindura imyumvire ntibibe ibya Minisitiri w’intebe gusa.

Source:Newtimes

abantu barasetsa ! (dimanche, 05 février 2012 12:19)

Nimunsomere nkiyi nteruro nsomye kuri RWANDA RWIZA, nkubu se uyu muntu yashatse kuvuga iki ? ngo Twagiramungu arakenewe , munteruro imwe ati ntawe umufitiye ikizere!!! abanyarwanda twarwaye muraramo :

Narangiza mvuga ko Bwana Twagiramungu akenewe muri politiki kuko ni inararibonye, ariko agahindura imikorere ntakajye ashora abantu ngo nabona rukomeye anyonyombe yigendere. Arakenewe nk’umujyanama w’abafite amaraso mashya, agasaba imbabazi, akagira inama abato muri politiki bakirinda imitego nk’iyo nawe yagiye agawamo. Kuko we izina rye ryamaze kwangirika nta munyarwanda mpamya ko yatinyuka kumwizera.

LEPROPHETE.FR (dimanche, 05 février 2012 12:09)

Mudushyirirero iyo nkuru ya Piere PEAN twirebere. Murakoze.

UN MUMUKINO ABANTU BAPFA – VETO (dimanche, 05 février 2012 12:06)

ISI YOSE IBABAJWE NO KUBONA UBUTEGETSI BUMENA AMARASO UN nayo iri mubyo yita ngo VETO. VETO iyi iraza kutumaraho aho bukera kubera inyungu za bamwe. ASSAD (BUCHER) ejo honyine yishe 300 people UN iri mumicezo ngo ni VETO.

Imyigaragambyo yakwiriye Isi yose ,burigihugu cyakiriye IMYGARAGAMBYO IRWANYA ubutegetsi BWICA RUBANDA, Rukarya ibya RUBANDA, RUKABABUZABUZA.

Ni muri urwo rwego ABA GENERALS ba ASSAD wa SYRIA bakomeje KWITANDUKANYA n’ingoma mPOTOZI ngo ejo batazabarwa muri ayo marorerwa.

NEWS UPDATE:

http://www.telegraph.co.uk/news/worldnews/middleeast/syria/

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :