HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/01/18/abajenerali-batatu-bafungiwe-mu-ngo-zabo-nyuma-yo-guhagarikwa/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Abajenerali batatu bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa » Abajenerali batatu bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa

Uhereye ibumoso: Lt.Gén.Fred Ibingira, Brig.Gen. Wilson Gumisirizana Brg.Gen Richard Rutatina.

 Source: Igihe.com.

Abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Abajenerali batatu na Colonel umwe aribo : Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi (indiscipline).

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nzabamwita yabwiye IGIHE.com ko hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakekwaho ndetse harebwa niba hari n’abandi bakorana.

NDR: Iby’aba ba Jenerali  www.leprophete.fr irabigarukaho mu nkuru itaha, turacyabikurikiranira hafi !

Munya (jeudi, 19 janvier 2012 05:53)

Ngaho da hanyuma se ubwo bucuruzi bakorera muri congo si ubw amabuye .. Bazongere babeshyere fdlr ngo niyo yiba amabuye. Ibingira we n intangiriro y ibihano by imana inbaga watsembye i gitarama n ikibeho ubu uhoraho agiye kukumanuriraho umujinya . N umuryango wawe uzumva. Rutatina nawe nta muntu uzongera gukanga na rimwe ubu imana igiye kugushyira mt nsi y ibirenge byacu.

ni mureke twamagane izi nterahamwe za bapadiri (jeudi, 19 janvier 2012 05:27)

Abakirisitu ba diyoseze ya Nyundo turamagana izi ngirwa bapadiri thomas na Rudakemwa

(mercredi, 18 janvier 2012 17:18)

Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.

Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.

Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.

Menya n`ibi~! (jeudi, 19 janvier 2012 04:48)

M ugihe nasomaga inkuru ya mbere, ibanziriza iyi ngiye ya bano bishe ba Kagame, nasomye comments zose ariko nzihera mu bushorishori bwazo hanyuma mbura icyo nifuzaga ko cyari kuba cyatekerejweho na benshi ngiye kubona nkibona muri numezo zegera imizi y`iki giti kirekire iyo ni number 5. Mbibutse ko ndi ku nkuru ya mbere nayo ivuga ku mchozo wa kuigiza jukuwani uri gukinirwa i Kigali. Uwo ari we se wanditse avuga ko iki ari ikinamico nange niko mbibona kandi nahoze rwose ntekereza kuburira abantu bari muri opposition hanze ko bashobora kuzahitanwa n`abantu bafunze umuntu akibaza iyo magie uko ikozwe. Nawe se abantu bakekwaho ibyaha nka biriya bafungishwa ijisho gute? ubu se ahubwo wabwirwa n`iki ko bagifunze? ibi n`ibintu biba byapanzwe hakoreshejwe ubwenge butari buke kugirango bereke abantu ko ubutabera buri kugarurirwa ikizere ariko se byahe byo kajya? Dore uko mbibona: Aya mahe ari kuri gahunda ikomeye umuntu wese udasinziriye yahita abona kuko iragaragara neza twese turayinona. warah singiye kubabeshya uzasanga ibintu biteye ubwoba bigiye gukorwa hanze aha bizaba bifitwemo uruhare runini na ziriya mbohe ziboheshejwe ijisho. ese ubwo ufungishije umuntu ijisho gusa bimaze iki utamufunfishije n`ugutwi, ngo ntakumve nawe ntumwumve!! twibukiranye ko bshobor kuba batabonwa nabasabye kuba bigumiye mu rugo ariko bakavugana uko deals ziri gukorwa. Dukanguke sirirwa mvuga byinshi nziko ubwira uwumva bitamusaba kunywa cyane gusa twongere twibutse abantu bose batavuga rumwe na government ya Kigali barya ari menge kuko hagize ikibabaho cyab gikozwe na bariya banyururu. ubu batangye gukorerwa masques ejo tuzajya duhura nabo muri twegerene batajya bazikoza maze tunababwire ko twababajwe n`ifungwa rya bene wacu b`abafandi bumve ko hari n`inshuti bagira kandi byahe byo kajya. reka ndekere ndeke kuyamara burya ngo abwirwa benshi akumva bene yo!

HYPERLINK « http://www.leprophete » t « _blank » ibi muri engeneering tubyita SIMULATION (jeudi, 19 janvier 2012 04:20)

nta funi nta mujyojyo nta mpyisi nta mbwebwe,MWENE SAMUSURE AVUKANA ISUNZU[UBUGOME BWABO BURI KU KIGERO KIMWE],Ninde usahura u Rwanda kurusha Kagame?ninde uba wabatumye si FPR iyobowe na kagame?

ahubwo barashaka kujijisha abatazi IBY’IUMIKORERE YABO.umujura wa mbere niwe wagombye guherwaho « AGAFATWA »nyuma hagakurikiraho izindi ngegera zose zimuri munsi.

ibindi vous vous trompez! FPR igizwe n’ingegera gusa n’ugiyeyo afite akenge ahinduka IGISHUSHUNGWE NK’UTARIGEZE AKEENGE NA GAKE.

UWITEKA ATI: URABIKORA UKAGIRANGO MPWANYE NAWE? (jeudi, 19 janvier 2012 02:53)

Ariko nimureke murebe uko IMANA IHORA IHOZE. Imana si Umuntu ngo Ihwana natwe. Ubyishukaho aribeshya cyane Kuko IMANA Igiye kubaza ba ANTOINE RUTAYISIRE na ba RUCYAHANA icyo BATUNGIYE BIBLE munzu zabo. Kwirirwa baririmba ko NTAWUNDI MWAMI bagira atari KAYIZARI Imana ije kubishyira ku IHEREZO Iberekoko n’ABAYUDA bakoze IKOSA risa n’IRYABO bihakana YEZU.

Niba uziko wafashe Iyambere UKABUMBABUMBA umuntu Ukamutereka munda ya NYINA maze UKAGIRA na Initative yo KUMWAMBURA bwa BUZIMA, Ucara Uruhuke kuko NTARUBANZA ufitanye na RUREMA, ariko niba uziko WIVANZE MUBITAKUREBA: HAGARARA MAZE IMANA IBANYURANYE INDIMI NKABAMWE B’I BABELI basubiranyemo ngo bagiye Kureba aho IMANA IBA(UBWIBONE, KUBESHYA, KWICA, KUGAMBANIRA AMARASO ATARIHO URUBANZA , ngo nik=bimwe mubintu 7 IMANA YANGA URUNUKA :

16 There are six things the LORD hates,

seven that are detestable to him:

17 haughty eyes,

a lying tongue,

hands that shed innocent blood,

18 a heart that devises wicked schemes,

feet that are quick to rush into evil,

19 a false witness who pours out lies

and a person who stirs up conflict in the community.

IMIGANI (PROVERBS): 6 16-19.

NAWESE MURABESHYA ISI YOSE KO Jean Luc na NYINA aribo BAHANUYE SE, Sha Muhagarare NI MUTIHANA IMANA IZABAHANA.

rwandarwiza.unblog.fr (jeudi, 19 janvier 2012 00:37)

http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/01/07/ese-aho-jack-nziza-ntiyaba-ategura-guhirika-kagame/

rwandarwiza.unblog.fr (jeudi, 19 janvier 2012 00:33)

PEREZIDA PAUL KAGAME ASHOBORA KUBA AFITE IKIBAZO CYO MU MUTWE

Nafashe umwanya numva ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Serena Hotel tariki ya 15 Mutarama mu gikorwa kiswe: Thanksgiving Prayer breakfast. Iryo jambo naryumvise inshuro 2 njyenyine, nyuma nsaba abantu b’inshuti turyumva inshuro zindi 2 turi kumwe kugira ngo dusobanukirwe neza, kuko iri jambo uretse ibyo Perezida Kagame yavuze hakubiyemo amakuru menshi abantu bize kuvura ibijyanye n’ihahamuka n’indwara zo mu mutwe bashobora kwifashisha mu kazi kabo. Kuko iyo ukurikiye iri jambo usanga Perezida Kagame akwiye kubonana n’abaganga babandi bita mu gifaransa Psychologues.

Ariko siwe wenyine kuko n’abanyarwanda hafi ya bose niko basigaye bameze. Nababwira impamvu z’ingenzi zibitera. Kuri Kagame we impamvu ishobora kubitera ni ukwiyemera no kutizera abandi noneho ibintu byose agashaka kubikora wenyine ku buryo bigera aho bimubana byinshi mu mutwe akiyitiranya n’Imana akumva ko ngo yihagije nta nama z’abandi akeneye, nta n’ubwo akeneye umwigisha uko ategeka, abandi bakorana nawe nabo bakamwihorera nabo bakaririmba His Excellency ngo ibye byose ni byiza ngo yabagejeje kuri byose, niwe ukora wenyine. Basigaje kuvuga ko ariwe utuma izuba riva, imvura igwa cyangwa bucya bukira.

Abayobozi bandi kubera gushaka kwigaragaza neza imbere ya Kagame, bemera ibintu byinshi badashobora gukora ibyo nabyo bigatuma bibatesha umutwe mu gihe baba bihaye ikivi kinini bigoye kurangiza (imihigo), rero ugasanga byose byirunze ku mutwe w’umuturage byahindutse imisoro, amategeko n’amabwiriza adasobanutse, kurenganywa n’abayobozi baba batitaye kubo bayobora ahubwo bitaye ku bandi bayobozi bari hejuru yabo, abaturage leta ibashyira ku mutwe ibintu byinshi bishobora kubasaza: Gacaca, Mutuel, gusorera ubutaka, gukora irondo, kujya mu itorero ry’igihugu, guhinga ibihingwa bimwe, kudasarura ibyo wahinze udasabye uruhushya, ibiciro by’ibintu byose byarazamutse, ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi byinshi… kandi nta handi abaturage bakura ubushobozi kuko imishahara ni mito nta n’ahandi bakura ayo mafaranga basabwa, abaturage iyo bagurishije imyaka bagurisha bahendwa bajya kugura bagahendwa nanone iyo wongeyeho n’ibyo birirwa bumva ngo igihugu kiri kuzamuka mu bukungu kandi bo bakennye muri ibyo byose ariko bakabona abantu bamwe na bamwe bari kw’ibere barimo gukira ubutitsa, ibi byose hiyongeraho akarengane, ruswa, ikimenyane. Hari bamwe bagira umujinya bagashirira imbere, ku buryo uwo bashwanye nawe wa mbere bamumariraho wa mujinya wose n’iyo yaba ari umuvandimwe cyangwa uwo bashakanye.

Mu gihe Kagame we akomeje kwerekana ko ari igitangaza abanyarwanda bo barimo kugera aho barya imbwa. Rwose agera n’aho avuga ko atazanahirima niba azatura nk’ibisi bya Huye ntimubimbaze.

Tubitege Amaso!

Namwe ni mwiyumvire iryo jambo: http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2012-01-15_kagamethanksgiving.mp3

Tito (jeudi, 19 janvier 2012 00:31)

Jack Nziza abandi bamusize he?

Na we nabanguke mu ikipe.

Filote (jeudi, 19 janvier 2012 00:26)

Ariko none aba bantu bafungiwe mu ma salon iwabo, none baba ari ingurane ya Kayumba Nyamwasa !

Twizere ko Kayumba atasabye kwiyunga na Kagome ari uko abanje kumukiza bariya bantu.

Dore n’Umuvugizi noneho ntacyo ukidutangariza… Niba na wo barawuguze, sinamenya.

Ni ukuba maso. Ngo ruswa ? Urusha Shebuja wabo kwigwizaho imitungo ni nde? Erega tuvuge ko muri uriya mukino na Geneti aho bukera afungirwa iwe mu gikoni? Heheheheeeee!

HYPERLINK « http://rwandarwiza.unblog.fr » t « _blank » Rwanda Rwiza (jeudi, 19 janvier 2012 00:26)

Abasirikare bakuru 4 barafunze:Ikinamico cyangwa Gusubiranamo?

Abajenerali batatu n’umukoloneli bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa mu Ngabo.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo ni iry’ihagarikwa ry’abasirikare bakuru bane (Senior Officers / Officiers Superieurs) mu Ngabo z’u Rwanda, kandi bakaba bafungiwe mu ngo zabo.

Itangazo rivuga ko abahagaritswe ku mirimo yabo kandi bagafungirwa mu ngo zabo, aho bafungishirijwe ijisho ari :

Lt General Fred Ibingira: Umukuru w’inkeragutabara

Brig General Richard Rutatina: Yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano

Brig General Wilson Gumisiriza: umukuru w’ingabo mu karere k’uburengerazuba

Colonel Dan Munyuza:Umukuru w’iperereza ryo hanze

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko aba basirikare uko ari bane bakurikiranyweho ubucuruzi budasobanutse bakorana n’abasivile bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo rivuga ko bahagaritswe kuva ku itariki ya 17 Mutarama 2012.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi(indiscipline). Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko iki cyaha kidasobanutse kuko ari gito ku buryo bakizira, birazwi ko ubucuruzi bubera muri Congo cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro ari ubwa FPR, kereka rero niba baraciye ku ruhande FPR bakicururiza ku giti cyabo! Hari andi makuru avuga ko haba haburiyemo umugambi wo guhirika Perezida Kagame wategurwaga n’aba bagabo, kuko byavugwaga ko Perezida Kagame kubera igitutu cy’amahanga ashaka ko bakurikirana abakoze ubwicanyi bo muri FPR, Perezida Kagame ashobora kuba yari afite gahunda yo kubarekura ngo bashyikirizwe ubucamanza mpuzamahanga. Ariko igishoboka cyane n’uko aba bagabo bigijweyo bisabwe n’amahanga, noneho Kagame agakora ikinamico ngo yerekane ko abigijeyo akabashakira ibyaha byoroshye bitatumwa bahanwa!

Bamwe muri aba bagabo bafite amateka maremare. Duhereye kuri Lt Gen Ibingira na Brig Gen Gumisiriza wagirango ntabwo basigana, bari abayobozi ba 157th Mobile Group muri 1994, bamanutse bica Umutara, Kibungo, Bugesera, Amayaga yose, Gitarama ndetse n’abasenyeri ba Kiliziya Gatorika ntibabarebera izuba, 1995 ibyo bakoze i Kibeho byo ni agahomamunwa. Baciriwe imanza za nyirarureshwa baritahira, ni bamwe mu bantu twavuga ko ari inkingi z’ubutegetsi bwa Kagame kubera ibyaha ndengakamere bafite bigeretseho n’ubujiji (Ibingira sinzi niba kugeza na n’ubu aramenya gusoma no kwandika) bigatuma Kagame abakoresha ibyo ashatse nabo bakamwumvira kuko nta mahitamo bafite.

Col Dan Munyuza we yigaragaje mu minsi ishize afatanije na Gen Jack Nziza mu bikorwa byo gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, hakoreshejwe intwaro ndetse n’amarozi!

Miseke (jeudi, 19 janvier 2012 00:17)

Fred Ibingira,

Richard Rutatina,

Wilson Gumisiriza

Dan Munyuza

Dore igisingizo mbatuye :

Murakaruha uwa Kavuna, muragaheka amaboko

Muragakubitwa agafuni ntimupfe

Muragashahurwa hasi no hejuru

Muragasaba abo mwahemukiye

Murakabura urubyaro musigare musa nk’igiti kitagira ishami

Muragahena muhenere ababashinyagurira.

Murakifuza gupfa mubibure maze mubeho nibura nk’imyaka 140

Apuuuuu, muragasa uko musa uko : IBIVUME BY’IBIKENYA

Kali (jeudi, 19 janvier 2012 00:14)

Hano i Rwanda tugize noneho icyizere ko justice igiye kubaho nyabyo,kuko ihagarikwa ry’ababasoda,riratwibutsa Lizinde na bagenzi be muri 1980,aho bari bararembeje rubanda,none turabona amateka asa naho yongeye akisubira mo,twizere ko noneho ntawe uzongera kumva ko ari hejuru y’amategeko.

Kali (jeudi, 19 janvier 2012 00:06)

Muraho neza bene wacu

Rukuramigabo (mercredi, 18 janvier 2012 23:31)

Inkotanyi cyakoze amayeri yazishiranye kabisa kuko ibi by’ikinamico twese tumaze kubimenyera, abo basirikare tubasabye guhunga maze ukareba uko bibagendekera baramutse barenze umupaka. nta muntu wakorana nabo kuko ubugome bwabo twese tubuzi, kubashyikiriza ubucamanza ni nk’ako kanya

Barabashuka (mercredi, 18 janvier 2012 23:15)

Umutego mubi winkotanyi barabashuka ngo bashwanye,ejobundi murondogore ibyanyu byose ngomurabwira abashwanye na kagame inkuru zose zirare zigeze kwa shebuja kiriya cyinya urumva kagame yapfa kugihara gutyo nakazi cyamukoreye ubu ejo wajyakumva ngo umwe yatorotse uramenye Kayumba nabagenzi bawe ntimuzakorane nibibigabo nibigome kabombo nagakino barigukora bibiyegereje mwashira mwese nyuma bakazataha bakabarirwa nka Rwigema celestine mwe mwashize nimipango yanyu yose yapfuye

IKINYOMA IKINAMICO (mercredi, 18 janvier 2012 23:14)

Igihe basahuriye amabuye y’agaciro ya Congo DRC kuva muri 1996 mu ntambara ya Kabila-pere(hashize imyaka 16)kugeza ubu, ubu nibwo bakibuka gufata abakora iyo mirimo, cyangwa hari izindi mpamvu zitavugwa zihishe inyuma!!!!!!!!Biriya ni ikinamico(theater), ukuri kuri ahandi. Ahubwo ba investigation journalists nibabitwigire badusesengurire ikihishe inyuma ya ziriya house arrests.Ese abo bacivilians bafatanije ni bande?Kuki bo batafashwe ngo bafungwe? Ni ukubaha umwanya wo gutoroka cyangwa ni balinga, ikibazo kikaba ikindi!!

KARENZI KARAKE (mercredi, 18 janvier 2012 22:25)

None harya umw emuri aba siwe numvaga muminsi ishize warufitanye amasinde na KARENZI KARAKE?

Yenda Yamwituye we NTIBAMUFUNGIYE MURUGO IWE AMAZI ANGAHE!

Bazabarekura BAHABWE IMIRIMO: I DARIFURU, HAITI, Cg n’AHANDI.

Twarabamenye.

Geshi (mercredi, 18 janvier 2012 22:07)

Aliko se aba general nabakozi ba kagame !! ??? general ahabwa iyo Rank ninama ya guvernoma , maze agafungwa nka private ??? maze ningabo bayobora zikemera !! ?? ese koko murabona hali abasilikali dufite ??? bose ni yes sir !!! nta but !! nta No !nta Listen !!ete……Muzabona icyo ibi bizabyara !!!

Ni akumiro (mercredi, 18 janvier 2012 22:00)

Ejo aba bane baziyemerera ko ari bo bahanuye indege ya perezida Yuvenali Habyarimana, ariko batatumwe na Kagame!!!

KABARAGARA (mercredi, 18 janvier 2012 21:58)

VERY URGENT !!! GUYS DON’T TAKE THIS AS SERIOUS !! AS YOU IS A ORDINARY GAME ! SO AFTER THIS BE CAREFUL !! THERE IS EVEN OTHER HIGH RANK GOING TO FLEE THE COUNTRY !! THEY WILL BE IN A MISSION CALLED (COBRAS) THEY WILL BE SAYING THAT THEY NEED TO JOIN THE RNC ORGANISATION !!! BUT TO TRY ALL WAYS THEY CAN KILL AT FIRST : MAJ RUDASINGWA , GEN KAYUMBA , COL KAREGEYA , JEAN LUCK HABYALIMANA AND OTHER 3 WOMEN , THEIR IDENTIFICATION IS STILL SECRET . IBI RERO NTIMUGIRENGO HALI IKINDI , NUBURYO BUHANITSE BULIMO GUKORESHWA , KANDI BUSHOBORA GUTANGA UMUSARURO VUBA , MUTEGEREZE ABAGIYE GUHUNGA HINGANJEMO NABA CIVILIAN . BOSE BAZABA BALI MUKAZI . RUJUGIRO YAHULIYE NA KAGAME IBUGANDE !! MUSEVENI YOHEREJE ABAGANDE (GESHI ) BAZWI KUBA INSHUTI ZABO NAVUZE HEJURU !! NTAGO DUKENEYE KUMVA ABANTU TWAFATANYIJE KUBOHORA IGIHUGU BAKIGWA INYUMA .

DEJAVU (mercredi, 18 janvier 2012 21:29)

Il s’agit bien d’un coup d’état manqué. On n’a pas besoin d’être expert en démagogie pour bien constater que ce communiqué émanant du porte-parole DE L’Armée n’est une farse une espèce de masquarade qui pourtant nous montre qu’un volcan va vomir d’ici peu. Sauvez-vous avant qu’il ne soit trop tard. Vous êtes avisés.

Ikipe Igitondo (mercredi, 18 janvier 2012 21:02)

Igisirikare cy’u Rwanda cyahagaritse kandi gifungisha ijisho abasirikare bane bakuru, barimo abajenerali batatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo kuri uyu wa gatatu rivuga ko ba Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza bazize imyitwarire mibi (indiscipline).

Col Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, avuga aba basirikare bakurikiranywe ahanini ku byaha byo gukora ubucuruzi butemewe bukorerwa muri Kongo Kinshasa; ubucuruzi ngo bafatanyagamo n’abasivili.

Avugana n’umunyamakuru wa Igitondo.com, Col. Nzabamwita, ntiyigeze asobanura ubu bucuruzi ubwo ariko. Gusa yavuze ko ari ibyo abasirikare baba batemerewe gukora cyangwa se gufatanya n’inshingano zabo.

Col Nzabamwita avuga ko iki cyemezo kiri gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Kuri ubu aba basirikare bose bafungiwe mu ngo zabo (under house arrest). Iperereza rikaba rigikomeza. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda akaba avuga ko iperereza nirisanga icyaha kibahama bazashykirizwa inkiko naho niba nta cyo bazagirwa abere.

Aba basirikare bahagaritswe uko ari bane basanzwe bazwi mu gisirikare na politiki y’igihugu.

Lt Gen Fred Ibingira asanzwe ayoboye umutwe w’inkeragutabara (reserve Force) mu gihe Brig Gen Gumisiriza we yari ayoboye ingabo mu ntara y’Uburengerazuba.

Brig Gen Rutatina we yari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano mu gihe Col Dan Munyuza we amenyerewe cyane mu nzego z’iperereza, cyane iryo hanze y’igihugu.

Iperereza rya Global Witness

Kuri bamwe, icyemezo cyo gufungira iwabo mu ngo bano basirikare uko ari bane gishobora kuza kutabangaza, kuko atari ubwa mbere abasirikare bo ku rwego rwa generari mu ngabo z’u Rwanda bafungirwa iwabo mu ngo.

Mu mwaka wa 2010, igisirikare cy’u Rwanda cyafatiye ibyemezo nk’ibi Generari Karenzi kimurega ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha na mugenzi we Lt-Gen Karenzi Karake kimurega imyitwarire igayitse.

Igiteye amakenga ariko ni uko icyemezo cyo gufungira mu ngo iwabo bano basirikare, “bakurikiranweho gukorana ubucuruzi n’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo” kije nyuma y’amezi ayinga atatu gusa, umuryango Global Witness utangaje ko kuba icuruzwa ry’amabuye y’agaciro yinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu rigikomeje, ngo bituruka kuri bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare bo muri Kongo bagikomeje gufasha abakora ubu bucuruzi.

Uno muryango wavuze ko hari amakuru ataremezwa y’uko bamwe mu bayobozi ba gisirikare bo mu Rwanda bafasha bagenzi babo bo muri Kongo muri ibi bikorwa.

Mu kiganiro yahaye ikiganiro News Hour gica kuri BBC, Mark Davies, umwe mu bakozi b’uno muryango yagize ati: “…bamwe mu bayobozi ba gisirikare bafite ububasha bwinshi kandi baziranye n’abantu b’ibikomerezwa na n’ubu bafasha [abakora] muri ubu bucuruzi”.

Davies ariko yirinze gutunga agatoki umuntu uwo ari we wese muri buno bucuruzi.

Ikipe ya Igitondo

discipline (mercredi, 18 janvier 2012 21:02)

Gufungirwa mu rugo bikunze kurangira neza, ni ukuvuga hatanzwe imbabazi.

HYPERLINK « http://manairiho@yahoo.co.uk » t « _blank » keza (mercredi, 18 janvier 2012 21:00)

yewe uwo ni umuregwe ubavugisha mwese abarota intambara ngo no kumena amaraso ariko kubera aribyo biryo byanyu mwe twe ntiturikumwe namwe ntimwibwire ko ibyo mutekereza ko ariko bigomba kuba,icyakora wifuza guca cyaera kaarabaye ugapfa kimwe nkuko urucira mukaswo rugatwara nyoko.

Kanyarwanda (mercredi, 18 janvier 2012 20:59)

Ibyo peaceman avuga ni ukuri ,kandi mushimiye ko azi kureba kure .

Imfungwa ryaba bajeneral nubwo ari ikinamico ,rigamije ibinu 2:

1,Kudatuma amahanga akomeza kwibaza kubyerekeranye n’urupfa rwa Nyakwigendera président Habyarimana ,kuko gouvernement y’urwanda yamaze gukwirakwiza isi yose ibinyoma kubirebana n’iyo dossier !!!bityo mugufunga abo bajeneral ,amahanga agahita ashyingura iyo dossier !igatangira kuvuga ibirebana nibyo bihangange .

2,Ni ukwereka amahanga ko Mu Rwanda ,hari ubutabera ,ko nta muntu numwe uri hejuru yamategeko ? Nokugira ngo bategure amahanga ,nyuma yamezi 3 batanze kugirango rapport yabishe Habyarimana isohoke ,bazahite bata muriyombi « Gen Gatsinzi &Gen Rwarakabije « ko aribo batanze amabwiriza yo kurasa indege !!icyogihe ntawe uzatera hejuru ngo bafunze abahutu bakomeye ,kuko bazabasubiza ko n’abagenerals babatutsi bafunzwe !!!!!

Inyenzi zifite amayeri menshi cyane !nitutamenya kuyasesengura katubayeho !!wongere uti katubayeho ? Hose zaratangatanze n’umukecuru wihingira utujumba bazi ,ukobazamubyaza umusaruro ?Ababa muri Belgique mujye mukomeza mugane Kizito mihigo abayungurure mind n’umuziki w’inyennzi inkotanyi !

Nkuko Twagiramungu abivuga ntitudahaguruka nk’umuntu umwe katubayeho ? Génération na génération ntibazashobora kwikura muri ayamateka y’ikinyoma ,yatunaniye twarayabayemo !tuzi ukuri tukemera kugupfana !!!!!!!!

Twese hamwe tuzatsinda.

PENDA (mercredi, 18 janvier 2012 20:57)

UWO NI UMUKINO FPR ISANZWE IKORA! NTABWO BARIYA BAGENERALI BAHAGARITSWE KU KAZI KABO. AHUBWO NUKUGIRANGO INKOTANYI ZIREBE UKO RUBANDA RUBYACYIRA; nibyo mu gifaransa bita  » test de confiance de l’opinion publique »=kureba niba rubanda babakunda!

Mwenesebahinzi (mercredi, 18 janvier 2012 20:54)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :