HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/01/09/umwanzuro-w-abacamanza-b-abafaransa-ku-wahanuye-indege-ya-perezida-habyalimana-ugiye-gushyirwa-ahagaragara/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Umwanzuro w’abacamanza b’abafaransa ku wahanuye indege ya Perezida Habyalimana ugiye gushyirwa ahagaragara » Umwanzuro w’abacamanza b’abafaransa ku wahanuye indege ya Perezida Habyalimana ugiye gushyirwa ahagaragara

Perezida Yuvenali Habyarimana.

Amakuru ava i Paris mu Bufaransa aravuga ko umwanzuro w’iperereza k’uwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira igiye gushyirwa ahagaragara.

Biravugwa ko uwo mwanzuro uzatangarizwa i Paris kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2012.

Hari andi makuru yatugezeho yemeza ko Leta y’u Rwanda yo yamaze kubona iyo myanzuro bikaba byahise bimenyeshwa ikitaraganya Perezida Kagame aho yari mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mihango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishyaka ANC riri ku butegetsi muri icyo gihugu rimaze rishinzwe..

Abakurikiye Televiziyo y’u Rwanda muri iyi week end yashize,  hacishijweho ibiganiro bivuga ku cyegeranyo cyakozwe na leta y’u Rwanda ifatanije n’impuguke z’abongereza kiswe Rapport Mutsinzi. Bikaba bigaragara ko Leta y’u Rwanda irimo gutegura abaturage kwakira ibizatangazwa bishobora kuba bishinja abari abasirikare ba FPR na Perezida Kagame.

Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe kibi kuri Perezida Kagame, kubera igitutu cy’amahanga amusaba gutanga urubuga rwa Politiki ku bamurwanya no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu minsi yashize kandi Dr Théogène Rudasingwa wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FPR, akanaba  na Directeur de Cabinet wa Perezida Kagame, ubu akaba yaritandukanije na Leta y’u Rwanda agashinga ihuriro RNC afatanije na bagenzi be nabo bahunze igihugu.  Yatangaje ko muri Nyakanga 1994, Perezida Kagame ubwe yamwibwiriye ko ariwe wahanuye iriya ndege.

Iki kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana cyateye mu minsi ishize umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, igihe mu 2006 hasohokaga inyandiko zo gufata abasirikari bahoze ari abaFPR baregwa kuba baragize uruhare mu guhamurwa kw’iyo ndege. Ndetse n’igihe Lt Colonel Rose Kabuye yatabwaga muri yombi, bigatuma ibihugu byombi bicana umubano ushingiye kuri za ambassades. Umucamanza  Jean-Louis Bruguière wari wasohoye izo nyandiko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, icyo kibazo kirimo gukurikiranwa n’abacamanza bandi b’abafaransa aribo Marc Trévidic na  Nathalie Poux. Abo bacamanza bombi bakaba baraje mu Rwanda kuhakorera iperereza. Aba rero nibo bazasohora imyanzuro y’iperereza ryabo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2012.

Tubitege Amaso!

Rwanda Rwiza

(Sources : Rwanda Nziza, le 09/01/2012)

Munyemana (mardi, 10 janvier 2012 17:52)

Birashoboka ko iriya raporo tuyimize bunguri kuko ubwo leprophete ntacyo yari yatangaza ubu bumiwe. Erege afande wacu ndamwemere kuko ifaranga ararifite kandi ntatinya kurirekura naho kuvuga ngo abafaransa bazavuga uko biri byo nimukure yo amaso kuko nubwo hapfuyemo bene wabo, ariko abapfuye ntibatuma banga cach z’amadorali na zahabu.

Rugamba (mardi, 10 janvier 2012 17:36)

Nizere ko bitazaba nka ya mapping Report ONU yahisemo gushyingura mu kabati!Erega ikibazo cy’u Rwanda nticyoroshye nkuko mubikeka!Ubukungu bwa COngo buzatumarisha!

book (mardi, 10 janvier 2012 16:20)

cyaturutse ikanombe niho abarashe indege .bari .

Twagiramungu Faustin Rukokoma (mardi, 10 janvier 2012 06:12)

uwishe kinani ndamuzi ni Bagosora,kabirigi,anatoli nsengiyumva,agathe kanziga,rusatira,mpiranyi,simbikangwa,ndengeyinka Barthazar,kanyamibwa Jacque,ngirumpatse matayo,sindikubwawo theodore,nzirorera yozefu,karemera eduard,karamira froduard,mugenzi yusitini,nyiramasuhuko polina,kajuga,renzaho,rwagafirita, abo nibo bari kwisonga mu guhanura ikinani,kuko bashakaga kumusimbura,mubirebe kuri net byu kuri.

minani (mardi, 10 janvier 2012 02:41)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :