HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/01/09/ps-imberakuri-iramagana-iterwa-ry-ibisasu-mu-mugi-wa-kigali-bakunzibake-alexis/ » l « permalink » o « Lien permanent vers PS IMBERAKURI iramagana iterwa ry’ibisasu mu mugi wa Kigali. Bakunzibake Alexis » PS IMBERAKURI iramagana iterwa ry’ibisasu mu mugi wa Kigali. Bakunzibake Alexis

Bernard Ntaganda, Umuyobozi wa Ps Imberakuri agomba kurekurwa mu gihe kitarambiranye.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 01/P.S.IMB/012

Ku mugoroba wo kuwa 03/01/2012 igisasu cyo mubwoko bwa grenade cyaturikiye mu kagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Nk’uko abategetsi babitangaje, icyo gisasu cyahitanye abantu babiri abandi cumi na batandatu barakomereka, bamwe cyane, harimo n’umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza mu murenge wa Remera, ariwe Bwana Alfred NSENGUMUREMYI.A

Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryifatanije n’imiryango yabuze ababo cyangwa se bakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo. Rikaba riboneyeho n’umwanya wo kwamagana bidasubirwaho abo ba sekibi bashyira imbere kumena amaraso ya bagenzi babo. Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza riboneyeho kandi umwanya wo gusaba Leta kwita k’umutekano w’abaturage ihereye cyane mu kuvuza uko bikwiye abantu bose bakomerekejwe n’icyo gisasu aho kubasezerera huti huti igamije guhishahisha umubare nyawo w’abakomeretse cyangwa se bakimerewe nabi.

Kuba iki gikorwa cy’iterabwoba kibaye Leta imaze iminsi yarakwirakwije abashinzwe umutekano (abasilikari, abapolisi, lokodifensi ndetse n’amarondo) ahantu hose, n’ikimenyetso cy’uko yari yabonye ibimenyetso by’uko hari amakuru atari meza mu rwego rw’umutekano. Aramutse aribyo, icyo gikorwa cya Leta cyo guteganya cyaba ari icyo gushimwa kandi tukaba twizerako cyatuma hatahurwa ku buryo bwihuse izo nyangabirama zigamije kuvutsa igihugu umudendezo. Gusa na none, twizereko atari iterabwoba rigamije gucecekesha abanyarwanda nk’uko byakozwe kuwa 15 nzeri 2011 ubwo abashizwe umutekano barashe ku manywa y’ihangu Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI, umuyobozi w’ ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza mu karere ka Kicukiro bagamije gutera ubwoba no gucecekesha ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza.

Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rikaba ryongeye kwibutsa Leta ko umutekano w’abaturage wagombye kuba inshingano yayo y’ibanze kandi ko hagombye gukorwa iperereza riboneye kugirango abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda duhumurizwe.

Bikorewe i Kigali kuwa  06 Mutarama 2012

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)

Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Ukobizaba (mercredi, 11 janvier 2012 15:01)

Iyi site ni itesha mutwe gusa, ari banyirayo n’abandika comments (mamwe) ntabwo mu kunda abanyarwanda, murabashuka. U Rwanda rumeze neza kuruta igihe cyose rwabayeho, kandi abanyarwanda bafite icyizere ko bizakomeza kugenda neza. Ba zolote nibshake baziyahure, kuko ibyo bifuza batazabigeraho narimwe.

MUNGURAKARAMA (mardi, 10 janvier 2012 06:17)

IYI NGEGERA BAYIKANDE,IZAVEMO ARI UKO IGIYE GUPFA KUKO IGOMBA KURIMBUKANA N,INGENGABITEKEREZO YAYO.

IKINDI TWE NTITUMWERERA NKUMUYOBOZI WACU,KUKO TWAMUSIMBUJE MUKABUNANI NIWE DUSHAKA KO UMWANYA LETA YATUGENEYE ARIWE YAZAWUHA AKABA NKA SECRATAIRE GENERAL NKO MURI MINISTERE IMWE,N,ANANDI BANYAMURYANGO BATARANGWA N,INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE NKA NTAGANDA,IKIGORYI,NTAHO ATANIYE NA THOMAS NA RUDAKEMWA IBIGORYI BYA BA PADIRI BYIGOMETSE KURI KIRIZIYA YABIREZE.

ZELOTI PIRATE (mardi, 10 janvier 2012 06:14)

BANYARWANDA BANYARWANDA KAZI,TWE TUBA HANZE Y,U RWANDA NDETSE N,IMBERE MU GIHUGU,

TUMAZE KUBONA IBYO URU RUBUGA RWASHIZWEHO N,ABAHEZANGUNI BA BAHUTU ARIBO THOMAS NA RUDAKEMWA,TUKABONA UKUNTU RUTANDUKIRA INDAGAGACIRO Z,UBUNYARWANDA,TURASABA KO MWAKWIMA AMATWI IBI BINYUZWA KURI URU RUBUGA,KUKO IBYINSHI NTA GIHAMYA BIBA BIFITE,AHUBWO NI UKUGIRA NGO BAYOBYE ABANYARWANDA GUSA,BABANGAMIRA UBUMWE N,UBWIYUNGE BWA BANYARWANDA,UBUTABERA BW,UBWUNGA ,N,ITERAMBERE RY,IGIHUGU,ARIKO IBI BYOSE N,UBWO BABYANDIKA NTIBIBUZA IGIHUGU CYACU GUTERA IMBERE.TURASABA ABANYARWANDA BOSE BANYUZA INYANDIKO ZABO HANO KO BAJYA BASHIRA MU GACIRO,BAGASHISHIZA,KUKO IBI BYANDIKWA N,IBIYOBYA ABANYARWANDA GUSA.

IGIKURU N,UKO ABANYARWANDA MWESE AHO MURI MWESE TWASHIRA HAMWE TUKUBAKA IGIHUGU CYACU,MUKABIKORA NKUKO ABANYARWANDA BABA HANZE N,ABABA MU GIHUGU BABIGENJE MU NAMA Y,UMUSHIKIRANO.U RWANDA NI RWIZA TURARUBATUYE,MUREKE KUBA ABAHEZANGUNI ,MWOKAMWE NA MATEKA MABI MWABAYEMO Y,AMACAKUBIRI NIBARIZE THOMAS NA RUDAKEMWA MUBONA UBUHUTU BWANYU MWABURISHA HE MURI IKI KINYEJANA?KO IBYA MAZURU BYARANGIRANYE N,INGOMA MBI Y,IGITUGU.

KUNDA U RWANDA KANDI USHISHIKARIZE ABANDI KURWUBAKA.

IMANA IBAFASHE.

RWAJEKARE RUKARA (mardi, 10 janvier 2012 06:13)

DORE IMPAMVU FDU/RNC BITAYOBORA U RWANDA:

FDU:NTA SHYAKA RYAZA RYIGISHA IVANGURA IRYO ARI RYO RYOSE NGO TURIHE ICYICARO MU RWANDA,MUZASUBIZE AMASO INYUMA MUREBE ICYO MDR,MRDN,CDR,PL POWER,NI ZINDI ZAKOREYE U RWANDA ZASIZE RWORETSE IMBAGA,MUTUBWIRE UKUNTU UMUNTU USHIRA MU GACIRO YAKWEMERA KO AMASHYAKA NKA N,ABAYOBOZI BAYO NKA INGABIRE MARIYA VIGITORIYA BAZA BAKONGERA KWOREKA U RWANDA,AHUBWO UBUTABERA BUMUCIRE URUMUKWIYE KANDI BWIHANUKIRIYE,KUBURYO N,UNDI WESE UZABITEKEREZA CYANGWA NGO ABIKINISHE AZABIBONAMO ISOMO.

-IKINDI ABAGIZE AYO MASHAKA YOSE ABENSHI MURIBO BAREGWA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA,UBWOSE NI GUTE BATAKANGURIRA UBWOKO BWA HUTU BIYITA KO BAVUGIRA KONGERA KWICA INZIRAKARENGANE,TWE ABANYARWANDA TWISHIZE HAMWE NTIDUTEZE KWIHANGANIRA ABIGISHA AMACAKUBIRA NA RIMWE.

KURI RNC.

KUBA ABAYIGIZE BOSE,ARI ABAHOZE BAKORANA N,UBUYOBOZI BURIHO KURI UBU MU RWANDA,ABENSHI MURIBO BAHUNZE B,IBYE IMITUNGO YA BANYARWANDA,IKIMENYIMENYI NUKO BAGIFATANYIJE NABWO BATAVUGANA,MURUMVA KO ARI AMACYO Y,INDA,UBWOSE RUDASINGWA,GAHIMA N,ABANDI NKABO MUBONA HARI IKINDI BAVUGA.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :